Digiqole ad

Rwanda: Ibiciro by’ibikomoka kuru Peteroli byazamutseho 30Frw

 Rwanda: Ibiciro by’ibikomoka kuru Peteroli byazamutseho 30Frw

Imodoka nini ni zo zifashishwa mu kugeza ibikomoka kuri petrole mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2015, Minisiteri y’Ubucurizi n’Inganda yatangaje ko igiciro cy’ibikomoka kuri petrole cyazamutse ku rwego mpuzamahanga, bityo mu Rwanda na ho igiciro cyazamuweho amafaranga 30.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda riravuga ko igiciro cya essence na mazutu (fuel), guhera kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Gicurasi kiraba ari amafaranga 840 kuri L1.

Iyi Minisiteri iravuga ko icyo giciro kitagomba kurenza ayo mafaranga mu mujyi wa Kigali.

Ubusanzwe L1 ya essence yari yashyizwe ku mafaranga y’u Rwanda 810 mu minsi ishize, ndetse hari ikizere ko ibiciro by’ibikomoka kuri petrol bizakomeza kumanuka ku rwego rw’isi.

Gusa, nk’uko biri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, ngo ku rwego mpuzamahanga ibiciro by’ibikomoka kuri petrol byongeye kuzamuka kuva muri Gashyantare muri uyu mwaka, muri rusange bikaba byariyongereyeho 14%.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ikibazo nibimanuka ntimuzatubwira!

  • Bahita batubwira wibeshya ubushize babimanuye ariwowe ubize se ???
    Ceceka

Comments are closed.

en_USEnglish