Rayon yaraye rwantambi kuri ‘Reception’ ya Hotel itegereje indege
Ingaruka zo kutamenyeshwa ko umukino uzahuza Rayon Sports na Zamalek wimuriwe ku cyumweru ziri kugera ku bakinnyi. Ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 12 Werurwe rishyira uyu wa gatanu, abakinnyi ba Rayon baraye rwantambi bagandagaje kuri reception ya Hotel bategereje indege ibajyana El Gouna aho bazakinira kuko nta bushobozi bwo kujya muri Hotel ikipe yari isigaranye.
Umunyamakuru wa Radio Salus uri kumwe n’iyi kipe yabwiye Umuseke ko ubwo Rayon Sports yari igeze i Cairo yashyizwe muri Hotel y’inyenyeri eshanu aho ikipe yose yishyura amafaranga angana na miliyoni ebyiri ku munsi. Ku mpamvu z’umutekano iyi kipe y’i Nyanza ngo yangiwe gucumbika muri Hotel yihitiyemo, yari kuba iciriritse kuri iyi.
Rayon yabashije kubona ikibuga ikoreraho imyitozo i Cairo, nyuma y’imyotozo yo kuwa kane babwiwe ko saa cyenda z’igicuku kuri uyu wa gatanu ari bwo babona indege iberekeza mu mujyi wa El Gouna aho bazakinira na Zamalek, ni muri 432Km uvuye i Cairo.
Uyu munyamakuru yabwiye Umuseke ko abayobozi babwiye ikipe ko nta bushobozi busigaye bwo kongera kuryama muri Hotel ijoro ryakeye kuko bari bufate indege mu rukerera, bityo bakwiye kureba uko bategereza indege kuri reception ya hotel.
Abakinnyi bananiwe kandi bashonje bategereje ijoro ryose indege ya saa cyenda z’igicuku ibajyana i El Gouna aho bageze bakabona aho bitoreza.
Uyu munyamakuru ati “Biragoye gutegereza umusaruro ku ikipe ibayeho muri ubu buryo.”
Ibiri kuba kuri iyi kipe ni inkurikizi z’ihanahanamakuru ribi hagati ya CAF, FERWAFA na Zamalek kuri Rayon Sports. Iyi kipe akaba ari yo iri kubibabariramo mu gihe ziriya mpande buri rumwe rwitakana urundi.
Nta mpamvu yasobanutse yatumye Zamalek Sports Club, ikipe yo mu rusisiro rwa Meet Okba mu mujyi wa Giza muri 20Km uvuye rwagati mu mujyi wa Cairo, ijyana umukino wa Rayon Sports i El Gouna muri 432Km uvuye Cairo.
FERWAFA ikaba yaratangaje ko Zamalek yamenyesheje ko umukino uri ku cyumweru tariki 15 Werurwe ku munsi Rayon Sports yahagurutseho, nubwo ngo CAF nayo itari yakamenyesheje FERWAFA na Rayon Sports iby’izi mpinduka.
Umukino wa CAF Confederation Cup wa Rayon Sports na Zamalek utegerejwe ku gicamunsi cyo ku cyumweru mu Misiri.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
79 Comments
kandi tuvuga ko u Rwanda rwateye imbere?APER yo ntibyayibaho.
Oya wivuga ngo APR ntibyayibaho. Ntibyayibaho c kubera iki? Ikindi wenda utakwibagirwa nuko ubushobozi bwa Rayon na APR ntaho buhuriye habe na gato. APR yo niyo FERWAFA yayitererana yo yabasha kwirwanaho ibindi ikazabikurikirana nyuma. Naho aba bavandimwe Barambabaje kdi Imana izabafashe mukugaruka dore ko insinzi yo ntayitega ku muntu ufite ibibazo nk’ibi
Nonese urwishe so ntiruba rushaka na nyoko?Nawe urabaza kdi bose ari bamwe? umugani wa wamubyeyi wise umwana we BOSENIBAMWE.
NI AKUMIRO BAGENZI !
Ariko kuki ibibi byose biba kuri ekipe yacu koko ? gusa birambabaje cyane !
Ba Rayons nimwihangane kuko ibyago bigwira abagabo pe, gusa, nubwo ndi umu Noir Brach(APR FC) ariko sinishimiye iyimikorere pe, iyaba nasaba bakanyumva, nasaba ko igihe nabo bazazira mumukino wo kwishyura i kigali, bazabishyura kdi ibibikomeye, nukuvuga ko bari bakwiriye kuzarazwa muri Prison nibura iminsi 2 yambere,donc bakiva kukibuga cy’indege bagahitira muri cachon,hatitawe kubihano CAF yadufatira murwego rwo kwerekana ko birambiranye.
Narabivuze nzabivuga mbisubiye mo ndetse na bandi benshi babivuga ho…, igihe cyose De Gaulle akiri muri FERWAFA ntabwo foot ball yacu mu Rwanda izagira aho yigeza.
HE ati FERWAFA (de gaulle) yakoze stuppid things.
Wamukubise wamunyafu koko ujya uduhatira abayobozi bi nda nini ni mafuti nka y’ingurube.
Iyo abona babaye ikosa rya communication nibuze ntanarwanira ishyaka ikipe ya banyarwanda ngo ayigobotore umutego wumu nyamahanga !!!
