Digiqole ad

Ikigo kimwe kizashingwa gushakira abakozi Leta bitarebwe neza cyazaba indiri ya RUSWA – Hon Tito

 Ikigo kimwe kizashingwa gushakira abakozi Leta bitarebwe neza cyazaba indiri ya RUSWA – Hon Tito

Hon Senateri Tito Rutaremara asanga ikigo kizajyaho gikwiye kugenzurwa kandi no kwigisha kwanga ruswa bigahoraho

Senateri Tito Rutaremara, wabaye Umuvunyi wa mbere w’u Rwanda, avuga ko kuba Komisiyo y’Abakozi ba Leta na Minisiteri y’Abakozi batekereza gushyiraho Urwego ruzafasha Leta kubona abakozi ari byiza, ariko agasaba ubushishozi ngo rutazaba indiri ya RUSWA.

Hon Senateri Tito Rutaremara asanga ikigo kizajyaho gikwiye kugenzurwa kandi no kwigisha kwanga ruswa bigahoraho

Ubwo Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’abaturage muri Sena yagezaga ku nteko rusange y’Abasenateri isesengura yakoze kuri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta by’umwaka wa 2015-2016 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2016-2017, basanze hari amakosa agikorwa mu gushyira abakozi mu kazi ka Leta basaba ko akosorwa.

Amwe muri ayo makosa akiri mu gushaka no gucunga abakozi ba Leta, ni nko gushyira mu myanya abakandida batujuje ibisabwa, gutinda gushyira mu myanya y’akazi abatsinze ibizamini by’akazi, abitwa ‘impuguke’ zikoresha ibizamini by’akazi batabifitiye ubushobozi, kwiga ibitajyanye n’iby’igihugu gikeneye no kutubahiriza amategeko ajyanye no gucunga abakozi ba Leta.

Ubusesenguzi bwa Komisiyo ya Sena kimwe n’iy’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite ishinzwe imibereho y’Abaturage, na yo yagejeje ubusesenguzi bwayo kuri iyi raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta ya 2015-2016 ku nteko rusange y’Abadepite ku wa kabiri tariki 21 Werurwe 2017, bahuriza ku kuba Komisiyo y’Abakozi na Minisiteri y’Abakozi barababwiye ingamba zafashwe nyuma y’amakosa ari muri raporo.

Imwe mu ngamba, ni iyo gushyiraho uburyo bunoze kandi bwizewe na buri Munyarwanda, bwo gukora ikizamini cy’akazi nta ruswa, ikimenyane, igitutu cy’abantu ‘Abakomeye’, cyangwa ikeneweabo, izo nzego ebyiri zisanga iyo ngamba ari ugushaka abakozi binyuze mu ikoranabuhanga (e-recruitment), no gushyiraho urwego rushinzwe gushakira Leta abakozi.

Kuri Hon Senateri Tito Rutaremara, ngo uru rwego rukiri mu magambo rugiyeho byaba ari byiza, kuko ngo mu mahanga aho yabaye bene izo nzego zirahaba, ariko agasaba ko zazagenzurwa bihagije kugira ngo zitazazamo RUSWA n’andi marangamutima.

Hon Tito Rutaremara ati “Uru rwego ubundi, twabaye mu bihugu rubamo, usanga ari rwo rushyiraho abakozi kandi abashaka akazi ni bo biyandikisha muri urwo rwego, ugasanga rufite base des données (data base), y’abakozi bafite, bamwe bareba ibi, uburambe bwabo bungana iki, bakajya bakorana n’Ikigo cy’ibarurishamibare mu bijyanye n’umurimo, bakamenya umubare w’abakozi bafite n’abinjiramo vuba, …mu gihe cyo gushyiraho abakozi urwo rwego ni rwo rushaka impuguke zireba abakozi mu mirimo runaka ihari, cyakora ntimugire ngo hatabaye indangagaciro zo kurwanya ruswa n’ibindi, ntimugire ngo ruswa n’akarengane birakira 100%.”

