Digiqole ad

Muri 14 baregwaga gutera grenade i Musanze, 6 bakatiwe burundu

*Guverineri Bosenibamwe Urukiko rwasanze nta bimenyetso abamushinjaga gukorana na FDLR bafite
*Mayor wa Musanze yahawe indishyi z’akababaro za miliyoni 5
*Batatu mu baregwaga bagizwe abere
*Abaregeraga indishyi bishimiye imikirize y’urubanza

Musanze, 12 Werurwe 2015 – Urukiko Rukuru rwasomeye uru rubanza kuri Stade Ubworoherane imbere y’abantu bagereranyije, rwahanishije igifungo cya burundu batandatu muri 14 baregwaga ibyaha bishingiye ku gufatanya n’umutwe wa FDLR mu bikorwa byo gutera grenade mu mujyi wa Musanze mu mwaka wa 2012 zigahitana abantu zigakomeretsa abandi. Muri uru rubanza rwavuzwemo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Urukiko rwasanze abamushinjaga gukorana na FDLR nta bimenyetso bafite.

Jotham wemeye icyaha akanashinja Guverineri basanze ibyo yavuze yarabeshye
Jotham Nsengiyumva (ubanza iburyo) yemeye ibyaha anashinja Guverineri Bosenibamwe, Urukiko uyu munsi rwavuze ko ibyo yavuze ari uguharabikana kuko nta bimenyetso bifatika babonye

Aba bakurikiranweho ibyaha byo gutera grenade mu mujyi wa Musanze no ku rugo rw’umuyobozi w’aka karere igahitana umwana we ndetse n’iyahitanye umupolisi witwa Clement Mucyurabuhoro.

Jotham Nsengiyumva, Sadiki Habimana, Pasteur Emmanuel Rukera, Jean Marie Vianney Uwihanganye  , Bellancille Nyirahabimana na Agnes Murekatete bakatiwe gufungwa burundu ku byaha bahamwe nabyo birimo ubugambanyi, kwinjiza intwaro mu gihugu mu buryo butemewe, kwica no gukomeretsa babigambiriye, gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugambanira igihugu no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Jotham Nsengiyumva uru rubanza rwasaga n’urushingiyeho cyane cyane kuko ariwe wabanje kuburana yemera ibi byaha anavuga uburyo bakorana n’umutwe wa FDLR ndetse akaza no kuvuga ko Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yafatanyaga nabo, Urukiko niwe rwahereyeho rusomera.

Umucamanza avuga ko ahanishijwe igifungo cya burundu gusa aza gutangaza ko basanze mu kwemera ibyaha kwe harimo kubeshya no guharabikana kuko ibyo yavuze kuri Guverineri Aime Bosenibamwe nta bimenyetso Urukiko rwabiboneye.

Abandi batanu bakatiwe gufungwaimyaka 10, abo ni; Eliavan Tuyishimire, Angelique Nyiransengimana, Jean Bosco Nsabimama, Theoneste Kamali alias Gisiga na Innocent Niyitegeka Urukiko ruvuga ko rwasanze muri biriya byaha hari ibyo bagiye bagiramo uruhare n’ibindi badafitemo uruhare.

Urukiko rwategetse ko batatu; Jacques Cyizere, Tito Munyaziboneye na Fiacre Niyomugabo barekurwa kuko nta cyaha na kimwe kibahamaga mu byo baregwaga.

Abaregwaga mu rubanza i Musanze mu isomwa ryamaze amasaha abiri kuri uyu mugoroba
Abaregwaga mu rubanza i Musanze mu isomwa ryamaze amasaha abiri kuri uyu mugoroba

Abaregera indishyi muri uru rubanza bari bagaragaje ko bifuza indishyi zabarirwaga ku asaga miliyoni 140 z’amanyarwanda, Urukiko uyu munsi rwategetse ko abatsinzwe batanga indishyi za miliyoni 43 y’u Rwanda ku miryango yaziregeye, harimo n’amafaranga y’abunganizi mu mategeko

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Winfride Mpembyemungu yagenewe miliyoni eshanu, abana be bahabwa miliyoni enye, ku muryango w’ababuze Mucyurabuhoro Clemenet (umupolisi); umugore we yahawe miliyoni 15, abana be bahabwa miliyoni 12, ababyeyi be bahabwa n’urukiko miliyoni esheshatu naho aba abunganizi babiri buri umwe yemererwa kwishyurwa amafaranga ibihumbi magana atanu.

Izi ndishyi zizatangwa n’abahamwe n’icyaha ndetse n’umugore wa Alfred Nsengiyumva umwe mu bakekwaga warashwe agapfa ashaka gutoroka mu gihe yari agiye kwerekana aho babikaga intwaro nk’uko byavuzwe mu iburanisha.

Bamwe mu baregeraga indishyi batangarije umunyamakuru w’Umuseke i Musanze ko bishimiye imikirize y’urubanza kuko bamwe mu bakoze ibyaha byabahamye ndetse bagahabwa igihano gisumba ibindi mu Rwanda.

Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW/Musanze

9 Comments

  • kandi umusaza yarabibabwiye ati ntawe uzashaka kugambanira igihugu ngo bimugwe amahoro, nibawunywe nibo bawushatse , nuko igihano cy’urupfu cyavuyeho naho ubundi bakwiriye urupfu

  • Izo ndishyi basaba umuryango wa gitifu wa Cyuve, ko bamurangije baretse gukomeza kumushinyagurira.Ngo yarashwe ageze mu metero 100 kdi yambaye amapingu.Harya yarashwe n’abapolisi cg abacungagereza? Ibyo nibimwe mubizagarukwaho igihe ni kigera.Umuntu n’umuntu.

  • Cyakoze Mana tabara urwanda rwacu rugeze mumarembera.Nonese izo ndishyi zingana gutyo zizavahe?reka twemere ko zizava mumitungo yabatsinzwe da!hanyuma se imiryango basize yo izatungwa Niki?Rwanda uteye agahinda.

  • Gakondo ibyo avuga n’ukuri kwambaye ubusa.Amafaranga angana gutyo azava he? Kereka niba muri gereza habamo ibiraka.

  • Ntakundi mureke amategeko akore akazi kayo,naho ubundi umuco wo kudahana ugomba gucika..IBIHEMBO BY IBYAHA NI URUPHU..

  • Oya namwe mujye mureka kubogama mugakabya @Gakondo! kubera iki se bo bajya gutera grenade batarebye uko iyo miryango bavutsa ubuzima izabaho? ibyo uvuga nukuri kumuntu wakoze ikindi ariko Atari ukwambura abantu ubuzima!! reka bishyure ibyo bariye my friend kandi amategeko yubahirizwe ikindi kandi umuntu akwiye kubazwa ibyo yakoze!

  • Babikoze bibwirako bitazagaragara? yewe nibabyishyure nundi wese uzashaka kugambanira igihugu azabiryozwa!!!!!!!!kugeza ubu Kizito ntarabigisha?

  • Uutabera bwakoze akazi kabwo kandi uwifuza guhemukira mugenzi we amuvutsa ubuzima akenshi nawe biramugaruka kandi bikamugwa nabi

  • Indishyi ni ikintu cyiza ku bikorwa nka biriya byakorewe mayor wa Musanze. Ese indishyi z’abacitse ku icumu rya jenoside ko ntacyo zijya zivugwaho ra?

Comments are closed.

en_USEnglish