Nkubu De Gaulle yafungwa induru zikavuga ubonye hakurikiye inkuru ibivuga tuga celebra nibuze nawe akumva kurara rwa ntambi icyo aricyo
ibi bintu biteye agahinda, ariko ntibirangirire aha bikurikiranwe kuko birakabije anakinnyi ntibagomba kuba victims ku burangare bwa bamwe
Ubwo se ari Rayon na Ferwafa ni nde urimo guseba?
Ni FERWAFA
Muri abo bombi nta numwe ahubwo u Rwanda
ni CAF
Wowese kdi uteye uturutse he? TU T’IMAGINE QUE ARINDE?
Mwe ntimubona ko Rayon Sport iri mu marembera koko? Ibibazo ishyirwamo bizageraho biyiganze izime burundu kugeza igihe nta mukinnyi uzaba acyifuza kuyikinamo. Njye niko mbibona.
Noneho nukuyisengera gusa ndabona De Gaulle na FERWAFA ye umugambi bawugezeho, ufite ubushobozi ayifashe kuko yagiye kuyijugunya kure aho abanyarwanda tutazongera kuyica iryera nezaneza .abamufiteho uburenganzira batabare kuko baricwa ninzara byanga bicunze bazagera ku cyumweru badashobora nokugenda.
Ariko namwe ntimuzi ibyo muvuga ibyaribyo pe, UZIKO MURI BABANGA MWABO alias BARIYANGA? NONESE DEGAULLE AHURIYE HEHE NABYO, NONESE IGIHE APR FC BAYIHA UR– USENDA RWINSHI MERI CAMEROON, NABWO TUBIZIZE JULE KALISA NA KAZURA BARI BAYOBOYE FERWAFA ICYOGIHE? Please, tekereza mbere yokugira icyo uvuga.
Mana nyagasani ibi bintu biteye agahinda kuko ntago numva icyo FERWAFA imariye Rayon ,ese ubu ibi watsinda koko waraye gutya?
De Gaulle ——> EGURA EGURA
Wowe wiyise (munyarwanda )ufite nubwenge bucye hanyumase kuba baraye rwantambi bihuruyehe na Degaulle!!! Niba bageze hariya bakabakira nabi bihuriyehe na ferwafa koko…mbereyo kandi ka ujye ubanza utekereze. Niba ubuyobozi bwa Misiri bwari bufite kubakira kutarabikoze ukobikwiye… ntaho bihuriye na ferwafa yacu cg Degaulle. Igisekeje nukwanga umuntu utazi utanakuzi kandi icyo gihome umwifuriza wabona ariwowe ukimutanzemo..so gabanya amatiku urebe imbere heza hawe hazaza…..naho ubundi aba rayon bihangane kuko babakiriye nabi kiriya gihugu niko bamye. Gusa barebe icyabajyanye bazatuzanire istinze
Bavuga ibyigondoye imihoro ikarakara!! Ubuse ko uri kuvugira de Gaule, ntubona ko nyine ariwe uteje Rayons biriya bibazo byose!! ko bamwandikiye amabaruwa ko umukino wimutse, we agahitamo guturama, iyo abimenyesha iriya kipe iba ubu iri guhura na biriya bibazo byose?? Muge muvugisha ukuri, De gaule niwe uri ntandaro ya biriya byose ndetse no gutsindwa kuzabaho niwe wagupanze kandi ari kubigeraho
Ubwo kandi wasanga uri Habineza Joseph (Minister )?. Nubwo umuhanuye by’ukuri ariko imvugo irimo ubukana bukarishye gutyo ntabwo yaba ikubereye nka JOE twaba tuzi !
Ahubwo wowe banza ukurikirane amakuru yose ukoyatangiye nuko ameze kuko ndabona utabizi habe na busa!! Uri gupfa kwandika!! Uri kurota intsinzi nta soni? Ubu se ABARAYE HANZE BATSINDA CG NTUZI GUSOMA?
Sha ngukoze muntoki pe, iyaba naba rayons bagiraga ibitekerezo nk’ibyacu ntitwakwivananamope?
Ushinzwe abafana yakumvikanye na MTN, TIGO na AIRTEL, abafana tukareba uburyo twakohereza amafaranga cash byibura ejo hakagira ayohererezwa ikipe. Ntabwo twabura byibura miliyoni enye biramutse bikozwe. nkanjye ndahita ntanga 10,000. Kurarira irindazi, ndababaye. Niyo yaba atari ikipe mfana sinabasha kwakira ibintu nkabiriya.
mwaretse tukishakamo igisubizo, hafunguwe number dushyiraho amafaranga yubutabazi koko.
APR, UZABANTSINDIRE EJO KANDI UREBEREHO UBU NIKO BATEGURA MATCH.
ARIKO KO IBITANGAZA BIBAHO NKIYI KIPE IGATSINDWA KOKO.
BAVANDIMWE MURI GUHURA NUTUBAZO, MUKOMERE UKO UMUGABO AGUYE SIKO AMENEKA .
REKA NTANDU
Ibyo bayikorera byose yibuke ko ari “Ikipe y’Imana”. Umwana wa Mariya ntatana n’imibabaro ariko aratsinda kakahava! Courage notre equipe wibuke wa muvugo usobanura uko uri equipe y’Imana!!!
