Digiqole ad

Ushinjura Uwinkindi yavuze ko Abatutsi ibitero babimeneshaga

Kuri uyu wa 11 Werurwe 2015 ubwo Urukiko rukuru rwumvaga ubuhamya bw’abatangabuhamya batanzwe na Pasitoro Jean Uwinkindi ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatusti biciwe kuri paruwasi ya ADEPR Kayenzi mu cyahoze ari muri komini Kanzenze, umutangabuhamya wahawe izina rya ICF yavuze ko igitero yari arimo cyari kerekeje ahitwa Cyugaro cyameneshejwe n’Abatutsi bari bahahungiye.

Jean Uwinkindi umushinjura yavuze ko yari umugabo mwiza ukunda abantu
Jean Uwinkindi umushinjura yavuze ko yari umugabo mwiza ukunda abantu

Iburanisha ryatangiye Uwinkindi atabyifuza, baykuruye impaka aho uregwa yavugaga ko adashaka gukomeza kuburana atunganiwe dore ko abavoka yagenewe n’Urukiko yabanze akaba ategereje ikizava mu bujurire yashyikirije Urukiko rw’Ikirenga ruzamuburanisha ku itariki ya 06 Mata 2015.

Uyu munsi ariko humviswe umutangabuhamya ICF, umwe mu batangabuhamya barindwi washinjuye uregwa (Uwinkindi), uyu yavuze ko igitero yari arimo cyari giturutse i Musenyi cyageze i Cyugaro kirukanywe n’Abatutsi bari bahahungiye ndetse ko ubwo bajyagayo bageze kuri paruwasi ADEPR Kayenzi bahasanze Abahutu bakababwira ko birukanywe mu ngo zabo n’Abatutsi.

Abajijwe icyo iki gitero cyabo cyagezeho, ICF yagize ati “ twagezeyo tuhasanga Abatutsi bari bahahungiye baduhindiraho inka, baratwirukana”.

Ubushinjacyaha bwakomeje bumubaza imbaraga aba batutsi bari bafite kugira ngo iki gitero cyari giturutse mu masegiteri abiri gikumirwe, asubiza agira ati “ bari bafite imiheto”.

Ubushinjacyaha bumubajije bo icyo bo bari bitwaje agira ati “uretse jye wari ufite ikibunda (imbunda) nacyo cyapfuye abandi bari bafite ibikoresho nk’imihoro, n’inkoni n’ibindi”.

Abajijwe niba mu gihe cya Jenoside yaba yarageze kuri paruwasi ADEPR Kayenzi pasiteri Uwinkindi yari abereye umushumba, ICF yagize ati “ twahasanze abantu nka 50 batubwira ko ari Abahutu birukanywe mu ngo zabo n’Abatutsi,”.

Avuga ko basanze Uwinkindi ari gushyingura abantu bari baraye bahiciwe, ndetse ngo abasaba n’ubufasha ariko ngo bamubera ibamba bikomereza urugendo.

Naho uwahawe izina rya ICD we yavuze ko mu gace ka Kayenzi yari atuyemo Abatutsi bari benshi kuruta Abahutu bikaza kubaviramo no guhunga.

Uwitwa ICD yavuze ko yamenyanye na Uwinkindi kuva mu 1984 ariko ko kuva icyo gihe nta kibi yaba yarigeze amubonaho bityo ko ahamya ko no muri Mata 1994 nta kibi yaba yarakoze n’ubwo batigeze babonana muri icyo gihe.

Yagize ati “ kuva kera yari umuntu w’umugabo, mwiza ukunda abantu, sintekereza ko hari umuntu yaba yarishe”.

Ubushinjacyaha bubajije ICD uwishe Abatutsi bari barahungiye kuri paruwasi ya Kayenzi, yagize ati” bishwe n’abandi kandi barabireze mu ikusanyamakuru rya Gacaca”.

ICD nawe wahoze afatanya umurimo ‘w’Imanana’ na Uwinkindi ku rusengero rwe, yavuze ko Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi ya Kayenzi bishwe n’igitero cyaturutse i Musenyi.

Ubushinjacyaha bwabajije ICD niba ku rusengero rwa ADEPR Kayenzi nta bariyeri yari ihari, yasubije agira ati “ yari ihari ariko atari iy’urusengero,..yari iya leta.”

Abajijwe icyo iyo bariyeri yari igamije, ICD yagize ati “ wabaza Leta niyo yabisobanura kuko niyo yari yayihashyize”.

Aba batangabuhamya barindwi batanzwe n’uregwa, bakaba bumvikanye bashinjura Uwinkindi aho bakunze guhuriza ku ngigo y’uko uyu mugabo ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yari umuntu mwiza ukunda abantu.

Iburansiha rizasubukurwa kuri uyu wa kane humvwa Abatangabuhamya babiri bashinjura batanzwe n’uruhande rw’uregwa.

Jean Uwinkindi, yafatiwe i Mbarara muri Uganda tariki 30/06/ 2010,avuye muri Congo Kinshasa yiyoberanyije ku mazina ya  Jean Inshitu, ari kugerageza kugura ubutaka ngo ature aho Mbarara. Yahise ashyikirizwa urukiko rwa Arusha tariki 02/07/ 2010.

Tariki 28 Kamena 2011, urukiko rwa Arusha rwanzuye ko urubanza rwe, rujya kuburanishirizwa mu Rwanda. Iki cyari icyemezo cya mbere gifashwe n’uru rukiko cyo kohereza urubanza mu Rwanda.