Tito Rutaremara avuga ko muri Uganda bene urwo rwego ruhari ariko ngo usanga harinjiyemo ruswa, akavuga ko mu Rwanda rugiyeho bakomeza kwigisha indangagaciro zo kurwanya ruswa n’akarengane.

Buri wese mu Basenateri nta we utabona akamaro k’uburyo bwo kugira imibare ifatika y’abatagira akazi “abashomeri” n’uburyo bwizewe bwo gutanga akazi ariko ikibazo gisigara ari igihe bizagererwaho mu Rwanda.

Hon. Senateri Uyisenga Charles ati “Hari ikibazo cy’urwego rushobora kuduha imibare y’abantu bashakisha akazi, mu Rwanda dushobora kuvuga ngo abashomeri ni benshi ariko si nzi ko twavuga ngo bangana gutya, bafite diplome zimeze gutya, ngira ngo urwo rwego ruriho bagakoresha ikoranabuhanga nka ririya rya ‘e-recruitment’ ngira ngo byatanga umusaruro mwiza.”

Hon. Senateri Jean Népomuscène Sindikubwabo we asanga ibivugwa na Komisiyo na Ministeri y’Abakozi ba Leta, nubwo ari byiza ariko bisa n’ibiheze mu bitekerezo.

Ati “Hari inama yatanzwe hashize igihe ivuga ko hakwiye kwitegerereza ku bintu byatanze umusaruro ufatika, nk’ibyo uburyo abanyeshuri bakora ibizamini bagatsinda bagashyirwa mu myanya ugasanga ubwo buryo ni ntajegajega, ariko uyu munsi uko Komisiyo ibigaragaza bisa nk’aho ari ibintu bigitekerezwaho kandi nyamara amakosa mu gushyira abakozi mu myanya aracyagaragara umunsi ku wundi, nagira ngo mbaze Komisiyo ya Sena iyo baganiriye na Komisiyo y’Abakozi ba Leta na Ministeri y’Abakozi, ibona ari ryari bizeza ko kizarangira kikaba gikemutse rwose kivuye mu nzira, nta cyizere babaha ngo bavuge ngo urebye ibyo dukora n’aho tugejeje turabona mu myaka nk’ibiri cyangwa itatu  Abanyarwanda bazaba banyuzwe n’imitangire y’akazi, cyangwa tuzakomeza bageragezeee, ni ryari abantu bazaba banyuzwe n’imitangire y’akazi? Ni impungenge, ubona bitinda ntibirangira.”

Ukurikije igisubizo cya Perezida wa Komisiyo yasesenguye iyi raporo, Hon. Senateri Niyongana Gallican ubona ko ishyirwaho ry’iki kigo ritari ejo cyangwa ejo bundi, ariko ngo ni yo maherezo.

Agira ati “Minisitiri w’Abakozi iyo duhuye igihe cyose turabimwishyuza ariko mu buryo yabidusubijemo, kandi wumva bifite ubwenge, aravuga ati ‘rwose iyi ni impinduka ikomeye izaba ibaye ku buryo atari ikintu wahutiraho, ni ikintu kitonderwa abantu bose bagomba kuganiraho bakumva ko babyumvikanyeho’.”

Mu myanzuro ine iyi komisiyo yafashe, itatu igenewe Guverinoma irimo uw’uko mu mategeko hajyamo igihe ntarengwa uwatsinze ikizamini cy’akazi agomba kuba yakagezemo, undi ni uwo gushyiraho uburyo  bunoze bwo gushyiraho impuguke zikoresha ibizamini by’akazi ka Leta n’undi wo gukora urutonde rw’abahombeje Leta n’uburyo bazishyuzwa kandi bigashyikirizwa Sena bitarenze amezi atatu.

Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yahawe umwanuro wo gukurikirana ko amahame Leta igenderaho yubahirizwa mu gihe cyo gushakira no gushyira abakozi ba Leta mu mirimo.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Ni kuki se Leta itakwitabaza ikigo mpuzamahanga kimenyereye ibya “recruitment” akaba aricyo baha isoko kikajya kibikora.Kikagirana amasezerano na Leta y’u Rwanda bakumvikana neza uko kizakora ako kazi ko gushaka no gushyira mu myanya abakozi mu nzego za Leta. Icyo kigo mpuzamahanga nibura cyo abantu bakwizera ko gikora muri “transparency” ko nta kimenyane n’icyenewabo bizazamo.

    Naho Leta nishyiraho ikigo nyarwanda kigizwe n’abanyarwanda, ntaho tuzaba tuvuye nta naho tuzaba tugiye kuko abanyarwanda bazaba bakora muri icyo kigo nabo ntawabizera ijana ku ijana, mu gihe cy’itegura ry’ibizamini, kubitanga, kubikosora, gutangaza amazina y’ababitsinze no gushyira abantu mu myanya y’akazi, nabo bazakora uko bashoboye ku buryo abantu bo mu miryango yabo, incuti zabo n’abandi bafitanye amasano aribo bahabwa imyanya y’akazi. Ntibizanabuza abo banyarwanda bari muri icyo kigo kwakira ruswa y’abashaka akazi, kandi bizaba byoroshye cyane gutanga ruswa kubera ko uzayitanga azaba azi neza ko arimo kuyiha umuntu yizeye ko afite ububasha busesuye bwo gutanga akazi.

    Turasaba Leta rwose kugerageza gukora ibishoboka byose igashaka igisubizo nyacyo kuri iki kibazo cyo gutanga akazi mu Rwanda, kuko bikomeje uko biri muri iki gihe, wasanga mu myaka mike iri imbere inzego za Leta hafi ya zose zirimo abakozi bo mu miryango runaka bikaba bishobora kuzana amakimbirane hagati y’abanyarwanda. Ndetse n’ikibazo cy’amoko twari dutangiye kwibagirwa gishobora kugaruka kigafata indi ntera, kubera ko hari abantu batangiye kujujura bavuga ko hari ibigo bimwe cyangwa za Minisiteri usanga abakoramo ari abantu bamwe gusa.

    Abantu bamwe basigaye bavuga ko iyo urebye nko muri MINAFFET, MINADEF, RRA, RSSB, NSS, RWANDA AIR, BK,Directorate of Emigration&Immigration, etc… usanga hakoramo abantu benshi basa n’aho hari ikintu kimwe bahuriyeho. Rwose Leta iki kibazo ikwiye kucyitaho.

    • Icyo kibazo cy’amoko kiriganje muri uru Rwanda rwacu. Si muri Ibyo bigo uvuze gusa ongeraho na NIDA n’ahandii. Amaherezo sinzi uko bizagenda da

  • ubu,,, huye twakoze exam ecrit mukwa 11/2016, amanota asohoka le 3/1/2017,, nubu ntiturakora interview!!! ubwo se ntakarengane,, urumva badashaka kubisesa,, hakazamo ukuntu

  • abakabikemuye nibo baitera,urumva rero kuvuga ngo bazabireka igihe iki n’iki ntibyakunda.kereka hagiyeho ikigo cyigenga kandi cyaba kiyoborwa n’abanyamahanga kuko ndumva aribobatagira icyenewabo n’ikimenyane

  • ahaaah nongere mbisubiremo icyenewabo si umwihariko wa bamwe gusa kuko ushoboye wese arundamo abe byaba bishingiye ku turere cg ku bucuti niko bimeze hanze aha

  • Njye sinemera ko abanyamahanga aribo bazadukemurira ibibazo. Ikimenyane, icyenewabo, ruswa n’ibindi bisa nabyo byitwa tribalism mu cyongereza ni ikimenyetso cy’imyumvire yo hasi. Igihe cyose tucyumvako umuswa wacu ariwe ukwiriye guhabwa akazi n’ubwo tuziko atagashoboye iterambere ryacu rizakomeza rihadindirire. Umukozi mwiza, ushoboye tutitaye ku nkomoko ye, ubucuti dufitanye, akantu yaduteye (ruswa) etc niwe ubasha gutanga umusaruro uzamura aho akorera (ikigo akoramo), we ubwe ndetse n’igihugu muri rusange. Bityo rero niba dushaka iterambere reka duhitemo abafite ubushobozi bwo kutuzamura abatudindiza kuko ariko bashoboye n’ubwo batatwanze tubakoreshe ibihwanye n’ubushobozi bwabo.

  • Ikimenyane rero nigikomeza mu itanga ry’akazi, umuntu akajya aha akazi mwenewabo cyangwa incuti, cyangwa umuturanyi, cyangwa uwo biganye, cyangwa uwo basengana, cyangwa abo basangira byeri, cyangwa abamugemurira abakobwa beza, cyangwa uwo babanaga mu gihugu kimwe mu buhunzi, cyangwa uwo basangiye ubwoko; hari igihe bizagera ubone abanyabubasha bose barashakira benewabo akazi, niba abo banyabubasha bava mu bwoko bumwe, usange rero bibaye ikibazo cy’amoko kubera ahantu runaka uzasanga hakora abo mu bwoko bumwe. Banyarwanda benedata muritonde ejo tudasubira kugwa mu kibazo cy’amoko.

  • Ruswa isanzwe iri mu gutanga akazi se niyo yoroshye?

  • iyo abayobozi ba WASAC bumvaga izi nama abatanga comments bari guhitisha hano wenda icyizere cyo gukemura ikibazo cyamazi cyakwiyongera.

  • N’ubundi akazi ka Leta gasigaye gafite bene ko, bagabira uwo bashaka bahereye kuri bene wabo. Ab’ingaruzwamuheto ntabwo izo mpungenge za Rutaremara zitureba rwose.

  • hhhhh sha murayavuze kwerikweri ubwo mwese niko murabahanga mukaba mwararenganye numvise ahubwo za minister mwarazirangije muzigenzura ese abantu bafite ibyo bahuriyeho mubabwirwa niki ko twese tuvuga ikinyarwanda ese ko musabira akazi abanyamahanga ubundi urumva mwe mwiyizeye sha muracyari hasi

    • ndatekereza ko uri kwigiza nkana, urabizi neza ibibera hano iwacu.
      Naho imyumvire yo hasi uvuga, ushobora kuba ari Wowe uyifite

    • @dunia mviringo we, ese burya wari uzi ko ibikorerwa hano mu Rwanda abantu bataba babizi?!. Ubwo se ukeka ko iyo myanya abantu bamwe barimo kandi bakoresha ubwironde bitagaragarira abandi?!, uretse gusa ko bicecekera. Mu Rwanda turaziranyi bihagije, ntukibeshye rero ngo abantu ni impumyi.

  • @ duniamviringo bicuga gatebe gatoki mu kinyarwanda,uzi kubona ibaruwa yumuyobozi mukuru iguhesha promotion maze bigahera mu magambo cg kwibona kuri list yabajya mu mahugurwa yo hanze maze bikarangira bagusimbuje uwundi muntu,turizera yuko bizahinduka kuko nguko izina ryawe ribivuga nta gahora gahanze.thx

  • Ariko umuntu yanyima akazi natsinze bigashoboka? Ko nsoma ibyanditse aha simbyemere? Ko ubanza twagarukira mu rukiko rw’ikirenga? Simbizi ariko ntibyahagararira aho. Cg abantu baba batsinzwe bakibwira ko habayemo ikimenyane. Ndavuga ko abantu bagomba guharanira uburenganzira bwabo igihe cyose bafite ukuri ariko na none ntibabone akarengane n’aho katari.

Comments are closed.

en_USEnglish