Digiqole ad

Bamutahuye atwawe i Burayi mu gikapu

 Bamutahuye atwawe i Burayi mu gikapu

Umwana w’umuhugu yari yahishwe mu gikapu atahurwa n’ibyuma bisaka

Umwana w’imyaka umunani ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire yari yahishwe mu gikapu kugira ngo babashe kumunyuza mu gihugu cya Maroc agere ku butaka bw’igihugu cya Espagne ahitwa Ceuta, nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano mu mpera z’iki cyumweru.

Umwana w'umuhugu yari yahishwe mu gikapu atahurwa n'ibyuma bisaka
Umwana w’umuhugu yari yahishwe mu gikapu atahurwa n’ibyuma bisaka

Igikapu cyarimo uwo mwana cyari gitwawe n’umukobwa w’imyaka 19, mbere yari yagenzuwe ku wa kane, akaba yari yahisemo kugenza amaguru kugira ngo agere ku butaka bwa Ceuta bungana na Km2 20 bukaba ari ubw’igihugu cya Espagne n’ubwo buherereye mu majyaruguru ya Maroc.

Umuvugizi w’inzego zishinzwe umutekano yagize ati “Igikapu kinyuze muri ‘scanner’ (ibyuma bigenzura bikamenya icyo umuntu atwaye), hagaragayemo ikintu kidasanzwe, cyari kimeze nk’umuntu.”

Yakomeje agira ati “Ushinzwe kugenzura afunguye igikapu, yasanzemo umwana mutoya wishwe n’inyota n’inzara, ageze mu marembera.”

Yavuze ko yari umwana uvuga ko afite imyaka umunani, akaba akomoka muri Cote d’Ivoire, nk’uko uwo ushinzwe kuvugira inzego z’umutekano yabitangaje.

Uwo mukobwa wari umutwaye, si we nyina umubyara, yatawe muri yombi ashyikirizwa ubutabera.

Nyuma y’akanya gatoya, se w’uwo mwana yaje kunyura ku mupaka ahita atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano. Uyu mugabo ukomoka muri Cote d’Ivoire, asanzwe aba mu birwa bya Canaries na byo byegamiye ku gihugu cya Espagne.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru gishize, umugabo ukomoka muri Maroc w’imyaka 23 yatahuwe muri conteneur y’imodoka, na we yenda guhwera kubera inyota, akaba yarashakaga kujya i Burayi anyuze ku cyambu cya Melilla, na cyo gifatwa nk’ubutaka bwa Espagne.

Imirimo yari yajyanye uwari utwaye iyo modoka muri Maroc yatindijweho iminsi ine, uwo musore akaba yarayimaze afungiranye muri conteneur atarya ndetse nta kintu anywa.

Abantu benshi bashaka kujya gushakira ubuzima ku mugabane w’Uburayi, baca ku butaka bwa Ceuta cyangwa ku cyambu cya Melilla, abandi bagakoresha inyandiko mpimbano ku mupaka babeshye abahacunga, ndetse abandi bagerageza kugenda rwihishwa mu buryo butandukanye.

Jeuneafrique

UM– USEKE.RW

en_USEnglish