Imiryango irafunguye ku bifuza ko Itegeko Nshinga ridahinduka – Hon. Tito
Mu kiganiro “Urubuga rw’Itangazamakuru” gitambuka ku maradiyo atandukanye ya hano mu Rwanda arimo na Isango Star ari yo ikiyobora, kuri iki cyumweru Senateri Tito Rutaremara wari mu batumiwe yavuze ko ntawashyikirije Inteko Ishinga Amategeko icyifuzo cyo kudahindura Itegeko Nshinga ngo asubizwe inyuma.
Ni mu kiganiro cyari kigamije gusesengura ku busabe bukomeje gushyikirizwa Inteko Nshingamategeko abaturage bifuza ko ingingo ya 101 yo mu Itegeko Nshinga igena manda za perezida wa repurika y’u Rwanda yavugururwa.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru mu gihe gishize, Perezida Paul Kagame yavuze ko uruhande ahagazemo ari urw’abifuza ko Itegeko Nshinga ritahinduka, ariko yanavuze ko mu gihe abifuza ko ryavugururwa bagaragaza impamvu zitajegajega kandi bakabimwumvisha mu buryo budashidikanywaho na bo icyifuzo yacyumva.
Senateri Tito Rutaremara wari umutumirwa ndetse n’umunyamategeko Me Evode Uwizeyimana basaga n’abajya impaka n’umunyamakuru Muhire Alphonse Munana, yavuze ko Inteko Nshingamategeko nta we iheza bityo ko n’abifuza ko Itegeko Nshinga ridahinduka na bo bazana amabaruwa yabo kandi akakirwa.
Yagize ati “ ..inteko ni iy’abaturage bose uwanditse wese azana ibaruwa ye,.. ashobora no kuyinyuza mu iposita, n’ahandi hose akayizana, none se ko iba irimo igitekerezo cye, na we ni uburenganzira bwe.”
Abajijwe ku makuru amaze iminsi avugwa ko hari inyandiko zatoraguwe mu bigo by’amashuri makuru (INES na ULK) zamagana guhindura Itegeko Nshinga nyamara zigashyikirizwa polisi aho kugira ngo na zo zisuzumwe nk’izindi zisaba ko rihinduka; Rutaremara yavuze ko ibi bitareba Inteko, kandi ngo inyandiko zidasinye (tracts) nta gaciro ziba zifite.
Ati “None se ni Inteko yazishyikirije Polisi, … byari kuba ikibazo iyo biza kuba ari Inteko yakiriye izo nyandiko ikazishyikiriza Polisi. Inteko yo icyo ikora ni ukwakira ibitekerezo by’abaturage ikabisuzuma.”
Muzehe Rutaremara nk’uko umunyamakuru yakomeje kubimwita, uteruye ngo agaragaze ko Inteko Nshingamategeko yaba yarakiriye amabaruwa yamagana ibyo guhindura Itegeko Nshinga, yavuze ko na yo ashobora kuba yarakiriwe.
Umunyamakuru Alphonse Muhire Munana na we wari umutumirwa muri iki kiganiro yavuze ko kuba Inteko ishinga amategeko iherutse gutangaza imibare y’abamaze kuyandikira bifuza ko ingingo ya 101 ihindurwa, we ngo abifata nka “Manipulation d’opinion publique” (gushushanyiriza abaturage umurongo w’ibitekerezo).
Aha Munana yabazaga Me Evode Uwizeyimana itegeko ryemerera umuntu uwo ari we wese mu Nteko gutangaza imibare y’amajwi y’ibyo abaturage bifuza ku guhindura ingingo yo mu Itegeko Nshinga.
Ibi ntibyakiriwe neza na Me Evode Uwizeyimana na we wari watumiwe muri iki kiganiro ahita afata ijambo agira ati “ ibyo bintu, wowe urasa nk’umuntu uri muri Propaganda kandi itanakoranye ubwenge.”
Mu buryo butoroheye Solange Ayanone; umwe mu banyamakauru bari bayoboye iki kiganiro yabwiye Me Evode ko agomba kubaha igitekerezo cya mugenzi we, ariko amuha umwanya wo gukomeza gusobanura icyo yari abajijwe.
Me Evode amaze gusobanura; n’umujinya mwinshi Munana yahise agira ati “Ubwenge uzi, ufite ibyo wize n’ibyo uzi, nanjye mfite ibyo nize kandi nzi, Me evode yari afite uburenganziza bwo kumbwira ko ibyo mvuze ari propaganda kandi nta bwenge burimo?… no, ibyo na we nta tegeko ribikwemerera, uko ni ugutukana mu ruhame.”
Bibagoye (kuko buri wese yavugiraga mu wundi), abanyamakuru Fred Muvunyi na Solange Ayanone bacururukije impande zombi maze ikiganiro mpaka kirakomeza.
