Digiqole ad

Uvuye mu Ntara akagera i Kigali ngo ntashaka kuyivamo

Bimwe mu byavuye mu ibarura rusange ryo muri 2012 byerekanye ko uko imyaka ihita indi igataha ari ko abaza gutura mu mujyi wa Kigali bakomeza kwiyongera, abawuvamo bajya gutura mu bindi bice by’u Rwanda ni bacye.

Imiturire y'akajagari muri Kigali iri ku kigero kinini, uyigezemo wese aba ashaka uko yatura ntayivemo
Imiturire y’akajagari muri Kigali iri ku kigero kinini, uyigezemo wese aba ashaka uko yatura ntayivemo

Kugeza ubu umujyi wa Kigali utuwe n’abagera kuri 1,132,686; Akarere ka Gasabo niko gatuwe cyane muri uyu mujyi, kikubiye 1/2 cy’abatuye umujyi wa Kigali aho gatuwemo n’ababarirwa muri 529 561.

Nk’uko byerekanwa n’iyi mibare kandi kuri kilometero kare imwe hatuye abantu bagera ku 1 500 mu mujyi wa Kigali.

Kuva Kigali yabaho abamaze kuyimukiramo babarirwa muri 543,680 mu gihe abamaze kuyivamo bajya gutura mu bindi bice babairwa mu 109,985.

Ubwiyongere bw’iyi mibare bwafashe intera mu myaka itanu ishize aho muri iyi myaka abaje gutura mu mujyi wa Kigali baturutse mu bindi bice by’igihugu ari 208,464 naho abagera mu 84,812 aribo bonyine bavuye muri Kigali bajya gutura mu bindi bice by’igihugu.

Iyi mibare igaragaza ko abageze mu mujyi wa Kigali baba batagishaka kuyivamo nk’uko byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’ibarura rusange ku rwego rw’igihugu Mutijima Prosper ubwo yerekanaga ibyavuye muri iri barura kuri uyu wa 19 Kanama.

Yagize ati “ tubibutse ko iri barura ryakozwe ku bantu batuye, bishatse kuvuga ko aba bagiye baza baje gutura, si abanyeshuri ngo bazasoza amasomo yabo basubire aho baturutse, oya”.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yavuze ko Leta y’u Rwanda iri gutunganya no guhanga indi miyji ku buryo mu gihe kiri imbere abazaba bifuza gutura mu mijyi batazajya birukira kugana muri Kigali gusa uko hazaba hari indi mijyi yo guhitamo.

Yagize ati “ kujya mu mijyi ubundi ni byiza, cyane cyane iyo uje ufite icyo uhakora, kuba abantu birukira kuza mu mujyi wa Kigali ni uko byagaragaraga ko ntayindi mijyi ihari ijyanye n’igihe, ariko kugeza ubu hari imijyi iri gutunganywa ndetse n’indi iri guhangwa ku buryo hari abatangiye no kujya kuyituramo bavuye muri Kigali, bikaba bitanga ikizere ko iki kibazo kigiye kugabanuka”.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish