Tags : Rwanda

Ibitekerezo bya Oda Paccy ku Mana, k'umuziki, kuri Kagame, ku

Uzamberumwana Oda Pacifique, umunyeshuri mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza ya RTUC, by’umwihariko umunyarwandakazi uzwi cyane muri Muzika nka Paccy, akora muzika ya Hip Hop na Afro beat kuva mu myaka itanu ishize. Yagiranye ikiganiro kirambuye n’Umuseke, yagize ibyo asubiza kuri muzika, gender, Imana, Perezida w’u Rwanda, ubuzima…. Ikiganiro na Paccy: Umuseke :  Wamenye  ryari […]Irambuye

Kenya: Igihugu cya kane (4) gifite abafite SIDA benshi ku

Muri Kenya abanduye Virus itera SIDA barabarirwa kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu nk’uko Minisiteri yaho y’ubuzima yabitangaje kuri uyu wa 20 Kanama. Ku Isi Africa y’Epfo niyo ya mbere na miliyoni 5,6 by’abanduye, hagakurikiraho Nigeria n’abanduye miliyoni 3,3 hagataho Ubuhinde na miliyoni 2,4 z’abanaba na Virus itera SIDA nk’uko imibare itangazwa na UNAIDS na […]Irambuye

“Kwiyumva mu ndirimbo ya Danny byanteye kwitekerezaho”- Nyamitali

Patrick Nyamitali umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bazwiho ubuhanga mu kuririmba, avuga ko kuba yiyumva mu ndirimbo ya Danny Nanone yise “Forever” bimutera kwitekerezaho cyane. Impamvu ngo yaba ituma Patrick Nyamitali yitekerezaho cyane iyo yumva nk’umuhanzi mugenzi we ukomeye amuririmba mu ndirimbo, ni uko bimwereka ko hari impano afite muri we adakoresha uko bikwiye. Patrick Nyamitali yabwiye […]Irambuye

Tanzania, Burundi, UG, Rwanda na DRC byavanyeho inzitizi ku mipaka

Ibi bihugu bihuriye ku kitwa CCTTFA (Central Corridor Transit Facilitation Agency) mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa 20 Kanama ihuje ba Minisitiri b’ibijyanye n’ubwikorezi muri ibi bihugu, biyemeje ndetse banasinya ku masezerano yo kuvanaho inzitizi zose ku mipaka zatumaga imihahiranire hagati y’ibi bihugu itagenda neza. Ba Minisitiri bose babanje kwemeranya ko inzitizi nk’izi […]Irambuye

Wari uzi ko mu Rwanda hari ahitwa i Nairobi?

Mwamenye ahitwa ‘South Africa’ muri Kigali, Iburasirazuba mu karere ka Kayonza ho hari agasantere kitwa Nairobi. Ni mu cyaro cyo mu murenge wa Rukara Akagali ka Rwimishinya umudugudu wa Kigwene I, hitwa gutya kuva mu myaka hafi 10 ishize. Uri mu muhanda mpuzamahanga wa Kayonza – Nyagatare ukarenga i Gahini ukagera aho bita Kukimodoka ufata umuhanda […]Irambuye

u Rwanda tariki 27 ruzacuruza izindi mpapuro z’agaciro

Kuri uyu wa 20 Kanama Leta y’u Rwanda yatangaje ko izongera gushyira ku isoko impauro z’agaciro z’agera kuri miliyari 15 mu mafaranga y’u Rwanda (miliyoni 22$), ibi ngo bizakorwa tariki 27 Kanama nk’uko bitangazwa. Gatete Claver Minisitiri w’imari n’igenamigambi yavuze ko izo mpapuro z’agaciro zizafasha isoko ry’imigabane mu Rwanda ndetse akayabo kazazivamo kagafasha mu ishyirwa […]Irambuye

Miss Colombe arerekeza i Paris

Kuri uyu wa gatatu tariki 27 Kanama ku isaha ya saa 18h00 nibwo Miss Rwanda2014 Akiwacu Colombe yurira indege agana mu Bufaransa gutembererayo nk’uko buri mukobwa wese utorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda ahitamo aho azatemberera ashaka ku Isi hose. Uyu Nyampinga we yahisemo kuzatemberera mu Bufaransa no muri Espagne. Akiwacu yagize ati “Ubu namaze kubona […]Irambuye

Justin Hagena yatorewe kuyobora inama ya “Gender” ku isi

World Congress of Global Partneship ni inama iba mu myaka ibiri igahuza urubyiruko rwo ku migabane yose. Ihuza urubyiruko rusaga 400 ruba ruganira ku buringanire n’iterambere ry’umugore.Ubu igiye kuyoborwa na Kakumba Hagena Justin umusore w’imyaka 26 w’umunyarwanda watoranyijwe muri bagenzi be. Mu nama ya kabiri (iba buri myaka ibiri) itegurwa na UN Women yabaye kuwa […]Irambuye

Team Manager w’Amavubi YAVANYWEHO.

Updated 7PM: FERWAFA ntirabitangaza ku mugaragaro ariko amakuru agera k’Umuseke aremeza ko Alfred Ngarambe yavanywe ku mwanya wa Team manager w’ikipe y’igihugu Amavubi. Ubushyamirane n’ushinzwe abakozi muri FERWAFA ngo bwaba aribwo bumukozeho. Umwe mu bakozi muri iyi nzu iyobora umupira w’amaguru mu Rwanda utashatse gutangazwa amazina yabwiye Umuseke ko ayo makuru ari yo n’ubwo FERWAFA […]Irambuye

Brig Gen (rtd) Frank Rusagara yatawe muri yombi

Frank Rusagara uri mu basirikare bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka ushize yatawe muri yombi muri iki cyumweru nk’uko Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yabitangarije ikinyamakuru NewTimes. Iperereza ku byo ashinjwa ngo riracyakorwa nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Brig Gen Nzabamwita. Mbere yo gusezererwa mu ngabo, Rusagara yari arangije imirimo yari yashinzwe nka ‘attaché militaire’ […]Irambuye

en_USEnglish