Me Evode na Hon Rutaremara bavuze ko hakenewe ibiganirompaka kuri iyi ngino yo kuvugurura Itegeko Nshinga kandi ko nta Munyarwanda ukwiye kuniganwa ijambo yaba ari abifuza ko ibi bikorwa n’abatabyifuza.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
62 Comments
Mumenyeko,impamvu dushyiraho amategeko,arukugirango tuyubahirize,bityo bidufashe,kuba neza ubwo rero ntabwo twaguma duhindagura amategeko,kubera umuntu umwe.Nagende aruhuke ibyo kuvugango yakoze neza nubundi twamuhaye akazi kugirango adukorere neza ntabwo twamuhaye akazi kugingo adukorere nabi,bityo rero nundi tuzashyiraho agomba gukora neza,byamunanira tukamukuraho.Uretseko H.E Paul Kagame nawe agomba kuba hafi nk,umujyanama w,inararibonye.Naho ba Ivode abo ni abacancuro baramuza ikibazo agatukana naraye numiwe!Naho H.E Paul Kagame turamukunda kandi yakoze neza naruhuke,amategeko agomba kubahirizwa.
UMVA WANGU NIBA UDASHYIGIKIYE KO RY’AHINDURWA UMURYANGO URAFUNGUYE USHOBORA KUVUGA KO URI MURUHANDE RUTABYEMERA.IZINDI MPAMVU NTAWAZIKUBAJIJE
ariko mujye mworoherana mugabo nkubwo uyu Isaie ko mbona ushaka kumutura umujinya?please mujye mwubaha nabo mutavuga rumwe nibyo bizatuma dutera imbere
umuntu uzongera kuvuga ko mu Rwanda nta demokarasi irangwamo azaba abeshye gato ! nta kindi gihe mu Rwanda abantu bavuze iribari ku mutima nkuko nabyumvise muri iki kiganiro !! gusa Polisi ishishoze ntigire uwo irenganya ngo avuze ko iryo tegekonshinga ritagombye guhinduka; mureke abantu bavuge ibyo batekereza iyi niyo démocratie !! Radio Isango Star ndayemeye !!
Njye numiwe !! Evode aratukana kuko azi ko ngo ashyigikiwe na FPR ?? ese ko Umusaza wacu Rutaremara we atatukanye ? Rutaremara oyeeee uyu musaza nyamara tureke ayobore mandat imwe turebe ! hari n’uwamubwiye ko amufitiye icyizere ko yashobora kuyobora u Rwanda ! nanjye kandi icyo cyizere ndacyimufitiye rwose kuko ni inararibonye !! gusa twihangane tureke Nyakubahwa Kagame ajye kuruhuka rwose yakoze byinshi bigoye arananiwe cyane !! kandi tureke kumusiga icyasha cyo kwica itegekonshinga !
@kirangazi, Ngo Tito ntatukana? Ejobundi avuga ko uwakubitira imbwa gusutama yazimara izo zisutamye muri sens yavugaga bande?
Me Evode UWIZEYIMANA ni kimwamwanya. Iyo wibutse amagambo yavugiraga kuri BBC n’ayo avuga ubu wibaza niba koko ayavuga ayakuye ku mutima cyangwa niba ari amaco y’inda. Genda Rwanda warakubititse.
Ejo numvise muri icyo kiganiro ngo hari nabatangiye gusinyisha abantu ku gahato ngo bemeze ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ihindurwa. Abo si bo kandi baje bate, baretse buri muntu akajya yiyandikira ku bushake bwe kandi ko abantu batabuze babishaka. Abo baba bashaka kwanduza isura y’u Rwanda bibwira ko bakora neza. Ni ukubacungira hafi.
Nibyo rata Kirangazi we Tito yatuyobora H.E Paul Kagame akaba umujyanama we ubundi tugahiga amahanga muri democratie ntabwo rwose aringombwa guhindura itegekonshinga kuko nubundi H.E Kagame ntabwo tuzamuhorana.Ubwose umurage twaba turaze Urwanda mubihe bizaza yaba ari uwuhe?Twagira ibyagose tugashyiraho utarekura mugihe bamubwirango byakunaniye,ugasanga bibaye nk,ibyi Burundi?mwitonde kuvuga no gushyira mubikorwa birashoboka,ariako kwinengera ingaruka bikaba ibindi!!!!
Aliko abanyarwanda muzapfa muli abaja koko ngo nibahindure itegeko . ndabona rero ko kagame aliwe uzarangirana n,urwanda nyuma ntaruzabaho.nagenda ruhuke yarwanye urugamba rukomeye kandi ahliho nabandi bashoboye, aliko mbona ko hali icyo biyotsa kitavugirwa haliya kuko halimo ubwoba bwinshi
Sorry Kumiro ! sinarinzi ko Muzehe Tito yavuze ngo uwakubitira imbwa gusutama…. !!! ariko icyo nashakaga no kongeraho ni uko mu bisobanuro yatanze yagerageje kutavuga nabi nka Me Evode ! naho ubundi ndagushimiye kunkosora Muvandimwe !! nishimiye aho itangazamakuru ry’u Rwanda rigeze !! nabyo tujye tubishimira Nyakubahwa Kagame kuko hari abayobozi bandi batifuza ko itanganzamakuru rivuga, ritambutsa ibitekerezo bya rubanda !!
Sha KATCHATOLA wowe waba umnyagitugu nakumvishe gusa menyako dutora amategeko kugirango atugenge tunayubahe.
