Digiqole ad

‘Avoka utazwi’ yateje isubikwa ry’Urubanza ruregwamo Col Byabagamba

 ‘Avoka utazwi’ yateje isubikwa ry’Urubanza ruregwamo Col Byabagamba

Col Tom Byabagamba wayoboye umutwe w’ingabo zirinda Perezida, aho yari amaze kwinjira mu mudoka urubanza rusubitswe

Mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo Col.Tom Byabagamba na bagenzi be Brig Gen Frank Rusagara (Retired) na Sgt Kabayiza (Retired) ibyaha bikomeye bijyanye no kwangisha ubutegetsi buriho abaturage, rwongeye gusubikwa bisabwe na Munyandatwa Nkuba Milton wunganira Kabayiza ariko bakaba batarabonana na rimwe mu rukiko.

Col Tom Byabagamba wayoboye umutwe w'ingabo zirinda Perezida, aho yari amaze kwinjira mu mudoka urubanza rusubitswe
Col Tom Byabagamba wayoboye umutwe w’ingabo zirinda Perezida, aho yari amaze kwinjira mu mudoka urubanza rusubitswe

Kuri uyu wa 11 Gicurasi byari biteganyijwe ko Urukiko rukuru rwa Gisirikare rutangira kuburanisha mu mizi urubanza Ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Col Tom Byabagamba, Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara na Sgt (Rtd) Kabayiza Francois, ariko ntibyakozwe kuko Kabayiza nk’umwe mu baregwa atari yunganiwe mu mategeko.

Kabayiza Francois yari asanzwe yunganirwa na Me Buhuru Pierre Celestin wafashe umwanzuro wo kudakomeza kumwunganira kuko ngo kunganira abantu babiri baregwa hamwe bitamworoheraga kuko anunganira Frank Rusagara.

Umucamanza yabanje gusoma ibaruwa Urukiko rwakiriye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere aho uwitwa Munyandatwa Nkuba Milton yanditse asaba ko urubanza rwasubikwa akabanza agahura n’uwo agomba kunganira, ari we Kabayiza ku mpamvu z’uko ubwo yajyaga kumureba aho afungiwe yangiwe ko bahura.

Me Buhuru wari witabiriye iburanisha, akaba yanatanzweho umugabo muri iyi baruwa, yabwiye urukiko ko ubwo bajyaga guhura n’abakiriya babo; Me Munyandatwa yangiwe kwinjira ngo kuko atazwi nk’uwunganira Kabayiza.

Abajijwe niba Me Munyandatwa yaritabaje ubuyobozi bwa Gereza cyangwa ubwa Military Police; Buhuru yasubije agira ati “Icyo kibazo ni we wakisubiriza, icyo ntanga aha ni ubuhamya; gusa kujyana byo twarajyanye, ariko bamwangira kwinjira.”

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ubu busabe budafite ishingiro ahubwo ko ari uburyo bwo gutinza urubanza.

Umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha yagize ati “Nta shingiro bifite, kuko Ubushinjacyaha ntitwamenyeshejwe ko Me Buhuru atazongera kunganira Kabayiza, n’ibyo by’uko Me Munyandatwa yangiwe kwinjira ntitwabimeshejwe, izo ni impamvu zo gutinza urubanza.”

Urukiko rwo rwafashe ibyakozwe na Me Munyandatwa nk’agasuzuguro kuko ngo yagombaga kuba yiyiziye mu iburanisha rya none agasobanura ubusabe bwe n’umukiliya we akaboneraho kumubona.

Perezida w’inteko iburanisha uru rubanza yagize ati “…ikibazo ni agasuzuguro yakoranye ubu busabe, nta n’ubwo tumuzi, ntituzi ko ari na avoka koko, uyu muntu watumye urubanza ruhagarara ntazwi n’urukiko.”

Agira icyo avuga ku byari bimaze gutangazwa n’urukiko; Me Buhuru yagize ati “Nubwo urukiko rutamuzi, ariko we araruzi n’ikimenyimenyi yarwandikiye kandi ku ibaruwa yanditse hariho umwirondoro we, kabineti ye, ashyiraho kashe n’umukono bye.”

