Kuburanisha Col Byabagamba na Gen Rusagara byasubitswe kuko Kabayiza arwaye
*Kabayiza Francois avuga ko iyicarubozo n’uburwayi bw’umwijima asanganywe bitatuma abasha kuburana, *;
* Arasaba ko yabanza akavuzwa kandi bikabamo impiduka kuko ngo avuzwa n’abamukoreye iyicarubozo, ibintu we ngo adafitiye icyizere*;
*Col. Tom Byabagamba we ngo impamvu zatumaga akomeza gufungwa by’agateganyo ntizigifite ishingiro, arifuza kuburana ari hanze*;
* Uwunganira Brg.Gen Frank Rusagara we ngo ntarishyurwa kuko konti z’uwo yunganira zafatiriwe arifuza gukora akazi yarishyuwe *.
Kanombe, 27 Mutarama 2015 – Izi ni ni zimwe mu mpungenge n’inzitizi byatanzwe n’abaregwa uko ari batatu (Col. Tom Byabagamba, Brg.Gen Frank Rusagar na Sgt. Kabayiza Francois) mu rubanza Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwagombaga gutangira kuburanisha mu mizi aba bagabo ibyaha bakurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare birimo kwamamaza nkana ibihuha bagomesha cyangwa bagerageza kugomesha rubanda babangisha ubutegetsi buriho no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu rukiko Sgt. Kabayiza yavuze ko yakorewe iyicarubozo kandi anarwaye umwijima ndetse ko atangiye kuba ‘Paralyze’. Ibi byafashwe nk’impamvu muzi urukiko rwahereyeho rwanzura ko urubanza rusubikwa ngo kuko rutakomeza mu gihe umwe mu baregwa hamwe afite ikibazo cyumvikana.
Urukiko rwabanje kubaza aba bombi niba baburana bemera ibyaha, maze bose barahakana; igisubizo cyatanzwe na buri umwe ku giti cye.
Baba abaregwa kimwe n’ababunganira buri muntu yahise aboneraho umwanya wo gutanga inzitizi n’impungege afite mbere y’uko kuburanisha mu mizi uru rubanza bitangira.
Sgt. Kabayiza (Rtd) yavuze ko atabasha kuburana kubera ikibazo cy’uburwayi ndetse n’ingaruka yatewe n’iyicaruboza avuga ko yakorewe ndetse ngo akaba atabasha kuvuzwa uko bikwiye kuko ngo avuzwa uburwayi atarwaye.
Ati “ uretse iyicarubozo nakorewe nk’uko nakomeje kubitangaza nsanzwe nanarwaye umwijima, ibi byose byatumye nkomeza kurwara banjyana kuri Roi Faysal ariko nkavuzwa indwara ntarwaye”.
Asaba urukiko kurenganurwa avuga ko uburyo avuzwamo butamushimishije ndetse ko bunamubangamiye.
Abisobanura yagize ati “ abantorotiriye (abamukoreye iyicarubozo) ni nabo banjyana kumvuza bakamvuza indwara itariyo kuko bantangayo bakavuga indwara idahuye n’iyo nifuza kuvurwa”.
Sgt Kabayiza (Rtd) yavuze ko uretse kuba atavuzwa uko bikwiye ndetse ngo n’ibisubizo by’ibizamini byo kwa muganga bikavugwa n’uwamujyanye, uyu mugabo yavuze ko ngo anajyanwa kwa muganga mu buryo bumubangamiye.
Yagize ati “ iyo banjyane kwa muganga banjyana nk’igisambo…ndetse bakananshyiraho amapingu”.
Me. Buhuru Pierre Celestin wunganira Sgt. Kabayiza na Brg. Frank Rusagara yasabye Urukiko kubanza gukurikirana ikibazo umukiriya we yarugejejeho ko uretse kuba akurikiranyweho ibyaha nawe ubwe (Kabayiza) yabikorewe, Urukiko rumusobanurira ko umukiriya we afite isura y’uregwa aho kuba uwahemukiwe.
Me. Buhuru yasabye Urukiko nanone kwinjira mu kibazo cy’uburwayi bw’umukiriya we (Kabayiza) byaba na ngombwa akaba arirwo rushyiraho umuganga ugomba kumukurikirana kuko ngo we abifata nk’ikibazo kuba uyu mukiriya we ari kuvuzwa n’ubushinjacyaha mu gihe bwamaze kumushyikiriza urukiko.