Sha ndamaze kandi nubundi n’ayubusa nubundi niyo utaritora abandi bazaritora kandi President n’umwe ariwe Paul Kagame…wabyemera utabyemera
Me UWIZEYIMANA na MUNANA,
Numva mwese mwaratandukiriye, kuko what is debate? Cyangwa se travail en groupe muyumva mute? Impaka zigirwa kugira ngo impande zose cyangwa se abakurikiye inkuru/ikiganiro babashe kumva cyangwa se gusoreza kuri consesus. Ndizera ko mwese mwisuzumye kandi mwese muri professional mubyo akora, nkumva nabasaba kuzaganira@amahoro, amahoro, etc.
Case study kuri bombi: Bazashakishe ikiganiro ba Tonto Tito na RUKOKOMA bigeze kugirana.
Muzambarize abanyamategeko nimba byemewe gukora urugendo mumahoro rwerekeza aho Abadepite bakorera, bityo njye n’abandi bafana b’amahoro n’amajyambere (development peace team) tukazerekeza mugitondo cya kare abadepite bazaze badusanga n’ibyapa tubasaba ko 1 zero 1 ihinduka.
Ba contre succès, ntibabura kandi na OBAMA ntiyatsindiye kuri 100%, ariko arayoboye.
Itonde.
hanyuma se Muzehe Tito kuki abandi iyo bavuzeko ko bari guhatira abaturage hirya nohino gusinya cyane cyane mu nzego nibigo bya leta hamwe na hamwe, abihakana? Tuzajya twemera ukuri kwa Tito gusa se hanyuma ibyabandi bavuga byose bibe aribinyoma? ibyo nibyabindi by’utazi ubwenge ashima ubwe.
Kubwanjye ndumva yarakoze ibyo yadusezeranije since 2003 twamushimira kd much respect to H.E
Ariko mwa Banyarwanda mwe, icyo mukeneye ni iki? Nkeka ko icya mbere ni amahoro, icya 2, iterambere, icya 3, kutavangura Abanyarwanda. Dusubize amaso inyuma turebe, ubu mu Rwanda nta by’akazu, nta nduga, nta rukiga, nta Bahutu, nta Batutsi, abantu b’inzego zose bari mu buyobozi, abana bose bariga hakurikijwe ubwenge bwabo. Ibi ngira ngo nibyo aba baturage baheraho, basaba ko Kagame yakomeza kubayobora, ariko bitabujije yuko, hari undi watanga programe nziza, abaturage bakumva ko ibafitiye akamaro kurenza uwaturiho, bakaba ariwe batora. Ariko rero icyo ufite gitandukanye n’icyo uzabona, ngira ngo niyo mpamvu abaturage bakomeye kuri President wabo. Ubwo bahaye ikaze n’abadashaka ko Itegeko Nshinga rihinduka, nibyiza nabo bandike babigeze mu Nteko, Abadepite bazafate icyemezo hakurikijwe ubwiganze bw’icyo abaturage bahisemo. Iyo izaba ariyo Demokarasi nyine.
nizere ko ibi byo kuvuga ko nta vangura ribaho muiri iki gihugu nawe nyine uba wivugira kuko nutagira amaso arabibona. army, police, senior cadres muri public and private institutions. Ngaho mbwira umuntu wavuye i yeruzalem byibuze wabashije kwiga A0 w’umushomeri muri iyi paradizo yacu
Icyo mukeneye mu Rwanda ni education civic. Abo baturage bakamenya ko perezida atorerwa gukorera neza igihugu cye, mandat ye yarangira agatanga ubutegetsi. Naho ubundi ubona abavuga guhindura itegeko nshinga ngo PK akomeze kubera ko yakoze neza, ali ubujiji. Yakoze akazi yatorewe. None muli 2017 agomba guhereza uzaba yatowe! Cyakora birashimishije kubona abantu bavuga ko bahatirwa gusinya petitions! Na hano muli america usanga hali abantu bohereza unsolicitated emails sizaba kubasinyira ibintu. Ikiza cya hano ni uko ntawuguhatira gusinya! Iyi debat mufite ni healthy, kuko izajijura abanyarwanda. Kandi in the end PK ntabwo azategeka after 2017! From what I can tell!
HA HA HA HA…Ngo ntago azajyira ate?
urasekeje cyane ubwo se urumva iyi debat ikurikiranwa nabantu bangahe bahindura imyumvire y’abanyarwanda barenga miliyoni 10?
“in the end… what?”ariko ntangazwa nabantu baba bazi aho ibyiza bituruka bagasha guhindu ibintu ngo kubera ama sentiment adafite ireme ngo constitution! sitwe twayitoye dushatse twayica tukanatwika tukandika indi kuby’inyungu z’abanyarwanda.
ON CHANGE PAS L’EQUIPE QUI GAGNE
President wacu yujuje ibyangobwa byo gukomeza kudutekeka. Ariko hari nabandi barekereje bamaze imyaka bifuza kuba a ba president kugirango bazamure imiryango yabo ni nshuti zabo. niyo yaba umuhanga ate mubutetsi nabwo bya kemura ikiazo cyabo.
