Huye: Abagore ni 60% muri 610 barangije muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda
Kuri uyu wa kane tariki ya 17 Werurwe, Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ikorera i Save mu karere ka Gusagara ikagira na Campus ku i Taba mu karere ka Huye, yatanza impamyabumenyi ku banyeshuri 610 baharangije mu mwaka w’ashuri 2014-15, muri bo 60% ni abagore ndetse ni na bo biganje mu bagize amanota ya mbere bahembwe.
Abanyeshuri barangije ni abo mu mashami atandatu ari muri iyi Kaminuza, irya Commerce, Public Health & Human Nutrition, Science & Technology, Catechisis & Religious Sciences, Education n’ishami rya Social Work.
Ibi birori byabereye kuri Cathedrale ya Butare, aho Musenyeri Philippe Rukamba wa Diocese ya Butare, Musenyeri Antoine Kambanda, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Prof Silas Lwakabamba, Dr Innocent Mugisha uyobora High Education Council, HEC na Prof Laurent Nkusi, ndetse na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyatwali n’abandi banyacyubahiro bari bifatanyije n’ababyeyi gushyigikira abarangije.
Iyi Kaminuza Gatolika ifte abanyeshuri 1700 barenga, ni ubwa kabiri isohoye abanyeshuri bayirangijemo, nyuma y’aho tariki ya 31 Werurwe 2015 harangije abagera kuri 900, kuri iyi nshuro harangije 610.
Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ikorera i Save no ku i Taba, Musenyeri Jean Marie Gahizi yagarutse ku byishimo by’uko Inama y’Amashuri Makuru yabemereye gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 180 bari bararangije kwiga iby’Iyobokamana, ariko bakaza gutinda kubona impamyabumenyi, kuri uyu wa kane abagera ku 179 barazihawe, gusa muri abo barangije batatu (3) bitabye Imana na bo bibutswe.
Yavuze ko Kaminuza yabo igendera ku ijambo rya Papa rivuga ko abantu bose bagomba kwiga nta guhezwa cyangwa kurobanurwa bitewe n’uko badafite ubushobozi, Papa yabivugiye i Roma muri Yubile y’imyaka 50.
Papa ngo yavuga ko guhezwa mu burezi bitatuma Isi itera imbere, ahubwo ngo byongera ikinyuranyo kinini hagati y’abakire n’abakene.
Musenyeri Gahizi yabwiye abanyamakuru ko bifuza kongera andi mashami mato mu masomo bigisha, ku ikubitiro ngo bazazana ishami ryo kwigisha abafite ubumuga.
Kuba abagore ari bo benshi barangije, Musenyeri Gahizi yavuze ko bijyanye no guteza imbere uburezi budaheza, ariko na none ngo ni uko abakobwa n’abagore bitabiriye cyane, kandi ngo no mu gutsinda, baratsinda cyane.
Yavuze ko uburezi Kaminuza Gatolika yimirje imbere ari ubudasaaza, kandi bujyana no kugira ubumuntu, no gufasha aho urangije ari hose.
Uhagarariye abanyeshuri Rutinywa Parfait yavuze ko aho bagiye hanze batazasebya ababyeyi, ahubwo ngo ku bumenyi bahawe bagiye kongeraho ubundi, yasabye bagenzi be gufunguka bakabyaza umusaruro amahirwe yose babonye.
Guverineri Munyantwali we yavuze ko kuba mu barangije abenshi ari bakuru, ngo ni amahirwe Leta y’u Rwanda yashyizeho ku bantu bose. Yavuze ko abantu biga kugira ngo babeho, bigire ubuzima, kandi babeho neza.
Yasabye abanyeshuri kuba ibisubizo ku bibazo basanze mu muryango, kuko ngo ni cyo bigiye.
Ati “Aho wicaye haba hari amahirwe menshi icya mbere ni ukubyumva no kubisobanukirwa.” Yongeyeho ko “ibyo wize mu gihe utazi kubisobanura uba utabyumva.”
Yabasabye gukora ibintu byose bisunze indangagaciro kuko ngo ni wo mutima w’ibintu byose.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Kaminuza akaba ari na we wayishinze Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba yabwiye abanyamakuru ko amashami ya Kaminuza bayatoranyije bumva ko ashobora kugirira akamaro abandi. Yavuze ko ireme ry’uburezi ari cyo kintu bashyira imbere.
Yagize ati “Abantu dufite, ni ibintu twitaho, ireme ry’uburezi n’ubumenyi, kuko kugira ngo umuntu atakaze amafaranga adashobora gukoresha ibyo wamuhaye, ni ibintu twitaho kugira ngo umwe watanze amafaranga arangize azi neza ko ibyo yize abizi, kuko nyuma iyo utabizi bikugiraho ingaruka.”
Kaminuza Gatolika y’u Rwanda y’u Rwanda, itanga impamyabumenyi z’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, nyuma y’amashami atandatu ifite, iheruka kwemererwa kuzongeraho irindi rya Laboratoire.
Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
2 Comments
Turashimira catholic university of rwanda uruhare rwayo muguteza imbere ireme ry’uburezi mugihugu cyacu ndetse no muri EAC muri rusange ibaye ubukombe ; ndashimira kandi umurava waranze izintore zihasoreje amasomo.
Ibi nta ko bisa! ni byiza Cyane CUR ndayemera nisyhireho n’ikiciro cy Masters
Comments are closed.