Me Gakunzi Valeri umwe mu bungunira Col.Byabagamba we yavuze ko uyu mugabo Munyandatwaa ari avoka koko, ariko ko urukiko ari rwo rufite mu biganza byarwo gufata umwanzuro ku busabe bwe (Munyandatwa) nyuma yo kubusuzuma.

Me Valeri utagize byinshi avuga, yongeyeho ko kuba mugenzi w’uwo yunganira atunganiwe byumvikana ko urubanza rudashobora kuburanishwa, ariko ko we n’umukiliya we bababajwe cyane no kuba bataburanishijwe.

Nyuma yo kwiherera, Umucamanza yavuze ko kuba Kabayiza yiyemera ko Munyandatwa azamwunganira ndetse ko na Munyandatwa ubwe yari amaze kwemerera umwanditsi w’Urukiko ko yemera kuzunganira Kabayiza, bitumye urubanza rusubikwa uyu mwunganizi akazabanza agahura n’umukiliya we.

Col. Tom Byabagamba aregwa kwamamaza nkana ibihuha agomesha cyangwa agerageza kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho. Gukora igikorwa kigamije gusebya Leta uri umuyobozi, guhisha nkana ibintu byakagombye kugenza icyaha gikomeye gutahura ibimenyetso cyangwa guhana abakoze ibyaha, hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Brig Gen Frank Rusagarara ((Rtd)) aregwa kwamamaza nkana ibihuha agomesha cyangwa agerageza kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta uri umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda n’amasasu ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Naho Sgt Kabayiza Francois (Rtd) wari umushoferi wa Rusagara, aregwa gutunga intwaro ku buryo bunyuranyije n’amategeko, hamwe no guhisha nkana ibintu byakagombye kugenza icyaha gikomeye, gutahura ibimenyetso cyangwa guhana abakoze ibyaha.

Urubanza rwimuriwe tariki 20 Gicurasi, rukomeza kuburanishwa mu mizi nk’uko byagombaga gutangira none.

Abaregwa bose uko ari batatu bari bahari ariko Kabayiza nta mwunganizi yari afite
Abaregwa bose uko ari batatu bari bahari ariko Kabayiza nta mwunganizi yari afite
Col Tom Byabagamba yaganiraga n'umwunganira mu mategeko
Col Tom Byabagamba yaganiraga n’umwunganira mu mategeko
Brig Gen Frank Rusagara (Retired) aganira n'umwunganira mu mategeko
Brig Gen Frank Rusagara (Retired) aganira n’umwunganira mu mategeko

Amafoto/Martin NIYONKURU/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

31 Comments

  • Aba bagabo barazira ubusa,ibyaha byose wumva ari utuntu dupfundikanyije ukuntu,cyakora ikijya kuba icya ni kiriya cyo gutunga imbunda n,amasasu,naho kwangisha abaturage ubutegetsi ntabwo aribyo.Nonese,niba haribyo yabonye bitagenda neza areke kugira uwo abiganirira?Rwose namwe murabizi ntabwo hano iwacu dupfa kuvuga byose kuko wabizira nabo nibyo bazira ntakindi ntitukabeshyanye tugira abahanga muguhimba ibyaha barabahimbiye.

  • Harahagazwe kandi birababaje, Col Tom ubwe yigeze kwivugira ati niba mfunze ndi Colonel nzizwa gutunga cg kwakira imbunda ubwo umuturage usanzwe aramutse ayibonye aho iri, aho hari icyo yamenyesha ubuyobozi? aha yibazaga niba uwo muturage we atahita ahabonera akaga gakomeye!!!

    Niba Col Tom nkuko bivugwa yaragaragaje ko atumva neza impamvu yatuma HE Kagame yakomeza kuyobora hahindurwa ingingo ya 101, ibi nibyo byitwa gukwirakwiza ibihuha no kwangisha abaturage ubuyobozi? ese kuganira ukagaraza uko wumva cg ubona ibintu byitwa icyaha gute?

    Nigute urukiko ruzima rugendera ku amagambo ngo kanaka yaravuze cg twamwumvishe avuga? ningombwa ko abantu bahabwa agahenge bakabasha kugaragaza uko bumva ibintu kandi badakebaguza apana kuvuga bagahita bakwambika amapingu.

