Tags : US

Nashimishijwe cyane n’uburyo impunzi zitabwaho mu Rwanda – Jan Eliasson

Umunyamabanga Mukuru wa UN wungirije, Jan Eliasson wasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yavuze ko yashimishijwe cyane n’uburyo impunzi zitabwaho mu Rwanda, asaba ko n’amahanga yose ashyiraho amategeko afasha abimukira n’impunzi kubaho neza. Mu kiganiro kigufi n’abanyamakuru, Jan Eliasson yasobanuye ko uruzinduko rwe mu Rwanda rwari rufite impamvu nyinshi nyuma yo kumara imyaka myinshi […]Irambuye

Philippines: ‘Mayor’ ari mubarashwe na Polisi bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge

Umuyobozi w’agace ka Saudi Ampatuan yari yashyizwe ku rutonde rw’abantu Perezida Rogrigo Duterte wa Philippines yamenye ko baba bagira uruhare mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge. Abapolisi bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Philippines, bamurashe ari kumwe n’abantu  bakoranaga icyenda nyuma yo kurwana na Polisi. Uyu muyobozi witwa Samsudin Dimaukom, yayoboraga agace kitwa Saudi Ampatuan, ni umwe mu bantu 150, […]Irambuye

Abashinjwa iterabwoba no gukorana na IS mu Rwanda, baburanye mu

Abagabo 14 n’abakobwa batatu (3) bahagaze ku mirongo  babanje kuvuga imyirondoro yabo. N’abanyamategeko batatu bunganiye bamwe muri aba bakekwaho ibyaha byo gukorana n’umutwe wiyitirira idini ya Islamu (IS), Ubushinjacyaha bwahise busaba umucamanza ko bufite inzitizi ebyiri, zirimo izo gushyira uru uru rubanza mu muhezo no gukuramo ingofero kuri bamwe bari bazambaye kimwe n’abakobwa bari bambaye […]Irambuye

Uganda: Besigye utavuga rumwe na Museveni yatawe muri yombi

Kuri uyu wa kane Kizza Besigye umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta muri Uganda, (Forum for Democratic Change, FDC),  yatawe muri yombi hamwe na bamwe mu bayobozi b’iri shyaka ritavuga rumwe na Leta. Dr. Kizza Besigye yafashwe na Polisi ndetse n’Umuvugizi w’ishyaka rye Ssemujju Nganda bose bafatiwe mu ngo zabo. Polisi ya Uganda yari yagose […]Irambuye

Burundi: Nyangoma asanga Nkurunziza yararushije ingufu abamurwanya

Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’abatavuga rumwe na Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza, Leonard Nyangoma yatangarije yatangaje ko ubutegetsi bwarushije intege abigaragambyaga, asaba ko amahanga yafatira Nkurunziza ibihano bikaze kugira ngo yemere ibiganiro. Léonard Nyangoma kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama ayobora Ihuriro y’amashyaka atavuga rumwe na Leta, rivuga ko riharanira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha […]Irambuye

Mu muganda Urubyiruko rwagaragaje inyota yo kubaka igihugu

*Bamwe mu rubyiruko bemereye bagenzi babo ko bazabagabanyiriza igiciro cyo kubigisha gutwara imodoka *United Driving School yemereye igare umwe mu rubyiruko washaka uburyo yabona ubwisungane mu kwivuza, *STRAMORWA yemereye abanyonga amagare bazabona ibyangombwa kubaha moto, *Urubyiruko rwasabwe kuba imboni y’umutekano no kwibutsa abantu gutanga ubwisungane Mu muganda w’igihugu wahuje urubyiruko rwibumbiye mu makoperative akora imirimo […]Irambuye

‘AMAHORO’ turayifuza ariko twananiwe kuyageraho

Kuri uyu wa 21 Nzeri ubwo Isi yose bibuka akamaro ko kugira amahoro, buri wese yari akwiriye kwibaza uruhare agira mu kwihesha amahoro no kuyaha abandi. Guhera muntu yaremwa, yari afite icyifuzo cyo kugira amahoro, akabaho yumva aguwe neza haba mu mirire, imiturire n’umubano hagati ye n’abandi ndetse n’inyamaswa. Tujya twumva abantu bavuga ngo inyamaswa […]Irambuye

Ubuzima bwiza bushingira ku majyambere, abantu bose ku Isi nicyo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yatahaga urugomero rw’amazi ruzafasha abaturage kuhira imyaka mu karere ka Nyanza, yasabye abaturage gukora bakiteza imbere, ubafasha akagira aho ahera, ndetse yavuze ko kuba u Rwanda rufite abaturage banshi bakiri bato ari igisubizo aho kuba ikibazo. Urugomero rw’amazi rwatashywe rwubatse mu murenge wa Rwabicuma, rwatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari […]Irambuye

en_USEnglish