JOE umva
urarinda uvuga ibyo utazi utukana mu biki,FERWAFA niyo nyira makosa ya communication, RAYON SPORT yoshyuye umwenda ku gihe wa FERWAFA kubera uburangare bwa Ferwafa ntiyamenya ko yishyuwe na Rayon sport ,FERWAFA yiruka muri Media isebya Gikundiro yacu ngo ntiyishyuye ntizayitera inkunga.
Nyuma biza kugaragara ko bishyuwe byari kurangara kwabo itanga 20.000.000Frw azatunga Rayon.
Kuru rugendo ;
FERWAFA niyo igomba kwishyura ibisabwa byose kuri rayon sport mwuriya mukino ninayo igomba kwirengera amakosa yakoreye rayon ya communication nkuku yabona ibibaye ikohereza cash abantu ntibarengane kuriya, ibyo ntibabikoze nibyo turimo kuziza Boss wa Ferwafa kuko tubimuziho envers RAYON Sport.
Rero wowe ntiwongere kugira uwo utuka kubera ubujiji bwawe wibitseho ureke abavuga ibyo bazi babivuge.
Ese kuki mwe mwabimenye mukituramira ? Ngo mwamenye ko bamwandikiye amabaruwa ko umukino wimutse ,ubwo namwe mubaye abafatanyabikorwa kuko mwari mufite amakuru .
Wose witwa Joe ongera usome inkuru neza kuko urimo gusubiza utarasoma
Umukino bawureke bitahire
Yewe birabaje kandi biteye agahinda. Kubona abakinnyi bahagarariye igihugu bafatwa kuriya. ESE ubundi kuki umukino ugomba gukinwa niba amategeko atarubahirijwe? Nibaza ko hagombye gukorwa igenzura ryimbitse, impamvu zihishe inyuma yibi ikamenyekana. Kuki SE wa Ferwafa yasabye Rayon Sport gukina umukino muri conditions nkizi? Minister mushya wa sport ashyire ukuri ahabona. Birakabije, U Rwanda so igihugu kigomba kugaragara muri iyi sura tubona binyuze muri Rayon Sport.
Hanyuma se nta ambassade tugira muri kiriya gihugu?
Ubundi se niba iby’imikino byaranze mu Rda kuki barinda bibabaza bagiye mu bindi buhugu abo bidashobokeye bagahinga ibishyimbo n’ibijumba ni ngombwa buri gihe guta amafaranga y’igihugu mu byitwa imikino kandi ntayiriho rubanda rwifitiye ubukene. Ubundi koko twari twagera aho gushyiraho amakipe atwara Frw kandi ibibazo ari uruhuri mu gihugu. Amakipe yo mu Rwanda arateza ubukene rubanda muyavaneho nta mikino yayo nta nyungu, avuyeho nibwo twabaho neza n’ay mavubi kandi
JOE umva wagihone we ngo JOE
urarinda uvuga ibyo utazi utukana mu biki,FERWAFA niyo nyira makosa ya communication, RAYON SPORT yoshyuye umwenda ku gihe wa FERWAFA kubera uburangare bwa Ferwafa ntiyamenya ko yishyuwe na Rayon sport ,FERWAFA yiruka muri Media isebya Gikundiro yacu ngo ntiyishyuye ntizayitera inkunga.
Nyuma biza kugaragara ko bishyuwe byari kurangara kwabo itanga 20.000.000Frw azatunga Rayon.
Kuru rugendo ;
FERWAFA niyo igomba kwishyura ibisabwa byose kuri rayon sport mwuriya mukino ninayo igomba kwirengera amakosa yakoreye rayon ya communication nkuku yabona ibibaye ikohereza cash abantu ntibarengane kuriya, ibyo ntibabikoze nibyo turimo kuziza Boss wa Ferwafa kuko tubimuziho envers RAYON Sport.
Rero wowe mabuno ya nyoko ntiwojyere kugira uwo utuka kubera ubujiji bwawe wibitseho ureke abavuga ibyo bazi babivuge.
Joe gaswere nyoko umucurike umucurukure umuce rugongo nicyo naguhembera ubujiji wibitse mo.
Koma nyoko.
Wa kimara we
Oyaaaaa, Muvandi yego Rayon turayikunda ariko ihangane witukana rwose peee!
ariko rero mureke tujye tunatekereza.
hari uwavuze ngo ntahantu FERWAFA ihuriye na kino kibazo. yes kuko FERWAFA nta hotel ifite muri Misiri. ariko se naho waba ari ugutanga amafaranga ntiwayatanga ariko umunyarwanda akabaho neza? harya muri misiri tuhafite ambassade?
hari igihe organization nka FERWAFA ishobora kutareba ibintu kimwe n’abafana ba rayon ariko uko byaba bimeze kose De Gaule abaye umugabo yafasha iyi kipe. cyangwa even na ministere kuko uko bimeze kose ntibishoboka ko wowe wabona abantu bararira amandazi bakaryama hasi ngo ukore ikintu bavuge ko wangije umutungo w’igihugu.