Uyumusaza arasetsa, wabivuga ukarara batakwishe, bashyireho uburyo bwikorana buhanga dutore ntawe uduhagaze hejuru maze ukuri kumenyekane
Ariko ntimukajijishe abantu ninde bishe ngo ntiyatoye uwashaka, ubu abatoye Twagiramungu 3% barapfuye, ibyo bigambo nintwaro yabanebwe buzuye urwango ngo ikoranabuhanga kugirango uzatore inshuro nyinshi nabyo ntibyaguhira, ariko menya ko mu Rwanda turisanzuye ntawuduhagarara hejuru dukora ibyo tubona bitubereye ndrtse bibereye abanya Afurika batabunza inda nini zabo wowe uwakubona akakubaza yasanga ikibazo ufite wifuza ko HE atakomeza kidafatika gusa ngo narekere nabandi ni sawa nicyifuzo cyawe ariko se njye undi se turamushaka ngo akomeze adufungure mu mutwe nawe uhinduke nyuma ihererekkanya muri 2034 twese tuzabe turi kuri level imwe tuzi ikibereye abanya Rwanda!
Igihe niki ngo amahoro n’umutekano byagezweho bikomeze gusigasirwa
twabuze umutekano igihe kirekire imyaka makumyabiri numwe irashize dufite umutekano hiyongeraho n’iterambere ryihuse munzego umuvuduko turiho
ni nka speed of light , nawe ibaze nkizi gahunda gira inka,mutuelle de sante
ibikorwa remezo hose nka amashanyarazi mubyaro, uburezikuri bose,ibitaro,
amashuri, ikoranabuhanga nibindi byinshi cyane guhinduera itegeko nshinga ndabishyikiye rwose BABA WA TAIFA KAGAME akomeze atuyobore ntakibazo kuko ibikorwa bye birivugira
ariko kurihindura ntizabuze n’abandi kuza kwiyamamaza ntabwo bahejwe
kuko nicyo democratie bivuga abavugango harabandi nabo bamusimbura bazaze biyamamaze rwose ntawababujije .
kuko kurihindura ntibibuza ushaka kwiyamamaza kubikora .
nonese umuswa azareka kujya mwishuli ngo nuko ririmo abahanga nta muswa urimo ngo akunde atsinde?
niyo mpanvu ntawuhejwe ngo nuko itegeko nshinga ryahindutse
baba wa taiffa turagukunda cyane.kandi ndizerako ni tubigusaba ngo wongere utuyobore utazadutenguha.kuko uri mudatenguha .
Iryo tegeko-nshinga aho kuritobanga no kurihindagura hitwajwe inyungu zabamwe, murisibe burundu bigire inzira. twisubirire mungoma ya Cyami, dushyireho abiru n’umwami.
Abanyafrica dukwiye kuva kwizima, tukemera ko démocratie yatunaniye. Ibi bintu birababaje cyane.
Harya ngo miliyoni 11 zose nibigoryi ntawufite ubushobozi bwo gusimbura H.E?
Umuntu wese ushaka ko akomeza kuyobola aramwanga ntamukunda kuko kagame yararushe ntaco ataakoleye urwanda mumureke aruhuke
Obama yigeze kuvuga mu 2009 igihe yasuraga Ghana ngo ” Africa needs stong institutions not strong people. Itegeko Nshinga ntirigomba guhindurwa kubera umuntu. Rigomba kuguma uko riri rikatuyobora.
iyo numva ibivugwa ku matora az’aba mu Rwanda muri 2017 hari bibazo n,akwibaza.Ati; muhindure itegeko NGIRONGO niko bavuga?
Ati: tuzongere dutore Nyakubahwa Peresida w’uRwada uriho ubu. igitekerezo cyiza, cy’akabayeho mbere yiryo tegeko rigamijwe guhindurwa. Ese umunsi Abanyarwanda(Inteko nshinga mategeko), yemeje ko, imuhaye z’amandats ebyiri(2) gusa bibwiraga ko zitazarangira? Ese habayeho guhubuka? Ese cy’ari igihano ati: Nyakubahwa peresida wacu ntakidukorera neza tumuhe za mandats 2gusa? Kuki mutanditsi ati: imiryango irafunguye kuri peresida w’uRwanda mukwitoza kugezaho abaturage bazihitiramo undi mubo bazaba bahanganye mumatora y’umukuru w’uRwanda? Ntakundi rwose bya ngomba kwandikwa ntihabeho guhindura itegeko? Cyangwa n’ituramaze, abashyizeho umukono, ni bo, bafite ubushobozi bwoguhinduka? signature,signature,itera amahoro n’ibibazo.ATI; tumwongere y atugejeje kuri by inshyi. Bakoreye u Rwanda imyaka myinshi ,sibwo mukimenya imikorere yabo. Amatora azaba muri 2017, sondage D’opinion muri 2015, kumuntu umwe gusa? Abandi bazi yam’amaza mwa tubwiye ibyo mwanenze kuri za plans d’action z’abo, mwe mubazi? KO bigiye kugaragara nkaho mwamaze gutora?Sondage, muy’ikorera kuri nde na nande? Ikindi, iyo urumukinnyi mwiza , waratsinze ibitego by’inshyi, muri Equipe y’indi, iba irimo nayo abakinnyi , niwewe bacy’unga , ijisho ntirikuvaho, yemwe, namajisho y’ababa fanatisants ntakuvaho. Ikibagisigaye,cyenga gato,uw uhe undi mukinnyi wo muri Equipe yanyu, ugiraho icyizere. Ukomeje amacyenga ,barawakwambura cyangwa ugantangwa uko .. Ikindi, Hari umukuru w’igihugu, baririmbaga ngo: Babyeyi na mwe nshuti ngo nta w’undi wagira neza igihugu nkawe,ati,twabonye ibitangaza, Bukeye,bamanuka mumihanda ati: Babyeyi na mwe nshuti,ati : nigitangaza, ati, nta w’undi wononnye ikigihugu mubona,ati, nuy’u mu peresida mubona. Yazize gutinda kubutegetsi. Abantu barahararuka, ubasezera bakiguharaye . IMANA, ati; reka mwa bwoko mwe nkomeze mbabere Nyakubahwa wanyu? ati Oya, tumaranye igihe kinini, genda. Jesus Christ, ati, Hossana, Hossana, iwe, yahaga abantu bose imigati , bagahaga, bagasigaza, Bukeye Amabuye, Imijugujugu nibindi bamukoze, Ntagutindana nabantu, gutandukana nabo neza nimugihe ,bakiguharaye. NIfurije u Rwanda amahoro Christ ya dusigiye ni bihugu birukikijeje.
