Amakuru Umuseke ufite aremeza ko umuhanzi Bruce Melody n’umukobwa yateye inda bibarutse umwana. Kugeza ubu nta makuru arambuye ku mwana wavutse kuko uyu muhanzi atemereye Umuseke ko yabyaye. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Gicurasi Bruce Melody yagaragaye ari kumwe n’uyu mugore wabyaye basa n’abavuye kwa muganga n’uruhinja. Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka “Uzandabure” […]Irambuye
Tags : Rwanda
Ndatimana Robert usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports mu kibuga hagati, ubu na we yahagaritswe igihe kitazwi muri iyi kipe azira kubura mu myitozo nk’uko byagendekeye Sina Jerome mugenzi we bakinanaga. Ndatimana Robert ugiye kurangiza amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports kuri ubu amakuru aturuka i Nyanza aremeza ko uyu mukinnyi atakibarizwa muri aka karere […]Irambuye
Umurenge wa Mata na Ruramba, ahari muri Komini Rwamiko ku wa Gatandatu tariki ya 09 Gicurasi ni bwo bibutse inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwubatswe mu murenge wa Mata. Ahari Komine Rwamiko muri Perefegitura ya Gikongoro, ni ho ubwicanyi bwatangiriye mu karere ka Nyaruguru. […]Irambuye
AIP Jean de Dieu Nsengiyumva ni umupolisi wahize abandi 462 bamaze amezi 13 mu myitozo n’amasomo y’abitegura kuba aba ‘officier’ bato ba Polisi y’u Rwanda. Nsengiyumva yagiye muri iyo myitozo nyuma y’umwaka n’igice yari amaze ari umunyamakuru w’Umuseke.rw Nsengiyumva w’imyaka 27, avuga ko yishimiye cyane gushimirwa na Perezida Kagame wamubwiye ati “Asanti sana” nyuma yo […]Irambuye
Ubwo umugenzunzi mukuru w’imari ya Leta yagezaga raporo igaragaza uko ingengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014 yakoreshejwe ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 11 Gicurasi 2015, abagize inteko bavuze ko niba ibyo iyi raporo igaragaza ari ukuri, byaba ari agahomamunwa bitewe n’ibigo bitandukanye nka Rwanda Revenue, RSSB, EWSA n’ibindi byahombeje Leta amafaranga […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 11 Gicurasi 2015, Minisiteri y’Umuco na Siporo, Nyangezi François ushinzwe by’umwihariko guteza imbere umuco, yasabye ko Abanyarwanda batangira kumva ko bafite uruhare mu iyubakwa ry’amasomero kuko ngo Leta itabasha kumenya neza umubare w’amasomero akenewe muri buri gace. Muri iki kiganiro, abanyamakuru babwiwe ko ubu mu […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo Col.Tom Byabagamba na bagenzi be Brig Gen Frank Rusagara (Retired) na Sgt Kabayiza (Retired) ibyaha bikomeye bijyanye no kwangisha ubutegetsi buriho abaturage, rwongeye gusubikwa bisabwe na Munyandatwa Nkuba Milton wunganira Kabayiza ariko bakaba batarabonana na rimwe mu rukiko. Kuri uyu wa 11 Gicurasi byari biteganyijwe ko Urukiko rukuru […]Irambuye
Mu kiganiro “Urubuga rw’Itangazamakuru” gitambuka ku maradiyo atandukanye ya hano mu Rwanda arimo na Isango Star ari yo ikiyobora, kuri iki cyumweru Senateri Tito Rutaremara wari mu batumiwe yavuze ko ntawashyikirije Inteko Ishinga Amategeko icyifuzo cyo kudahindura Itegeko Nshinga ngo asubizwe inyuma. Ni mu kiganiro cyari kigamije gusesengura ku busabe bukomeje gushyikirizwa Inteko Nshingamategeko abaturage […]Irambuye
11/5/2015: Mu ijambo Perezida Paul Kagame yavugiye mu muhango wo kwambika ipeti abapolisi 462 barangije amasomo ya Cadets, mu kigo cya Gishari mu karere ka Rwamagana yavuze ko Abanyarwanda bagomba gufata umutekano n’umudendezo nk’uburenganzira bwabo. Yavuze ko iterambere ari ryo ribereye Abanyarwanda. Perezida Kagame yabanje kwambika amapeti abapolisi barangije ndetse anashyikiriza ibihembo abanyeshuri batatu bitwaye […]Irambuye
Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CSP Twahirwa Celestin yagiranye na Radio Rwanda, yakanguriye urubyiruko kwitabira kujya muri Polisi y’igihugu, ngo kuko ari hamwe hashobora kubafasha gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu. Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2015, mbere y’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ayobora umuhango […]Irambuye