FERWAFA na MINISTERE bakagombye kugira icyo bakora kuko uko bisa kose iriya ni ikipe y’abanyarwanda kandi ikindi ntabwo twagereranya APR na Rayon ariko bafite aho bahuriye bose ni abanyarwanda. niba se MINADEF yakohereza amafaranga biramutse bibaye kuri APR kuki FERWAFA cyangwa MINISTERE zitabikora? ese mukeka ko MINADEF ibyo ikora byose ari ibya APR gusa? kuki yabikora? kuko iha agaciro ikipe yabo kandi ikiyubaha habe no kuba bakora mu zindi Budgets ariko ntabwo umusaza Kabarebe yahumiriza APR iramutse ihuye na kiriya kibazo.
so de Gaule rero biramureba kuko niwe ufite institution ya football ndetse na Minister wa sport nawe ararebwa na kiriya kibazo mu buryo buri inderect.
mbabaze ubuse babuze indege ibakura mu misiri Rwandair ntiyajya kubafata? numuterankunga wa Rayon se? hari inyungu yaba igiye gukurayo se? ni ukwitangira abanyarwanda so FERWAFA na MINISPOC nzi ko hari ibyo mwakoze birumvikana ariko rero ntabwo mwagakwiye kurekera.
mwemere rega amakipe yose ntafite budgets zayo zihagije so mubafashe ariko u rwanda ntirusebe.
H.E muramuvuna kabisa afite byinshi namwe ni mumufashe pe. ubwo se yazagereza he abasaba gukorera igihugu kweri.
uwatanze igitekerezo cya communications companies nacyo ni kiza. ariko nyine abo bireba bwa mbere ni FERWAFA na MINISPOC
birababaje cyane kubona abana ba abanyarwanda barara kuri cement mugihe FERWAFA yari izi amakuru yose ko umukino uzakinwa kucyumweru ntibabimenyeshe ikipe hakiri kare ,none namwe bantu mureba ibi bintu ni ibiki koko ? Niba byashobokaga ngo nibura na President wacu Nyakubahwa Paul Kagame ngo nawe wirebere uburyo abana ba abanyarwanda bamerewe mugihe turi kuvuga ko tumaze kwihaza.
Yaba ari Ferwafa-CAF-Rayon-Degaulle ..Bose bafite amakosa ,Ariko amakosa akomeye ari kuli Ferwafa na Ministere ifite Imikino mu nshingano zayo ,kiriya kibazo kikimara kuba , Bari guhita bareba ibisabwa byose kugirango Rayon Sport imare iriya minsi yose nta kibazo ifite kugeza ku munsi wo kugaruka mu Rwanda , Mbibutse ko Rayon Sport ubu ihagarariye u Rwanda twese tuyiri inyuma . Abanya Egypte babona buriya buzima ibayeho ,baraseka Abanyarwanda muri rusange ,ntabwo baseka Rayon nka Club ,kuko ntibyumvikana ukuntu habuze umuntu ufata Responsabilite kuri icyo kibazo ,kandi itangazamakuru ryarakivugiye igihe , Tugomba kwihesha agaciro no mu bikorwa apana mu magambo gusa .
Aha baca umugani ngo agatinze kazaza namenyo yaruguru kandi baca umugani ngo ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi bakongera bagaca umugani ngo umwana wanzwe niwe ukura abasaza bajyaga bavuga ngo urucira mukaso rugatwara nyoko iyo migani yose iciriwe degaulle wabo cyakoze niba ntagikonzwe ngo degulle aveho muzaba mureba ibibazo azasiga ateje
1.azajya kuvaho ntamunyarwanda numwe ugikunda umupira ukigera kuri stade
2.azajya kuvaho ateje urwango rukomeye rurenze kuvugwa hagati ya rayon sport na Apr ntamufana uzaba ukivugana nundi kandi arikuruhembera kandi ndahamyako Apr itabimutumye aribye kugiti ke ariko nayo yamwiyama hakiri kare.
ubuse ko ashaka gusenya rayon iyo Apr izakina nande?
Kiyovu se Mukura se Espoir se Police se iyihe mubyukuri ko zose zihagaze ku kaguru kamwe nawese ikipe zihemba aruko rayon yakinnye ngaho nayisenye nzaba ndeba ariyo na Ferwafa uzahomba njye nzi abantu benshi baretse umupira kubera Degaulle.
Ariko bagaruyeho afande Ceasar ko ariwe nabonye wayoboraga neza koko ninabwo stade ziherukamo abantu nibyishimo
Foot ball ubivuze ukuri iheruka kubica bigacika kubwa afande Kayizari
Ngaho mubwire ikintu De Gaulle yakoreye foot ball kuva yajya ho uretse kuyizambya.
HE Kagame ati FERWAFA (De Gaulkeyakoze stupid Things)
Banyarwanda, bafana ba Rayon n’abandi mwese, nituve muri polemiques no guhangana ku busa. Tuvuge ko hari abagize uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye bakwiye kunengwa, ariko byose twibishakira mu bandi gusa. Byakabaye Rayon yacu ifite organization ikwiye ubushongore n’ubukaka ifite, ntitwari gupfa dutegereje ava mu bandi cyangwa ngo ubu tubure uburyo twakora kuri compte ngo dukemure ibibazo. Ndibaza ko imicungire idatanga icyizere y’ikipe na yo dukwiye kuyibonamo intandaro y’ibibazo byinshi: uuzima bugoye, recrutement zikererewe, guhemba bigoye… Ntitugatume igihu gihora gitwikiriye ibibazo byacu. Ibi biduhe isomo ryo gushaka kwigira, kandi birashoboka. Tworoherane kuko ni ho hava imbaraga Imana iha bariya bana bakabasha kwitwara uko bashoboye, bakazagaruka amahoro!