    Niba Col Tom hari ibyaha bifatika aregwa nibigaragazwe ariko bareke gupfundikanya ibirego bitabaho bitanashoboka, kuko ibi ni ugutesha abantu agaciro no kwangiza izina ryabo muri rubanda.

    • @Kamari ibyo byo guha uburenganzira ngo abantu bavuge icyo batekereza kumugaragaro ntabwo bashobora kubikora kuko bazineza ikiri kumutima w’umunyarwanda.Bazi ko abanyarwanda bahita babatamaza kandi bo bivugira ko bakunzwe nabaturage.

  • Kamari wowe uravuga ibyo utazi byabagamba amaze igihe muri gereza ibyo by’ingingo ya 101 bitaranavugwaho ntukitiranye ibintu wa gipinga We .

    • Dore ikikubwira abantu b’injiji kandi batanagira arguments z’ibyo bavuga, barangwa no gutukana no gukangisha abantu imvugo z’igihe cyashize nk’izo ngo ibipinga, haduyi n’izindi. Ko Kamari yasobanuye neza igitekerezo cye kandi cyumvikana kuki utamusubije mu magambo ayunguruye yakoresheje aho kuza utukana! Nta gahora gahanze.

  • Birakaze mujye mubyihorera

  • Niba Kamali ari igipinga nawe uri umunyagitugu,kandi umenyeko utoneka ikibyimba cyageraho kigasandara.Ubwoba mutubikamo umenyeko bugenda bushira.

    • Mwebwe bande?

  • @Amani igipinga niwowe, vuga ibyo uzi ari wowe. niba ntacyo uzi iturize ureke amatiku no gutukana.

    None nkubaze, kwangisha abaturage ubuyobozi no gukwiza ibihuha aregwa nibihe? ese hari aho urukiko rugaragaza ibyo bihuha cg ngo rubisobanure uretse kuvuga gusa ngo rwabwiwe cg ngo abantu barabuze ngo?

    Tujye dutanga ibitekerezo tureke gutukana.

  • @ Isaie, sinibaza ko ubwoba bugenda bushira cyakora wavuga ko burimo kugabanuka. Ubanza abanyarwanda bagifite urugendo ariko igihe kizagera tu bushire burundu

  • ariko njye sinunva wowe ushaka kwitekerereza ngo uvuge ibyo col byabagamba yaba azira ukabivuga uko ubitekereza gusa . none se kuki batafunze undi akaba ariwe bafunga nta bandi basirikare bahari? mujye muvuga ibyo muzi. kandi nabo bavuga ngo bafite ubwoba bwo kuvuga ibyo bashaka , hanyumase bazakureke wivugire amafuti asenya igihugu nayayandi acisha abantu imitwe ngo nuko aribyo wifitiye mumutwe gusa !! mujye mureka umurengwe ngo kuko wica nkinzara sha……..

    • Nzabandora ni umwana wumunyarwanda, muvuge cgse mureke, ibibazo birahari, aba bafunzwe mwibuke abo aribo muri RPF kuva kyera nibyo bakoze knd byiza, abantu batandukanye amakosa ni ibyaha bihanwa n’amategeko,buriya uwabajyana mugando akabaganiriza biruta kubafunga sinon bituma abantu baba mecontent/abarakare, kandi umenyeko abo bafite abandi babo muzindi nzego bityo bitera urwikwekwe cyane mu kazi no hanz e yako.Musengere igihugu abagikunda ku mutima Atari ku magambo. Je vous aime tous.Kamanayo Gasore

  • Isaie, nta hantu na hamwe ku isi umuntu yemerewe kuvuga ibyo ashaka cyose! Niba icyo gihugu ukizi kimbwire. Aha rero niho abantu bibeshyera ngo nicyo ” Freedom of expression” bivuga! Reka rero twe kwigira ba bamenya nk’uko mbona benshi bashaka kutubwira ukuntu bazi neza ukuntu aba bagabo ari abere. Ngaho ubizi nabitubwire! Ntabyo muzi na gato kandi nta mpuhwe zidasanzwe mubafitiye. Mureke ababishinzwe bakore akazi kabo.

