Month: <span>September 2015</span>

U Burusiya bwamenyesheje Amerika ko bwatangiye kurasa kuri IS muri

Uburusiya bwatangaje ko indeje zabwo z’intambara zatangiye kurasa ku barwanya b’umutwe wa Leta ya kisilam (Islamic State, IS) urwanya ubutegetsi buriho muri Syria. Nkuko byatangajwe na Minisiteri y’ingabo indege zigomba kurasa ku hantu hose hari ibirindiro by’uyu mutwe, ku mamadoka yawo ndetse no ku bubiko bw’intwaro n’ibikoresho n’inzira z’itumanaho ryabo. Ngo ibyo bitero byatangiye kugabwa […]Irambuye

Amasezerano twagiranye na Israel nta gaciro agifite- Abbas

Uyu munsi ubwo yagezaga ijambo ku nama rusange y’abagize Umuryango w’Abibumbye, President wa Palestine Muhamud Abbas yavuze ko igihugu cye cyafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano cyasinyanye na Israel yo guhanahana imfungwa kubera ko kiriya gihugu(Israel) cyanze kubahiriza ibiyakubiyemo. Yaboneyeho gusaba Isi yose kuzarinda abanya Palestine ibikorwa byo kwihimura byazakorwa na Israel. Muhamud Abbas  w’imyaka 80 […]Irambuye

Amavubi: Umutoza yahamagaye abakinnyi 23 bazajya muri Maroc

Yitegura amarushanwa ya CHAN  azabera mu Rwanda mu ntangiriro za 2016,  n’indi mikino nyafurika iri imbere, Amavubi arajya i Rabat ho muri Maroc mu mwiherero w’iminsi 10. Abakinnyi 23 bazitabira uyu mwiherero umutoza yatangaje amazina yabo. Muri ba myugariro, habayemo impinduka ku bari bahamagawe mu mikino iheruka kuko hiyongereyemo Tubanze James wa Rayon sports, harimo […]Irambuye

Impfubyi 1 920 mu bihumbi 3 323 zamaze gushyirwa mu

Nyuma y’inama yabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali igahuza inzobere mu kwita ku mibereho myiza y’abana zaturutse mu bihugu 44 byo migabane yose y’Isi, Dr Claudine Uwera Kanyamanza ukora muri Komisiyo y’igihugu y’abana yabwiye abanyamakuru ko kuva muri 2012 bamaze gufasha abana 1 920 babaga mu bigo by’imfubyi kubona imiryango ibarera kandi ngo iyi […]Irambuye

Nkumba: Abahanzi biyemeje kuba ba nkoreneza bandebereho

Nyuma yo gusoza itorero ry’iminsi irindwi batangiye tariki 23-30 Nzeri 2015, mu kigo gitorezwamo Intore cya Nkumba, mu Karere ka Burera, abahanzi b’Abanyarwanda bari muri iri torero bahigiye kuzaba ba ‘nkoreneza bandebereho’ haba mu myambarire ndetse n’imyitwarire kugira ngo barusheho kubera urumuri abakurikira ibihangano byabo. Mu mihigo bahize, abahanzi bavuze ko bizagaragarira mu buzima bwabo […]Irambuye

Amafaranga 250 000 yo kwandikisha ubuvumbuzi ni menshi ku Banyarwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB cyemera ko amafaranga asabwa Abanyarwanda mbere yo kwandikisha ubuvumbuzi bakoze ari menshi ndetse ko bishobora kuba imbogamizi kuri bamwe bigatuma batandikisha ibyo bavumbuye kandi bishobora kubagirira akamaro n’u Rwanda muri rusange. Blaise Ruhima, umuyobozi ukuriye agashami ku kwandikisha umutungo mu by’ubwenge yasobanuye ko kwandika ibihangano birimo indirimo, amafilimi, ibindi bihangano […]Irambuye

Abavoka bakwiye kujya babwiza ukuri abo bunganira mu gihe batsinzwe

Urwego rw’umuvunyi rwasabye Abavoka kujya basesengura imyanzuro y’imikirize y’urubanza kugira ngo bafashe abo bunganira kudasiragira mu nkiko, nyuma y’uko ngo urwego rw’umuvunyi rusigaye rwakira imanza nyinshi zivugwamo akarengane nyamara rwakurikirana rugasanga zaraciwe neza n’inkiko zisanzwe. Ibi byagarutsweho mu nama nyungurana bitekerezo yahuje urwego rw’umuvunyi n’urugaga rw’Abavoka kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nzeri. Urwego rw’umuvunyi […]Irambuye

Ubukene bukabije mu bitangazamakuru buratuma ruswa ifata intera

*Ibitangazamakuru by’u Rwanda birakennye ku buryo hari ibihemba bamwe abandi bikabareka, *Ubukene mu banyamakuru butuma birengagiza amahame y’umwuga bagashukishwa amafaranga, *Hari abasanga Leta ifite uruhare mu gukenesha abanyamakuru, *Hari ababona ko abanyamakuru bazarangiza ibibazo by’ubukene ubwabo bafashijwe na Leta n’abashoramari, *Ruswa shingiye ku gitsina mu itangazamakuru na yo irafata intera. Mu cyegeranyo cyatangajwe n’Umuryango urwanya […]Irambuye

MINIJUST yatumijwe mu rubanza ruregwamo Mugesera

Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Leon Mugesera ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya; kuri uyu wa 30 Nzeri Urukiko rwamenyesheje impande zombi ko Minisiteri y’Ubutabera itumijwe kugira ngo isobanure imishyikirano uwunganira uregwa yavuze ko ari kugirana n’iyi minisiteri. Ni icyemezo cyasomwe mu masaha ya saa sita; mu gihe […]Irambuye

Umukorogo, Peau Claire, Fair&White,…bitera Kanseri-Min.Binagwaho

Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko rigenga igenzura ry’ibicuruzwa birimo amavuta asigwa ku mubiri no mu mutwe, ibisigwa ku munwa, ku ngohe n’ahandi, Minisitiri w’ubuzima arasaba abaturaranda kureka gukoresha ibintu bibangiriza ubuzima byabujijwe n’itegeko, kuko ngo bishobora kubatera indwara nka Kanseri n’izindi. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko itegeko rishya ryemejwe muri tariki o5 Kanama, rigena […]Irambuye

en_USEnglish