Nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibibazo byinshi mu kurangiza imanza Minisiteri y’Ubutabera n’Urwego rw’Umuvunyi bashyizeho umwanya utari usanzwe w’Umuhesha w’inkiko wo ku rwego rw’Umuvnyi ushinzwe gukurikirana ibibazo biba mu kurangiza imanza zakaswe n’inkiko hagamijwe kurwanya akarengane. Uyu yarahiriye imirimo ye kuri uyu wa kabiri hamwe n’abandi bahesha b’inkiko batari ab’umwuga bagera kuri 51 n’Abanoteri batandatu. […]Irambuye
Tags : Umuvunyi
Kuri uyu wa kane tariki 3 Ukuboza 2015 muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ku rwanya ruswa, mu nama yahuje u rwego rw’abikorera n’ubuyobozi bw’Umuvunyi, abikorera basabwe kugira uruhare runini mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa dore ko aribo batungwa agatoki mu gusaba ruswa mu itangwa ry’akazi ahanini ishingiye ku gitsina. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Umuvunyi […]Irambuye
Cyane cyane muri gahunda ya ‘Gira Inka’ aho bubatse umuco mubi bise ‘ikiziriko’ aho umuturage ajya guhabwa inka akabanza guha umuyobozi ikiziriko. Kimwe n’indi mico irimo guha impano abayobozi n’ibindi byose biganisha kuri ruswa, Urwego rw’Umuvunyi wrabihannye abayobozi ku nzego zitandukanye Iburengerazuba bari baje i Karongi gutangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa kuri uyu wa 01 […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwamurikaga raporo y’ibikorwa byo mu mwaka w’ingengo y’imari 2014/15, rwagaragaje ko ikibazo cy’imanza nyinshi zirugezwa ziba nta karengane kabaye mu mikirize yazo, ngo biterwa no kutemera imyanzuro y’inkiko ku bantu baba batsinzwe. Nkuko bitangazwa n’Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire ngo ubu bubasha bwahawe Urwego rw’Umuvunyi bwo kurenganura umuntu bigaragara […]Irambuye
Mu kiganiro giheruka guhuza Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye n’abanyamakuru yavuze ko Leta yafashe ingamba zikomeye ku bantu batsinzwe imanza ariki bakaba batishyura amafaranga basabwa ndetse ngo mu minsi iri imbere barashyirwa mu kato. Iki kiganiro kibabaye hashize ibyumweru bibiri, Minisitiri Busingye yavuze ko mu rwego rwo kurangiza imanza Leta yatsinze, uwatsinzwe asabwa kwibwiriza agatanga amafaranga […]Irambuye
Raporo y’Umuvunyi mu bushakashatsi yakoze muri 2012-2013 ,yagaragaje imikorere idahwitse y’Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Kuri uyu wa 26 Werurwe ubuyobozi bw’iki kigega buremeranya na bimwe mu bikubiye muri iyi raporo n’ubwo ngo byabaye mu myaka ya 2006-2006-2008, igihe cy’ubuyobozi butariho ubu. Theophile Ruberangeyo umuyobozi […]Irambuye
Ubuyobozi bw’ikigega cy’igihugu gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside batishoboye FARG n’ubwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC kuri uyu wa gatunu tariki ya 21 Werurwe ubwo bari imbere ya Komisiyo ya Politiki , uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu bisobanura ku mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umuvunyi 2012-2013 bagaragaje ko batemera ibikubiye muri […]Irambuye
Minisiteri y’ibikorwa remezo MININFRA yakoze inyigo nabi ku mishinga yo kubaka ingomero nto zirindwi (7) z’amashanyarazi maze bigwisha Leta mu gihombo cy’amadorali hafi miliyoni eshanu. Ni ibyagaragajwe kuri uyu wa 20 Werurwe ubwo iyi Minisiteri yari mu Nteko Ishinga Amategeko imbere ya Komisiyo ya Politiki uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, yisobanura ku bijyanye […]Irambuye