    Reba nk’uwiyise Kamali uvuga ukuntu ngo Tom azira ingingo ya 101 kandi akabivuga nta soni afite! Ndahamya neza ko wowe Kamali utari unazi ko iyi ngingo inabaho igihe uru rubanza rwatangiraga! Nta n’ahantu na hamwe Tom cyangwa abo baregwa hamwe cyangwa ababunganira bigeze babivuga! Wabikuye hehe?

    Abandi ngo ni ubwoba abanyarwanda bafite! Mwa bantu mwe Kagame abatwaye iki ko uretse ko mutabyerura ariwe muba mushaka? Icyo ubuzima bwanyu cyangwa ubw’abanyu bwakunguka ni iki Kagame adahari? Aha ndabaza abumva ngo ko bagira demokarasi! Muzajye muri Lybia, Irak na Afghanistan irahari. N

    aho abicanyi n’ababashyigikiye bitwaza uru rubanza batubwira uko bakunda cyane aba bagabo, mwikwirirwa mwirushya.

    • @Ted, gerageza utange igitekerezo udatukanye cg ngo wite abantu injiji kuko ntunzi najye sinkuzi, ntuzi amashuri nize cg icyo ndicyo. aha rero twubahane wirinde gusesereza no kuvuga ibitari ngombwa.

      Reka nkubaze utuntu duke, Col Tom afatwa uzi uko byagenze uzi aho yafatiwe?
      Gen. Rusagara ajya gufatwa uzi aho yafatiwe nicyo bamuregaga bakimufata?

      Niba waba ubizi cg ukurikirana urubanza rwabo, nigute umushinjacyaha avuga ngo bakwirakwiza ibihuha banagomesha abaturage ngo bange ubutegetsi buriho, ese ibi bihuha ko bitavugwa mu urubanza? kwangisha abaturage ubutegetsi byo ni ibihe?

      Mu amategeko iyo urega cg ushinja umuntu icyaha utanga ibimenyetso bifatika kandi bidashidikanywaho, ntaho biba ko umuntu aregwa ngo bavuge ngo yaravuze ariko ntibagaragaze ibyo yavuze. Dr Mugesera ubwe nubwo hari record ariko yarayigaramye nubu aracyahanyanyaza ayihakana. none Col Tom ngo yaravuze cg ngo yabwiye!! ibi mu amategeko ntaho biba. iyo ushaka no gutega umuntu ukamugongesha amategeko urema ibimenyetso nubwo byaba bihimbano ariko bifatika.

      Reka nkubaze akandi gato, ko Ex Justice Minister Karugarama yavuze kuri radio imwe ubwo yari abajijwe agasubiza ko President Kagame atemerewe kwiyamamaza manda yindi byamurangiranye bite? Kagame ubwe yaramututse mu uruhame aramwandagaza ngo yiha gusobanura ibitamureba, ukibaza niba Justice Minister atemerewe kuvuga ibijyanye n’itegeko runaka ninde wundi uzabivuga?

      Col Tom yarinze Kagame kuva intambara itangiye agenda azamuka mu intera kugeza abaye umukuru wa Republican Guards, nta narimwe yigeze agerageza kugirira nabi Kagame wenda ngo bimupfubane, none uyu munsi arimo kuregwa gushaka kugirira nabi Kagame!

      Reka mbe niryamiye nduhuke ariko hanze aha ntibyoroshye

      • Nanjye nifuje kugira icyo mvuga nyuma yo gusoma ibyo abantu batandukanye bagiye bavuga kuri iyi nkuru nibanze ku bitekerezo bya Kamari.

        Icya mbere kandi nashimye ni ukugira ibitekerezo bitandukanye. Icyo kandi ni kiza kuko cyubaka demukarasi iyo umuntu yumva undi mu buryo bw’ibitekerezo.

        Icya kabiri ni uko inyuma y’ibitekerezo byaba ibya Kamari cyangwa Ted ndetse n’abandi, harimo icyo nakwita “kugira uruhande uhereramo” mu bijyanye na “system” iyoboye u Rwanda. Jye nabonye bamwe bashyigikiye “system” and badashyigikiye “system” kurusha uko ari H.E Kagame bavuga.

