Digiqole ad

Mu itegeko ry’umuryango rishya umugore yarega asaba kwihakana umwana

 Mu itegeko ry’umuryango rishya umugore yarega asaba kwihakana umwana

Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene atanga ibitekerezo ku itegeko/UM– USEKE

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Gicurasi, Abasenateri bagize Komisiyo ishinzwe imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage yasuzumye itegeko rishya ry’umuryango no kurinononsora basanga hari ingingo zikomeye zirengagijwe.

Visi Perezida wa Komisiyo y'imibereho myiza, Senateri Niyongana Gallican yavuze ko itegeko ritari rijyanye n'igihe
Visi Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza, Senateri Niyongana Gallican yavuze ko itegeko ritari rijyanye n’igihe

Uyu mushinga w’itegeko rigenga umuryango, ni ivugurwa ry’itegeko ryariho ryashyizweho mu 1988.

Komisiyo ishinzwe imibereho y’abaturage mu Nteko Nshingamategeko, umutwe w’abadepite bari barisuzumye mbere y’uko rigezwa muri Sena ngo na bo baryigeho mu rwego rwo kurikosora no kurinononsora.

Kuri uyu wa gatanu ubwo basuzumaga zimwe mu ngingo zirimo iya 265, 268, 267 na 261, basanze itegeko ryarahaye uburenganzira umugabo mu bijyanye no kuba yakwiyambaza urukiko aregera kwihakana umwana, ariko mu bushishozi bw’abasenateri basanze n’umugore yagira ubwo burenganzira.

Uwo mushinga w’itegeko muri imwe muri izo ngingo bavugaga ko “Umugabo afite uburenganzira bwo gutanga ikirego kigamije kwihakana umwana mu gihe cy’amezi atandatu amaze kumenya ko umwana yabyaranye n’umugore we atari uwe”.

Icyo kirego ngo nta wundi muntu ushobora kugitanga atari umugabo ubwe, kabone n’iyo yaba yarapfuye abantu bo mu muryango we nta burenganzira bafite bwo gutanga icyo kirego kigamije kwihakana umwana.

Abasenateri bari Dr Jean Damascene Ntawukuliryayo, Niyongana Gallican, Prof Bajyana Emmanuel, na Dr Sindikubwabo Jean Nepomuscene, bajyaga impaka n’abahagarariye Komisiyo y’igihugu yo kuvugurura amategeko (Rwanda Law Reform Commission) ndetse n’umuntu wavuye muri Minisiteri y’Umuryango.

Mu bushishozi, basanze hari ubwo umugore yajya wa muganga kubyara bakamuguranira umwana nyuma akaza kumenya ko n’ubwo yashakanye n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko uwo mwana barera si uwabo, icyo gihe ngo yajya mu rukiko agatanga ikirego cyo kwihakana umwana.

Iri tegeko kandi, basanze bishoboka ko umugabo yaba adafite ububasha bwo gutanga ikirego cyo kwihakana umwana (bitewe n’uburwayi, adashobora gufata icyemezo iwe mu nyungu z’umuryango), iyo asubijwe uburenganzira, akamenya ko hari umwana utari uwe, yemerewe gutanga ikirego akibimenya bitarengeje amezi atandatu.

Izi mpaka zikomeye zaje ubwo basuzumaga uko itegeko rivuga ku mwana wemerewe gutanga ikirego kigamije gushakisha ababyeyi be.

Itegeko ryahaga ubu burenganzira umwana w’ ‘ikinyendaro’ (ni ukuvuga uwo umukobwa yabyariye iwabo, kandi umugabo ntamenyekane cyangwa ngo amwemere).

Abasenateri rero basanze bitewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo, hari abana benshi bagiye baburana n’ababyeyi, kubera intambara ndetse hari n’abashobora kuzimira bakakirwa n’abantu. Icyo gihe rero ngo birashoboka ko bazamenya ko ababyeyi babo bariho, bagatanga ikirego mu rukiko basaba kubona ababyeyi.

Ahandi umwana ashobora gutanga ikirego, ni igihe ashaka kumenya se wamubyaye kabone n’aho uwo yitaga se yaba yarashakanye na nyina mu buryo bwemewe n’amategeko.

Birashoboka ko umugore yatahana inda ku mugabo, ikindi birashoboka ko umugore yaca inyuma uwo bashakanye kandi babana mu buryo ubu cyangwa buriya, ikindi hashobora kuba impaka ku kumenya se w’umwana, icyo gihe iyo umwana amenye ko uwo yitaga se atari we, itegeko rimwemerera  gutanga ikirego.

Abasenateri basabye ko byandikwa neza ko ibimenyetso bishingirwaho kugira ngo umwana amenye se cyangwa nyina, ari ibizamini bya ADN (uburyo bwo gupima amaraso bwa gihanga bugezweho) n’ibindi bimenyetso byakusanyijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Gusa ADN itegekwa n’urukiko igihe rwasuzumye icyo kirego bagasanga gifite ishingiro bitewe n’ibimenyetso bitangwa.