Yagize ati “Ubushinjacyaha bwamaze gushyira mu maboko yanyu (Urukiko) umukiriya wajye, ni gute aribwo bugomba kumuvuza”.
Urukiko ntirwasubije inyuma iki cyifuzo ndetse runagiheraho rwanzura ko urubanza rusubikwa Sgt Kabayiza akabanza akavuzwa akanahabwa ibisubizo bya muganga wo ku bitaro bya Ndera, aho yoherejwe kugira ngo acishwe mu cyuma.
Col. Tom byabagamba arashaka kuburana ari hanze, uwunganira Rusagara arasaba guhembwa
Me.Gakunzi Valery wunganira Col Tom Byabagamba nawe yatanze inzitizi we n’umukiriya we bafite ndetse anagaragaza icyifuzo cy’uko kuburanishwa mu mizi byakorwa Col. Tom Byabagamba ari hanze kuko inzitizi Ubushinjacyaha bwatanze bumusabira gufungwa by’agatenyo zitakiriho.
Ati “Kugeza ubu muri dosiye dufite ntaho tubona ikimenyetso kuri kimwe mu byaha umukiriya wanjye aregwa aricyo gusuzugura ibendera ry’igihugu”.
Naho ku cyifuzo cyo kuburanisha umukiriya we ari hanze, Me. Valery ati “ inzitizi Ubushinjacyaha bwari bwagaragarije Urukiko rusabira Col. Byabagamba gufungwa by’agateganyo, bwari bwavuze ko byabangamira iperereza, none ryarangiye”.
Yagiye asubiramo ingingo ku yindi mu byo Ubushinjyacyaha bwari bwatanze bwifuza ko Col.Byabagamba afungwa by’agateganyo nk’aho ngo bwari bwavuze ko aramutse arekuwe yakotsa igitutu abatangabuhamya bikaba byabangamira iperereza.
Me. Valery yavuze ko kimwe n’izindi nzitizi zirimo gucika ubutabera byose bitagifite agaciro kuko iperereza ryarangiye ndetse ko iyo umuntu aburana ari hanze iyo bibaye ngombwa ashyirwaho uburyo bw’uburinzi bityo rero ngo bakaba bifuza ko aburana ari hanze.
Me. Buhuru P. Celestin wunganira Brg. Gen. Rusagara (Rtd) yavuze ko nawe kuba atarabasha kubona ubwishyu bityo bimubera inzitizi kuko ngo ubu konti z’umukiriya we zafatiriwe.
Ubushinjacyaha bwavuze ko iki kibazo cyatewe n’uregwa (Rusagara) ubwe ngo kuko iyo akaneye kugira ibyo yishyura hari inzira binyuramo kandi ko yagirwe inama mbere ariko akaba atarabyubahiriza.
Bwavuze ko Brg. Gen Rusagara yagiriwe inama ko Sheki agomba gusinya agomba kubinyuza mu buyobozi bwa gereza afungiwemo ndetse n’ubuyobozi bwa Military Police.
Urukiko rwanzuye ko izi nzitizi, impungenge n’ibyifuzo byatanzwe n’abaregwa byose byakiriwe ndetse ruhita runasubikwa urubanza kugira ngo ufite ikibazo cy’uburwayi kibanze kive mu nzira cyangwa gifatirwe undi mwanzuro naho ibindi bigasuzumwa.
Iburanisha ryimuriwe tariki ya 25 Gashyantare 2015 urukiko rugeza ku baregwa imyanzuro y’ibyifuzo, impungenge n’inzitizi barushyikirije.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
14 Comments
akazi ubu kari mu maboko y’ubucamanza ngo busuzume neza ibirego kandi butange umwanzuro utabogamye. aba baose ukuntu bari abantu bafitiwe icyizere na leta nyuma bakaza kuyihinduka bashaka kugambanira president bazabihanirwe
@Kangaro: Mwene data Kangaro ko mbona wowe warangije kubahamya icyaha no kubasabira igihano, ntuzi ko umuntu wese uregwa akaba ataraburanishwa ngo acirwe urubanza aba akiri umwere? Sigaho wikwiteranya n’Imana!