        Icya gatatu ariko kibabaje ni ikintu kigaragara mu bitekerezo bya bamwe gisa nko kutumva aho u Rwanda ruva n’aho rujya. Iki Gihugu gifite amateka yihariye pe, ku buryo no kukiyobora hagomba uburyo bwihariye kandi butarimo “ihindagurika rya hato na hato”. Aha ndashaka kuvuga ihindagurika ry’ubuyobozi ku rwego rwa Perezidansi. Icyo bimaze ni uko bituma Igihugu kiha umurongo mushya w’imikorere kandi mu buryo bumwe bwumvikana. Ni yo mpamvu yo kwemerera H.E Paul Kagame gukomeza kuyobora Igihugu kugira ngo ashimangire “new system”.

        Icya kane ari nacyo nsorezaho ni ihurizo kuri mwese: Ese mubona mu gihe twaba tugize umuyobozi udahuje icyerekezo na H.E Paul Kagame mu bijyanye no kunga abanyarwanda hadashobora kuba haba indi Jenocide? Nimurebe abo mubana nabo, mwumve uko imitima y’abantu imeze iyo bigeze ku moko na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ese mubona tudakeneye ko nibure umuntu wakomeza gukomakoma, gucyaha, no kugorora ababa bagifite ibitekerezo biganisha kuri Jenoside?

        Birumvikana ko bamwe mu bantu bari muri “system” y’imiyoborere yashobora gukora nabi bamwe bagahutaza abaturage, abandi bakarya ruswa abandi bagatonesha abandi bakigwizaho imitungo, ariko ibyo byose bikwiye kurutishwa amahoro, uburenganzira bwo kwikorera, kwiga, …. Jye icyo nshimira H.E Paul Kagame kandi nizeye ko n’abo bakora nabi ukurikije imbaraga zishyirwamo nabo bazagenda bahinduka.

        Murakoze.

        • @MM, uvuze neza kandi rwose udatukanye cg ngo ugire uwo usesereza, ibi nibyo tuba dukeneye muri rusange murwego rwo kuganira no kungurana ibitekerezo.

          Kubijyanye n’ibitekerezo watanze hari aho twemeranya ariko hari aho dutandukaniye kandi aho niho ruzingiye, kuko kuri wowe H.E Kagame niwe kamara cg umuntu udasanzwe ubona ufite ububasha n’ubushobozi bwo kuyobora kandi neza, abandi bakaba ntacyo bashoboye.

          Aha rero niho dukorera amakosa akomeye cyane kandi bitinde bitebuke amateka azabitwishyuza, H.E Kagame hari ibyo yakoze byiza byinshi ariko siwe ukwiye kwitirirwa ibyiza byose kuko hari benshi babigizemo uruhare rukomeye. none ni gute umuntu wese ugerageje kugaragaza ko adashyigikiye iki gitekerezo cyo kutemera ko Kagame akomeza kuyobora yikorezwa ishyiga rishyushye akitwa umwanzi w’ibyiza n’umwanzi w’igihugu?

          Ntabwo ibyakozwe na FPR cg Leta y’ubumwe byakwitirirwa Kagame, hoya ibi sibyo rwose, bibaye bityo abandi bose baba ari inkorabusa cg badasobanutse yemwe na FPR ubwayo yaba ifite ikibazo gikomeye cyane. iyo habayeho gusimburana k’ubuyobozi hatabaye amatiku n’amahane kandi bikozwe neza bituma habaho amahoro arambye. kuko ntibyakagombye ko dushyuha imitwe gutya, aha niho usanga abantu batemanye cg bakanicana nkuko biri kuba i Burundi, ibi kandi bitiza umwanzi umurindi wo guteza akavuyo yitwaje ko amategeko yishwe. tureke kuba impamvu cg kurema impamvu yatuma tujya mu ibibazo ibyo aribyo byose.

