Tags : UK

Kagoma yagize imbabazi za kibyeyi irera igihunyira nubwo bizirana

Kagoma ebyiri, ingabo n’ingore zo muri British Colombia zafashwe amashusho n’abahanga mu gihe kirekire ziri kugaburira icyana cy’igihunyira ubu kimaze gukura kandi ubusanzwe ibi bisiga bibiri birazirana ku buryo hari igihe birwana inkundura kimwe muri byo kikahasiga ubuzima. Abahanga bitegereje izi nyoni nini basanze kiriya gihunyira cyarazanywe mu cyari cya za kagoma kugira ngo zikirye […]Irambuye

David Cameron yashimye uko u Rwanda rukoresha inkunga z’amahanga

 David Cameron wabaye Minisitiri w’Intebe w’UBwongereza ku wa gatatu yavuze ko bikorwa by’umuryango ayoboye urimo ushakisha inkunga yo kubaka stade ya cricket mu Rwanda (Rwanda Cricket Stadium Foundation), ashima cyane uko u Rwanda rutera imbere anasaba abashidikanya ko inkunga batanga itagira akamaro baza kurebera mu Rwanda. Yavuze ko hari Abanyarwanda benshi bifuza kuba ibihanganjye mu mukino […]Irambuye

Utavuga rumwe na Kim Jong Un yemeza ko abasirikare bamwe

Thae Yong wahoze wungirieje Ambasaderi wa Koreya ya Ruguru mu Bwongereza yabwiye abanyamakuru ko amakuru afite yerekana ko abasirikrare bakuru n’abandi banyacyubahiro muri Koreya ya Ruguru bari kugenda bitandukanya mu ibanga na Perezida Kim JongUn bityo ngo ibi byerekana ko ubuzima bw’uyu muyobozi buri mu kaga. Thae Yong Ho  ubwo yahaga abanyamakuru ikiganiro muri Koreya […]Irambuye

UK: Umuryango ufite abana 16 wishimiye umwana wa 17 intego

Umuryango w’abana 16 bifotoje ifo bari kumwe n’ababyeyi babo, uyu muryango wo mu Bwongereza ni wo munini ugizwe n’abantu benshi muri icyo gihugu ngo bishimiye kwakira umwana mutoya wa 17 uheruka kuvuka kandi ngo kubyara ntibirangiye. Uyu muryango wa Noel na Sue Radford, utuye mu gace ka Morecambe, ahitwa Lancashire, bavuga ko bakeneye abana 20. […]Irambuye

UK: Amagufwa ya Dinosaurs yugarijwe n’ubushyuha kw’ikirere

Ibisigazwa by’izi nyamaswa bivugwa ko zabayeho mu gihe cy’imbanzirizamateka (Pre History), byari bibitse mu nzu ndangamurage ya Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza biri kwangizwa n’ubushyuhe buterwa n’imirasire ikomeye y’izuba ica mu gisenge. Abahanga bavuga ko ubushyuhe buri muri iriya nzu bugera kuri degree Celsius 44 ni ukuvuga ubushyuhe bwenda kungana n’ububa mu butayu bwa Sahara […]Irambuye

Theresa May yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya wa UK

Nyuma yo kwegura kwa David Cameron, kuri uyu wa gatatu Theresa May yagizwe Ministiri w’Intebe mushya w’Ubwami bw’Abongereza. Theresa May w’imyaka 59 mu ijambo yavuze, yarahiriye kubaka igihugu gikorera inyungu za bose aho gukorera inyungu z’agatsiko k’abantu bacye, akubaka “Ubwongereza bwiza bukomeye.” Theresa May yabaye Minisitiri w’Intebe w’umugore wa kabiri w’Ubwami bw’Abongereza, nyuma ya Margaret […]Irambuye

UK: Theresa May asigaye ari wenyine mu bahatanira gusimbura David

Andrea Leadsom wahataniraga kuyobora ishyaka ryaba Conservative Party no gusimburia David Cameron ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’U Bwongereza, yamaze kuvanamo kandidatire ye avuga ko nta bushozi bwo kuyobora iri shyaka afite. Ibintu byahise biha amahirwe Theresa May bari bahanganye yo kuzahita aba Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza. Madame Leadsom usanzwe ari Minisitiri ushinzwe ingufu yasize uwo […]Irambuye

UK: Guverinoma yanze kamarampaka ya kabiri kuri Brexit

Mu kwezi gushize kwa Kamena, Abongereza binyuze muri kamarampaka batoye kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi byiswe “Brexit”, ariko bamwe ntibanyurwe n’ibyayivuye bagasaba ko isubirwamo, Guverinoma yanzuye ko nta kamarampaka ya kabiri izaba. Nyuma y’amatora ya kamarampaka yo ku itariki 23 Kamena, hari Abongereza batanyuzwe n’ibyayivuyemo, n’abandi bicuzaga impamvu batoye bashyigikira kuva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi […]Irambuye

en_USEnglish