Digiqole ad

Abaturage iyo babona kuvugana n’umuyobozi ntacyo bimaze barabireka – Dr. Usta Kaitesi

 Abaturage iyo babona kuvugana n’umuyobozi ntacyo bimaze barabireka – Dr. Usta Kaitesi

*Ati “Abaturage hari ubwo bagera ku muyobozi bakabona uwo barega ari we baregera”
Bimwe mu bibazo by’abaturage bitizwa umurindi n’umuco wa ‘Ceceka’ ukiri muri bamwe badashobora kugaragariza ubuyobozi ibibazo byabo. Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Dr Usta Kaitesi avuga ko rimwe na rimwe abaturage umuntu ashobora kubumva kuko hari igihe banga kugira icyo babwira umuyobozi kuko babona ntacyo byatanga.

Usta Kayitesi ubwo aheruka muri Komisiyo y’imibereho myiza za Sena

Yabivuze mu cyumweru gishize ubwo yakirwaga na komisiyo ya Sena y’Imibereho Myiza y’Abaturage ubwo bareberaga hamwe ku gushakira umuti w’ibibazo buri gihe hifashishijwe ibiganiro.
Dr Usta Kaitesi avuga ko bamwe mu bayobozi biremereza cyane bigatuma abaturage batabiyumvamo ngo bafunguke bababwire ibibazo byabo, bigatuma iri hame ryo gukemura ibibazo mu biganiro rihazaharira.
Gusa ngo iyo biyambuye iki gitinyiro gihanitse, abaturage baravuga. Ati “Ariko iyo babona kuvugana na we ari ntacyo bimaze nabwo barabireka kuko ni Abanyarwanda bafite umuco w’Abanyarwanda, bakuvugisha iyo babona uri bwumve, iyo utumva barakwihorera.”
Abasenateri bibazaga impamvu ibibazo by’abaturage bidakemukira mu rubuga rw’iminsi yagiye ishyirwaho yo kwakira ibibazo by’abaturage.
Dr Kaitesi ati “Hari ubwo bakirwa bakareba uwo babwira bagasanga ari ukurega uwo uregaho, bagahitamo kutabivuga noneho haza undi bari buregeho atari uwo uregaho bakamubwira…”
Avuga ko abayobozi bagomba guca bugufi kugira ngo babashe gushyikirana n’abo bayobora, banashake umuti w’ibibazo bibugarije.
Kaitesi avuga ko abayobozi n’abaturage bombi bafite inshingano ariko zose zigahurira ku kubaka igihugu cyabo, gusa ngo umuyobozi aba afite inshingano zisumbuyeho ndetse zinatuma ibyo abazwa biba byinshi.
Avuga ko abaturage bo muri iki gihe bamaze kwiyambura umuco wo gutinya ku buryo basigaye batinyuka bakagaragaza ibidahwitse ku mikorere y’abayobozi babo.
Ati “Nubu abashakashatsi bacu barangije akazi, ariko abaturage baricara bakababwira, bati ‘ibi bifite iki kibazo’ kandi byinshi muri byo baba bazi n’ibisubizo bikwiriye kubaho.”
Ngo ikibazo abayobozi bafite ni ukumva ko bihagije nyamara umuti w’ibibazo uba uzwi n’abaturage.
Ati “Hari ukuntu twibeshya ko ibisubizo byabo atari ibisubizo kandi ibintu byinshi twese turi produits [umusaruro] z’abaturage bishakiye ibisubizo mu bibazo bari bafite.”
RGB ijya ikora ubushakashatsi butandukanye bujyanye n’uko abaturage babona imiyoborere n’uruhare bagira mu bibakorerwa, ubuheruka bwa 2017 bugaragaza ko uko abaturage babona uruhare rwabo mu bibakorerwa ari 63,5%.
Dr Kaitesi avuga ko uruhare rw’abaturage mu miyoborere ruri kuzamuka ugereranyije n’uko byahoze.
Avuga ko iyo abaturage bamaze kumva neza inshingano zabo, bizamura ibipimo by’imiyoborere kandi bikorohera abayobozi.
Atanga urugero rwa Gacaca. Ati “Umunsi bamenye ko Gacaca ari inshingano zabo, bayikoraga nk’abakora inshingano zabo, Umuganda mu cyaro urabona bigenda bizamuka.”
Uyu muyobozi muri RGB agira inama abayobozi kumva ko inshingano zabo batazigeraho badafatikanyije n’abo bayobora kuko ari bo baba bazi ibigenda n’ibitagenda.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Tekereza abaturage bageze aho batavugisha umuyobozi wabo, kuko babona ari uguta igihe!! Uwo aba ayobora mu nyungu za nde? Ese koko abo baturage baba bamufiteho ububasha?

  • Ibyo guceceka ntibirimo. Abaturage bagomba guhora bavuga ibigwi abayobozi babo, baratira ababasuye bose ukuntu bari mu muvuduko udasanzwe w’iterambere rirambye, bose bakirigita ifaranga.

  • Kayitesi yavugaga ukuntu abaturage bataye abasenateri mu nama hariya kuri Bannyahe? Ariko nawe wumvise ibisobanuro bariya basenateri batanze nawe wagenda ndetse unafit’iseseme. Nibaz’ukuntu inzego zacu zikorana bikanyobera. Inteko na Sena ko bashinzwe kugenzur’ibikorwa bya guverinoma ariko bakaba ahubwo aribo bagenzurwa bakahabwa amabwiriza na guverinoma? Senateri ajya hariya akihanukira ati nanjye murabizi ko ntari mu itsinda ritang’ibisubizo kandi ntan’icyo naribwira kuko ntabifitiy’ubushobozi. Undi nawe ati Leta hari igihe yica amategeko nkana kuber’inyungu rusange. Ibi nabyo yabivuze ari uko umuturage amusobanuriy’itegeko ry’ubutaka we atari azi uko risa kandi ari mu baritoye. None ziriya nteko zombi twazikuraho tukazimurir’i Kanombe cyangwa camp Bigogwe ko abazirimo badakora ibyo twabatumye?

Comments are closed.

en_USEnglish