Ingaruka zo kutamenyeshwa ko umukino uzahuza Rayon Sports na Zamalek wimuriwe ku cyumweru ziri kugera ku bakinnyi. Ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 12 Werurwe rishyira uyu wa gatanu, abakinnyi ba Rayon baraye rwantambi bagandagaje kuri reception ya Hotel bategereje indege ibajyana El Gouna aho bazakinira kuko nta bushobozi bwo kujya muri Hotel ikipe […]Irambuye
Tags : Rwanda
Uganira na Mahirwe Patrick w’imyaka 20 utugnurwa n’ibitekerezo bye n’uburyo abikurikiranya mu mvugo, wakwibaza ko ari umuntu w’ikigero cy’imyaka 35, nyamara yiga mu mwaka wa gatandatu gusa w’ayisumbuye. Ubuhanga bwe abukesha gusoma cyane no kwandika. Ku myaka ye amaze kwandika ibitabo bine. Mu nzozi ze harimo kuzaba umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima OMS. Mahirwe […]Irambuye
Mu karere ka Gicumbi ku bitaro bikuru bya Byumba kuri uyu wa 12 Werurwe 2015 hafunguwe ikoreshwa ry’inkunga y’ibikoresho bigezweho byifashishwa mu kuvura indwara z’Amenyo, Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda Leoni Cuelenaere yatangaje ko ibikoresho bahawe bifite ubushobozi bihagije ku buryo hari abazava mu zindi Ntara bakaza kwivuriza aha i Gicumbi. Amb. Leoni yasabye gukoresha neza […]Irambuye
Abashoramari 50 baturutse mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) harimo n’Ubwongereza bateraniye mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 12 Werurwe, 2015 mu nama ihuje abanyamuryango ba Afurika y’Iburasirazuba (The Eastern Africa Association), n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB). Iyi nama abashoramari beretswe kandi basobanurirwa amahirwe bafite mu gihe bazashora imari yabo mu Rwanda. Bamwe muri bo […]Irambuye
*Guverineri Bosenibamwe Urukiko rwasanze nta bimenyetso abamushinjaga gukorana na FDLR bafite *Mayor wa Musanze yahawe indishyi z’akababaro za miliyoni 5 *Batatu mu baregwaga bagizwe abere *Abaregeraga indishyi bishimiye imikirize y’urubanza Musanze, 12 Werurwe 2015 – Urukiko Rukuru rwasomeye uru rubanza kuri Stade Ubworoherane imbere y’abantu bagereranyije, rwahanishije igifungo cya burundu batandatu muri 14 baregwaga ibyaha […]Irambuye
Mu Rwanda ahatandukanye usanga hari ubuvumo cyangwa ishyamba abantu bajya gusengera. Mu mujyi wa Kigali hari ubuvumo buri ahitwa i Karama no kuri mont Kigali hari ubuvumo buzwi cyane bajya gusengeramo. Polisi ivuga ko ibi biteza umutekano mucye ndetse abantu bakwiye kubireka bitaratangira guhanirwa. Abanyamadini bo bakavuga ko abantu bashakira Imana aho bashaka kuko iba […]Irambuye
*Agace ko muri Kigali gatuwe ahanini n’abantu bafite amikoro make. *Indaya zidafite ubushobozi bwo kuba mu Migina niho zibera. *Haba urugomo n’inzoga zitemewe. *Nta bwiherero buhagije buhaba abayobozi barasaba Leta kugira icyo ikora. Mukubitumwice cyangwa muri Suwani, ni agace gato kagizwe n’akajagari karimo inzu zishaje gaherereye mu murenge wa Kimironko, bavuga ko haba indaya zitabasha […]Irambuye
Mu mirenge ikora ku mugezi w’Akanyaru ya Muganza, Nyanza, Gishubi, Mamba, Kigembe, Mukindo na Kibirizi haravugwa umubare munini w’abana bata ishuri bakajya gukora mu mushinga ugamije kubungabunga igishanga cy’Akanyaru witwa FONERWA. Ubuyobozi bwemeza ko iki kibazo gihari ariko bari kugikurikirana. Aba banyeshuri bataye ishuri biganjemo abiga ku bigo bya ES Gakoma,ES Nyanza, ES Mukindo, ES […]Irambuye
Kuri uyu wa 11 Werurwe 2015 ubwo Urukiko rukuru rwumvaga ubuhamya bw’abatangabuhamya batanzwe na Pasitoro Jean Uwinkindi ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatusti biciwe kuri paruwasi ya ADEPR Kayenzi mu cyahoze ari muri komini Kanzenze, umutangabuhamya wahawe izina rya ICF yavuze ko igitero yari arimo cyari kerekeje ahitwa Cyugaro cyameneshejwe n’Abatutsi bari […]Irambuye
Imiryango itari iya Leta muri Kivu ya Ruguru iramagana urujya n’uruza rw’inyeshyamba za FDLR zitangiye kugabwaho ibitero n’ingabo za Congo Kinshasa, ubu zikaba zihunga ibyo bitero zerekeza muri Province Orientale. Visi Perezida akaba n’umuvugizi w’iyo miryango itari iya Leta, Omar Kavota, avuga ko uko guhunga urugamba kw’inyeshyamaba za FDLR zigakwira imishwaro, bishobora guha akazi katoroshye […]Irambuye