Tags : Rwanda

England: Imyitwarire y’abana b’abakobwa kuri Internet iteye inkeke

Icyegeranyo cyakozwe cyagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka 10 mu Bwongereza, bashyira kuri Internet amafoto y’urukozasoni abagaragaza bambaye ubusa, ahanini ayo mafoto bayafatisha camera ntoya bari ku buriri ngo baba bashaka kwiyerekana. Aba bana ngo bashuka n’abantu bakuru bareba filimi z’urukozasoni kuri Internet, ariko ngo bo ntibaba bazi ko amafoto cyangwa amashusho yabo yagwa mu […]Irambuye

Abagororwa bagiye kwigishwa amasomo y’ubumenyingiro

Ni mu masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 11 Werurwe hagati y’ibigo bya Workforce Development Authority (WDA) n’Urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa, ajyanye no guha amasomo y’ubumenyingiro abafungiye muri gereza z’u Rwanda babyifuza. Gen Paul Rwarakabije yatangaje ko iki ari igikorwa gikomeye cyane ku buzima bw’umugororwa yaba afunze cyangwa arekuwe kuko ubu bumenyi buzabafasha mu […]Irambuye

S.Africa: Abajura bibye umunyamakuru wa televiziyo arimo avuga amakuru live

Umwe mu banyamakuru bazwi cyane kuri Televiziyo ya Leta mu gihugu cya Africa y’Epfo, yibwe n’abajura mu maso ya camera ubwo yarimo atangaza amakuru imbona nkubone mu mujyi wa Johannesburg. Amashusho ya camera yagaragaje abagabo babiri begera umunyamakuru Vuyo Mvoko, wa televiziyo ya Leta SABC, ubwo yari hanze y’ibitaro byitwa Milpark Hospital atangaza iby’urugendo rwa […]Irambuye

Rayon yageze i Cairo irakubitika!

Rayon Sports yageze i Cairo mu Misiri mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Werurwe 2015 aho igiye guhura na Zamalek yo mu Misiri mu mikino ya  CAF Confederation Cup. Ihazege nibwo yamenyeshejwe ko umukino uzaba ku cyumweru mu gihe yagize iziko uzakinwa kuri uyu wa gatanu. FERWAFA ngo yamenyeshejwe izi mpinduka, gusa yo iravuga […]Irambuye

Kigali: Bishop n’Umuvuzi gakondo ntibumvikana ku uwavura amashitani

Nyuma y’aho bimaze kugaragara ko hari abantu bavuga ko baterwa n’amashitani, bamwe na bamwe bagahakana ko amagini n’amadayimoni bibabaho, abahagarariye amatorero atandukanye ndetse n’amavuriro gakondo atandukanye bemeza ko amgini n’amashitani bibaho bikaba byatera umuntu bikamugirira nabi, gusa kumenya ufite ububasha bw’ushobora kuyavura byateje kutumvikana hagati yabo. Bishop Rugagi Innocent umushumba w’itorero ‘Redeemed Gospel Church’ rikorera […]Irambuye

Min. Busingye yafatanyije n’abaturage b’i Manyagiro gutera ingano

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye ufite mu nshingano kureberera Akarere ka Gicumbi kuri uyu wa 10 Werurwe 2015 mu murenge w’Icyaro wa Manyagiro aho yafatanyije n’abaturage gutera ingano batangira igihembwe cya kabiri cy’ihinga. Yasabye abaturage by’umwihariko gushyira imbaraga mu buhinzi bakibeshaho badategereje ubufasha. Nyuma yo gutera ingano abaturage baganiriye na Minisitiri Busingye wababwiye ko badakwiye gukomeza […]Irambuye

Gatsibo: Umugabo arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3

Iki gikorwa kigayitse cyabaye ku itariki 9 Werurwe mu kagari ka Ndatemwa, mu murenge wa Kiziguro, ho mu karere ka Gatsibo, aho umugabo w’imyaka 18, akekwaho gusambanya akana k’agakobwa k’imyaka itatu gusa y’amavuko. Polisi y’igihugu yatangaje izina ry’uyu mugabo nka  Temahagari Samuel ivuga ko amakuru y’ibanze yerekana ko uyu mugabo, uturanye n’iwabo w’uyu mwana, yamusambanyije […]Irambuye

Umushahara wa mwarimu utinzwa n’imikorere mibi y’Uturere

Mu kiganiro kirambuye intumwa za Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) zagiranye n’abadepite ba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereza y’umutungo wa Leta (PAC), kuri uyu wa kabiri tariki 10 Weururwe, Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri Sayinzoga Kampeta Pichette yavuze ko uturere aritwo dutinda kuzana lisiti z’imishahara bigatuma na mwarimu atinda guhembwa. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yari yatumijwe n’Abadepite bagize […]Irambuye

Ruhango: Abagabo barasabwa ‘gutanga Care’mu rugo

Ku munsi mpuzamahanga w’abagore mu karere ka Ruhango ku cyumweru tariki ya 8 Werurwe, Umuyobozi w’aka karere Mbabazi Francois Xavier yasabye abagabo gufata neza abagore babo bakamenya ‘gutanga care’, hagamijwe gutahiriza umugozi umwe mu kubaka igihugu. Mu murenge wa Mwendo hahuriye abaturage b’akarere ka Ruhango batandukanye baturutse mu mirenge yo hirya no hino mu Karere, […]Irambuye

en_USEnglish