          Murakoze

  • @ Ted !!! Wowe uraculikiranya ibintu kweli !!! Urasaba ngo “abantu bazi iby’ ubwere bw’ aba bagabo Tom. Kabayiza na Rusagara nibabisobanure cg se babyerekane !!!!! Iyi mvugo yawe irangwa n’ ubuswa cyane mu mategeko nk’ aba dictateurs bose iyo bava bakagera!!!! . Dore ukwo amategeko abivugwa, cyane cyane itegeko-nshinga ry’ u Rwanda : ” NTAGO UKURIKIRANYWEHO ICYAHA ARIWE USHINZWE KWEREKANA KO ARI UMWERE, AHUBWO UMUSHINJACYAHE NIWE UFITE INSHINGANO (UTEGETSWE) KWEREKANA IBIMENYETSO SIMUSIGA KO UWO ASHINJA IBYAHA BIMUHAMA NTAGUSHIDIKANYA, BITABA BIBAYE IBYO, UKULIKIRANYWEHO IBYO BYAHA AKAGIRWA UMERE” !!!!!

    Muli macye rero, si aba bagabo bakulikiranyweho ibyaha cg se abunganizi babo bagomba kwerekana (gutanga ibimenyetso) ko ari abere, ahubwo ni bariya bashinjacyaha bagomba kwerekana ibimenyetso bidashidikanywaho ko bariya bagabo ko koko bakoze ibyo byaha bakurikiranyweho .
    Ndumva usobonakiwe aho kugendera ku marangamutima!!!!

  • @Ukuri: Ese ubwo byonyine usomye post yawe ukareba ibitutsi birimo wumva nta soni ufite? Wumva uwagufata nk’umuntu uri serious ari inde? Koko uri stupid enough ku buryo utabasha gusubiza umuntu udakoresheje imvugo bita iya gishumba? Nta n’icyo ngusubiza kindi uretse kugusubiriramo nti reka nyine ababishinzwe bakore akazi kabo, ubushinjacyaha butange ibimenyetso bushingiraho n’abaregwa kimwe n’ababunganira babisenye hanyuma ukuri kumenyekane. Ni nabyo biri gukorwa kandi. Ese ubundi wanyereka aho navuze na hamwe ko aba bagabo ari abanyabyaha? Naho ubundi nta somo ryo mu rwego rw’amategeko nkeneye ku muntu nkawe ugaragaza ko nta n’uburere na mba yigeze. Ese iyi violence iri muri comment yawe usubiza umuntu utanazi, umbonye byagenda gute? Aho ntiwahita ufata umupanga ukantema ?

  • musigeho kuko ibyo dukora dupfundikirana hari igihe byazadupfundukana tukahababarira so dushake uburyo freedom of expression yasagamba kandi uwo mutavuga rumwe wese ntakabe umwanzi wigihugu kuko twese ni icyacu Bagabo;Uwiteka abarinde.

  • Allah niwe uzi ukuri kandi tuzige koroherana muri Politique ejo bundi ikiganiro cyabaye kuri ISANGO star cyaranyumije rwose,Rwanda waragowe

  • Nanjye nifuje kugira icyo mvuga nyuma yo gusoma ibyo abantu batandukanye bagiye bavuga kuri iyi nkuru nibanze ku bitekerezo bya Kamari.

    Icya mbere kandi nashimye ni ukugira ibitekerezo bitandukanye. Icyo kandi ni kiza kuko cyubaka demukarasi iyo umuntu yumva undi mu buryo bw’ibitekerezo.

    Icya kabiri ni uko inyuma y’ibitekerezo byaba ibya Kamari cyangwa Ted ndetse n’abandi, harimo icyo nakwita “kugira uruhande uhereramo” mu bijyanye na “system” iyoboye u Rwanda. Jye nabonye bamwe bashyigikiye “system” and badashyigikiye “system” kurusha uko ari H.E Kagame bavuga.

    Icya gatatu ariko kibabaje ni ikintu kigaragara mu bitekerezo bya bamwe gisa nko kutumva aho u Rwanda ruva n’aho rujya. Iki Gihugu gifite amateka yihariye pe, ku buryo no kukiyobora hagomba uburyo bwihariye kandi butarimo “ihindagurika rya hato na hato”. Aha ndashaka kuvuga ihindagurika ry’ubuyobozi ku rwego rwa Perezidansi. Icyo bimaze ni uko bituma Igihugu kiha umurongo mushya w’imikorere kandi mu buryo bumwe bwumvikana. Ni yo mpamvu yo kwemerera H.E Paul Kagame gukomeza kuyobora Igihugu kugira ngo ashimangire “new system”.

