Digiqole ad

Abumva nabi Itorero nibo bagereranya Intore n’Interahamwe za Kinani – Rucagu

 Abumva nabi Itorero nibo bagereranya Intore n’Interahamwe za Kinani – Rucagu

Mu kiganiro n’Abasenateri ku bijyanye n’Akamaro Urwego rw’Itorero ry’Igihugu rufite mu kubaka ihame ry’Ubunyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Umutahira Mukuru yasabwe kugira icyo avuga kuri imwe mu myumvire iri mu bantu kuri gahunda z’itorero, aho bamwe barifata nk’umuyoboro w’icengezamatwara ya FPR, abandi ukundi, Rucagu avuga ko abumva nabi Itorero aribo bagereranya Intore n’Interahamwe za Kinani ariko ngo abo ni bake cyane ntibakwiye no kurangaza abandi.

Rucagu Boniface Umuyobozi w’Urwego rw’Itorero ry’Igihugu

Rucagu Boniface n’abo bayoborana Komisiyo y’Igihugu y’Itorero kuri uyu wa kane tariki 16 Gashyantare bagiranye ikiganiro na Komisiyo ya Sena y’u Rwanda y’Imibereho Myiza y’Abaturage Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage mu rwego rwo ​gutegura igikorwa cyo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ihame remezo rirebana no kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, akarere n’ibindi no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, hibandwa ku kamaro k’Itorero ry’Igihugu.

Rucagu yabanje kugaragaza amateka y’Itorero mu Rwanda, uburyo ryari ishuri rirera ubutwari n’ubutore bishingiye ku ndangagaciro na kirazira, ariko rikaza gusenywa na Kiliziya n’Abakoloni mu 1924 kugira ngo haboneke icyuho cyo gutanya Abanyarwanda babone uko babayobora.

Rucagu avuga ko kuva Itorero ryazuka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nibura abantu miliyoni 1,7 bamaze kurinyuramo, kandi ngo imihigo irakomeje.

Abasenateri ntibahakana akamaro kanini Itorero ry’Igihugu rimaze kugeza ku Banyarwanda cyane mu kubaka umuryango uzira ubugwari, ariko bagaragaza ko hakiri byinshi byo kunoza.

Hon Sen. Mukankusi Perrine yasabye abayobora Itorero ry’Igihugu nk’urwego, kugaragaza igenamigambi bafite kugira ngo abantu babone umusaruro itorero ritanga n’ubufatanye bwaryo n’izindi nzego.

Yavuze ko hakiri ikibazo umuntu agendeye kuri raporo zikorwa n’izindi nzego nk’ikitwaga Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (Ubu ni URWEGO rw’Igihugu rw’Imiyoborere,RGB) n’ibindi bigo nka Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, aho 30% bagaragaza ko habaye inkomyi, abantu bashobora kwihorera cyangwa hakaba indi Jenoside.

Hon Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene abona ko imyigishirize y’Intore ikwiye guhuzwa n’ibihe abantu barimo, ntibibe kwigira gufata mu mutwe indangagaciro ahubwo abantu bakigira guhinduka mu myumvire, bakaba Abanyarwanda bazira ingengabitekerezo.

Boniface Rucagu, yabajijwe kugira icyo avuga ku busobanuro abantu baha Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, aho Hon Niyongana Galican yagaragaje ko mu myumvire ya bamwe bafata Itorero nk’umurongo ncengezamatwara y’ishyaka FPR. Ishyaka riri ku butegetsi.

Ati “Niba mujya mukurikira, Itorero mu bantu barifata bate? twese aho tugenda, hari ibyo usoma, reka mpere ku bo hanze, bo wenda Itorero bashobora no kubyica nkana… wumva bafata itorero nk’ibintu bya ideology (ingengabitekerezo), ariko twebwe hano iwacu babyumva gute? Iyo umuntu bamwise Intore ubona abantu bamera nk’abikanga, kubera yenda gusa ko babona ari umuntu ushabutse…mbere yo kumva izindi ndangagaciro abantu bumva Intore nk’umuntu ushabutse, nk’intore zisanzwe zihamiriza, bakumva ko ari umuntu ushobora gushyiraho morale, itorero muzaryubaka gute kugira ngo umuntu wese yumve ararikiye kujya mu Itorero?”

Rucagu Boniface avuga ko ubusanzwe mu mirimo umuntu asanga hari aho abandi bagejeje, akabyuzuza, akabinoza ndetse akabikomeza, ariko ngo Urwego rw’Itorero ruriho ubu nta muntu bahererekanyije ububasha kuko ryari rimaze imyaka 100 isaga risenyutse, ngo ihererekanya bubasha ryakuwe mu muco w’Abanyarwanda.

Aha yashakaga kugaragaza ko bigoye kubona ibipimo bifatika byajya mu igenamigambi, ngo hamenyekane koko aho ibikorwa by’Itorero biva n’aho bigana, ariko ngo uru rwego rukoresha ibipimo bya Kaminuza yakoze ubushakashatsi n’inzobere zakoze ubushakashatsi igihe icyari Task Force cyahindukaga Komisiyo.

Ku myumvire y’abantu ku rwego rw’Itorero ry’Igihugu, Boniface Rucagu agira ati “Hari abumva Itorero bakaryita irya Rucagu… ese ugira ngo ni irya Rucagu gusa? Hari n’abavuga ngo ni ‘Ibya Leta y’i Kigali’… kera turi Kicukiro nigeze kuvuga ngo inda yajemo urwango uyibuganiriza amata ikaruka amaraso,…His Excellence (Paul Kagame) yahise ambwira ati ‘dukomeze tubabuganirize’ bamwe baruke amata, abandi amaraso ariko amaherezo yenda…ubwo rero na twe ni bimwe n’ibi ngibi… dukomeze dukomeze…

Ariko se abantu bajya mu muhanda bakanenga Leta y’u Rwand abavuga ngo ibi n’ibi, {Kandi} tumaze kugera ku rwego rushimishije Isi yose… ariko batatu bane batanu ntabwo bazabura, abo rero ntabwo baduca intege.

Hari n’abo nzi bavugaga ngo Rucagu atoza Interahamwe, ngo Intore ni nk’Interahamwe zo ku bwa Kinani (Juvenal Habyarimana)…Ok… ariko ni byiza hari ubwo bagera aho…burya wa mugani, abantu bakomeza kubabuganiza amata, amaherezo bakazageraho bakaruka amata, kuko hari abo njya mbona, bikananshimisha, bavugaga ko dutoza Interahamwe {none} ubu nibo batoza ba mbere muri twe, ugasanga rwose bishimishije, ba Nyakubahwa ntimucibwe intege n’uko bavuga kuriya, tugomba kwicara tugafata ingamba ikibi ni uko baba batuvuga ibiri byo, na ho batuvuga ibitari byo ntibizaduca intege.”

Rucagu Boniface ngo yizera ko nihaba ubufatanye igihe bizatwara Itorero ry’Igihugu rizageza ku Banyarwanda, u Rwanda bifuza rutagira amacakubiri, kandi abarutuye bafite indangagaciro nyazo.

Mu nkingi icyenda za Guverinoma zikubiyemo ibyo Perezida Kagame yemereye kugeza ku banyarwanda muri manda ya kabiri, Inkingi ya mbere y’Imiyoborere myiza’ irimo Porogramu y’ubukangurambaga aho ivugamo ‘kubaka Itorero ry’Igihugu kugera ku rwego rw’Akagari n’Umudugudu rigatoza abanyarwanda bose barengeje imyaka irindwi (7) gukunda Igihugu, bakagira ishema ryabo.’

Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, ishingiye ku nzego zose zitorezwamo ivuga ko kuva mu 2007 kugeza mu ku mpera ya 2016 hamaze gutozwa Abanyarwanda 1 098 599.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Ibintu by’ITORERO bikwiye kwigwaho neza ejo bitazaba nka “animation” ya kera aho abanyarwanda bateraniraga basingiza “Mouvement”. Kubona Rucagu warerewe muri iyo Mouvement ari nawe ukuriye Itorero, bituma mu mikorere ye y’ubu yigana imwe mu mikorere ya kera, cyane cyane ko Itorero usanga ari ikintu kidasaba “critical thinking”.