Arikose rwose ababantu ukuntu bagezweho rwose bubashywe cyane mugihugu bakora akazi ko munzego zo hejuru.. ubu bagiye gusiragira muburoko koko? Muburoko niho bagiye kuzafatira ikiruhuko cyi izabukuru? Eh mbega agahinda. Mana tabara u Rwanda kuko mubigaragara nta muntu wo kwizerwa ubayo mbese bose bakora nabiii bose banga igihugu bakakigambanira keraka umuntu umwe?? Egoko?!
DANI STESI : waretse koko amatiku ???
Iyo hari abajyanywe mu butabera murabisakuza, bajyanywayo mukabisakuza.
Hazakorwe wishime ???
Aba bagabo n’imfura z’i Rwanda barimo gukurikiranywa n’izindi mfura z’i Rwanda rero ibyo barimo bombi n’abacu kandi turabakunda turabizeye byose tubibaharire bizakemuka igikuru nuko bari no mu butabera.
Ibi twe nk’abaturage biba biturenze tubiharire bene byo.
Ikindi nti barashwe nkibyo mwakoreraga nk’abitwa ba Col. MAYUYA ,…..
Iga gushima no kunyurwa uze twubake urwagasabo ureke amatiku nibyo byubaka.
Niko Munyarwada? Ubu se Col Mayuya umugiriye impuhwe ra! ego wa mpuhwe we! ko ndeba usa n’uzi amabanga menshi niba uzi ibye se wabivuze neza uwamwishe nawe agakurikiranwa cg ni impuhwe za bihehe!!!!
DANI STESI : waretse koko amatiku ???
Iyo hari abatajyanywe mu butabera murabisakuza, bajyanywayo mukabisakuza.
Hazakorwe iki wishime ???
Aba bagabo n’imfura z’i Rwanda barimo gukurikiranywa n’izindi mfura z’i Rwanda rero ibyo barimo bombi n’abacu kandi turabakunda turabizeye byose tubibaharire bizakemuka igikuru nuko bari no mu butabera.
Ibi twe nk’abaturage biba biturenze tubiharire bene byo.
Ikindi nti barashwe nkibyo mwakoreraga nk’abitwa ba Col. MAYUYA ,…..
Iga gushima no kunyurwa uze twubake urwagasabo ureke amatiku nibyo byubaka.
Migambi uvuze neza
KANYONI : iba wibuka Col. MAYUYA yari mu kige gisirikare ???
Ku ngoma yande ???
Yiciwe mu kihe gihugu ???
Cyari kirinzwe nande ???
Umpaye ibyo bisubizo twaganira tugafata umwanzuro, ataribyo byaba ari bimwe bya ngo turwane bitagira umumaro nu mwanzuro !!!
Ariko nkwemerere nsubire inyuma gato…, gufungwa cg ipfu z’abakomeye mu gihugu biba hose kw’isi ndetse naha iwacu byanayeho kuva kera.
Ntihakagire ufungwa cg ngo apfe maze muce ibikuba.
Col. MAYUYA yarashwe kubwa Habyarimana ibyo si banga urabizi nawe.
Rero mwica ibikuba nta cyabaye gishya.
Ariko konziko mu Rwanda icyaha arigatozi kucyi bafunga account yumuntu baba bazi ko umuryango we umera ute? ese niba arabanzi bigihugu nka FRANK kucyi atahamye hanze?bamenye abana bicisha inzara ko imana izabibabaza.
@ ZIRORERA : mvere na mbere kwicisha abana inzara sibyiza na busa.
Ariko nibaza yuko ahahira urugo hari inzira bicamo akaboneka !!!
Ariko ngaruke ku bikomeye waravuze.., na handi hose kw’isi bibaho ko umutungo wu muntu ufatwa yaba uwimukanywa nu timukanywa, nujya America, Asie, Europe, Africa uzabisanga utyo…, byose biterwa n’icyaha ukurikiranyweho.
Uti kuki atagumye hanze ??? Kuki se atajya aho yifuza cyane ko umwana utaha iwabo nta wumubuza !!!!
Ese n’ikihe gihugu kitagira gereza maze ukiturangire tukigemo twizere kurazafungwa ???
Haba se hari ibihugu bigira gereza zaremewe bamwe abandi batazijyamo nibyo wifuriza u Rwanda ??
Sinshigikiye uwarenganywa wese sinshyigikiye uwarenganya wese.
Tureke ubutabera bukore akazi bushinzwe.
