RMC yamaganye ihezwa ry’abanyamakuru muri Miss Rwanda 2015
Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) kuri uyu wa 27 Mutarama 2015 rwanenze Rwanda Inspiration Back Up yahawe imirimo yo gutegura itorwa rya Miss Rwanda 2015 ku guheza abanyamakuru mu itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 aho aho abemerewe gutara amakuru y’ibazwa ry’abarushanwa ari ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru(RBA) gusa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu kabiri, Fred Muvunyi umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura yibukije ibigo byose haba ibya Leta n’ibyabikorera ko umunyamakuru wese afite ubureganzira bwo gutara, gutunganya no gutangaza amakuru mu gihe biri mu nyungu z’abaturage.
Muri iyi nama byavuzwe ko kubangamira uburenganzira bw’abanyamkuru byagaragaye ubwo Rwanda Inspiration Back Up Ltd itegura iri rushanwa ibujije abanyamakuru babiri Munyengabe Sabin na Kalinda Brendah ba IGIHE.com basabwe kutazongera gutara amakuru arebana n’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 ngo kuko batangaje inkuru inenga imitegurire yaryo.
Rwanda Inspiration Back Up ivuga ko yakoze amasezerano n’Urwego rw’Igihugu rw’itangazamakuru atanga uburenganzira buheza ibindi bitangazamakuru. Aha umuyobozi wa RMC avuga ko gukora amasezerano atubahirije atubahirije itegeko rigenga kubona amakuru adakwiye, ahubwo ko bagomba kureba inyungu z’abaturage bose.
Muvunyi ati “Igikorwa cya Nyampinga ni igikorwa abanyarwanda bose bagomba kumenya kandi ibitangazamakuru byose bifite uburenganzira bwo kubitangaza, abanyamakuru bose ntibafata umurongo umwe mu nkuru, buri wese afite uburenganzira bwo kureba n’ibitagenda kugira ngo abaturage babimenye, ibi abanyamakuru babifitiye uburenganzira mu gihe ari inyungu z’abaturage.”
Fred Muvunyi yavuze ko bavugishije Minisitiri w’Umuco na Siporo kuko nayo igira uruhare runini mu gutegura iri rushanwa maze Amb.Joseph Habineza abizeza ko ibyabaye bitazongera mu marushanwa azakurikiraho.
Umuyobozi wa RMC yibukije abanyamakuru ko bagomba kumenya uburenganzira bwabo kandi bakabuharanira kuko ngo umuntu ari we ubanza akiha agaciro nyuma abandi bagakurikiraho.
RMC yamaganye iki gikorwa ishingiye ku ngingo z’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda cyane cyane mu ngigo yayo ya 10,21, 22 n’iya 24.
Ingingo zivuga ku bwigenge, kurwanya igitutu kigamije gutuma umunyamakuru ahindura inkuru (10), guhabwa amakuru nta kiguzi no kugenzura mu bwisanzure ibikorwa byose bigenga ubuzima rusange (21), kwanga amabwiriza ayo ariyo yose anyuranye n’umurongo w’igitangazamakuru (22), n’ingingo ya 24 ivuga ko umunyamakuru agira uburenganzira busesuye ku mutekano we n’uw’ibikoresho bye akanarengerwa n’amategeko.
Photo: T.Ntezirizaza/UM– USEKE
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
11 Comments
Ibyo uyu mugabo Muvunyi avuga birimo ukuri.
Ntabwo ugomba gukiritika ….. Ngaho ngurko, uba mu Rd akaga atarabyumva azumvishwa!
Bagirango ntitwongere kumva ibuswa bwabanyampinga mu indimi……,.
erega nawe uri umuswa urabona ukuntu wanditse ikinyarwanda bwa ba nyampinga ntabwo ar bwabanyamp……
Ubwose wowe umukosoyeho iki? Banza urebe amakosa ari muri iyo nteruro wantitse. Tujye tworoherana kuko natwe ntabwo turi Imana. Umuntu n’umuntu.
Umuntu ni Umuntu
Ukuri kuraryana ! Ngayo nguko !
nawe nuko ntabwo bavuga umuntu n,umuntu bavuga umuntu ni umuntu
Si jye ariko .
Ubwo baba bagirango babone uko batunwikanwika. Bagatumira ababona ibyiza gusa, ibibi bakabirenzaho uruho rw’amazi.RMC komereza aho,
Aba nabo (RMC) wagirango babuze ibyo bavuga!!!
Bazabanze bigishe abanyamakuru kujya batanga amakuru asobanutse kandi batohoje. Rimwe ukumva ngo umuyobozi wa RPA yatawe muri yombi ashinjwa kwica ababikira mu Kamenge. Ubundi ngo Rugarika, kandi ari Rugurika. Ubundi ngo ambasaderi w’u Burundi yitwa Ntakamazina, kandi ari Ntukamazina n’ibindi byinshi.
Comments are closed.