    Mu mirimo y’Itorero y’iki gihe, usigaye usanga n’abantu bize bakaminuza basigaye bigishwa ibintu bidasobanutse, bikaba byabaviramo kwiyumva ko ntacyo bavuze. Usigaye usanga mu nyigisho z’Itorero harimo ikintu gisa na “Propagande” ukibaza impamvu abategura iby’ayo matorero badatekereza ko inyigisho batanga baba baziha abantu bazi ubwenge ndetse bize n’amashuri ahambaye. Wagira ngo abanyarwanda ubu bari mu Ishyaka rimwe nko mu gihe cya MRND. Turasaba dukomeje ko Rucagu yakwisubiraho akareka gufata Itorero nk’ikintu cyo kuyoboka Systeme imwe.

    • Wahora n’iki ugirango se n’abo basilikare babayo hari icyo wababwira? Bahita bakohereza kuviringa

      • Abanyarwanda twagorwa twagorwa…Kumva ngo muganga yagiye mwitorero gusobanurirwa ingangagaciro na afande.Ngaho munsobanurire iyo tujye koko?

        • Njye narumiwe mbonye umuntu ufite Doctorat ahugurwa n’umu A2. Biracuritse kabisa!

      • La Fontaine ati: La raison du plus fort est toujours la meilleure.

  • Bonjour, Jyewe Itorero nta kibazo ndifiteho muri rusange. Kwiga ni uguhozaho no kwihugura buri gihe ni byiza pe kandi nta muntu utabikeneye nta nuwo bitareba. Gusa hari ibintu bisa nkaho ari Militantisme(Igipindi-Animation) bisigaye bigaragaramo cyane. Hari uwatanze urugero rwa Muganga ariko hari na Mwarimu hari Abihayimana batandukanye:Ubundi aba ni bamwe mu bantu twemera ko mu rwego rw’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu muri rusange baba bafite indangagaciro(Valeurs) ku rwego rushimishije(Psychologique – Philosophique -Théologique-Social-Humanisme,Education,Discipline, Respect,Contrôle,Patriotisme,Traditionnel,Culturelle….). Kuko uzibuze kuri MWARIMU, MUGANGA N’ABIHAYIMANA:gupfa kuzibona mu bandi bantu basaznwe kandi ku rwego n’umubare bishimishije turabizi ko bigorana.Aha twibuke ko nta mwere uba ku isi , nta n’umuryango utagira ubwandu. Gusa hari ibigomba gukosorwa kuko nta kuntu umuntu wize imyaka 5,6,7,8,9,10… muri Kaminuza yaba akiri ku rwego rwo hasi ku buryo usanga rimwe na rimwe ahugurwa n’umuntu utarigeze arangiza n’amashuri yisumbuye.Byaba biteye inkeke,So we must check, review and also update ibigomba kuba bivugurwa muri iyi gahunda. Hari bimwe bitakijyanye n’igihe rwose kandi igihugu kimaze kugira Abanyabwenge N’Intiti benshi ku buryo ikosa ribaye ryose rihita rigaragara. Ikindi nuko akenshi iyo Programme yo kwiga itanzwe nabi n’abanyeshuri benshi bayumva nabi, bamwe ikagenda ibarambira, aho kuyibonamo ibyiza byinshi bagatangira kuyijora cyane kubera Méthodologie yakoreshejwe. Icyifuzo nuko Itorero ryakorwa mu buryo bukeye kandi bunoze. Merci

    • kuminuza nokugira indangagaciro nyarwanda ntaho bihuriye,itorero rirakenewe kandi bisaba kwicisha bugufi,ubwibone ukabushyira ku ruhande kugirango ubashe kuriyoboka.murakoze

  • Ibi Rucagu avuga sinemeranywa nawe nabusa.Izonterahamwe avugako zaje munkubiri yamashyaka menshi bivanbzemo nintambara, izintore zo niki cyatubwirako igihugukigeze muribyo bibazo, izontore na Dasso zitamerera nabi umuntu wese uvuze nabi ubutegetsi buriho, doreko ngo bagiye noluzigisha kurasa? Tujye twitonda kandi tumenye iyo tuva, tutazagwa muruzi turwita ikiziba.

