Digiqole ad

Hari ikizere ko igiciro cya Internet ya 4G kizagabanuka – Min.Nsengimana

U Rwanda rumaze amezi make rutangije uburyo bwa interineti yihuta cyane ya 4GLTE gusa abayikeneye bavuga ko iri ku giciro gihanitse cyane ndetse kugeza ubu abayikoresha ari bake. Kuri uyu wa 28 Mutarama 2015 mu kiganiro n’abanyamakuru  Min. Jean Philbert Nsengimana avuga ko izo mpungenge abanyarwanda bafite zizagenda zirangira  uko abitabira gukoresha interineti ya 4GLTE bazagenda biyongera.

Jean Philbert Nsengimana avuga abanyarwanda bakwiye gukomeza gukoresha ikoranabuhanga
Jean Philbert Nsengimana avuga abanyarwanda bakwiye gukomeza gukoresha ikoranabuhanga

Mu kiganiro kigamije kwerekana uko ikoranabuhanga ryagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu hagamijwe iterambere rirambye  umwaka ushize ndetse no kugaragaza ibitenyijwe muri uyu mwaka wa 2015, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yasobanuye ko hari byinshi byakozwe mu rwego rw’ikoranabuhanda kandi ngo bikaba byaratanze umusanzu ugararagara.

Bimwe mu byagaragajwe harimo ko kuba mu mwaka wa 2014 aribwo batangiye kubara umusanzu ikoranabuhanga rigira mu bukungu bw’igihugu maze babona ko rifata igice kingana na 2% mu gihe ku isi hose ikoranabuhanga rifata 3,7%, ibindi ni uko abanyarwanda benshi bakoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo haba gutanga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, kohererezanya amafaranga n’ibindi.

Min.Nsengimana yavuze ko mu kwezi kw’Ugushyingo aribwo hafunguwe kumugaragaro uburyo bwa interineti ya 4GLTE (Fourth Generation Long- Term Evolution) ubu buryo bukaba bukoresha interineti  yihuta cyane ariko bukaba buri ku giciro gihanitse.

Aha Minisitiri yatanze urugero ko nibura Megabyte imwe (1MB) ya interineti kuri 4GLTE igura amadolari atandatu (6USD), akaba agera ku mafaranga ibihumbi 4 200 y’u Rwanda, hano ngo ushobora kureberaho filimi ebyiri gusa mu gihe uburyo bwakoreshwaga bwashoboraga kumara n’ukwezi kose ariko iby’ukora ntibikore vuba.

Min. Nsengimana avuga ko u Rwanda rugomba kujyana n’ikoranabuhanga ryihuta kugirango uruhare rigira mu bukungu no buzima bw’abanyarwanda rigaragare. Yamaze impungenge abafite ikibazo cyo kuba ubu buryo buhenda ko hari gukorwa ibiganiro kugira ngo ibiciro  bigabanuke, ikindi kandi ngo n’uko ubu buryo bwa  4GLTE butagomba gukoreshwa  muri Kigali gusa, akaba ari mpamvu ngo bashaka no kubukwirikwiza mu ntara zose z’igihugu kandi ngo uko abantu bakoresha ubu buryo bwa 4G LTE biyongera niko ibiciro bizajya bigabanuka.

U Rwanda mu kwezi kw’Ukwakira 2014 rwatorewe kuguma mu muryango wa International Telecommunication Union mu gihe kingana n’imyaka ine (2014 – 2018), ibi bikaba ari ibyo kwishyimirwa ku banyarwanda bose kuko muri uyu muryango ngo u Rwanda ruzajya ruhahurira n’abandi bayobozi bo mu bihugu byateye imbere mu ikoranabuhanga bityo bikazabafasha kungurana ibitekerezo byateza imbere igihugu kandi banahuriramo n’abashoramari  batandukanye.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana arakangurira abanyarwanda bose kumenya gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, Whatsapp, n’izindi mu gutanga no guhana amakuru yubaka, yatanze urugero rw’uko yoherereje ubutumwa ikigo gishinzwe  gushyiraho gahunda y’imyigire mu ikoranabuhanga kinatanga impamyabushobozi  ku rwego mpuzamahanga(International Computer Driving Licence) ko bifuza gukorana nacyo none kikaba uyu munsi cyasinye amasezerano na Leta y’u Rwanda yo gukorera mu Rwanda.

Uyu munsi MYICT yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’iki kigo cya ICDL, bakimara gusinya aya masezerano Minister yagize ati: “ICDL izafasha abanyarwanda kongera ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kuko ibigo byose bizagendera kuri iyi gahunda, umunyarwanda wese uzahabwa impamyabushobozi  na ICDL aho azajya hose ku isi niyerekana iyi mpamyabushobozi izamufasha kubona akazi mu buryo bworoshye.”

Yongeyeho ko kumenya ikoranabuhanga aribyo bizafasha abanyarwanda guhanga udushya no kwihangira imirimo itandukanye, ibi bikazihutishwa no guhsyira gahunda z’ibitabo bimwe na bimwe mu rurimi rw’ikinyarwanda kugirango bafasha n’abanyarwanda badafite ubumenyi buhagije k’ururimi rw’icyongereza.

ICDL ubu ifite ikicaro mu Rwanda ku rwego rw’Afurika, ikaba yaratanze impamyabushobozi ku bantu barenga miliyoni 12 mu bihugu 148 ikoreramo.

Min  Nsengimana na Damien O'Sullivan umuyobozi wa ICDL Foundation
Min Nsengimana na Damien O’Sullivan umuyobozi wa ICDL Foundation

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • 1MB kuri 4200 Frws yiki? Kandi nshobora kubona internet kuri 30 Frws. nayo urebe film kuri YOU TUBE. Ibi ntizikunda. Harimo intera nini. Ntabwo iki giciro bijyanye na service. BISUBIREHO naho Guhomba ngo mutahe.

  • 4GLTE irahenze kuburyo budasubirwaho.
    uretwse abazishyurirwa na leta…abikorera bayikoresha nibazako ari 0,08%,

    kuri njye nyacyo imbwiye kabisa…
    bagabanye ibiciro cg ibe iya “Cabinet” members gusa.

  • jean philbert na ICT usanga bijyanye rwose ku buryo umuntu atabura kumushimira ubwitange bwe kadi tunamusaba gukomerezah maze ICT ikaba nk’umuco mu banyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish