Digiqole ad

UK: Theresa May asigaye ari wenyine mu bahatanira gusimbura David Cameron

 UK: Theresa May asigaye ari wenyine mu bahatanira gusimbura David Cameron

Theresa May ni we ushobora kuzasimbura David Cameron

Andrea Leadsom wahataniraga kuyobora ishyaka ryaba Conservative Party no gusimburia David Cameron ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’U Bwongereza, yamaze kuvanamo kandidatire ye avuga ko nta bushozi bwo kuyobora iri shyaka afite.

Theresa May ni we ushobora kuzasimbura David Cameron
Theresa May ni we ushobora kuzasimbura David Cameron

Ibintu byahise biha amahirwe Theresa May bari bahanganye yo kuzahita aba Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza.

Madame Leadsom usanzwe ari Minisitiri ushinzwe ingufu yasize uwo bari bahanganye Theresa May ari umukandida umwe rukumbi ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Leadsom ngo ntabwo yari asanzwe azwi cyane mu Bwongereza, yamenyekanye mu minsi mike ubwo yari aje mu bashaka gusimbura David Cameron amaze gutangaza ko azegura, igihe U Bwongereza bwari bumaze gutora muri kamarampaka bwiyemeje kuva mu Muryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Yavuze ko ibyumweru icyenda byo kwiyamamaza bidahagije kandi ngo uwo bahanganye Theresa May we afite abamushyigikiye benshi bari mu nteko bo mwishyaka rya Conservative Party.

Yavuze ko May ari we ufite imbaraga n’ubushobozi bwo guhita ashyira mu bikorwa politike y’igihugu kitakiri mu Muryango w’ubumwe bw’Uburayi kandi ashyigikiwe na benshi.

Yahise avuga ko na we amwifuriza intsinzi n’amahirwe kandi ngo azamufasha muri byose.

Therese May w’imyaka 56 agiye kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza wa kabiri w’umugore nyuma ya Margaret Thatcher nubwo igihe cyo kuzajya kuri uyu mwanya kitaramenyekana.

BBC

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish