Digiqole ad

Bwa mbere, hashyizweho umuhesha w’Inkiko ku rwego rw’Umuvunyi

 Bwa mbere, hashyizweho umuhesha w’Inkiko ku rwego rw’Umuvunyi

Sebutunga umuhesha w’inkiko wo ku rwego rw’Umuvunyi warahiye uyu munsi

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibibazo byinshi mu kurangiza imanza Minisiteri y’Ubutabera n’Urwego rw’Umuvunyi bashyizeho umwanya utari usanzwe w’Umuhesha w’inkiko wo ku rwego rw’Umuvnyi ushinzwe gukurikirana ibibazo biba mu kurangiza imanza zakaswe n’inkiko hagamijwe kurwanya akarengane. Uyu yarahiriye imirimo ye kuri uyu wa kabiri hamwe n’abandi bahesha b’inkiko batari ab’umwuga bagera kuri 51 n’Abanoteri batandatu.

Sebutunga umuhesha w'inkiko wo ku rwego rw'Umuvunyi warahiye uyu munsi
Sebutunga umuhesha w’inkiko wo ku rwego rw’Umuvunyi warahiye uyu munsi

Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga ni abayobozi b’utugali naho abahesha b’inkiko b’umwuga ni abanyamategeko bakora ako kazi.

Mu muhango wo kubarahiza Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yababwiye ko baje gukorera Abanyarwanda, bagoamba kubakorera byiza kuko ari nabo babahemba, abasaba gukora ibiteganywa n’amategeko bakirinda amakosa arimo ruswa no kurenganya abantu kuko bihesha isura mbi igihugu.

Philbert Sebutunga niwe muhesha w’inkiko wo ku rwego rw’Umuvunyi washyizweho, afite inshingano zo gukurikirana imanza zashyikijizwe inzego zitandukanye mu kurangiza izo manza, no kumeya impamvu zitashyizwe mu bikorwa, hagamijwe kurenganura abarenganywa n’abahesha b’inkiko cyangwa n’abandi bashyikirijwe imanza ariko ntibazirangize uko byategetswe.

Ku rwego rw’Umuvunyi hakirwa kenshi imanza zigendanye n’amarangizarubanza mu gihe nta mukozi wari uhari ubishinzwe by’umwihariko.

Sebutunga avuga ko mu kazi ke azakurikiza cyane ibiteganywa n’amategeko no kubagaragaweho ibyaha byo kurenganya abanyarwanda muri ibi byo kurangiza imanza uko biteganywa n’amategeko.

Minisitiri Busingye yibukije aba bose muri rusange ko ikigomba kubaranga ari ugutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze ku muntu ubugomba.

Ati “Uwatsinze urubanza agomba guhabwa ibyo yatsindiye ndetse n’uwatsinzwe agomba kumenya ibyo agomba kwishyura kandi bigakorwa ku neza nta yandi mananiza.”

Min. Busingye yanenze cyane abahesha b’inkiko basiragiza abaturage banze kubarangiriza imanza, yajya ku kagali bakamwohereza k’Umurenge aho bakamwohereza ku karere, aha naho bakamwohereza kuba ‘mage’nabo bakamwohereza ku muhesha w’inkiko w’umwuga…ugsanga umuntu yarasiragiye ashaka umurangiriza urubanza. Avuga koi bi bidakwiye.

Min Busingye yasabye ba Noteri bo kuba inyangamugayo, ngo nubwo ubunyangamugayo batabwiga mu ishuri, abasaba gushakisha uko babwishakamo birinda ruswa, amarangamutima, icyenewabo, ikimenyane, n’iyindi mico isenya umwuga wabo.

Abahesha b'inkiko batari b'umwuga barahira
Abahesha b’inkiko batari b’umwuga barahira
Mu cyumba cyarahiriyemo aba bahesha b'Inkiko
Mu cyumba cyarahiriyemo aba bahesha b’Inkiko
Bamwe muri aba bahesha b'Inkiko batari ab'umwuga
Bamwe muri aba bahesha b’Inkiko batari ab’umwuga
Min. Johnston Busingye yababwiye ko ubutabera bugomba gutangwa vuba kandi bunoze
Min. Johnston Busingye yababwiye ko ubutabera bugomba gutangwa vuba kandi bunoze

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Iyaba uko babivugaga ari nako babikoraga, twakabaye mugihugu kidendeye ubutabera nyabwo, naho kuvuga gusaaaaa. Ngo bagirengo imvugo niyo ngiro. Dusigaye tubifata gutyo tu. Nyamara birababaje kujya tuvuga ibyo tudakora cga se ngo dukurikirane n’abagaragaraho uburiganya ngo ibyishwe bikosorwe. Turi bangahe se babuze ubtabera tukarekera kdi …..

Comments are closed.

en_USEnglish