Police iraburira abajya gusengera mu buvumo, abanyamadini bavuga ukundi
Mu Rwanda ahatandukanye usanga hari ubuvumo cyangwa ishyamba abantu bajya gusengera. Mu mujyi wa Kigali hari ubuvumo buri ahitwa i Karama no kuri mont Kigali hari ubuvumo buzwi cyane bajya gusengeramo. Polisi ivuga ko ibi biteza umutekano mucye ndetse abantu bakwiye kubireka bitaratangira guhanirwa. Abanyamadini bo bakavuga ko abantu bashakira Imana aho bashaka kuko iba hose.
Spt Modeste Mbabazi umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko bamaze igihe bakangurira abantu kureka kujya mu buvumo kuko nta mutekano wizewe.
Ati “Hari ubuvumo bwa Karama n’uburi kuri Mont Kigali n’ahandi mu mashyamba hirya no hino ni ahantu bashobora no guhurira n’abagizi ba nabi bakakwica. Ni byiza ko babireka bagashakira Imana aho basanzwe bayisanga, biriya(kujya mu buvumo)ni ibihungabanya umutekano tukwiye kwamagana.”
Spt Mbabazi avuga ko ntawe bahanira kujya gusengera mu buvumo ariko ko abo bantu babwirwa kubireka nibakomeza kwinangira hari igihe bizashyirwa mu itegeko bakabihanirwa.
Avuga kandi ko basaba abanyamadini kwereka abayoboke ko bakwiye gusengera ahakwiye, ndetse agasaba abanyarwanda kwereka Polisi ahantu hose bakeka ko haba ibyaha mbere y’uko biba bagafatanya kubikumira.
Mu buvumo buherereye kuri Mont Kigali ababuturiye bari nko kuri 600m uvuye hepfo aho buherereye, babwiye Umuseke mu mpera za 2012 ubwo wahasuraga ko hari abantu bajya baza kubusengeramo ndetse hakaba ubwo barara baririmba, n’ubu ngo baba bakijyayo.
Abanyamadini ntibabibona batyo
Rev.Pasteri Antoine Rutayisire wo mu itorero AER yabwiye Umuseke ko koko ibyo bintu bibaho abantu bakajya gushakira Imana ahantu nk’aho hatandukanye.
Rutayisire avuga ko Imana wayisanga aho waba uri hose gusa ngo icyo abantu baba bashaka muri ubwo buvumo n’ahandi hantu hiherereye cyangwa hitaruye ari ukutagira ubarogoya.
Ati “Icyarebwa ni ni ukuvuga ngo uwo mutekano ni uwuhe uterwa n’iki? hakarebwa n’icyo kibazo cy’isuku nke yaba ihari, nicyo gikwiye kubanza kurebwaho.”
Rev Pasteri Rutayisire avuga ko nubwo adahagaze ku bajya gusengera mu buvumo ariko igikwiye gukorwa ari ukumenya aho hantu abantu bajya ari benshi gusengera hagashyirwa umutekano n’iby’ibanze abo bantu bakenera.
Rutayisire avuga ko Imana itihisha mu buvumo cyangwa mu mashyamba ariko abantu bashobora kujya ahantu nk’aho bitewe n’uko ariko babishaka kuko ngo na cyera abantu bajyaga gusengera Imana ahitaruye.
Photos/UM– USEKE.RW
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
14 Comments
NGE UKO MBIBONA NIBA KOKO INZEGO Z’UMUTEKANO ZIBONA KO AR’ IKIBAZO NUMVA ABA KRISTO BAKUMVIRA IMPANURO ZA POLICE KUKO NTABWO LETA IJYA ITEKEREREZA ABATURAGE NABI KANDI MWIBUKE KO NA BIBIRIYA IVUGA NGO MWUMVIRE UBUYOBOZIBUBAYOBORA NABWO MUZABA MUKOREYE IMANA KWANZA KUTUMVIRA N’ICYAHA NGE NUKU MBIBONA NTABABASHYE BURIYA BUVUMO SINABUJYAMO KUKO NZI NEZA KO IMANA IBERA HOSE ICYARIMWE SINGOMBWA KUJYA MUMWOBO NONESE MURUMVA RDB YO ITAZASERERA N’ABAKRISTO KUKO HARIYA HANTU NGE NABONYE HATAHA YAMATUNGO Y’ISHYANBA URUGEO IMPYISI MURABONA ZO TUTABA TUZIVOGEREYE NGAYO NGUKO.
