Digiqole ad

Polisi y’u Rwanda yasubije iya Uganda miliyoni z’amashilingi zibiwe i Kampala

Imikoranire y’inzego z’umutekano z’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda niyo yatumye abajura bakomoka i Burundi bafatirwa mu Rwanda bagerageza guhungana miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Uganda bari bibye i Kampala nk’uko byasobanuwe na CSP Celestin Twahirwa kuri uyu wa 29 Mutarama 2015 ubwo polisi y’u Rwanda yasubizaga iya Uganda aya mafaranga ngo azashyikirizwe nyirayo.

Luwot uhagarariye Police ya Uganda i Kigali ashyikirizwa na ACP Tony Kuramba uyobora ubugenzacyaha bw'u Rwanda
Luwot uhagarariye Police ya Uganda i Kigali ashyikirizwa na ACP Tony Kuramba uyobora ubugenzacyaha bw’u Rwanda

Shadrack Mugwaneza niwe wari wibye aya mafaranga, yemera ko yayibye aho yakoraga kuri station icuruza lisansi i Kampala, kandi ngo yabifashijwemo na bagenzi be babiri b’Abarundi nabo bakoranaga.

Mugwaneza avuga ko bari bateruye amashilingi miliyoni 3,7 ya Uganda ariko we akajyana ebyiri.

Ati “Kugira ngo twibe byatewe n’igihombo twagiraga ntitubane neza na Manager bituma tumara igihe kirekire tudahembwa. Ntitubone n’uko dutaha kuko tutahembwaga.”

Bagenzi babiri ntabwo bo bavuye muri Uganda, uyu akaba yarafashwe agerageza kwerekeza iwabo i Burundi.

Lawot Patrick uhagarariye Polisi ya Uganda i Kigali ari nawe washyikirijwe aya mafaranga mu manyarwanda Mugwaneza yari yavunjishije, yavuze ko imikoranire ya Polisi y’u Rwanda na Uganda ari iyo kwishimira. Ndetse ko ayo mafaranga agiye gushyikirizwa ba nyirayo.

CSP Celestin Twahirwa umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko nyuma y’uko polisi ya Uganda ibabwiye iby’uyu mujura batangiye gukora akazi kayo maze Mugwaneza afatwa akigera mu Rwanda afatirwa Nyabugogo muri Hotel  agifite ya mafaranga yose uko yayibye.

CSP Twahirwa ariko avuga ko nubwo mugwaneza Avuga ko bibye Miliyoni eshatu n’ibihumbi 700 by’amashiringi ba nyirayo bo babwiye police ko bibwe Miliyoni 5 n’ibihumbi 380.

CSP Twahirwa yavuze ko icyi cyaha mu Rwanda gihanishwa igihano cyo gufungwa imyaka hagati y’irindwi ni 10 ku muntu cyahamye anavuga ko  Mugwaneza azasubizwa muri Uganda akaba ariho ajya kuburanishirizwa kuko ariho yakoreye icyaha ndetse n’abagenzi be bagikoranye bakaba ariho bakiri.

CSP Twahirwa yagize ati “Ndasaba Abantu bose gutanga vuba kuko bifasha mu gufata abanyabyaha no kubikumira aho bikekwa.”

Amashilingi uwayibye yari amaze kuyavunjisha mu manyarwanda
Amashilingi uwayibye yari amaze kuyavunjisha mu manyarwanda
Abayobozi bombi barangije igikorwa cyo gushyikiriza amafaranga Polisi ya Uganda
Abayobozi bombi barangije igikorwa cyo gushyikiriza amafaranga Polisi ya Uganda
Luwot avuga ko imikoranire y'inzego z'umutekano hagati y'ibihugu ari ingirakamaro
Lawot avuga ko imikoranire y’inzego z’umutekano hagati y’ibihugu ari ingirakamaro
CSP Twahirwa arasaba abanyarwanda gutanga amakuru byihuse kuri Polisi ku byaha n'aho babikeka hose
CSP Twahirwa arasaba abanyarwanda gutanga amakuru byihuse kuri Polisi ku byaha n’aho babikeka hose
Mugwaneza wafatiwe muri Hotel Nyabugogo akigera mu Rwanda yerekeza i Burundi, agiye gusubizwa i Kampala
Mugwaneza wafatiwe muri Hotel Nyabugogo akigera mu Rwanda yerekeza i Burundi, agiye gusubizwa i Kampala

Joselyn UWASE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ibyaha byinshi bisigaye biba muri ino myaka biba byambuka imipaka gukorana kwa za polisi z’ ibihugu bitandukanye niho bishoboka kubirwanya

Comments are closed.

en_USEnglish