Digiqole ad

Impfubyi 1 920 mu bihumbi 3 323 zamaze gushyirwa mu miryango izirera

 Impfubyi 1 920 mu  bihumbi 3 323 zamaze gushyirwa mu miryango izirera

Abashyitsi bakuru bari mu nama mpuzamahanga bagabira kucyatuma abana bashyirwa mu miryango

Nyuma y’inama yabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali igahuza inzobere mu kwita ku mibereho myiza y’abana zaturutse mu bihugu 44 byo migabane yose y’Isi, Dr Claudine Uwera Kanyamanza ukora muri Komisiyo y’igihugu y’abana yabwiye abanyamakuru ko kuva muri 2012 bamaze gufasha abana 1 920 babaga mu bigo by’imfubyi kubona imiryango ibarera kandi ngo iyi ni intambwe nziza mu gufasha abana kugira uburere bubereye abanyarwanda.

Dr Uwera Claudine Kanyamanza yabwiye abanyamakuru ko bamaze gufasha abana 1,920 babaga mu bigo by'impfubyi kuva mu miryango ibarera
Dr Uwera Claudine Kanyamanza yabwiye abanyamakuru ko bamaze gufasha abana 1,920 babaga mu bigo by’impfubyi kujya mu miryango ibarera

Iyi nama yari yitabiriwe n’abashyitsi baturutse mu bihugu 44 byo ku migabane yose y’Isi hagamijwe kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo abana baba mu bigo birera impfubyi basubizwe mu miryango yabo cyangwa se indi yose ifite ubushake n’ubushobozi bwo kubarera.

Kanyamanza yatangarije abanyamakuru ko mbere yo kohereza abana mu miryango babanza kubategura babasobanurira uko ubuzima buzabagendekera kandi bakaganiriza n’imiryango izabakira ngo imenye uko izabafata.

Gusa ngo imwe mu ngorane bahura nayo ngo ni uko hari ubwo abana bagera mu miryango ntibabashe guhuza n’ababarera kubera impamvu zitandukanye.

Kubera iyi mpamvu Komisiyo y’igihugu y’abana ikomeza gufasha abarera bariya bana kureba uko bakemura ibibazo bityo abana ntibave muri iriya miryango ngo basubire mu bibazo bahozemo.

Yabwiye abanyamakuru ko muri 2012 mu Rwanda hari ibigo by’impfubyi 33 ariko ngo uko iminsi yagiye ihita, bimwe byagiye bifungwa abana bamaze kubona imiryango ibarera.

Uwihoreye Chaste uyobora umuryango Uyisenga Ni Imanzi wakira bariya bana batagira kivurira , yavuze ko nyuma ya Jenoside abana bari bafite ibibazo birimo ubupfubyi, abandi bakaba bari barwaye indwara zakomokaga ku ngaruka za Jenoside.

Yasabye Leta n’abandi bafatanyabikorwa gukomeza gukorera hamwe kugira ngo abana baharerwe uburere mu miryango babamo cyane cyane mu by’ubukungu kugira ngo hatabaho imbogamizi zatuma abana basubira mu buzima bubi byatuma basubizwa mu bigo runaka.

Dr Alfred Ndahiro ukuriye Uyisenga Ni Imanzi ( Chairperson) yashimiye Leta y’u Rwanda uruhare yagize kandi igira mu guteza imbere uburere n’imibereho by’abana.

Yabwiye abari mu nama ko mu guhitamo abana bafashwa na Uyisenga Ni Imanzi bibanda ku bana bafite ibibazo byihariye haba mu kuba nta babyeyi bagira, uburwayi bw’indwara zikomeye n’ibindi.

Umwe mu bashyitsi bari muri iyi nama waturutse muri Brazil yabwiriye Umuseke ko u Rwanda rwateye imbere mu kwita ku bana.

Yavuze ko kuba mu Rwanda hari Komisiyo y’igihugu y’abana byerekana agaciro baha abana ndetse n’ikizere babafitemo cy’uko ejo aribo bazaba bayobora igihugu.

Nubwo hari intambwe yatewe mu guha abana ubuzima bwiza, abagenda muri Kigali bamaze kubona ko hari abana benshi barara ku mabaraza y’inzu bwacya bakirirwa bazerera muri za ‘quartiers’zitandukanye za Kigali.