Ikindi itegeko ryari risanzwe, ryavugaga ko umuntu urengeje imyaka 26 atemerewe gutanga ikirego asaba kumenya ababyeyi, gusa irivuguruye rizaha uburenganzira umuntu wese n’iyo yaba afite imyaka 100 akamenya ko ababyeyi bariho kandi bataramureze, yagana urukiko mu gihe kitarenze amezi atandatu akimenya ababyeyi be.

Abasenateri kandi basuzumye ingingo ivuga ku kubyara binyuze mu ikoranabuhanga, bavuga ko igihe umugabo atumvikanye n’umugore mu kubyara kuri ubwo buryo, nyuma akamuzanira umwana ashobora gutanga ikirego yihakana umwana.

Gusa abasenateri basabye ko bigomba kwandikwa neza, hakagenderwa ku itegeko ry’uko mu Rwanda abashakanye ari umugore n’umugabo, ngo kuko mu buryo bwo kororoka kw’abantu kuri ubu, hifashishijwe ikoranabuhanga ngo n’umugabo yatwita.

Sen Niyongana Gallican Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage yabwiye Umuseke ko itegeko ry’umuryango ryariho ryari ritakijyanye n’aho umuryango nyarwanda ugeze kuri ubu.

Yagize ati “Itegeko rireba ibijyanye n’imbonezamubano, ni itegeko rigenga umuryango n’abantu ni ukurihuza n’igihe. Ni itegeko ryo mu 1988, hari ibyahindutse, ni ukurivugurura rigahuzwa na politiki ziriho zijyanye n’umuryango nyarwanda aho ugeze uyu munsi.

Ubu uko ubwuzuzanye bumeze, itegeko ryo muri 1988 ntibigihura neza uyu munsi, kandi ipfundi ry’itegeko ari umuryango.”

Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene atanga ibitekerezo ku itegeko
Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene atanga ibitekerezo ku itegeko
Abo batatu bari biganye itegeko n'abadepite, bavuze ko bagiye kwicara bakongera kurinononsora
Abo batatu bari biganye itegeko n’abadepite, bavuze ko bagiye kwicara bakongera kurinononsora

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Nibyiza ariko mugihe mwavuguruye amategeko mujye mukora ibiganiro kumaradiyo kugirango mubisobanurire abaturage nabobabimenye, ndetse mubibwire n,abanyamabanga nshingwabikorwa b,imirenge n,abutugari babisobanurire abaturage batuye mucyaro ariko muziko,hari abantu barengana kubera kudasobanukirwa n,amategeko abarengera?Amategeko n,ayabaturage nibo ashyirirwaho bagomba kuyamenyeshwa nabo bakayamenya.Murakoze cyane natangaga umusanzu wanjye.

  • Ndemeranya nawe rwose Isaie kuko usanga birangiriye aho munteko rubanda Ntibamenye Kandi ubundi byakagiye bigera no hasi mu murenge

  • Ehe ubwose umurusia nzamurega he

  • Byose muvugururire icyarimwe, igihangayikishije abagabo n’uko abagore benshi ubu bazanwa na business mwamara kubyarana agasaba divorce kggo leta ibagabanye umutungo atazi n’aho waturutse ngo n’uko gusa basezeranye ivangamutungo. Ntimwirengagize ibiriho mukatire abagore bazaherako badukunda abatabyemeye bahere iwabo.

  • Muzarebe niba akwitwa umunyendaro aho kuba ikinyendaro. Ese ubwo yiswe “icyo” bwaburenganzira muntu/mwana buba butateshejwe agaciro ra?

  • Umugore bahinduriye umwana bakamuha utari uwe kwa muganga ntiyarega yihakana umwana (binavugitse nabi) ahubwo yaregere icyaha cyakozwe n’ibitaro. Yaregera gusubizwa umwana we ahubwo.

  • Ntago bavuga ngo baburanye kubera ibihe by’intambara.bavuga ibihe bya genocide ntimukagoreke amateka

    • @UWASE: noneho mwemeye ko genocide yatangiye 1990,urakoze kugorora amateka! Mwageze iyo mwajyaga.

  • Byitonderwe change kabisa ngo gutwita in vitro ?

  • Baba barize ku kibazo cya heritage ku bana kuko ibintu bimeze nabi kuko umwana bamutumaho bati papa wawe ararembye tabara !aho kugira ngo amuvuze ahubwo agatangira kubara umutungo se yari afite akaba agiye kuwigarurira !ni agahomamunwa
    ikindi ni abakobwa basigaye bateka imitwe akumva gukura amafr.ku mugabo runaka atashatse ari ukumushushanya akamwitezaho inda noneho akazarisha umwana ahereye kuri pension alimentaire amategeko azasaba se yabishaka cg atabishaka !iryo tegeko rifite byinshi byo kwigaho

  • Ahubwo Sena ikwiriye guhagarara igahagurukira iminani iri hanze aha naho Abana barahohotera ababyeyi birarenze! Sena nitabare ababyeyi,

  • Bibaye ngombwa ko ngira ibyo ngorora muri iyi nyandiko, cyane cyane ahanditse ko Absenateri bagvuze ko “hifashishijwe ikoranabuhanga n’umugabo yatwita”. Ibi ntibyavuzwe!

  • IN VINO VERITAS IN CAWUDA VENENUM

Comments are closed.

en_USEnglish