Digiqole ad

UK: Guverinoma yanze kamarampaka ya kabiri kuri Brexit

 UK: Guverinoma yanze kamarampaka ya kabiri kuri Brexit

Abaturage bakomeje imyigaragambyo yo kwamagana Brexit.

Mu kwezi gushize kwa Kamena, Abongereza binyuze muri kamarampaka batoye kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi byiswe “Brexit”, ariko bamwe ntibanyurwe n’ibyayivuye bagasaba ko isubirwamo, Guverinoma yanzuye ko nta kamarampaka ya kabiri izaba.

Abaturage bakomeje imyigaragambyo yo kwamagana Brexit.
Abaturage bakomeje imyigaragambyo yo kwamagana Brexit.

Nyuma y’amatora ya kamarampaka yo ku itariki 23 Kamena, hari Abongereza batanyuzwe n’ibyayivuyemo, n’abandi bicuzaga impamvu batoye bashyigikira kuva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi ‘Brexit’ kubera ko ingaruka mu bukungu na Politike zikomeje kwiyongera.

Hatangijwe itangazo ‘petition’ abantu basinyagaho basaba ko Inteko Ishinga Amategeko yatangira ibiganiro, igashyiraho kamarampaka ya kabiri, iri tangazo ryasinyweho n’abasanga Miliyoni enye, mu gihe hari hakenewe abantu ibihumbi 100 gusa.

Kuri uyu wa gatandatu, Guverinoma yatangaje ko igiye gukomeza gahunda n’ibiganiro byo kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) nta yindi kamarampaka ibaye.

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’ububanyi n’amahanga na Commonwealth, Guverinoma yavuze ko ikiyiraje ishinga ubu ari inyungu z’Abongereza n’ubwami bw’Ubwongereza muri rusange mu gihe bazaba bavuye muri EU.

Guverinoma yavuze ko ibijyanye na kamarampaka iherutse kuba byaganiriweho cyane mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse haza gushyirwaho amatariki n’ibyerekeranye n’ibizayivamo.

Yanga impamvu zagiye zitangwa n’abasabaga ko habaho indi kamarampaka zirimo imibare fatizo y’ibyavuye mu matora n’abitabiriye amatora yavugwaga.

Abatangije ririya tangazo bavugaga ko iyo abitabiriye amatora batageze kuri 75% by’abagomba gutora, hanyuma uruhande rwatsinze ntirugire byibura 60% iyo kamarampaka isubirwamo, ibi guverinoma yabitseye utwatsi.

Abitabiriye amatora bari 73%, mu gihe abatoye ko Ubwongereza bwava muri EU bari 52%

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza David Cameroon aherutse gusaba ko ibyavuye muri iriya kamarampaka byubahwa kuko ari umwanzuro wafashwe n’Abongereza basaga Miliyoni 33.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa agatandatu, Abongereza banyuranye bakomeje imyigaragambyo yo kwerekana ko badashyigikiye ‘Brexit’ kandi ngo biteguye kuyikomeza Guverinoma nitisubiraho.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ariko ubundi bahamye hamwe bakunva ko bigize abanyabwenge ngo bafite demokarasi natwe bakajya bayiduhondesha mumutwe none amaherezo ibabyariye ibisusa muzambwire aho I pound rizaba rigeze mu mwaka umwe , imana idufashe gusa iyo demokarasi yabo niyo brexit yabo ntizatugireho ingaruka

    • barakubeshye

  • Ese burya nabo barimo Injiji zihitamo yes or no zitabanje gusesengura ingaruka cg inyungu ziri mu byo zemeje? Kuki se batasobanuriwe neza mbere ya kamarampaka? None Government nayo yihagazeho ngo nta gusubiramo! Nibemere bajye muri crise rero kwiyemera si ibintu!

Comments are closed.

en_USEnglish