Dore n’ikindi: Kuba imikorere no kutigira mu bitekerezo kw’inzego ziyobora umupira mu bihugu bimwe na bimwe bitiza umurindi imikorere mibi y’amashyirahamwe. Ibi bibaye muri UEFA, kuri izi saha enquetes zaba zararangiye n’abahanwa barahanwe! Bavandimwe, personality/Personnalité ni ikintu kitagirwa na buri wese.
ariko aba rayon murashaka iki kuri degaulle akora neza tukabibona mwamuhaye igihe koko ikindi kandi ralo arababaje kubona arya pomme sa cyenda zijoro biragaragara kwafite inzara yo mumagufa ahubwo mwebwe aba rayon muteranye inkunga mufashe equipe yanyu mwohorereze muve kuri degaulle ntakibazo afitanye na rayon
We kalisa waretse kudutukira abakinyi Ralo uragira ngo arye iki si degaulle se urimo gutuma baburara? ese weho udutukira umukinyi ubwe weho urarusha ibiro ralo ko na degaulle utaka atamurusha ibiro
Kalisa
Nabuze ikintu 1 cyonyine yavuga cy’ukuri kizima.
Mfite ibibazo byanjye byihariye binampangayikishije ariko nsomye iyi nkuru ndebye uko abana baraye hariya ku isima amarira anzenga mu maso. Kuki abanyarwanda batereranwa kuriya ntabwo ari umukino wa gicuti yewe niyo wabayo hariya ni igihugu kiri kuhasebera,kuki nta intervention yakozwe byihuta kandi ikibazo cyaramenyekanye bakigerayo? ngo indege ya hafi ni kuwa gatatu kandi na bushobozi bwo kurya no kuryama basigaranye.Hari uwabivuze rwanda air si iy’abanyarwanda kuki itajya kubafata ngo ibazane. Plz FERWAFA plz MINISPOC mufashe bariya bana ibindi biri interne tuzabicocere hano mu rugo. Umusaruro tubatezeho wava he waraye uhinnye ijosi kuriya kweri?En tout cas ndababaye. Nge ndisabira Afande James MINADEF niba usoma iyi comment nzi ko uri umusportif nubwo ufite ikipe namwe muri kwitegura nkuziho ibyemezo by’ubutabazi hamwe nabo uyoboye mudufashe Ngabonziza wenda tuzasigare twishyura nyuma mbega agahinda
Burya twavuga byinshi ariko ntidukwiye guterana amagambo mugihe hari abandi barimo kubabara kuriya.
Aho amakosa yaba yaravuye hose hakenewe ko abari mu bibazo bafashwa kubaho no kugaruka mu Rwababyaye. Baba bazana intsinzi baba batsinzwe icy’ingenzi ni ubuzima bwabo.
Yaba Comitee ya Rayon iri inaha, yaba FERWAFA, yaba MINISPOC, nibafatanye mu gufasha ikipe yo mu Rwanda. Bibaye bibananiye nibitabaze na MINAFET ndetse n’izindi nzego kuko njye ndabona uko babayeho birenze kuba baragiye gukina umupira.
Gusa birababaje!
Ingaruka z’ubukene! Aba Rayon bahora munduru gusa ntibamenya ko ibintu bikorwa na amafaranga!? Ikipe.ibura Millioni 10!? Zo kwiyishyurira Hotel ubundi iba isohoka ijyahe!?
Yajyiye yimerera nka za Simba zabonye zitayabona zikabyihorera!!
Millioni icumi!? Kandi iyo bayirekera umukire umwe ariya yayatanga kugiti ke? Igihe yari irimo abakire mwavuzaga induru ngo bari gukizwa na amafaranga ya reyo ngo barayirya,! Ariko kubera ivuzivuzi rya aba Rayons na abakire, bose bayivuyeho, ubuse ko mudakora murayo baryaga ngo mukemure ibizazo!? Muveyo mujye guhingaa ibigoli mureke induru mu Misili!
Aba Rayon bahora mu nduru se, mwebwe APR muyimariye iki ko itunzwe na MINADEF/RDF, Leta
Ahubwo Aba Rayons batanga imisoro igahabwa APR, bagahindukira bakanafasha ikipe yabo
Naho ntako batagira
NJYE MBONA NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBLIKA ARI WE WAFATA IYA MBERE MU KWEGUZA uwo DEGAULLE KUKO NTAWE URI HEJURU YAMATEGEKO KANDI MUZEHE WACU ACISHA MU KURI IMANA IMUDUSUBIZE NIBURA NKA MANDA EBYIRI ZIZAKURIKIRA
Yewe yewe!!! Gusa ababishinzwe nimutabare kuko si Rayon Sports irimo kuhasebera ahubwo ni “Umunyrwanda” n’u Rwanda by’umwihariko.
Hakabombye kandi gukorwa isesengura, Nyirabayazana wa biriya bintu akabirozwa. Gusebya igihugu kariya kageni kweli!!!!
Ibi bintu biradusebeje nk’abanya Rwanda Rwese pe!! Abayobozi ba Ferwafa na Rayon Sport bose babibazwe. Ariko muzi ko iyi kipe itagiye nka Rayo ahumbwo yagiye nk’Urwanda????
