Digiqole ad

Lagarde ashyigikiye Politiki y’ubwumvikane ngo yatanze umusaruro mu Rwanda

27 Mutarama 2015 – Christine Lagarde uyobora Ikigega cy’Imari ku Isi (IMF) ari mu Nteko y’u Rwanda kuri uyu mugoroba yatangaje ko nk’umugore ashyigikiye politiki y’ubwumvikane ikoreshwa mu Rwanda aho gukoresha iyo kutumvikana kw’amashyaka. Lagarde avuga ko Politiki y’ubwumvikane yatanze umusaruro mu Rwanda. Uyu mufaransakazi ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Mme Lagarde imbere y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kuri uyu mugoroba
Mme Lagarde imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu mugoroba

Lagarde yatanze ikiganiro mu Nteko Nshingamategeko imbere ya Perezida wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza, Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille, Minisitiri w’Imari Amb Claver Gatete n’abandi banyacyubahiro benshi barimo abaminisitiri, abadepite n’abasenateri ndetse n’abayobozi b’ibigo binyuranye mu Rwanda.

Yashimye cyane iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, ahanini ngo iterambere rikaba ryaragezweho bitewe na gahunda za Leta yasubiragamo mu magambo ye nka Girinka, Umuganda, ndetse no guha abagore ijambo mu iterambere.

Lagarde avuga ko u Rwanda rukwiye gukomeza kubakira ku bisubizo rwishakamo ntirwiringire gutezwa imbere n’inkunga z’amahanga.

Nyuma y’icyo kiganiro habayeho kubaza ibibazo, maze Prof Shyaka Anastase (wise Mme Lagarde Intore bitewe n’uburyo yavuze neza byinshi yamenye ku Rwanda) amubaza niba hakwiye politiki yo guhanga, cyangwa hakwiye politiki yo kumvikana nk’uko bimeze mu Rwanda.

Mame Lagarde yasubije iki kibazo agira ati “Nk’umugore nshyigikiye politiki y’ubwumvikane kurusha iyo guhangana kuko politiki yo kumvikana yatanze umusaruro mu Rwanda. Nubwo bitavuze ko ivanaho ibiganiro mpaka.”

Mu bihugu bitandukanye ku isi, kimwe n’Ubufaransa igihugu cya Christine Lagarde, politiki z’ibihugu zishingiye ku kudakora ibintu mu nzira imwe no kutabyumva kimwe kw’imitwe ya politiki isimburana ku butegetsi.

Leta y’u Rwanda yo, kimwe na bimwe mu bihugu ku Isi, yahisemo kubakira politiki ku bwumvikane bw’imitwe ya politiki (consensus than political confrontation) kuri politiki z’ubuzima bw’igihugu.

Mu kiganiro n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Christine Lagarde yatangaje ko Politiki yo kumvikana kw’abagize ubuyobozi yatanze umusaruro mu guhindura ubukungu bw’u Rwanda, yavuze ko ari intangarugero kandi butanga ikizere cy’ejo.

Yishimira cyane ko u Rwanda ruha imbaraga cyane iterambere ry’umugore. Ati “Iki ni ikintu nanjye abanzi bazi ko kinkora ku mutima. Niyo mpamvu ejo bundi i Davos bahamagaye Rwanda, Perezida Kagame agahaguruka yemye akishimirwa.”

Lagarde yavuze ko Africa igomba guhabwa umwanya mu bukungu bw’isi kuko ari yo ifite ubukungu buri kuzamuka cyane ugereranyije n’ibindi bice by’isi.

Avuga ko u Rwanda ruri gufata umusingi mu myaka 20 ishize, rushingiye ku kwishakira ibisubizo n’ubuyobozi buhamye.

Ibyo u Rwanda rwagezeho ngo si impanuka, avuga ko ibijyanye n’ubukungu byakurikiraniwe hafi cyane n’abahanga ngo ibipimo bigerweho uko byifuzwa.

Lagarde avuga ko gukoresha neza imisoro mu bikenewe cyane nk’ubuzima, imibereho myiza, uburezi n’ibindi by’ibanze byatanze umusaruro ugaragara ku bipimo by’iterambere ry’u Rwanda.

Avuga ko imikoreshereze y’inkunga z’amahanga yabaye myiza cyane bituma itanga umusaruro.

Lagrde yavuze ko u Rwanda rukwiye kongera imbaraga mu gushora imari mu bijyanye n’amazi n’ingufu z’amashanyarazi ndetse no mu bijyanye n’ubwikorezi.

U Rwanda rudakora ku nyanja bityo rukeneye kuvanaho inzitizi zose zatuma rutagera ku mwaro, nko koroshya ingendo, kuvanaho za bariyeri z’ibicuruzwa no gukorana n’ibindi bihugu.

Yavuze ko u Rwanda rufite urubyiruko rwinshi rufite imbaraga, avuga ko ari amahirwe ku Rwanda kuko uru rubyiruko rugomba guhabwa ubumenyi buhagije, kugira ngo rubashe gutanga umusaruro ku bukungu.

Hon Rwaka Constance, perezida wa Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite, yabajije Mme Lagerde niba nta buryo habaho kujya Leta z’ibihugu ziganira n’ibihugu bikomeye mbere yo gufata icyemezo cyo guhagarika inkunga ngo kuko bigira ingaruka ku baturage batabifitemo uruhare, ndetse asaba ko Lagarde yakora ubuvugizi u Rwanda rugacuruza amabuye y’agaciro ku mudendezo ngo kuko herekanwa inzira anyuramo ariko zigakomeza gukemangwa.