Chaste Uwihoreye uhagarariye Uyisenga Ni Imanzi mu Rwanda yemeza ko abana bafite uburenganzira bwo kuba mu miryango aho kub mu bigo
Chaste Uwihoreye uhagarariye Uyisenga Ni Imanzi mu Rwanda yemeza ko abana bafite uburenganzira bwo kuba mu miryango aho kub mu bigo
Dr Alfred Ndahiro yemeza nta mwana wari ukwiriy kurererwa mu bigo kandi hari ababyeyi bafite umutima ukunda
Dr Alfred Ndahiro yemeza nta mwana wari ukwiriy kurererwa mu bigo kandi hari ababyeyi bafite umutima ukunda
Abagira uruhare mu burere bw'abana bari baturutse mu bihugu 44
Abagira uruhare mu burere bw’abana bari baturutse mu bihugu 44
Ifoto rusange y'abitabiriye inama kuri uyu wa Gatatu
Ifoto rusange y’abitabiriye inama kuri uyu wa Gatatu

Photos: Bizimana Jean

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • NIbyo koko kubafasha mwarabafashije ngo babone imiryango! ariko se??
    mfite impungenge kandi buri wese ukurikirana imikorere yanyu nyuma yo gushira izompfubyi mu miryango mwabajyanyemo!!
    ese abo bana bazabona ubufasha bwo kwiga nkuko bari kubugira bari mukigo?
    iyo gahunda yari nziza ariko iyo witegereje imikorere yayo usanga itarizweho neza kandi bari babyize bafite ikindi bareba.
    mugerageze guhindura imikore cyane nyuma yo kubashikirirza muriyo miryango.
    murakoze

    • Murakoze cyane ku nama mutanze, harasabwa ko buri muntu mu muryango nyarwanda ashyigikira iyi gahunda, bikarushaho arebereye uyu mwana kuko n’ubundi umwana ni uw’umuryango, ndetse hari ubushake n’ubufatanye, nta cyatuma abo bana batabona uburenganzira bw’ibanze. Icyiza ni uko abashinzwe gahunda babanza gukora ubusesenguzi, bagatanga inama kandi bagakurikirana. Ahaba hari ikibura birasaba uruhare rw’abaturanyi beza nkawe! Gira amahoro

  • nta mwana ukwiye kurererwa mu bigo by’imfubyi niba dufite umutima ukunda, tuwukomeze maze tubabe hafi tubahe indero ikwiye bareke kwigunga

  • Kuvuga ko nta mwana ukwiye kurererwa mu bigo by’impfubyi kandi imiryango ihari wumva ari amagambo meza, ariko iyo witegereje uko abana bamwe bakuwe mu bigo bakajyanwa mu miryango babayeho, wibaza impamvu bakuwe mu bigo aho bari bamerewe neza hanyuma bakajynwa mu miryango ibarera itabaha ibyo bakeneye byose. Yego uburere mu muryango ni byiza, ariko rero ntabwo umwana atungwa n’uburere gusa. Hari ibndi bya ngombwa by’ibanze aba akeneye, kandi bisigaye bigaragara ko imiryango imwe yabakiriye idashobora kubaha ibyo bya ngombwa by’ibanze byose ndetse hari na bamwe batabereka urukundo nyarwo rwa kibyeyi.

    Mbere yo gukura umwana mu kigo ukamujyana mu muryango, hakabanje kurebwa neza niba koko uwo muryango uwo mwana azajyamo wujuje ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo uwo mwana azawubemo neza kandi yishimye.

    Ntacyo byaba bimaze gukura umwana mu kigo aho yari yimereye neza hanyuma ukamujyana mu muryango yagerayo bakananiranwa ugasanga umwana arushaho guhangayika no kwicuza icyatumye bamukura mu kigo aho yari yimereye neza. Ibyo bintu rwose bigomba kwigwaho neza kuko imiryango imwe isaba kurera abana hari ubwo usanga iba ifite izindi nyungu igamije iruhande, atari urukundo gusa bafitiye uwo mwana.

    Iki kibazo kigomba kwitonderwa, kuko bitangiye kugaragara ko umwanzuro wafashwe wo guhita bafunga ibigo by’impfubyi usa n’utaratekerejweho neza.
    Hari ibigo byareraga abana neza rwose bikabaha ndetse n’uburere busumba bumwe tubona mu miryango imwe nimwe iri hanze aha.

    Wenda umubare w’ibigo by’impfubyi wagabanuka, ariko ntibyavaho byose burundu. Hari ibikenewe rwose bigomba kugumaho kugira ngo bijye bifasha abana babuze imiryango ibarera, ndetse bikaba byanagarukamo abana boherejwe mu miryango ariko bakaza kunaniranwa n’iyo miryango yari yiyemeje kubarera.

    Komisiyo ishinzwe abana, iki kibazo igomba kucyigana ubushishozi buhagije. Niba hari Ibigo by’impfubyi bigaragara ko bisa naho byikorera “business”, ibyo byakagombye guhagarikwa, ariko ibigo by’impfubyi bigaragara ko koko bifasha neza abo bana nta yindi nyungu bigamije kandi bikabaha uburere nyabwo, ibyo bikwiye kugumaho.

Comments are closed.

en_USEnglish