Byanze bikunze FERWAFA ibifitemo nayo uruhare kandi bibaye ubwa kabiri duseba bikabije kurwego mpuzamahanga mugihe gito. Ndasaba ko bose bavaho. Ntabwo twakomeza kujenjekera ibintu bitwangiriza isura aka kageni!!
Aba rayons mukomeje kuryoshya inkuru mu binyamakuru gusa ikibabaje ni uko muhora mu bibazo ntajya numva muvugwaho ibyiza. Ibibazo bya Rayons ntibyenda gushira uyu munsi cyangwa ejo kubera impamvu zikurikira:
– Rayons ntijya yemera ko ishobora kuba mu bibazo biyibaho ibyinshi ariyo ibyitera (ingero: abafana bavuga gusa ntacyo bafaasha ikipe, abayobozi biba duke mu dufrw abafana baba batanze, …)
– Guhora barangariye kuri APR kurusha uko bireba
– Guhora biriza ngo barabanga. Iyo baba babanga ntibari kuba bakiriho (ntibari bakomeye kurusha MDR…) ngirango muribuka na ABEGA bahoraga bamushinja kdi yaravugaga ko ava muri Rayon.
– Nkubu nta numwe wibajije iki kibazo: Kugirango match yimurwe bitangazwa n’ikipe mukina cg na CAF? ndumva FERWAFA itaragombaga guha agaciro communication ya ZAMAREK kuko siyo itegura amarushanwa.
Inama ya kigabo:
1. Niba koko mukunda Rayon nkuko mubivuga, igihe muta kuri De Gaule nimugikoreshe mwubaka ikipe. Nkubu iyo muba mwafashije ikipe mukayoherereza cash zo kuryama hanyuma mugashinja abo mushaka nyuma buri wese yabumva. Ndahamya ko mu biyita abafana bayo hatabura umuntu umwe wishingira kwishyurira abakinnyi hotel ijoro rimwe ariko ntibigende gutya. erega igisebo nibo kigarukaho?!
2. Mureke guhora mwiriza nk’impinja ngo FERWAFA, De Gaule, etc… ubu se iyo FERWAFA itabishyurira Raul muba muri he? ese mwari mwarabikoze ko mwari muhari?
3. Abanyamakuru bayobya abantu aho kubayobora bakwikosora. bakwiye kujya bakora analyse itarimo amarangamutima kuko mpamya ko bimwe mu byo abafana bakora babiterwa no kutayoborwa n’ababaha amakuru ku buryo bukwiye..
Umugabo nyawe si uhora yitatsa, ni ufata ingamba z’ibibazo akabivamo.
Murakoze
Umusaruro ntawo ntimuzarenganye abo basore. Ahubwo mubibaze Ntampaka na Albert Mwanafunzi babaherekeje.
Aba Rayo se ko bibagirwa kubi! Ubu ibyo kubwa ABEGA babyibagiwe cyeraaa!, ubu bazi ko De Gaule avuyeho bastinda kandi nihahandi nubundi bahitako babyibagirwa ntibazi kwigira kukahise niyo mpamvu bahora basubira mubibazo bimwe!
Twebwe abanyarwanda bari aha byatubabaje kuko byahesheje isura mbi igihugu cyacu. Nanubu barimo baratubwira ngo tujye kuzana bene wacu tubacumbikire mu nzu z abanyeshuri. Ese ubwo birakwiye abayobozi bacu babikurikire kuko si Rayon gusa ahubwo isura y u Rwanda yononekaye.
A VAINCRE SANS PERIL ON TRIOMPHE SANS GLOIRE.
Ndabona harimo amasomo menshi uretse ko jye nta gitangaza mbonamo.
FERWAFA se niba yarashatse guhima Rayon Sports niyo yabwiye Zamarek ngo yimure umukino ibone gutinda kuyiha ibaruwa? Ahubwo ubuswa bwinshi mu kazi butuma umuntu atamenya icyo agomba gukora, kugikorera igihe no kwirinda icyatuma gihungabana.
Rayon ifite amasomo menshi yagombye kugenderaho muri aya marushanwa yo hanze. Si ubwa mbere abakinnyi narara hasi. Ese ikipe yaba yarahakuye isomo? Ese ko ikipe yasohokeye igihugu, yibagiweko atari amavubi?
Ese ubundi ibona ihagaze he mu makipe FERWAFA yibonamo?
Aba Rayons bahora mu nduru se, mwebwe APR muyimariye iki ko itunzwe na MINADEF/RDF, Leta
Ahubwo Aba Rayons batanga imisoro igahabwa APR, bagahindukira bakanafasha ikipe yabo
Naho ntako batagira
deagule nyine. ko ahagarikiwe ningwe se! nahubundi mission ntirarangira kuko nubu rayon iracyatera akageri. ahuri hose ukwiye kumenya ko mugihe cyose rayon ikigaragaza gushaka guhangana na apr izabona n’ibindi birenzeho. degaule azavaho hazaza nabandi bazakora ibishitani birenze ibye. gusa nyine degaule ni deagule ni umufana nka rwarutabura ntabwo yayobora ferwafa
Aba Rayons bahora mu nduru se, mwebwe APR muyimariye iki ko itunzwe na MINADEF/RDF, Leta. Ahubwo Aba Rayons batanga imisoro igahabwa APR, bagahindukira bakanafasha ikipe yabo, None se mayor wa Nyanza ko yadufashishuje 26 millions, PAC igiyeyo byagenze, uzumve niba iyo PAC yakandagira MINADEF. Muzayirwanya ntacyo muzayitwara. Ndi Prezida wa Rayon twakwikura mu marushanwa yose tukigira mu cyiciro cya kabiri, ukareba uko igikona giseba gisaba imbabazi, ibihe bihora bisimburana iteka namwe mugahagagara gukoresha imisoro yacu, btyo mukazabona ukuntu mukurikira Atraco.