A riko se kumiro we ko bavuga umugani ukarakara uyobewe ko uwo mugani ubaho cg nawe uri imwe muri izo bavuze ko urakaye yewe we e e e? Ziraje zikubone rero.
Mureke umusaza utuyobore abandi mubishaka harigihe mwatuzanira umwiryane
Bavandimwe banyarwanda, igihe kirageze ko twubaka igihugu gishingiye kuri democratie, muzehe yatuyoboye neza ariko igihe kirageze akaruhuka ndatse agatanga urugero rwiza.
igihugu ntago gikomezwa numuntu umwe. ntagushidikanya H.E yakoze neza nuwamuha indi mandat ntago yaba ahemutse. ariko se ntawundi muntu muri RPF cyangwa andi mashyaka dufite wakora neza ndetse akaba yanamurenza? icyakabaye kiza cyane nuko yareka abandi bagatwara ariko akaba ugishwa inama zikomeye zo kuyobora. wenda itegeko nshinga ryahinduka, rikamwemerera kuzongera akiyamamaza ikindi gihe kuburyo abanyarwanda babonye uwo batoye wundi atabishoboye mandat izakurikiraho H.E akaba yakongera akayobora(look at Russia) Putin yaragarutse ariko ntago yagundiriye. naho abadashyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka ntago bashobora kubivuga kuko numunyeshuli wagiye kuvuganira abandi arafunze. uhagarariwe ningwe iwe uvoma.
None se Putin uramushima. Nturora ibyo akoreya Russia! Ubukene buranuma kubera ibihano!
Kombona mwese mwahagurutse ngo manda , manda ! Kagame muramuzi ? iyo umusare abonye ubwato munyanja butagira nyirabwo kandi ntabantu baburimo buhita buba ubwe. Kagame amaze gufata yasanze mu RWANDA harimo ubusa Abatutsi bari barishwe muri jenoside bicwa nabahutu nabo babonye ko bashobora kuzabibaza bahitamo guhunga. mwitondere amagambo muvuga u RWANDA dufite amateka yacu ndetse ndemeza ko iyo tutabona umuyobozi nka KAGAME tuba twaramaranye.muhaze amahoro.
Uransekeje unyibukije abaririmbaga ngo Muvoma nubwato burimo abanyarwanda bose umusare wabwo akaba Habyarimana.
ubushomeri buravuza ubuhuha Murubyiruko, utitwa Tumusiime nta kazi, hama ngo itegeko nshinga rihinduke, why?
Ariko nkumuntu,iyo yandika ngo yarakoze ngo naruhuke yigeze amubwirako,akeneye kuruhuka,ese,ahagarika jenoside yakorewe abatutsi wowe warihe wakoze iki?atugezaho,iterambere rirabye warihe wakoze,iki?fata rwarwanda bamwe bitaga rwuzuye ari nkamazi yuzuye ikirahure urebe uko rutuwedi rurakeyepe mbese mwanditsi wanditse,ibitamurikira abakunda urwanda,urihe ngo tukubwire aho twavuye naho tugeze naho tugiye kugera 2o2o heza ngwino kumurongo wubaka urwanda ese niba ukunda urwanda tezimbere ingo nka 10 turebeko ukunda igihugu urira ubwato umusare atagusiga dushyigikiye kagame
I guess na FPR irabizi neza ko nta munyarwanda numwe wifuza ko itegekoshinga ryahinduka. So Rutaremara arigiza nkana yita iyi propaganda ngo ni debat.
Ariko mwifuza ik?Itegekoshinga rihindutse se mwaba iki?Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa.Murahaze!Muzehe wacu yabaye Yezu kuri ino si.Aratwitangira amanywa n’ijoro,murarya mukaryama mwarangiza ngo naruhuke!?Aruhuke ibyo twagezeho mubisenye kenyege rerooooo!Barabashutse.Mzee songa mbere.Tukuri impande zose muri byose.Imfura ingana se.Mzee,niyo waba utakiriho,uzagende utuje tuzarusigaraho
TITO RUTAREMARA NA EVODE BARACULIKIRANYA IBINTU !!!!
Ibi bijya kumera nka babandi bavuga ngo niba ukulikiranyweho ibyaha , ni wowe cg se ukwunganira ugomba kerekana ko ari umwere, kandi itegeko rivugako ko ahubwo ari umushinjacyaha ugomba kwerekana ibimenyetso bidashidikanywaho ko uwo bukurikiranyeho icyaha yagikoze koko kandi bukanerekana ibimenyetso simusiga bitajijinganywaho ko bimuhama.
Ni kimwe rero no GUHINDURA INGINGO ZMWE Z’ ITEGEKO-NSHINGA CG SE ITEGEKO-NSHINGA RYOSE !!!!
Ubusanzwe, itegeko rishyirirwaho kwubahirizwa uko ryakabaye, rigatenya n’uko rishobora guhindurwa n’ impamvu zatuma iryo-tegeko rihindurwa !!!! Ni muli urwo rwego rero ABASHAKA KO IRYO TEGEKO RIHINDUKA KANDI BABIFITIYE UBURENGANZIRA. BATANGA IMPAMVU NYAMUKURU ZITEGANYWA N’ IRINDI TEGEKO KUGIRA NGO RISHOBORE GUHINDUKA !!!! NTAGO RERO ARI ABADASHAKA KO RIHINDURWA BAFITE INSHINGANO ZO KWEREKANA IIMPAMVU RITAHINDURWA KUKO N’ UBUNDI ITEGEKO RISHYIRIRWAHO KUDAHINDAGURWA UKO BWIJE UKO BUCYEYE BITEWE N’ INYUNGU ZA BAMWE KU GITI CYABO, AHUBWO ARI KU BW’ INYUNGU Z’ IGIHUGU CYOSE !!!!
Ni ngombwa rero ko abashaka ko rihinduka bataga impamvu zigaragara zituma rihindurwa !!!!!! Bitabaye ibyo byaba bisa nka wa wundi “UFATANYWE IBYIBANO NA NYIRUKWIBWA, AGAHINDUKIRA AKABWIRA NYIRUKWIBWA NGO NI IKI KIKUBWIRA KO IBYO NIBYE ARI IBYAWE KANDI YAFATIWE MU CYUHO !!!!! NTAGO ARI ABADASHAKA KO ITEGEKO-NSHINGA RIDAHINDUKA BAGOMBA KWEREKANA NO GUTANGA IMPAMVU RITAGOMBA GUHINDUKA , AHUBWO NI ABASHAKA KO RIHINDUKA BASABWA GUTANGA IMPAVU ZIGARAGARA JKANDI ZISOBANUTSE Z’ UKO RIGOMBA GUHINDUKA !!!!
iyo muvuga ayo yose mbona ari uguta inyuma ya huye, ahantu mwisuzugura ngo ntawundi wayobora u Rda usibye Paul ukagirango niryo zina ryaminuje kurusha andi aho ntabwo tuhemeranya namba abanyarda barize kdi bafite ubwenge buhagije. numva ntampamvu yo kumva ko ntamunyarda wayobora urda ntanimpamvu yo guhindura itegeko nshinga kuko nkeka ko atari model yimodoka bahindagura uko bashaka bagomba kuryubaha ntibarikinireho uko bishakiye
ubundi igihungu kigomba kugira umurongo wa politike kigenderaho ntabwo cyakagendeye ku muntu kugiti cye kabone niyo yaba afite ubushobozi cyngwa yarakoze neza. none uwo muntu igihugu kiba kirikugenderaho bibaye ngombwa ko adakomeza kuyobora nta wundi wamusimbura? igihugu se cyabaho nta muyobozi? mbona u rwanda rufite umurongo uhamye wa polite rugenderaho nundi wese yaruyobora kandi bikagenda neza.
kandi hari nabandi bakoze neza ariko batahinduye amategeko ngo bakomeze kuyobora urugero Mandela yahagaritse ivagura yayoboye mandat 1 hari n’abandi baharaniye ubwigenge bwi bihungu byabo kandi bakoze neza bayoboye mandat bemere na mategeko bagasigira abandi urugero Ghana Tanzaniya nibindi….
twe turebe ahazaza h’igihugu turakiganisha he uyo wumva ngo nta wundi ushoboye kuyobora byumvikane ko nabo ba ministre abadepite abasena aba general na bandi bayobozi bakuru b’igihugu nta bushobozi bafite bwo kuyobora. ubwo igihugu cyaba kigana he mu gihe muri miliyoni zisaga 12 ntawundi ufite ubushobozi bwo kukiyobora?
ndumva wowe wakiyobora uzitangeho umukandida.
Aho kubyina uvamo wavamo ubyina…aha ngiriye Inama uwo ari we wese bireba To whom it may concern
Abanyarwanda twibagirwa vuba.nakanya twibangiwe aho IGIHUNGU yakirokoye agikura kweli!!!!! Imana yamuduhayeho impano nakomeze atuyoboye.turagukunda kandi turagushyingikiye.