Uwinkindi yavutse mu 1951 mu cyahoze ari komini Rutsiro perefegitura ya Kibuye. Yari umuvugabutumwa muri paruwasi y’abapenekoti ya Kayenzi, yari mu cyahoze ari segiteri Nyamata, komini Kanzenze muri perefegitura ya Kigali-rural.

Ashinjwa kuba ariwe wategetse ko hicwa ibihumbi by’abatutsi bari bahungiye ku rusengero rwe rwa Kayenzi ndetse n’abari bahungiye mu zindi nsengero za Byimana, Rwankeri na Cyaguro.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Muzi gushinyagura gusa !! Bene wanyu uko mungana ntimwishyiraga hamwe mukaza kuturimbura ? Muzapfana ubugome bwanyu gusa !!

  • Uwo mutangabuhamya ndumva arimo gupfabya genocide nawe yakagombye gushyikirizwa ubutabera, abatutsi se bitabaraga gute ? Ko Bari batanzwe n’i gihugu cyose !! Uwabaroze ntiyakarabye

  • Bande??

  • Ni na byiza ko nyuma y’imyaka 20 jenoside yakorewe abatutsi ibaye haboneka abanyarwanda bavuga ku mugaragaro imvugo nk’iyi ngiyi.Bisobanuye ko babonye umwanya ibyo bakoze kirya gihe bakongera bakabikora.Biragaragarira buri wese ko abakoze jenoside muri 1994 nta bushake bifitemo bwo kwicuza no gusaba imbabazi.
    None se niba iyi ngirwa Pasitori ntacyo yishisha nta n’icyo umutima we umushinja ni mpamvu ki yahunze u Rwanda? Ni kuki yahinduye amazina ye ari mu buhungiro muri Congo no muri Uganda? Kuki yibwira ko ubwenge afite bw’ubugome burenze kamere tutabubona?
    Imana yonyine niyo Mucamanza w’ukuri.Niyo yagirwa umwere agafungurwa yahita asubira mu buhungiro! Kubera ko umutima nama we umushinja byinshi bibi yakoze.Ni ukubabona ari abantu inyuma ariko imbere babaye ibisimba.

  • Ahaaaa !!!! Jye ndumiwee !! Mbega abashinyaguzii ?

  • ariko murumva abashinjura uyu mupasteur ubugome bagifite nyuma y’imyaka 20, kwishongora gushyinyagura ngo basanze abahutu ku rusengero bahunze abatutsi, Mana we ni wowe uzi byose, gusa abantu bagifite imitekerereze nkiyi baracyari benshi, Leta yacu iracyafite akazi gakomeye, nibakomeze bigishe wenda haricyo bizatanga. Dusabirane

  • Icyo numva ni ukuntu these witnesses or even the defendent is a pathological lier and does not make sense in his reasining process.
    1. In the genocide some Tutsi attempted to Defend themselves occasionally but this monsters want to make the Rwandans and the survivors believe that actually the Tutsi who were being hunted and others who were hiding praying that they do not get apprehended actually had lost their minds to where they no longer hid and went openly in Hutus house to look for them to kill them and the Hutus had to hide? How lame is that?
    2. The witnesses for the defendent are a actually stating that he was a good man and liked people . Hello ??? The Tutsi were hunted and killed by their neighbors and friends who not only were friends were even intermarried so if he was a good person and liked people :
    3. What business did he have of getting out of his house and carrying a gun? Who did he save since he was a pastor and a loving person and so called Hutus who had been ran out of their homes, since he was not being “targeted even though he was a Hutu himself by Tutsis ” why didn’t he pick a couple of people hiding in the church and take the in his home for safety
    4, other people have addressed the issue with changing names etc..
    The pain that the survivors of the genocide will last Their life time with the hope that their children will maybe not hurt as much but for the murderers to walk free among those their committed those hainous crime is an insult and reinjured the wounds that the victims families and survivors carry. Agacaca is a slap in the face but I guess the country can not afford to give capital punishment to all who committed these crimes whether inderecly by inviting or actively/physically!! To deny like someone mentionned demonstrates that this fake pastor and his cronies have no remorse but if back in the public they will reoffend again or if given the opportunity!! Their hatred is embedded so much in their being such that for them it is not even wrong!! Basically there are devoid from love!! They have no conscience!! For the victims and survivors and their family we are asking for minimal justice even if it is to not let this monster walk free just from his nonesensical and sick comments!! I wish they can build a state mental hospital and keep those who were part of genicide and are still denying and to stay there for life without any possibility of parole , that will be minimal justice for the victims and their surviving friends and family!!! God bless Rwanda , it’s people the victims families and their loved ones!!!

  • Ese inkuru iri mu kinyarwanda ko uba wabashije kuyisoma wagiye utanga ibitekerezo mu kinyarwanda.
    Mu duce twarimo abatutsi benshi kuruta abahutu nibyo birwanyeho kugeza hakoreshejwe cg hitabajwe izindi mbaraga mujye mukurikira ntimukabe babihuta kuvuga. Byagaragaye mu bice by’amayaga na bisesero Ku kibuye.Hari n’abahutu babiguyemo rwose. Ibyo si inkuru nshya nubuhamya bwabyo buratangwa

Comments are closed.

en_USEnglish