Ibihe by’imvura bibangamira bamwe mu banyeshuri batuye mu byaro
Bamwe mu banyeshuri batuye mu byaro cyane cyane abadaturiye ibigo by’amashuri babangamirwa n’ibihe by’imvura nyinshi kuko ngo akenshi iyo imvura yazindutse igwa barasiba cyangwa bakagera ku ishuri bakererewe hari amwe mu masomo yabacitse.
Bamwe mu bahura n’iki kibazo ni abanyeshuri biga k’urwunge rw’amashuri rwa Kijabagwe ruherereye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo ho mu Ntara y’Amajyaruguru.
Iri shuri rikikijwe n’imisozi miremire k’uburyo bamwe mu banyeshuri baryigaho baturuka hakurya y’imisozi abandi bakaza bavuye hakurya y’uruzi rwa Nyabarongo.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Werurwe 2014 ubwo imvura yazindukaga igwa umunyamakuru w’umuseke yageze kuri iri shuri hafi saa mbili za mugitondo ariko nta na kimwe cya kabiri cy’abanyeshuri cyari kakagera mu kigo.
Abanyeshuri bazaga urusorongo , umwe umwe, baturutse mu bice bitandukanye kandi ubona nta kintu na kimwe bikanga na cyane ko na bamwe mu barimu babo na bo babaga bakererewe k’uburyo bukabije.
Iyo wegeraga aba banyeshuri ukababaza impamvu barimo kugera ku ishuri bakererewe bakubwiraga ko bagize ikibazo cy’imvura kandi baturuka kure y’ishuri.
Ku i saa mbiri na 50 za mugitondo iyo wararanganyaga amasomo mu kigo wabonaga nta gahunda yo gutangira amasomo ihari kuko ari bwo abanyeshuri bari bakiri muri gahunda zo gukubura ibyumba by’amashuri ari na ko abarimu bagenda baza.
Twahirwa Chales, umuyobozi mukuru w’iki kigo avuga ko impamvu mu gihe cy’imvura abanyeshuri bagera ku kigo bacyererewe cyane ari uko baza bavuye imihanda itandukanye.
Avuga ko hari abava mu mihaga hejuru (Hejuru y’imisozi) hakaba n’abava hakurya ya Nyabarongo. Agira ati:”Abanyeshuri bacu baturuka kure, hari n’abava hakurya y’uruzi”.
Twahirwa akomeza avuga ko mu gihe cy’imvura batagira isaha nyayo yo gutangiriraho amasomo. Avuga ko bategereza abanyeshuri hagera umubare ufatika bagatangira kwiga abandi bakagenda baza gahoro gahoro.
Agira ati:”Nanjye nta modoka ngira nageze aha nkererewe, ubu uko undeba uku nari nanduye cyane kubera imvura, nabanjye kujya kwihanagura niyo mpamvu ubona siraje yashize ku nkweto zanjye”.
Abajijwe niba ibi nta cyo bihungabanya ku myigire y’abanyeshuri no ku ireme ry’Uburezi Twahirwa yasubije avuga nta cyo bihungabanya ngo kuko hari ubwo imvura igwa ku mugoroba abanyeshuri bakageza saa kumi n’ebyiri bakiri mu ishuri.
Avuga ko aya masaha baba bakiga noneho akaba yasimbura ayo batakaje mugitondo.
Mu busanzwe isaha yo gutangiriraho kuri iri shuri ni saa moya n’igice za mugitondo(7h30) ariko kuri uyu wa mbera basa n’abatangiye saa tatu n’igice 9h30 hafi saa yine 10h.
GS kijabagwe ni ishuri rifite amashuri abanza n’icyiciro n’amashuri y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.
Iri shuri ryatangiye mu mwaka w’2010 rifite abanyeshuri 864 n’ abarimu 29 gusa .
Rachel Mukandayisenga
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ariko ndumva aba bana basnze ari benshi bareba mumurenge wabo cg mukagari hagashyirwa ishuri aho kugirango abana badindira kandi bair bafite ubushake bwo kwiga , birumvikana umwana wize muri izi conditions biba bigoye kugirango azige neza uko bikwiye
Comments are closed.