Digiqole ad

Riek Machar ni we wongeye gutangiza intambara, arafashwa na UN – Amb J. Pitia

 Riek Machar ni we wongeye gutangiza intambara, arafashwa na UN – Amb J. Pitia

Kigali – James Pitia Morgan, Ambasaderi wa Sudani y’Epfo muri Ethiopia na Djibouti uri i Kigali mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) aratangaza ko imirwano iri mu gihugu cye yatejwe na Riek Machar utavuga rumwe na Leta. Ngo yizeye ko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe uza kubonera igisubizo iyi ntambara yubuye.

James Pitia Morgan, Ambasaderi wa Sudani y’Epfo muri Ethiopia na Djibouti uri i Kigali mu nama ya AU
James Pitia Morgan, Ambasaderi wa Sudani y’Epfo muri Ethiopia na Djibouti uri i Kigali mu nama ya AU

Guverinoma ya Sudani y’Epfo yashyizeho amabwiriza agamije guhangana n’ubwicanyi bukomeje gukorwa; aya mabwiriza ashyiraho za Bariyeri (road block) zigenzura abantu bose.

Izi Bariyeri zabaye imbarutso y’intambara ikaze yongeye kubura muri Sudani y’Epfo, ikaba imaze kugwamo abaturage benshi (imibare ya nyayo ntiratangazwa), n’abasirikare babiri b’Abashinwa bari mu butumwa bw’amahoro muri kiriya gihugu bari mu bishwe.

Amb James Pitia Morgan avuga ko imirwano yongeye kubura i Juba itangijwe n’ingabo za Riek Machar zidakozwa ingamba z’umutekano mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo.

Amb. Pitia avuga ko bijya gutangira, ku wa kane abasirikare ba Leta bahagaritse imodoka yarimo abatavuga rumwe na Leta bababaza abo bari bo n’aho bagiye, aho gusobanura ngo bahita barasa abasirikare ba Leta bicamo batanu.

Bamaze kubica ngo birukankiye ku birindiro bya UNMIS (Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe gucunga amahoro muri Sudani y’Epfo), abandi basubira mu birindiro byabo.

Bukeye ku wa gatanu, ngo Perezida Salva Kiir yatumije inama yo kwiga uburyo ibibazo by’umutekano muke biri i Juba byarangira, ndetse atumiramo Riek Machar, UNMIS, n’abandi bayobozi banyuranye mu nzego za Leta.

Amb. Pitia ati “Riek Machar yaje atinze, aherekejwe n’imodoka 10 zuzuye abasirikare be, abashinzwe umutekano wa Perezida babangira ko binjira, bababwira ko nta mpamvu y’abo basirikare bose kuko bari bahari kugira ngo bacungire umutekano abayobozi baje mu nama.”

Ngo mu gihe Riek Machar yari yamaze kwinjira ari mu kiganiro na Perezida, haje izindi modoka zirindwi  na zo zuzuye abasirikare, bahageze bo ngo nta n’ibiganiro bari bafite baje bavuga ko Umunyamabanga Mukuru wabo ababwiye ko umuyobozi wabo yafashwe bugwate.

Ati “Abasirikare barinda Perezida bababwiye ko atari byo, bahita batangira kurasa ndetse bica umusirikare umwe mu barinda Perezida, intambara iba irose ityo. Bakomeje kurasana hashira iminota nka 40 abashinzwe kurinda abayobozi b’abatavuga rumwe na Leta n’abarinda Perezida barwana.”

Kubera ko hanze bitari byifashe neza, abayobozi n’abanyamakuru bose ngo bagumye aho kugera nijoro, ingabo za Leta ziza guherekeza Riek Machar zimugeza ku birindiro bye.

Amb James Pitia Morgan avuga ko kuwa gatandatu igihugu cyiriwe ari amahoro, intambara ngo yaje kongera kurota ku cyumweru ubwo ingabo za Leta zajyaga kuzana umwe mu mirambo y’abasirikare batanu bishwe ku wa kane zagerayo bakazirasa.

Ambasaderi avuga ko impamvu Riek Machar akomeje guteza ibibazo, ari ukugira ngo Umuryango Mpuzamahanga ubyinjiremo ku nyungu ze n’inyota y’ubutegetsi.

Uyu Mudipolomate wa Sudani y’Epfo ahakana amakuru ngo akwirakwizwa na Riek Machar ko Guverinoma idashaka amahoro.

