Digiqole ad

‘Repos medical’ 2 mu kwezi z’uwunganira Mugesera zatumye urubanza rusubikwa

Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Dr. Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu; kuri uyu wa 28 Mutarama 2015 Urukiko Rukuru rwongeye gusubika iburanisha biturutse ku ibaruwa uwunganira uregwa yashyikirije urukiko igaragaza ko afite “Repos Medical” ya kabiri mu kwezi kumwe.

Leon Mugesera yavanywe muri Canada, azanwa kuburanira mu Rwanda yinganirwa na Me Rudakemwa
Leon Mugesera yavanywe muri Canada, azanwa kuburanira mu Rwanda yinganirwa na Me Felix Rudakemwa

Leon Mugesera akurikiranyweho ibyaha byo gushishikariza gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ibyaha bishingiye ku ijambo yavuze mu 1992 ku Kabaya mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Hashize ukwezi kumwe Me. Rudakemwa yoherereje urukiko ibaruwa igaragaza ko afite ikiruhuko cy’uburwayi (Repos Medical) kuko ku wa 29 Ukuboza na bwo urubanza rwasubitswe kubera iyi baruwa.

Kuri uyu wa gatatu urukiko rwatangaje ko ku mugoroba wo ku munsi w’ejo aribwo rwakiriye indi baruwa igaragaza ko uyu Me. Rudakemwa wunganira Mugesera arwaye ndetse ko muganga yamuhaye “Repos Medical” y’ibyumweru bibiri.

Abajijwe niba iyi baruwa yarayibonye, uregwa (Mugesera) yavuze ko nta yo araca iryera ati “Nta yo nabonye nta n’iyo mbona.”

Urukiko rwahise ruyimushyikiriza ayisomera mu cyumba cy’iburanisha ariko atangaza ko atumva impamvu atayishyikirijwe mbere.

Amaze kuyisoma, Mugesera, 63, yahise agira ati “Ndayibonye, maze kuyisoma kandi mbonye bigaragara ko ngo yampaye kopi ndetse akayishyikiriza na Gerezaya Nyarugenge (aho Mugesera afungiye).

Icyo nabivugaho ni uko ntumva impamvu gereza itampa kopi kandi barayibonye, ahubwo bakarenga mu gitondo bakanyoherereza ushinzwe umutekano ntanayinzanire.”

Abajijwe icyifuzo cye, Mugesera yavuze ko adashobora kuburana atunganiwe nk’uko abyemererwa n’amategeko.

Urukiko rubajije Ubushinjacyaha icyo bubivugaho, Alain Mukurarinda umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha yavuze ko icyifuzo cy’uregwa ari ntahungabanywa bityo ko iburanisha ryakwimurwa.

Gusa yahise atanga icyifuzo kijyanye n’uko imiburanishirize yagenda, Alain Mukurarinda yavuze ko nk’uko byari byasezeranyweho ko hazarebwa umutangabuhamya umwe uregwa yatangiriraho kunenga cyangwa gushima (Observation) ibyo yavugiye mu rukiko, byava ku mutangabuhamya umwe kuko hongerewe iminsi bityo uregwa akaba yazategura kuvuga ku batangabuhamya barenze umwe.

Mugesera yabyanze ibi, avuga ko iki cyifuzo cy’Ubushinjacyaha gikwiye kuburanwaho kandi adashobora kuburana atunganiwe.

Ati “Ikibazo Ubushinjacyaha buzamuye kiraburanwa kandi twese tumaze kwemeranya ko ntashobora kuburana ntunganiwe.”

Urukiko rwahise rwanzura ko uregwa yakomeza gutegura iki gikorwa uko byemeranyijweho ubundi rukazaba ari rwo rubifataho umurongo ndetse rukanagena amasaha kunenga cyangwa gushima (Observation) ibyavuzwe n’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha bigomba kuzajya bimara.

Iburanisha ryimuriwe tariki ya 11 Gashyantare, 2015 uregwa akazatangira kuvuga ku byavuzwe (observation) n’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • erega uwomuvunamuheto azanagutera umwaku nutarebanezza wazanahasiga agatwe, amaraso nimabi mujyemukomeza kuburanira abayanyoye muziteza nibibazo ntawamenya

Comments are closed.

en_USEnglish