Digiqole ad

Rayon Sports yahagaritse Ndatimana by’agateganyo akurikiye Sina Jerome

 Rayon Sports yahagaritse Ndatimana by’agateganyo akurikiye Sina Jerome

Ndatimana Robert usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports mu kibuga hagati, ubu na we yahagaritswe igihe kitazwi muri iyi kipe azira kubura mu myitozo nk’uko byagendekeye Sina Jerome mugenzi we bakinanaga.

Ndatimana Robert ugiye kurangiza amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports kuri ubu amakuru aturuka i Nyanza aremeza ko uyu mukinnyi atakibarizwa muri aka karere nyuma y’uko ahawe ibaruwa imuhagarika

Aganira na Umuseke umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Aimee Niyomusabye yavuze ko uyu mukinnyi yahagaritswe igihe kitazwi azira gusiba imyitozo yasabwa ibisobanuro ntabitange.

Niyomusabye yagize ati “Ndatimana yasibye akazi asabwe ibisobanuro atinda kubitanga, ni ko kumuhagarika igihe kitazwi.”

Abajijwe niba Ndatimana na we agiye kwirukanwa nk’uko byagendekeye Sina Jerome, Umuvugizi wa Rayon yasubije ko we bitaragera ku bya Sina kuko we yari yasobanuye aho yari ari, ariko ntibanyurwe n’ibisobaruro Sina yatanze.

Yagize ati “Ibya Sina biratandukanye kuko we yaduhaye ibisonuro, ariko ntitunyurwe na byo.”

Tumubajije niba bateganya kongerera amasezerano Robert Ndatimana yasubije ko bijyendanye n’amikoro y’ikipe  ibi bibazo afitanye n’ikipe nibirangira umutoza icyimwifuza bazamuvugisha.

Ndatimana ni umukinnyi wazamukiye mu ikipe y’Isonga aho yaje kuva mu mwaka wa shampiyona wa 2013/2014 yerekeza mu ikipe yambara ubururu n’umweru aho yasinye imyaka ibiri ubu iri kugana ku musozo.

NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Biracyemewe ko Robert yasaba imbabazi ikipe (Gutakamba) noneho bybura akaba yabona umushahara usigaye kuri contract ye akabona kujya ahandi naho najyenda akituramira bazamwirukana burundu kubera guta akazi kandi birumvikana iteegeko rigira uko rihana umuntu wataye akazi

    • erega kubembereza nibyo byatumye rayon sport igera aho igeze ubundi iyo yemera gufata ibyemezo bikaze iba igifite izina ryayo apana kubembereza kuko reba nkubu u Rwanda se s’igihugu kiriri mu bihugu bikennye ariko byihagazeho mu ruhando muzampahanga kuburyo ubwira umuntu ngo uri umunyarwanda akakubaha? kubera iki? ibyemezo bikaze nibareke twihe umurongo tujyane nabawemera abatawemera bagume aho bari kandi tuzabigeraho kuko gukomeza kurera bajehe kandi nizo bajehe ubona zitadushaka nta nicyo zitugejejeho sibyo rwose ahubwo bavugurure tugendane n’abashaka abadashaka tubareke nubundi ntibitubujije kurwanira umwanya wa gatatu nawo dushobora kutawubona kandi bitwa ngo barahari,urugero reba Ass kigali uhereye muri championant 2011-2012 urebe uko yagiye izamuka kandi abakinnyi bagiye bayivumburaho mbere irabareka baragenda isigarana ababishaka ariko igeze ahashimishije natwe tubareke dufate abahari ubundi dukine urebe ko tutagera kure kuko iki gihe nta musaruro w’umuntu utumvakandi akuze nta nicyo akumarira keretse kugutesha umutwe

  • Njyewe Nkumufana Sinumva Neza Koko Niba Gusiba Mumyitozo Iyo Nimba Ariyo Mpamvu Nyamukuru Yatuma Birukana Umukinnyi, Njyewe Ndumva Harindimpamvu

    • @ Jyambere

      Niba wumva umukozi wasibye ku kazi bamusaba gusobanura impamvu akaryumaho bitaba impamvu yo guhagarikwa ku kazi waba ufite ikibazo! Ahubwo ni uko amakipe yo mu Rwanda na Rayon Sports by’umwihariko yamenyereye gukorera mu kavuyo aho abakinnyi, cyane cyane abakongomani bakora ibyo bishakiye kandi ntihagire ubavuga, naho ubundi ni uku ibintu bigomba kugenda, bapfa gusa kutagira uwo barenganya. Birababaje gusa kubona umusore ungana na Robert wari ufite icyo yageraho mu minsi iri imbere yitwara nka Sina Jérome! Niba afite abajyanama nibamufashe amazi atararenga inkombe kuko n’abavuga za AZAM cyangwa Police FC ntibashobokana nta discipline kuko niwo musingi w’ubuzima.

