Ibi bikorwa Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda ejo yabitangiriye mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rutsiro Umurenge wa Boneza. Biri mu byo yahize mu gihe azaba afite ikamba birimo harimo kumenyekanisha no gukundisha abantu ibikorerwa mu Rwanda, ndetse n’ubukangurambaga mu rubyiruko mu gushishikarira kwiga no kwitwara neza. Ujya hano unyura umuhanda wa Pfunda ya Rubavu. […]Irambuye
Tags : Uburezi
Kuri uyu wa kane tariki ya 17 Werurwe, Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ikorera i Save mu karere ka Gusagara ikagira na Campus ku i Taba mu karere ka Huye, yatanza impamyabumenyi ku banyeshuri 610 baharangije mu mwaka w’ashuri 2014-15, muri bo 60% ni abagore ndetse ni na bo biganje mu bagize amanota ya mbere bahembwe. […]Irambuye
Nyuma y’uko umwana w’umukobwa w’imyaka 17 yinjiranye umuhoro mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya St André giherereye i Nyamirambo agatema umwarimu we, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda ‘REB’ buratangaza ko hagiye gukazwa ingamba z’umutekano kugira ngo hatagira umunyeshuri cyangwa umurezi wakora amahano nk’ayabaye. Kuwa kabiri, Umunyeshuri w’umukobwa wigaga mu mwaka wa kane […]Irambuye
Mu myaka 20 ishize u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside, aya mateka mabi yatwaye abantu anangiza byose mu gihugu. Inzego z’ubuzima, ubukungu, imibereho y’abaturage, ubucuruzi n’inganda, imikino, imyidagaduro, uburezi, ubutabera, ububanyi n’amahanga byose byari bimeze nko gutangira bushya. Tariki ya 04 Nyakanga 2014 u Rwanda rurizihiza imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye, nyuma y’intambara […]Irambuye
Kuwa 20 Werurwe Nyiramahirwe Esther wigaga mu ishuri ribanza rya Akanzu Primary school rihererye mu mudugudu wa Cyerwa, akagari k’Akanzu ho mu karere ka Rwamagana yitabye Imana nyuma yo gukubitwa umugeri na mugenzi we (imyaka ye ntituma atangazwa amazina) biganaga bapfuye ikaramu. Ahagana mu masaha ya saa tatu za mugitondo nibwo kuri iki kigo cy’amashuri […]Irambuye
Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza ya INILAK kuri uyu wa kabiri tariki 18 Werurwe 2014, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yongeye gushishikariza Abanyarwanda gukangukira kwiyungura ubumenyi no kugana amashuri kuko ibibazo u Rwanda rufite bizakemurwa n’Abanyarwanda bafite ubumenyi. Idependent institute of Lay Adventists of Kigali (INILAK) yahaye impamyabumenyi […]Irambuye
Bamwe mu banyeshuri batuye mu byaro cyane cyane abadaturiye ibigo by’amashuri babangamirwa n’ibihe by’imvura nyinshi kuko ngo akenshi iyo imvura yazindutse igwa barasiba cyangwa bakagera ku ishuri bakererewe hari amwe mu masomo yabacitse. Bamwe mu bahura n’iki kibazo ni abanyeshuri biga k’urwunge rw’amashuri rwa Kijabagwe ruherereye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo ho […]Irambuye
Uburezi cyane cyane ireme ryabwo mu mashuri abanza n’ayisumbuye na gahunda z’ubuzrezi bw’i bw’imyaka icyenda (9) na 12 ni imwe mu ngingo esheshatu (6) zafashe umwanya munini mu mwiherero w’abayobozi bakuru wasojwe ejo kuwa mbere, ndetse n’imyanzuro umunani (8) muri 42 yafatiwe muri uyu mwiherero ijyanye no kunoza uburezi n’ireme ryabwo, kimwe mu bigomba gukemuka […]Irambuye