Digiqole ad

Bruce Melody ‘yabyaye’

 Bruce Melody ‘yabyaye’

Bruce Melody yirinze kwemeza ko yabyaye

Amakuru Umuseke ufite aremeza ko umuhanzi Bruce Melody n’umukobwa yateye inda bibarutse umwana. Kugeza ubu nta makuru arambuye ku mwana wavutse kuko uyu muhanzi atemereye Umuseke ko yabyaye.

Bruce Melody yirinze kwemeza ko yabyaye
Bruce Melody yirinze kwemeza ko yabyaye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Gicurasi Bruce Melody yagaragaye ari kumwe n’uyu mugore wabyaye basa n’abavuye kwa muganga n’uruhinja.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka “Uzandabure” ntiyakunze kwemeza iby’amakuru y’uyu mukunzi we yateye inda, cyane mu gihe byari byavuzwe ko babana nk’umugore n’umugabo aho yabihakanye cyane.

Uyu muhanzi uri guhatana n’abandi mu irushanwa rya PGGSS V abajijwe n’Umuseke niba koko yabyaye yirinze kubyemeza.

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Kubyara nibyiza

  • nuko ye !!

  • nonese kontabyoyemeye mwabitangaje mute iyinkuru nta bwoyujuje amahame yumwugape

  • Ariko noneho umuseke!
    Ko mwivugira se ko yirinze kubyemeza,mwe mwabyanditse kandi mubyemeza mubikuye kuki?

  • Ariko mujye munareba inkuru zifitiye akamato abazisoma!
    Aha rwose mumbabarira kubabwirako mwinjiye cyane mu buzima bwe!
    Unonye iyo muvuga nyina w’umwana!
    Guherekeza umunti avuye kubyara,ntabwo ari igisibanuro cyo kuba ari se.
    Biranashoboka,ariko mutanze ibindi bimenyetso.Erega burya urukiko nirwo rwemeza ibintu nk’ibi bitemerwa na nyirabyo
    Najyaga inama,ni ukwitondeea ibyo twandika cyane ibidafitiwe gihamya.
    Courage,Umuseke!

  • Barabivuga nkaho aribo bamubyaje!

  • Uruzi iyaba ari inka yange yibihogo mumbwiye ko yabyaye ngo ninywere umuhondo! Naho uwo yabyara, atabyara byose ni iri niri!

  • harigihe mutanga amakuru mutayatahuye neza!

  • aliko uyu mutype yakemeye nka Jules Sentore wabyemeye binamushimishije, akareka kwihakana umwana we ngo nuko ari umuhanzi. Umwana kera azabimenya kuko inyandiko ni ikintu gikomeye cyane sha Melody we

  • Emera umu petit kuko hari abasaze bamubuze wihakana ko wabyaye kandi bivugwa cyane niba banakubeshyera ni umugisha Musaza!!!!!have utitera umwaku

  • ni hatari

Comments are closed.

en_USEnglish