  • Ariko iyi technique Rayon yadukanye noneho irandangije, isigaye ibona amafaranga yo guhemba atazaboneka igahitamo guhagarika abakinnyi ngo batazahembesha….. Robert n’ubundi ibiganiro na AZAM bigeze kure niba bitaranarangiye ahubwo, ubundi agasga mugenzi we HARUNA muri Dar-es-salaam

    • @ Didi

      Kuki se wumva ari technique mu gihe umukoresha yerekana ko abakozi be bafite amakosa agendanye no kutubahiriza amasezerano? Ahubwo kutabahagarika byarimba bakanirukanwa nibyo byaba ari ikibazo.

  • Rayon iheruka kuba rayon gikundiro hambere peeee
    Igifashwa naba Boss Majyambere Silas, Matiyasi (nyakwigendera) Kanobana Felicien alias KIBUMBANO wayigaburiye imyaka myinshi (nyakwigendera)

    Ikinamo ba Mico, Chris, Byungura, Risara, Aime dollar, Banze, Mugeyi nazele, Sembagare, Puma, Eugene Kanyandekwe, Tigana,….

    Naho rayon yubu yuzuye mo akaduvayoooooo

    • @ Munyarwanda

      Ndabona ufite ikibazo kabisa kuko uri guhobera ibyagusize! Wibagiwe na Kantano n’abandi nkawe….
      Gusa wakwibuka ko Rayon Sports ariyo kipe ya mbere mu Rwanda yavanye igikombe hanze aricyo cya CECAFA yakuye Zanzibar kandi icyo gihe abo ba Mathias ntibari bahari ahubwo hari Komite yari iyobowe na Longin Rumongi!

  • Non nta kadutuvayo iyo uteshutse ku masezerano niko bigenda. Naho kera habayeho ntihabwa intebe. Biriya ni ugusuzugura équipe kdi urriya mu Petit kubera amarozi ye ntiyakorana na Baptiste p w umurokore

  • Discipline ni ngombwa. Iyo urebye ubona aricyo andi ma equipe arusha rayon. Ese mubona hari indi equipe abakinnyi batoroka cg basiba mu myitozo uko bishakiye. Reka ibintu by’akavuyo biveho discipline yitabweho naho ubundi ntaho Rayon yazagera.

  • erega kubembereza nibyo byatumye rayon sport igera aho igeze ubundi iyo yemera gufata ibyemezo bikaze iba igifite izina ryayo apana kubembereza kuko reba nkubu u Rwanda se s’igihugu kiriri mu bihugu bikennye ariko byihagazeho mu ruhando muzampahanga kuburyo ubwira umuntu ngo uri umunyarwanda akakubaha? kubera iki? ibyemezo bikaze nibareke twihe umurongo tujyane nabawemera abatawemera bagume aho bari kandi tuzabigeraho kuko gukomeza kurera bajehe kandi nizo bajehe ubona zitadushaka nta nicyo zitugejejeho sibyo rwose ahubwo bavugurure tugendane n’abashaka abadashaka tubareke nubundi ntibitubujije kurwanira umwanya wa gatatu nawo dushobora kutawubona kandi bitwa ngo barahari,urugero reba Ass kigali uhereye muri championant 2011-2012 urebe uko yagiye izamuka kandi abakinnyi bagiye bayivumburaho mbere irabareka baragenda isigarana ababishaka ariko igeze ahashimishije natwe tubareke dufate abahari ubundi dukine urebe ko tutagera kure kuko iki gihe nta musaruro w’umuntu utumvakandi akuze nta nicyo akumarira keretse kugutesha umutwe

Comments are closed.

en_USEnglish