Digiqole ad

Amasezerano twagiranye na Israel nta gaciro agifite- Abbas

 Amasezerano  twagiranye na Israel nta gaciro agifite- Abbas

Muhamud Abbas asanga nta mpamvu yo gukurikiza amasezano adaha agaciro impande zombi

Uyu munsi ubwo yagezaga ijambo ku nama rusange y’abagize Umuryango w’Abibumbye, President wa Palestine Muhamud Abbas yavuze ko igihugu cye cyafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano cyasinyanye na Israel yo guhanahana imfungwa kubera ko kiriya gihugu(Israel) cyanze kubahiriza ibiyakubiyemo.

Muhamud Abbas asanga nta mpamvu yo gukurikiza amasezano adaha agaciro impande zombi
Muhamud Abbas asanga nta mpamvu yo gukurikiza amasezano adaha agaciro impande zombi

Yaboneyeho gusaba Isi yose kuzarinda abanya Palestine ibikorwa byo kwihimura byazakorwa na Israel.

Muhamud Abbas  w’imyaka 80 yavuze ko icyemezo bafashe gishingiye ku ngingo y’uko Israel yitwaje ariya masezerano akenshi yabaga ashyigikiwe na US igakandamiza Palestine bityo ngo nabo basanga nta mpamvu yo gukomeza amaserano atarakurikijwe n’urundi ruhande.

Abbas yemeza ko kimwe mu bintu bikomeye Israel yanze kandi cyari mu masezerano ari ukurekura imfungwa za Palestina bafunze mu ntambara bamaze iminsi barwana.

Kuba Israel ikomeje kubaka amazu ku butaka bwa Palestine ibi nabyo ngo byerekana agasuzuguro no gutandukira.

Hari bamwe mu bakurikirana Politiki ya Abbas bavuga ko biriya abivuga kugira ngo ayobye uburari( arangaze amahanga) ahugire ku bibazo bya Palestine na Israel kandi hari ibyo atitwaramo neza iwe.

Muri iki gihe ngo nta bushobozi bwo gukurikiranira hafi uko ubuzima bw’igihugu cye bugenda bityo ngo iriya discours ikaba igamije kuyobya uburari.

Hari n’abavuga ko ubuyobozi bwa Palestine bushobora kuba buri hafi guseswa bukubakwa bundi bushya.
Mu minsi ishize Palestine yemerewe kuba umwe mu bihugu binyamuryango by’Urukiko mpuzamahnga mpanabyaha( ICC).

Ibi hari ababihereyeho bavuga ko Palestine igiye kubona uburyo bwo kurega Israel kubera ibitero ngo yagabye muri Gaza ikica abasivile benshi barimo abana n’abagore.

Igitero giheruka ni icyiswe Protective Edge Israel yagabye umwaka ushize igamije gusenya imyobo bivugwa ko yari yaracukuwe na Hamas.

Mu masaha ya mu gitondo uyu munsi hari abaturage ba Palestine baba ahitwa Ramallah muri West bank bakozanyijeho n’ingabo za Israel bari mu myigaragambyo.

Kugeza ubu nta kintu Israel iravuga ku magambo ya Muhamud Abbas.

Palestinian Authority president Mahmoud Abbas leaves after addressing the 70th Session of the United Nations General Assembly at the UN in New York on September 30, 2015. AFP PHOTO//AFP/Getty Images
Abbas arangije ijambo rye (Photo: JEWEL SAMADJEWEL SAMAD)

UM– USEKE.RW

en_USEnglish