Ibi biganiro ningombwa iyaba twamenyaga neza ko nta tekinika ririmo. (Aha ndavuga abadashaka ko 101 ihinduka ariko bya nyirarureshwa kugirango debate igire agaciro). Icyo mbona nuko amategeko atagiraho umuntu kugiti cye agiraho igihugu n’abagituye. Ese reka mbaze? Tumuretse akongera akiyamamaza ariko tugasaba imiryango itabogamye nka UN cyangwa AU bakaza gukoresha ayo matora kugirango Abe mumucyo, harya byo byakwemerwa ra? Nyibisirizwa ma!
Njyewe mbona ahubwo icyakagombye guhindurwa mu itegekonshinga ari imyaka ya mandat ya Perezida wa Repubulika. Biragaragara ko imyaka irindwi (7)ari myinshi, bityo rero nibahindure bashyire ku myaka itanu.
Ibyo bavuga ko HE yakoze neza, nibyo koko yakoze neza, kandi byari ngombwa kuko byari mu nshingano ze, kuko ninabyo yarahiriye akimara gutorwa kuyobora iki gihugu.
Kuba yarakoze neza rero ni byiza rwose kandi abanyarwanda bose barabimushimira, uretse abatanyurwa. Ariko rero kuba yarakoze neza ntabwo ariyo mpamvu yatuma hahindurwa itegekonshinga kereka niba abantu batumva uburemere bw’itegekonshinga n’impamvu iriya ngingo ya 101 yashyizwe muri ririya tegekonshinga. Hari amahame ntayegayezwa abanyarwanda bashyize mu itegekonshinga ryabo kandi bayashyizemo bazi neza impamvu. Iriya nngingo rero ya 101 nayo ikubiyemo ariya mahame ntayegayezwa.
Izi mpaka rero abantu barimo zo guhindura itegekonshinga zirimo kuturangaza, bikaba byaba byiza Nyakubahwa Perezida Kagame afashe uruhande aherereyemo akaruhamaho adashyizeho ngo “ariko…”
H E yivugiye ko ari ku ruhande rw’abatifuza ko itegekonshinga ryahinduka kandi ni byiza ko afata urwo ruhande kuko bigaragara ko we yubaha amategeko. Ariko byari kuba byiza iyo atongeraho ngo “ariko….” kuko iyo yongeyeho ngo “ariko”, bituma bamwe batangira kwibaza byinshi, noneho na bandi bakunda guhakirizwa bagashaka kumwereka ko bamukunda cyane kurusha abandi.
President yakoze neza kuko aribyo yari yararahiriye.
yaduteje imbere kuko biri mu nshingano ze.
so itegeko nshinga ribaho kugira ngo habe ordre yibikorwa mu gihugu.niba bashaka kurihindura byaba ataribyo kuko byarutwa nineho no kubaho ntarihari maze tukaba ubwami.
President yakoze neza kuko aribyo yari yararahiriye.
yaduteje imbere kuko biri mu nshingano ze.
so itegeko nshinga ribaho kugira ngo habe ordre yibikorwa mu gihugu.niba bashaka kurihindura byaba ataribyo kuko byarutwa noneho no kubaho ntarihari maze tukaba ubwami.
Umuntu wavuga ko President Kagame ntacyo yakoze cg ko yakoze nabi ntitwabyumva kimwe, arko n’ubwo yakoze neza naruhuke ye kuba nk’abamubanjirije kuko ugiye kureba n’abo bagundira ubutegetsi baba bakunzwe na rubanda. kandi kuvuga ngo itegeko nshinga rihinduke kubera umuntu umwe nabyo simbyemera kuko niba rihindutse nundi uzaza azategega ubuziraherezo. murakoze
ariko abanyarwanda turarushya koko, ubu twakwitesha Kagame tukabona nde wundi wapfa kugendera ku muvuduko nkuwe? barahari benshi bakora neza ariko mwibuke umwanya indege imara ishaka guhaguruka uwugeranye n’indege yamaze guhaguruka yogoga ibicu? Kagame atugejeje aheza kandi aracyashoboyr, tumwongere indi mandat maze dukomeze ibyiza
Ikosa n’impamvu …, mbishyira ku wateguye itegeko nshinga kuko yashyize mo iyo ngingo irimo guca ibintu.
Ese harabura iki ngo tugarure ingoma ya cyami ubundi kwa gahugu umuco akandi uwundi.
Ibihugu bikiyobowe n’ubwami byose nibyo bikize bitekanye.
Kagame nabitunganye aturage Cyomoro uwanga yiyahure.
Gukorera igihugu su kuba president gusa uwumva akeneye gukorera igihugu nateze imbere nibuze abobaturanye ,Boss wa ULK ndamwemera nawe yateje imbere igihugu mu buryo bwe nabandi bavuga ko bazateza imbere igihugu bamwigane.
Umugabo yitoreye igihugu namwe ngo bla bla blaaaaa
Murahaze …,muzabaze ibyo kwa Kadafi ubu baramwifuza !!!
Mureke abanzeatugeze ahatebgamaye azabaamaze no gukura noneho haze undi afite aho ahera.