Ku kibazo cya mbere Lagarde yasubije ko hari abantu bahagarariye ibihugu bakora muri Banki y’Isi, ngo bakaba bakorana n’abadepite bashinzwe imari, ku buryo igihe habaye ikibazo bavugana n’icyo gihugu, asaba ko u Rwanda niba nta muntu nk’uwo rwagiraga rwamushyiraho.

Ku kibazo cy’amabuye y’agaciro y’ibihugu n’u Rwanda yafatiwe ibihano ku isoko bitewe n’itegeko ryashyizweho na Perezida Barack Obama, ryiswe (Dodd-Frank), Lagarde yavuze ko icyo kibazo nta cyo yakivugaho ngo kuko nta makuru afatika agifiteho.

Mme Lagarde imbere y'abari mu cyumba cy'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda
Mme Lagarde imbere y’abari mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda
Asubiza bimwe mu bibazo yabajijwe n'abari muri iki kiganiro
Asubiza bimwe mu bibazo yabajijwe n’abari muri iki kiganiro

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ariko akantu bataye umuhangayikishije, ngo abafashe kugurisha amabuye???? Nimureke gusahura Congo Maze murere ko hari uzababuza kugurisha ubwo busabusa bwanyu !

  • Nimujya kudufatira ibiganiro mujye mubanza mutubaze!!!! Iri nishyano koko!!! Mwaretse ubugome namafuti ko n’ibyo bilhandel bitazabaho? Ngaho kubeshya ngo ibiganiro bizahaza abaturage, iyo muhabwa nulunderskud ntibigaragaza kuri nyarucari.

  • @ MUHIZI : nabanje kugirango uvuga ugamije kungurwa ibitekerezo ..,ariko noneho nemeje ko warengerejwe akadoze !!!

    Kugusubiza kugusobanurira kugukangura kukujijura ntibyakunda uri kureeeeee habi.
    Irwanire na roho nta kundiiiii twagira.
    Pole sana masikiniiii

  • @Muhizi, warabihiwe pepepepee. Comments zawe zose ni zimwe!

  • yararindagiye
    Biragoye cg se nti binashoboka kumukura mu bibazo arimo !!!
    Gusa biraboneka ko afite icyamuteye agahinda yafashwa nuwo babana bucye bucye akamutoza kutiheba !!!

  • Aliko halibyo maze kurambirwa Uwiyise Muhizi ngo nibareke kwiba amabuye yabandi ubwo aravuga ayagaciro ya congo.Niko Muhizi we haruwakubwiye ko hali umuyobozi wa wu RWANDA urara muli congo cyagwa urwanda rutagira amabuye ya gaciro. uphaniki nabanzi bi gihugu Nabyirutse nunva ko hali abanyarwanda bacukuraga zahabu mwishamba rya Nyugwe bakajya kuyigurisha muli Uganda byunvikana ko batazitangiraga ubusa nonese abo banyecongo bobayatangira ubusa niba binabaho. Uzabaze ayo ababirigi batwaye nanubu bagitwara maze uzajye kubarega cyagwa guhembesha nk,umunyezamu wabo..

  • u rwanda rufite aho rwavuye naho rugeze, ibyo ntawabihakana.ariko ikibazo cy’abacitse kw’icumu rya genocide yakorewe abatutsi badahabwa ubutabera nyabwo mbona kirengagijwe nagirango mbibutse ko amateka azabagamburuza kd ntimugirengo ntitubyihorera tubibona.iki gihugu kugirango kigere aha byatwaye imbaraga harimo n’izabapfuye nk’ibitambo.ikibababaje rero nuko abasigaye bari gusuzugurwa nkaho badafitiwe umwenda.mbisubiremo AMATEKA AZABAGAMBURUZA, MUREKE KWIKOMANGA KU BITUZA NGO MWAKOZE IBI CG BIRIYA

  • Hari abantu bavuga nibyo batazi, ari DRC nayirerewemo ari n’u RWANDA ndurimo , ntwagira icyo ambeshya, harubwo batubwiraga ngo ahantu hari ibisima bishinze ( beton) ngo iyo uhacukuye usanga huzuyemo amabiuye y’agaciro , abantu baracukuragaaaa ntibagire icyo bavanayo, no mu Rwanda bambwiye ko ibyo byahabaye, guhora muvuga ngo mu RWANDA ntabukungu bwo munsi y’ubutaka buhaba sibyo ahubwo nibintu biri mu mitwe yanyu kandi byabaretse kuzabivanamo bikazafata imyaka…ni gute urutare rushashe rumenya ko rwageze ku mbibi z’igihugu runaka noneho rugakata rusubira mu cyo hakurya…ubushakashatsi bwatangiye kwerekana ko u RWANDA rufite ubukungu di, nko muri NYUNGWE , Rusizi , NYAMASHEKE, ho ntibyihishira, KAMONYI NA MUHANGA haba coltan ifite teneur iruta iya DRC kure, dufite n’amabuye ya SAPHIR ku bwinshi, ahubwo technologie yo kuyacukura niyo itarakomera, wowe MUHIZI rero ntacyo Uhiga usibye ubuswa no kwanga guhinduka gusa……

  • Gakire urasobanutse.

    Ukize no kumutima.., kandi courage muvandimwe.

Comments are closed.

en_USEnglish