Tags : South Sudan

Sudan yiyemeje gushakira inzira ibiribwa byerekeza muri Sudan y’Epfo yugarijwe

Guverinoma ya Sudan yafunguye inzira izanyuramo impashanyo y’ibiribwa bijyanwa kugoboka abugarijwe n’amapfa n’inzara ikomeye muri Sudan y’Epfo. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Sudan yagize ati “Sudan ntizatangira imbaraga izo ari zo zose zo gufasha abavandimwe bayo… kugeza ubwo hazagaruka amahoro n’umutuzo bizagerwaho.” Abdel-Ghani al-Nai’m yabivugiye mu itangazo ryasohotse muri Sudan Tribune. Mu cyumweru gishize, […]Irambuye

S. Sudan: Umuyobozi w’Urukiko rwa Gisirikare yeguye ku mirimo

Umuyobozi mukuru w’urukiko rwa Gisirikare muri Sudan y’Epfo yeguye ku mirimo ashinja umugaba w’ingabo muri iki gihugu kwivanga mu kazi k’ubutabera agata muri yombi bamwe mu baturage bazizwa ubwoko bwabo. AFP dukesha iyi nkuru, ivuga ko Colonel Khalid Ono Loki wafatwaga nk’uwa kabiri mu bayobozi bakuru mu gisirikare yeguye muri iki cyumweru nyuma y’aho undi […]Irambuye

Sudan: Umu-General yeguye avuga ko Perezida Salva Kiir amusuzugura

Lt Gen. Thomas Cirillo Swaka wari umuyobozi wungirije ushinzwe ibikoresho mu gisirikare cya South Sudan yeguye ku mirimo anashinja Perezida w’iki gihugu Salva Kiir kumusuzugura mu  bikorwa bifitanye isano n’intambara ikomeje kwibasira abasivile muri iki gihugu. Mu bwegure bwe, Lt Gen Swaka yagarutse kuri iyi ntambara yibasiye abasivile kuva mu mpera za 2013, avuga ko […]Irambuye

UN yemeje ko izindi ngabo 4 000 zijya muri Sudan

Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu ijoro ryakeye kemeje kohereza ingabo 4 000 zitumwe n’aka kanama muri Sudani y’Epfo kubungabunga amahoro. Ingabo zizoherezwayo zizava mu bihugu bigize aka karere harimo n’u Rwanda. Aka kanama kemeje ko izi ngabo zihabwa imbaraga zishoboka zose ngo zirinde abakozi ba UN bariyo ndetse n’ingamba zishoboka zajya zifata mbere mu rwego […]Irambuye

Ingabo za Uganda zitwaje ibikoresho bya gisirikare bikomeye zagiye muri

Ingabo za Uganda zitwaje ibikoresho bya gisirikare biremereye kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga zambutse umupaka zerekeza muri Sudan y’Epfo, mu bikorwa byo gucyura abaturage ba Uganda babuze inzira kubera imirwano yabaye mu minsi ishize i Juba, nk’uko AFP ibivuga. Umurongo muremure w’ibimodoka za gisirikare 50, zeherekejwe n’ibimodoka by’intambara biriho imbunda ziremereye ni zo […]Irambuye

S. Sudani: Abayobozi b’Ikipe ya Atlabara biciwe mu mirwano

William Batista wari Umunyamabanga mukuru w’Ikipe ya Atlabara  na Leko Nelson wari ushinzwe imitegurire y’Ikipe(Team Manager) bishwe barashwe amasasu mu rugamba ruri kubera muri Susani y’Epfo hagati y’ingabo za Leta zishyigikiye Salva Kirr n’inyeshyamba za Riek Machar. Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Sudanyi y’epfo witwa Chabuc Goc yabwiye BBC ko  aya makuru ari impamo […]Irambuye

Abasirikare b’u Rwanda bari Juba bakomerekeye mu mirwano

Imirwano ya hato na hato ikomeje gushyamiranya ingabo zo ku ruhande rwa Riek Machar n’iza Perezida Salva Kiir mu ijoro ryakeye yageze ku kigo cy’ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Juba, habaho kurasana kwaguyemo umusirikare wo mu Bushinwa abandi barakomereka harimo n’abo mu Rwanda. Ibisasu bya Mortar nibyo byarashwe ku ngabo za UN, […]Irambuye

Sudan y’Epfo: Umuvugizi wa Riek Machar yavuze ko igihugu cyasubiye

Mu gihe hari hamaze iminsi agahenge ndetse impande zishyamiranye ziyemeje gushyiraho ubutegetsi bw’inzibacyuho, Umuvugizi wa Visi Perezida Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegesti yavuze ko Sudan y’Epfo yasubiye mu ntambara. Umuvugizi wa Riek Chachar yavuze ko ingabo za Leta zabagabyeho ibitero ku birindiro byabo mu murwa mukuru Juba. Col William Gatjiath, Umuvugizi mu bya gisirikare wa […]Irambuye

en_USEnglish