Digiqole ad

Abanyamerika babiri bakize Ebola bava mu bitaro

Banduriye muri Liberia bagerageza kwita ku barwayi nyuma bajyanwa mu bitaro i Atlanta muri Amerika bahabwa umuti none kuri uyu wa kane bavuye mu bitaro bakize.

Kent Writebol na Nancy
Kent Brantly na Nancy Writebol bakize Ebola

Dr Kent Brantly w’imyaka w’imyaka 33 na Nancy Writebol w’imyaka 60 banduriye i Monrovia mu kwezi gushize bahita bajyanwa iwabo kuvurwa.

Umuyobozi w’ibitaro byabavuraga niwe wemeje ko gusohoka mu bitaro kwabo bidakwiye kugira uwo bitera impungenge ko bakwanduza abantu kuko bakize neza.

Nancy we yavuye mu bitaro kuwa kabiri w’iki cyumweru naho Brantly we akaba yari kumwe n’umuganga muri ibi bitaro mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane ndetse yagaragaye afatanye ikiganza n’umugore we.

Aba banyamerika bivugwa ko bakijijwe n’umuti witwa ZMapp ukiri mu ikorwa n’abahanga b’i San Diego muri Amerika, batangaje ko uyu muti ukiri mu igeragezwa kandi ari mucye cyane ndetse ubu nta wundi basigaranye ubushakashatsi kuri uyu muti bukaba bukomeje.

Ibitaro barimo barwariyemo byatangaje ko aba baganga bakize neza Virus ya Ebola.

Tariki 20 Kanama ubwo Nancy nyuma yo gukira Ebola yishimanye n'umugabo we wamwakiriye mu rugo
Tariki 20 Kanama ubwo Nancy yari yakize Ebola yavuye mu bitaro Ebola yishimanye n’umugabo we wamwakiriye mu rugo

Kugeza ubu iki cyorezo gisa n’icyakuye umutima Africa yose muri iyi minsi. Muri Liberia, Guinea, Sierra Leone na Nigeria kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka kimaze kwica abantu 1 350

Ibihugu bitandukanye bya Africa bimaze guhagarika ko abantu baturutse mu bihugu byavuzwe haruguru babigenderera batabanje gusuzumwa.

Africa y’Epfo yatangiye gahunda yo gushyira mu kato abantu bose baturutse muri biriya bihugu bakabanza bagasuzumwa mbere yo kwinjira muri iki gihugu.

Mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru abagenzi baturutse muri Liberia binjiye mu Rwanda nabo babanje gusuzumwa iyi ndwara mbere yo kwemererwa gukomeza ibibazanye mu gihugu.

Mu Rwanda kandi hashyizweho gahunda yo gushishikariza abajya n’abava hanze kumenya ibiranga iki cyorezo cyandurira mu matembabuzi yose avuye ku mubiri w’uwanduye akagera k’umuntu utaranduye.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Donc 90% bya abirabura bayirwaye irabahitana, 100%bya abazungu bayirwaye bagakira, tekereza kumva babashyira mundenge bakajya kubavurira iwabo nukuntu abandi bari guhitako bashirwa mukato!? Nimushaka muzajye mwemera ko abazungu aribo bantu twe turi inguge ziyemera gusa, baradufite nkuko dufite inkoko tworoye.

    • Umuti wabavuye wahise ushira.

  • umuti wabavuye ni muke cyane ndetse nta wundi basigaranye!

  • none se ko bo birirwa bakora ubushakashtsi twe tukirirwa turasana urumva babuzwa n iki kutwima imiti bakaduha imbunda ? uzumve bavuga ngo zo zashize ntazo bafite zo kohereza muri Nigeria, Centrafrika, congo n ahandi , iri ni IKOSORA !

  • none se ko bo birirwa bakora ubushakashatsi twe tukirirwa turasana urumva babuzwa n’ iki kutwima imiti bakaduha imbunda ? uzumve bavuga ngo zo zashize ntazo bafite zo kohereza muri Nigeria, Centrafrika, congo n ahandi , iri ni IKOSORA !

  • Nibatange umuti be koreka usi,nubundi nibo bakora amavirusi,

  • Wari wabona umuzungu urwaye sida? Nge ntawe ndabona wazahajwe na vih erega iyi si ifite injustice nyinshi. Les blancs ont droit a la vie. Le reste la mort none niba ebola nta muti aba bakijijwevn.iki? Muve kubasenzi 

  • DIEUDONE womubufaransa yasobanuye anerekana mathematiquement uburyo abazungu aribo bakoze EBOLA muri laboratoire murwegeo rwo gutsemba abirabura hanyuma abazungu bakigarurira uturere abirabura bazaba barapfuye bagashyira hazajya hatuzwa abazungu.

  • ABAZUNGU BAKOZE EBOLA NGO BADUTSEMBEIGITAGAJE NUKO ABAZUNGU BAYIRWAYE BOSE BAYIKIRA NAHO ABIRABURA BAYIWAYE BOSE BAGAPFA.

Comments are closed.

en_USEnglish