President yakoze neza kuko aribyo yari yararahiriye.
yaduteje imbere kuko biri mu nshingano ze.turabimushimira.ariko kuba yarakoze neza ntibivuze guhindura itegeko nshinga.systemes y.imiyoborere yubatse neza ku buryo nundi wajyaho abaturage bamwitoreye kandi bamubonamo ubushobozi yayobora kandi neza noneho H.E akababera umujyanama mukuru.erega hari ahandi muri afrika aba prezida bakoze neza manda zabo zarangira bakavaho kandi ibihugu byabo n.abaturage bagakomeza kuyoborwa neza kandi bikarushaho guteraimbere.ingero ni nyinshi nka afrika y.epfo mandera yarangije manda ye avaho kandi igihugu gikomeza kujya mbere,prezida JULIUS NYERERE nawe yakababereye urugero,ghana…..erega urujyiye kera ruhinyuza intwari .iminsi n,amateka bikwiye kutwigisha.
FPR Abanyarwanda twamaze kuyiha uburegazira bwogutaga undi muyobozi usobanutse . Narindi shaka rigomba guduha umu candinda .
Naho president nabwo tuzamuteguha kubyo yamaze gukora byose .
Akazi karakyari keshi cyane mwiterambere rya Abanyarwanda.
HE paul kagame yarakoze cyane arko ibyo ntibimuha impamvu zatuma aguma ku buyobozi na gato…Ibyo yatugejejeho ni byinshi kandi nicyo twamutoreye ngo akore neza kandi abavuga ngo abana bose bariga n’ibindi byinshi….bariga nyine it’s their right to study, eat , seek medication. Ntago ari favour babaha no it’s entirely their right ahubwo nuwabibabuza yahanwa.
Kuvugango@ Itegeko Nshinga Rihindurwe# maze umubare wamanda (mandat) umukuru w’Igihugu Ategeka zo kugira umubare!
Ubwo se uwafashe ubutegetsi yajya abuvaho bigenze gute koko???!!! Ahubwo dutozwe umuco wo guhererekanya ubutegetsi neza ntabyo guhindagura itegeko nshinga….Kuko Igihugu Kizahoraho ariko Abaturage barasaza hakaza abandi (New/Future Generation), Tureke kwikunda gusa,UBUNDI Nabo baraba babonye umwanya wo kuzareba niba ibyo batoje abato barabyumvise neza.
NB: ‘Nihagira ushaka gukora comment ntavuge izina ryanjye,Ahubwo Avuge ku Gitekerezo cyanjye kuko njye ni igitekerezo cyanjye Turatandukanye”
UM– USEKE ge ndabisabira icyintu kimwe, mushyireho ahantu twatorera kuri site yanyu, abemera ko itegeko shinga rihinduka nabatabyemera. ariko ntizabe nkiyubushize tuzagedutora bigaragara ukumuntu atoye. umuntu natora yego cg oya bihite umubare wiyongera bigaraga. murakoze
Iyi nkuru ni sondage, uwashaka yabara amajwi ashyigikiye ko itegekonshinga ridahinduka agendeye kuri izi comments. Naho kwandika amabaruwa dusaba ibi cg biriya, ntaho byanditse mu mategeko yacu
Rihindurwe gusa nyuma ya Kagame Paul undi uzayobora bishyirwe mwi tegeko nshinga rishya ko we azayobora mandats 2 gusa ,nti takwizera ibye tutarabibonaKagame we tubikoze kuko tuzi imikorere ye.
Nuko bimeze.
Nibyo koko nkuko hari abandi babivuze, abadashyigikiye ko Itegeko nshinga rihinduka ntabwo aribo bakwiye gutanga ibisobanur; ariko batanga ibitekerezo byubaka. Inyungu zo kudahinduka:
1) HE yaba icyitegererezo muri democratie muri Africa
2) Yaba araze abanyarwanda amategeko meza atabatera umpungenge ku bayobozi b’ejo hazaza
3) Kuba umujyanama w’inararibonye mu Rwanda, mu biyaga bigari muri Africa n’ahandi
NB: Abareberera igihugu bafatanyije na HE basanze nta mentorship yakozwe kuburyo babona nta muntu ushoboye wayobora iki gihugu, ubwo barihindura ariko nabo bakamenya ko batageze ku nshingano zabo neza,
iyi nkuru ndabona ari yo sondage y’ukuri !! itegekonshinga ntirigomba guhinduka rwose twaba tubujije HE Kagame amanota ahabwa n’isi yose !! ngaho rero aho kwirirwa babeshyango inteko yakiriye amabaruwa asaba ko itegekonshinga rihinduka, nibareke Umuseke ubakorere akazi werekane ukuri !!
wowe wiyise ntwari aime ntitwavuze ko yakoze nabi ahubwo yakoze ibyiza none agomba kubishimirwa kd akajya no kuruhuka abandi bakamuruhura!
nonese ubwo twahora muguhindagura amategeko maze bikazatudeza kuri democratie koko?
ubwo se duhinduye itegeko nshinga maze noneho nyumaye hakazajyaho umuntu udakora ibyiza twakongera tukarihindura nanone kugirango uwo ukora ibidakwiye aveho vuba? oya mureke twubahe itegeko nshinga maze H.E ajye kuruhuka dore ko yanayoboye urugamba rwo kubohora igihugu peee!!
Comments are closed.