Ahaaa ariko muziko na Eliya kugirango atsinde abahanuzi BA Bahari yabanje mu buvumo Past.Antoine bravoo!!ahubwo Umujyi WA Kigali wahagira abantu hatagatifu hafategurwa nk.ubuvumo bwa Musanze hakaboneka devise nk.umusozi wi Buganda
Uvuze neza Gasyabagetse.
Ahandi muri Afrika, mu Burayi, Amerika na Asia harakorwa hagasukurwa hakaba ahantu Nyaburanga hakorerwa ubukerarugendo.
Jye numva kuhafunga gutyo gusa ntacyo byatwungura abanyarwanda twese. Nihakorwe hajye uburinzi, habe kiosque cg Restaurant,hubakwe amasomero,…
Maze urebe ngo mu cyi abantu barahahururira. Nzi abantu beshi bagiye bakorera amakwe ku misozi nkaho. Byashoboka ko n’abatuye u Rwanda beshi bashobora kuhishimira, maze muri week end bakajya kuharuhukira bumva akayaga kaho keza cyangwa n’abasenga bakajyayo batuje kubera umutekano.
Murakoze ni igitekerezo ntanze nkurikije uko mbona ahandi bafata ubutunzi kamere nk’ubwo.
Yego ko ndumiwe
Akaga karagwira pe
ubwose hariya barahasengera cyangwa niho baca berekeza i kuzimu
Ariko se polisi ibwiwe niki niba hatari umutekano? Mureke abantu basenge, bisanzure ahubwo niba bishoboka kuko mushinzwe kurinda banyagihugu mujye muharinda nabyo biri munshingano ariko ntimuvuge ngo barorere gusenga. Ni uburenganzira bwabo gusenga uko bashaka bapfa kuba ntawe babangamira kandi muzi neza ko ntawe.Muramenye mutagaragara nk’abarwanya Imana.
bashyiremo amashanyarazi abashaka kuhasengera. bisanzure.
police ihacungire umutekano .
Uwiteka Mana nyiringabo, icyubahiro n’ikuzo n’ibyawe ibihe byose. urakiranukaaaaaaaaaaa. Tugirire neza uduhe kurushaho kukwegera no kukubaha. Utubashishe kugukunda no kuguhimbaza, aho turi hose, uko turi kose. Kuko usumba byose .
Ntiwite kuntege nke zacu kuko uri umunyambabazi ibihe bidashira .
Amen
niba ali amasengesho ni bahashyire securité kuko bishoboka ko ubutaka bwa bagira bitewe nubukonje, ubudi bakore disign urebe ko hataba heza ndetse namukera rugendo ahagere, murabibona gute bavandimwe,
Mwihangire imirimo. Nibabishyuze maze murebe ko batahacika. Nibishyura kandi mubareke, tuzaba twinjije imisoro. Kuki mutamenya kungukira ahashobotse hose. Ahandi bahita bahahindura ah’ubukerarugendo.
ese abagabo n’abagore bose bahurira muri ubwo buvumo?
Ahubwo ikibazo kirakemutse, nibigire mu buvumo bakure urusaku mu ma quartiers ‘ bashake aba security ku munwa w’uwo mwobo ahasigaye nababwira iki..
Aheza nyaburanga nkaho , nibahashyire twa dusambi twa kinyarwanda n’utundi tuntu bigendana , ubundi securite , ahasigaye bishyuze urebe ngo cash zirinjira . 500 frw gusa nti bazayarenze , ikibi ni ukurwana , naho gusenga !!!!!? biva mu gusenga ni mubihorere . usigaye uba ministre bitunguranye aruko waraye uyihamagara (Imana ) , abandi bagasigara bibaza uko byagenze , cg ngo uri mwenende ? ………
Njyewe ubu numiwe. Pastor ati Imana iri hose ariko baba bashaka aho abantu batabatogoya. Gute se? guhunga umutekano mucye se? comments ngo ahubwo leta nihihutane ibikorwa remezo kiosque poste de sante hafi kdi RDB yihanganire loss of habitate ku mpyisi zayo. Ibyo se sibyo bavuga ko baje bahunga!!! Njye mbona nubundi byose bisa no guhuzagurika kuko umutima mwiza,uzi kdi utinya Imana ntaho utafashirizwa. Nuramuka uhohoteye impyisi ikakwirenza bisa no kwiyahura n’Imana ntiyabikubabarira kuko no kwiyumvisha ko hari aho idashobora cg udashaka ko igufashiriza nabyo ni icyaha. Shikama unabere umusemburo ibyo urimo guhunga.
Comments are closed.