  • IKIBAZO NUKO BATAGENDERA KU BITEKEREZO NGO BUMVE UKO ABARIJYAMO BABYAKIRA MU KURI. ESE ABACAMANZA, ABAGANGA, ABIHAYE IMANA, ABANYAMAKURU BARI BAKWIYE GUHABWA INYIGISHO ZIMWE N’ABANDI CYANE KO BAKORA IMIRIMO ISABA GUHURA N’ABANTU BENSHI KANDI NTA KUBOGAMIRA KURI UYU? IKINDI NUKO BAKAGOMBYE KUREBA NIBA ABANTU BOSE BIFUZA KURIJYAMO? BAKANAVUGURURA IMYIGISHIRIZE IRIMO NO KWIHUTA MU ITERAMBERE BIFATIKA. KWICAZA UMUNTU MU CYONDO NGO YIYUMVE UKUNDI NTABWO NUMVA KO BIJYANYE N’IGIHE KUKO ABANTU BARUMVA NEZA ICYERECYEZO NTIBIGOMBA IBIHANO

    • Ese ubundi kuki bicaza abantu muri icyo cyondo. Ibyo se ubwo ntibinyuranyije n’indagagaciro nyarwanda zidusaba kubaha uwo ariwe wese no kutamutesha agaciro.

      Iyo wicaje umuntu mu byondo ubishaka kandi wabigendereye, bituma wa muntu muri we yiyumvamo ko ushaka kumwereka ko ntacyo avuze imbere yawe. Ibyo rero bituma havuka icyo twita mu ndimi z’amahanga “une attitude de méfiance et de conftrontation psychologique”/”An attitude of mistrust and psychological confrontation”.

      Ibyo rero bishobora gutuma wa muntu wicajwe mu byondo ku bushake, adakurikira neza andi masomo cyangwa izindi gahunda ziteganyijwe muri iryo Torero. Ndetse atangira no kwibaza cyane ku cyo iryo Torero rigamije, bikaba byatuma anagira muri we “Un sentiment et une attitude négatifs/A negative feeling and attitude” kandi wenda bitari ngombwa.

  • njye mbona ibyigishirizwa mwitorero byagombye kujya bitandukanywa bitewe nibyiciro byabazijyamo otherwise tuzisanga twirirwa mubisa na animation kandi itorero ryakagombye gukoresha inama nyunguranbitekerezo kubijyanye nibigomba kwigishirizwamo nuko byakorwa ikitabirwa ningeri zitandukanye zabanyabwenge nabandi bantu bafite aho bahuriye nabaturage mubuzima bwa buri munsi. murakoze

  • Jye nayobewe uwababwiye kubuza abantu gusenga (abadivantisti) ku isabato kandi ubundi babyemerewe mu gihugu, nibaza niba babona aribwo buryo bwo gutuma bakunda igihugu n’ubuyobozi bwacyo. Kunda imana, ugendere mu mategeko yayo, nibwo uzabasha gukunda n’igihugu n’abayobozi bacyo. Ariko rero abadivantisti natwe ntidukwiye kwirengagiza ibyahanuwe, dukwiye kwemera ingaruka zo kubaha Imana kuko ako ni agatonyaga mu nyanja y’ibiri imbere bigomba kutugeraho. Uwiteka afashe buri wese mu bo bireba.

  • Banyarwanda mwitonde mutazongera kugwa mu mutego n uku bitangira.

  • Iby’itorero birafutamye pe! Ese kuki mutibaza impamvu nta kindi gihugu bibamo ku isi uretse u Rwanda, ni uko abaturage b’ibyo bihugu ari injiji twe tukaba ari twe bahanga?

    • wibeshya mwa,ibihugu byose byateye imbere bifite gahunda yigisha indangagaciro zigendera ku mucyo wabyo,uperereze uzabimenya;niba ukunda gusoma…

  • abantu nkaba ntakintu bashobora kugeza kugihugu. Nkubu habayeho impinduka wasanga uyu MUTAHIRA ahinduye amagambo.

  • bahindure umuyobozi w’itorero. Rucagu byaba byiza agiye mu za bukuru, kandi yarakoze bihagije mu gihe cye, abanyarwanda beshi baramushima. ariko aho igihe kigeze byaramurenze.

  • Umunsi 1 turi mu itorero haje umunyakubahwa 1 kutwigisha, adusobanurira ibijyanye na “Cold War/ Guerre Froide”. Ariko akantu ntazibagirwa kuko nkunda cyane History-Geography, nuko yarinze arangiza isomo ryose avuga ngo “intambara y’Ubutiti” !!! Ubutiti???
    Icyo gihe nabuze uko namwongorera ko mu kinyarwanda bavuga “Ubutita”.

Comments are closed.

en_USEnglish