Naho ntako batagira
Iyi kipe iriho kubw,Imana ntabwo iriho kubwanyu kdi iri mu Misiri nk,abanyarda ntabwo ihari nka Rayon
Ariko icyo dushaka kuri Rayon ni ugutsinda ibindi tukazabisubiramo nyuma kandi mwibuke ko iyo ukozwe mu jisho aribwo wihagararaho. mwibuke Gatete ashwanyaguzwa umutwe ko aribwo yabonye imbaraga maze atahukana insinzi. courage.
Ubundi rayon sport iheruka guhumeka neza mu myaka yo hambere, igaburirwa muri SKY LINE kuri rond point ku musaza wayitangiye imyaka myinshi cyane nyakwigendera Muzehe KANOBANA alias KIBUMBANO icyo gihe ikanahabwa ubufasha na nyakwigendera Muzehe Mathias ,Majyambere Silas nyuma gato yojyera kugerageza ubwo ba Muzehe Ruhamyambuga, Nabandi bagabo b’ Inyanza babacuruzi bayibaga bugufi.
Icyo gihe rayon sport nibwo yakoze amateka azira ibibi igezwe naba Byungura, Risala, Mbanze, Miko, Chrisosthome, Mudeyi Nazere, Eugene,…. Icyo gihe yarabivaha bigacika
Nta na rimwe yagize ibibazo bya mafaranga kandi yasohokaga hanzi kenshi cyane nibwo rayon igeruka no gutunga imodoka yayo nziza iyikwiriye buri mukinnyi yarahembwaga ku gihe bakarya neza ibintu byari ok rwose
None abasaza abataritanye Imana barambiwe amananiza ishyirwa ho barayiteka, dore ingaruka nizi…
Rayon sport iri mu marembera !!!!
Ntawabarenganya kuko aba rayon uburere bwabyu aho bugarukiye turahazi nimubitusti no kurwana…so nojyere mbisubiremo ferwafa irarengana kandi na Degaulle siwe wabagize abakene.ahubwo nabahira inama mugatahiriza umugozi umwe mukubaka ikipe yanyu. Bitabayibyo kababayeho. Degaulle mumwange cg mumukunde azabayobara paka mandaye irangiye(Wowe Jeshi) ndakumenyeshako aho ubwejye vwawe burangiriye ko ariho ubwa Degaulle butangiriye.Rwana nogutegura hejo hawe hazaza kuko utarebye neza uzasara kandi mwirinde ababirirwa mumatwi kuko nibo barikubasaza bana basenyera ikipe
kungoma ya degaule bareyo nurupfu murwitegure kuko iramutse isenyutse intego yaba ayigezeho usibyeko mu izina rya allah uriya azapfa akayisiga iri ubkombe nk’uko yayisanze. nikise mutabona? es ministeri yo ko mutayivuga hari narimwe yigeze yitandukanya nikibi?
mwibuke raoul nyuma ya 4-1 ashushubikanwa. ministeri na ferwafa ninde wigeze atabara umunyamuryango rayon?
ndoli arya aya rayon akajya muri apr rayon yatabawe nande? abed se abikoze aje muri rayon jule kalisa akitambika rayon yavugiwe nande?
mwarara yangirwa gukina hakemererwa mukndial izo nzego ntizariho?
rayon ijya ikarthoum igapfira i nairobi nkuru yapfiriye mu misiri ninde wayitabaye muri aba bose? ejobundi degaule agambanira abareyo police itari iyumwuga mu kurinda umutekano ku bibuga ikabahukamo ikadiha igakurubana abantu muri kaburimbo amanywa ava izi nzego ntizariho hari uwo zigeze zamagana? ibyo nibikeya muri byinshi byabaye nibindi mubyitegure ariko na panteri yagezaho imana irayisesa. plz igitekerezo cyanjye ntimukinyonge ndabazi
Mugema uvuze ibintu bikomeye byabaye kuri rayon sport ntibukaga peeee…
Ariko abavuga ko rayon sport ijennye bibuka yuko utu mukino ibiwugenda ho ari FERWAFA yagomba ku byishyura ???
Ese ni muyisubize abanye Nyanza murore ngo irasubirana ishema…, iyi kipe igifatiwe runini n’abacuruzi bakomoka Nyanza ninde wayihiga ko tubizi yuko aribo bagira amafaranga mwiki gihugu kuva cyaremwa.
Musabe Perezida ntabasigeyo cg se azohereze ya ndege ye ijye kubacyura…
Ubundi tuzahurire ku kibuga kuyakira tuyihanganisha yatsinda cg se yatsindwa.
Ndibwirako icyari kibyimbye muri FERWAFA yacu kiri karibu guturika ubundi ubuzima bugakomeza.
Igihe cya Rayon cyo gukura no kugaragaza ubutwari ni iki. Cyokora nyirabayazana w’iyo saga azabibazwe…
Munyarwanda,please komeza ibi bitekerezo byiza kuri gikundiro.ariko uko mbibona aba Rayons twagombye gutangira gutekereza kubufasha bwa Rayon.