Avuga ko ahubwo Perezida Salva Kiir ari we urimo kugerageza guhosha imirwano, dore ko ngo yanasabye abaturage n’abasirikare gutuza ntibarwanye ingabo za Riek Machar.

Ati “Twe turashaka amahoro, abavuga ko tudashaka amahoro ni ‘propaganda’ yatangijwe na Riek Machar kuva intambara yatangira, ubwo yananirwaga guhirika ubuteketsi yari ashyigikiwe n’abantu bamwe na bamwe muri UN, hari abantu bo muri UNMISS bari bamushyigikiye.”

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wamaze gusaba ko haba ibiganiro hagati ya Leta n’abo batavuga rumwe kugira ngo imirwano ihagarare.

Biteganyijwe ko ibi biganiro bibera i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa mbere, Perezida Salva Kiir ubwe ngo akaba ashobora kubyitabira.

Nyuma yo kubahiriza ibyo basabwa n’amasezerano y’amahoro basinye, Guverinoma ya Sudani y’Epfo iravuga ko itazi ikindi yakora kugira ngo amahoro agaruke mu gihugu.

Isaba ko Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ushakira igisubizo Riek Machar ko ameze nk’abandi banzi ba Afurika bakomeje kuyibuza amahoro n’iterambere bakoreshejwe n’abandi bantu.

Ambasaderi Pitia ati “Icyo dukeneye ubu ni uko Afurika yunze Ubumwe ibishakira igisubizo, kuko ibibazo bya Afurika bigomba gushakirwa igisubizo n’Abanyafurika.”

Sudani y’Epfo kandi ubu ngo ikeneye ko Umuryango Mpuzamahanga n’itangazamakuru bagera ku kibuga bakirebera uko ibibazo biteye aho gukomeza kubeshywa na ‘propaganda’ z’abatavuga rumwe na Leta.

Photo: Evode Mugunga

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ntabwo numva impamvu yo gutangaza ibi, kereka niba turi kuruhande rwa Salva Kiir nahubundi kwaba arukubogama gukabije.

  • Narabivuzeko ibibintu birimo imikino ya Museveni bitazoroha.Murebe mu Rwanda murasanga imipango ya Museveni hose.Turashimira abakongomani gukomza gukanura.

    • Uriya musaza muzamukizwa na Nyagasani. Ni akandare !

  • ariko abanyafrica reka isi yose itwange bafite ishingiro,ubwo uwo mugabo arabona atarimo gusiga isura mbi abanyafrica nubwo ntayo twari dusanganywe.abazungu barimo kutwicira iwabo natwe ubwacu tukamarana. tuzashira abasigaye bake maze babashire muri museum zi burayi kera bajye bavuga ngo habayeho abantu ba saga ibikara bari batuye ku mugabane wa africa ubu usigaye witwa……. abo bantu ntabwenge bagiraga ,kuko aribo baje kwicana bakamarana ubwabo, dore abake basigaye naba, maze abazungu bapfotore nkabapfora ibisimba

  • ESE mwari mwabona leta ebyiri mugihugu kimwe, sha umwe azapfa byaze bikuze. Not at the end of this year

  • Ni ah’Imana naho His Excellence Kiir iyi ntambara yo mu mbere arayitsinda bimugoye! Amasezerano y’amahoro yo yafashije hakeya no mu Burundi bari bagerageje ndabona byanze, Mozambike bayasinye muri za 1987 n’ubu baracyarasana n’ahandi n’ahandi……Amahoro ni atangwa n’Imana naho abantu kenshi baba baryaryana!

  • tayari updf(uganda people’s defense forces) yageze nimule ngo iri standby kurinda umutekano w’abanayuganda bakorera juba.tubitege amaso

    • Umva mbese ba byacitse! Izo ngBo za Uganda urimo urarata se zageze aho zihamagajwe na nde? Zifite statut zasinyiwe nande? Ese igihe zabereye muri Sudani nta baturage bishwe? zari zishinzwe kurinda abagande gusa?! Harya ubwo iza UN ziriyo zo zizaba zishinzwe kurinda bande?

  • Amasezerano y’amahoro hagati y’abarwanaga muri Sudani abaye impapuro nkamwe y’Arusha Mana tabara abaturage b’inzirakarengane bari kuhagwa!

Comments are closed.

en_USEnglish