Mu nzu ituyemo ambasaderi wa America mu Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa 22 Kanama habereye igikorwa cyo kurahiza abakorerabushake 20 b’abanyamerika b’umuryango ‘Peace Corps’, Ambasaderi Donald W.Koran uhagarariye USA mu Rwanda yabasabye gukomeza gufatanya neza na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda guhindura ubuzima bw’abanyarwanda. Amb Donald Koran yavuze ko umuryango wa ‘Peace Corps’ wari inzozi […]Irambuye
Tags : Rwanda
Kicukiro – Kuri uyu wa 22 Kanama kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro herekanywe abagabo bakurikiranyweho ubujura bw’ibikoresho bitandukanye, harimo iby’umuntu umwe bifite agaciro ka miliyoni eshatu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo polisi yahawe amakuru ko mu muyji wa Kigali hari ubujura bw’ibyuma by’umuziki. Police mu gitondo kare kuri uyu wa 21 […]Irambuye
Amajyaruguru – Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Kanama Ishuri rikuru ry’ikoranabunga TCT (Tumba College of Technology) ryashimiwe n’itsinda ry’abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y’Ubuyapani ku kazi keza rikomeje gukora ko gufasha igihugu cy’u Rwanda kugana ku iterambere. Leta y’u Rwanda ikangurira urubyiruko kwitabira kwiga amasomo y’ubumenyi ngiro kuko byagaragaye ko ariyo agira […]Irambuye
Banduriye muri Liberia bagerageza kwita ku barwayi nyuma bajyanwa mu bitaro i Atlanta muri Amerika bahabwa umuti none kuri uyu wa kane bavuye mu bitaro bakize. Dr Kent Brantly w’imyaka w’imyaka 33 na Nancy Writebol w’imyaka 60 banduriye i Monrovia mu kwezi gushize bahita bajyanwa iwabo kuvurwa. Umuyobozi w’ibitaro byabavuraga niwe wemeje ko gusohoka mu […]Irambuye
Kuri uyu wa 21 Kanama Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) cyatangiye gufungura kumugaragaro amabahasha y’inzandiko zikubiyemo imishinga itandukanye y’iterambere ry’umuryango nyarwanda izakorwa n’imiryango itegamiye kuri Leta ku nkunga y’iki kigo cya RGB na One UN. Theodore Rugema, umwe mu bayobozi b’umuryango watanze umushinga wabo yabwiye Umuseke ko bishimira ko Leta n’abafatanyabikorwa bayo batekereza ko hari […]Irambuye
Mu muhango wo guhemba imirenge n’abafatanyabikorwa babaye indashyikirwa kurusha abandi, hanasinywa imihigo y’umwaka wa 2014–2015, Habitegeko Francois, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru nyuma yo kwakira iyo mihigo kuwa gatatu tariki 20 Kanama yavuze ko hakwiye kwishimirwa ibyagezweho, ariko bakazirikana ko urugendo rukiri rurerure. Nyuma y’ukwezi hakozwe igikorwa cyo kwesa imihigo ku rwego rw’igihugu, mu karere ka […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Kanama 2014, bwa mbere mu Rwanda abasore 8 n’inkumi eshatu bahawe impamyabushobozi ko barangije amasomo yo gutwara indege za Kajugujugu. Aba nibo ba mbere barangije amasomo nk’aya bigishirijwe mu Rwanda. Aba banyeshuri bigishijwe n’ishuri “ Akagera Aviation” mu gihe cy’amezi 13, bize amasomo atandukanye arimo gutwara indege, kumenya ikirere, […]Irambuye
Rubavu – Yakuze azi gushushanya cyane arangije amashuri abanza agira amahirwe yo guteza imbere impano ye mu ishuri ry’ubugeni ku Nyundo. Nubwo ababazwa no kuba mu Rwanda nta kaminuza yigisha iby’ubugeni ihari, ariko ibyo yize nibyo bimutunze ubu. Avuga ko ari gukora umushinga munini nk’uruhisho rwihariye azatura umuyobozi akunda cyane Perezida Kagame. Yitwa Thierry Kiligi […]Irambuye
Bimwe mu byavuye mu ibarura rusange ryo muri 2012 byerekanye ko uko imyaka ihita indi igataha ari ko abaza gutura mu mujyi wa Kigali bakomeza kwiyongera, abawuvamo bajya gutura mu bindi bice by’u Rwanda ni bacye. Kugeza ubu umujyi wa Kigali utuwe n’abagera kuri 1,132,686; Akarere ka Gasabo niko gatuwe cyane muri uyu mujyi, kikubiye […]Irambuye
Mu kiganiro Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatanze kuri uyu wa kane igaragaza uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze, ubuyobozi bw’iyi banki bwavuze ko ibipimo bigaragaza ko igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka cyagenze neza ku buryo nta mpungenge z’uko ubukungu bw’u Rwanda bwakongera kumanuka nk’umwaka ushize byabayeho kandi ngo igishimishije ni uko bujyana n’imibereho y’Abanyarwanda. Mu mwaka […]Irambuye