Rayon sport igisubizo cyo kwigobotora ibibazo isigaye ihoramo nu kuva mu maboko yu buyobozi bwa Karere ka Nyanza, ikagirwa ikipe y’UBUCURUZI ikagurishwa ikigo cg umuntu uyikoresha mu buryo bwu bucuruzi uyiguze agahabwa conditions Ex: nko kuguma yitwa iyi Nyanza kuko ninawo musingi udutera kuyikunda nuwayishinze nuwi Nyanza, ni zindi zagirira akamaro inkomoko yayo,…
Nubundi rayon sport niyo ituma ruhago yino yinjiza amafaranga, soooo bikorwe ku buryo bwu mwuga ibe iyu bucuruzi.
Nkubu igurishwe Ex : 5 billions Frw ziherwe ho n’akarere ka Nyanza kayaguremo imigabane nka 10% muri iyo rayon sport ashyirwe mu kigega cyayo biturinde ibibazo nkibi ihora mo.
Ariko uyu JOE we ari muzasabwe !!!!
Ibyo uvuga bategura ejo hazaza ninde wakubeshye ko twese tumeze nkawe ugitegura ejo hazaza kwibyo benshi twabirangije iba ukirwana nu buzima ibyo ni bibazo byawe wibivanga nu mupira.
Gutukana ni wowe wabizanye reka bakumvishe, wantutse unziza manque d’info. kwawe haboneka ukunyumvishiriza sasa rero hama hamwe wumve.
De Gaulle ——> EGURA EGURA
De Gaulle ——> EGURA EGURA
De Gaulle ——> EGURA EGURA
De Gaulle ——> EGURA EGURA
Imbwamuzindi
Ibyo uvuze birakenewe.
WOWE WIYISE KALISA NA JOE MURAKAPUUUUUUUU ICYO MUSABA DE GAULE ABAHEEEEEE, MURAHAKIRIZWA SE MUMUVUGIRA MUBIKI????????? IYABA MWARI MUZIKO ISI IDASAKAYE NAMWE MWANYAGIRWA KANDI INKONI IKUBISE MUKEBA UYIRENZA URUGO. NAHO WOWE WIHAYE GUTUKA UMUKINNYI NIBA YARARYAGA POME MUGITONDO YAMAZEEEE WASANGA WOWE NO KUYIBONA BIGUTWARA IGIHE, NAHO KUVUGA NGO AMAGUFA YE.
Degaulle wacu tukurinyuma kandi ibyo umuza kutugezaho turabyishimiye cyaneee kandi twizeyeko ibisigaye inyuma aribyo byiza cyane kurushaho turagukunda cyane
Munyarwanda namugenzi wawe ntawabarenganya kuko niho ubwenge bwanyu bugarukiye
Joe
Wowe wibeshyera ku bwejye udafite ngaho b’umugabo utubwire ibyiza De gaulle agejeje kuri foot ball y’u Rwanda kuva yayobora Ferwafa.
Nu bitwereka uraba utujijuye turabigushimira.
Keretse iba ijambo HE Kagame yagize ati FERWAFA (ubwo haba havuzwe boss uyiyobora DE GAULLE) ati MUKORA STUPPID THINGS asoza agira ati sinivanga mubya ruhago FIFA itaza kuvuga yuko Leta yivanze.
Wowe rero angle urebera mo sinyizi !!!!
Twatanarwa na HE uri mu Misiri waducyurira Rayon Sport ikaza kuruhuka nibuze.
Naho muri FERWAFA noneho De Gaulle abigeze ho arayitembagaje burundu…, ngo TEAM MANAGER W’AMAVUBI azajya ahinduka buri mukino kubwuko ngo kugumisha ho umwe bituma abakozi ba Ferwafa badasaranganya ayo mafaranga !!!!
Iba ikigamijwe ari ugukiza staff ya Ferwafa ntumbaze ???
Iba ikigamijwe ari ukubaka ikipe amavubi ntumbaze ???
Par l’analyse ikigenderewe nu kwigwiza ho umutungo ibyi mikino byashaka bigasenyuka.
Nonese habura iki ngo poste ya Team manager igenerwe salaire isanzwe nkiya bandi bakozi bo muri Ferwafa ariko akore atuje kurwanira ayo mafaranga yu murengera bive ho maze Amavubi yitabweho.
“Agatinze kazaza n’Amenyo ya Ruguru” Nibitaribi de gaulle azabizana p!!!
pole sana Rayon!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
hahahahaaaaa ni danger wallah!!!!!!
yewe ni mwihangane buriya umusaza arabibona nawe aho yibereye muri kiriya gihugu kandi yaranabitangiye Joe yaciyeho DEGOLE SIWE UGOYE UTINYUKA G– USEBYA IGIHUGU BENE KARIYA KAGENE GUSA BIRABABAJE PE KANDI NJYE NDI UMUFANA WA REYO ARIKO SI DEGOLE GUSA NUNDI WABA YABIGIZEMO URUHARE YABA N’UMUREYO AZABIHANIRWE KANDI BANYAKUBAHWA BAYOBOZI MUZABIKORE MUBITUMENYESHE AGACIRO KACU KARAHENZE MURAKOZE
Comments are closed.