Ariko wowe wiyise Munyarwanda bite ko numva wigize umuvugizi udasanzwe ukagerekaho no gutukana! Mbega ikinyabupfura gike.
Reka rero nkubwire ntunyibeshyeho nagato uwo muntu ngo mi Mayuya uvuze ntawe nzi niba ari so wanyu cg mwene wanyu ntawe nzi sunumva impamvu umumbaza? Jyewe ubutegetsi nzi cyane nuburiho kuko bwagiyeho nzi ubwenge ntago ndi umunya politique epuis nta matiku mfite ahubwo ndavuga ibisigaye bivugwa buri gihe nawe utagomba kwirengagiza ubizi: kuki abantu bakoze akazi ari abayobozi abantu bo kwizerwa bayoboye igihugu intangarugero kuri twese.. dukomeza kumva ngo baragambana ntibakunda igihugu. Abamaze kuhunga no gufungwa ni benshi cyaneee umuntu akibaza ati ubu turaganahe nkurubyiruko ninde uzatwigisha uko tuzagera ikirenge mucyabo ngo natwe dukore neza? Wapi bose ngo ni abanzi bigihugu banga umukuru wigihugu
Hama rero ngo perezida niwe ukunda igihugu wenyine nabanyarwanda niwe mbese ushoboye wenyine. Ariko ibyo wumva hari sense bifite koko ushyize mugacirro ukareka kwirengagiza.. abantu bose bazashirara muburoko ngo nibabi? Ibi rero ntibyumvikana.. jyewe perezida wacu ndamukunda ninawe nzi ubutegetsi bwe
Arikose azakora wenyine kugeza ryari ko azaruha? Baravuga ngo umutwe umwe wigira inama yo gusara, bivugango mubuzima ukora ufatanije nabandi kugirango ibintu bigende neza. Tuve mukwirengagiza ahubwo dusenge kugirango aba bantu bahinduka babi bakanga igihugu at some stage.. Imana ibamurikire bakomeze kuba abantu bazima ikitegererezo cyacu hama tukagera ikirenge mucyabo. Thanks.
Haranira gukora ibyiza wirwana no kwigana naka na naka kuko umuntu arahinduka.
HE mu kiganiro n’abanyamakuru aheruka gukora yagize ati.., ninde ufunzwe cg wahunze mufiteho ikibazo ngo mu mubwire mbasobanurire icyaha cye, abanyamakuru bose habuze ugira uwo avuga !!!! Bivuze ko buri wese icyaha cye kizwi.
HE Kagame ntiyikorana nkuko ubivuze, hoya afite abafasha kuko muri poste zigize imilimo ya leta siwe uyikora gusa afitemo poste zitageze no kuri 1% yiziri muri leta.
Ese waba ushyigikiye yuko ukoze ikosa adahanywa ???
Nahanywa se ni bibi ???
Subiza amaso inyuma wibuke abo uvugiye ngo badakwiye gukomwa niyo bakosa igihe bari mu myanya ikomeye ni bihe bitangaza bakoze nkuko birirwa babivuga ngo bazaza badukorere ibitangaza ese kuki batabikoze bakiri mu buyobozi…, BYOSE N’AMACO Y’INDA,
Ex: KAYUMBA ati HE arica nonese ko ariwe warufite Etat major igihe ki ntambara za bacengezi yabatsindiye iki kuyu munsi ashyigikiye FDLR ???
Theogene Rudasingwa ati HE ariba ibyo su kwigiza nkana koko ninde wakwiba se kurusha Rudasingwa watse ideni ntiyishyure BCDI akaryakira kwizina rya nyina utazi no kwandika agahabwa 501.000.000Frw atarishyuwe ,ubwo igisambo ni nde ??? Uyu yatuyobora tukigeza kuki ?? Nyamara jye ufite nizo ngwate bakenera zose, kunguriza 300.000.000Frw nibiha icyuya !!!
Ingero ni nyinshi jya wicecekera kuko wa mugani uvuze yuko uzi bike ahubwo courage umenye byinshi urusheho gukunda iki gihugu cyawe.
Uwambaye ikirezi nta menya ko kera !!!
Na mahirwe kugira u Rwanda rwa none.
Jye ntawe mvugira urambeshyeye ,mvuga ku bintu mu buryo mbyumvamo nkuko
Nawe ubikora.
Ok thanks Munyarwanda… urakoze cyane kandi I really understand. God bless you
God bless you too
Comments are closed.