    Icya kane ari nacyo nsorezaho ni ihurizo kuri mwese: Ese mubona mu gihe twaba tugize umuyobozi udahuje icyerekezo na H.E Paul Kagame mu bijyanye no kunga abanyarwanda hadashobora kuba haba indi Jenocide? Nimurebe abo mubana nabo, mwumve uko imitima y’abantu imeze iyo bigeze ku moko na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ese mubona tudakeneye ko nibure umuntu wakomeza gukomakoma, gucyaha, no kugorora ababa bagifite ibitekerezo biganisha kuri Jenoside?

    Birumvikana ko bamwe mu bantu bari muri “system” y’imiyoborere yashobora gukora nabi bamwe bagahutaza abaturage, abandi bakarya ruswa abandi bagatonesha abandi bakigwizaho imitungo, ariko ibyo byose bikwiye kurutishwa amahoro, uburenganzira bwo kwikorera, kwiga, …. Jye icyo nshimira H.E Paul Kagame kandi nizeye ko n’abo bakora nabi ukurikije imbaraga zishyirwamo nabo bazagenda bahinduka.

    Murakoze.

    • @MM, uvuze neza kandi rwose udatukanye cg ngo ugire uwo usesereza, ibi nibyo tuba dukeneye muri rusange murwego rwo kuganira no kungurana ibitekerezo.

      Kubijyanye n’ibitekerezo watanze hari aho twemeranya ariko hari aho dutandukaniye kandi aho niho ruzingiye, kuko kuri wowe H.E Kagame niwe kamara cg umuntu udasanzwe ubona ufite ububasha n’ubushobozi bwo kuyobora kandi neza, abandi bakaba ntacyo bashoboye.

      Aha rero niho dukorera amakosa akomeye cyane kandi bitinde bitebuke amateka azabitwishyuza, H.E Kagame hari ibyo yakoze byiza byinshi ariko siwe ukwiye kwitirirwa ibyiza byose kuko hari benshi babigizemo uruhare rukomeye. none ni gute umuntu wese ugerageje kugaragaza ko adashyigikiye iki gitekerezo cyo kutemera ko Kagame akomeza kuyobora yikorezwa ishyiga rishyushye akitwa umwanzi w’ibyiza n’umwanzi w’igihugu?

      Ntabwo ibyakozwe na FPR cg Leta y’ubumwe byakwitirirwa Kagame, hoya ibi sibyo rwose, bibaye bityo abandi bose baba ari inkorabusa cg badasobanutse yemwe na FPR ubwayo yaba ifite ikibazo gikomeye cyane. iyo habayeho gusimburana k’ubuyobozi hatabaye amatiku n’amahane kandi bikozwe neza bituma habaho amahoro arambye. kuko ntibyakagombye ko dushyuha imitwe gutya, aha niho usanga abantu batemanye cg bakanicana nkuko biri kuba i Burundi, ibi kandi bitiza umwanzi umurindi wo guteza akavuyo yitwaje ko amategeko yishwe. tureke kuba impamvu cg kurema impamvu yatuma tujya mu ibibazo ibyo aribyo byose.

      Murakoze

      • Reka nanjye nemeranywe nawe ku kintu cyo kuba twemera ko hari byinshi byagezweho mu Rwanda kandi bikwiye gukomeza gusigasirwa. Iyo ni “fact”.

        Ariko nongere nkwereke impamvu nkeya ntemera bimwe mu byo wavuze cyane cyane icy’uko isimburana ry’ubutegetsi mu Rwanda ritumvikana neza. Jye siko mbibona kubera ibi bikurikira:

        Icya mbere: Ni byo koko ibyagezweho byagezweho ku bufatanye bw’inzego ziyobowe na H.E Paul Kagame. Gusa nyuma byose bibazwa we. Ni yo mpamvu bikwiye kandi bikorwa hose ku Isi ko Perezida yitirirwa ibyagezweho. Ku bw’iyo mpamvu aho kuvuga ngo ubuyobozi bw’u Rwanda bwageze kuri byinshi, iyo bigeze ku mukuru w’Igihugu havugwa ngo yagejeje Igihugu kuri byinshi, nti dukeneye kuvuga uwabikoze by’umwihariko icyo tuzi ni uko ku isonga hari Perezida.

        Icya kabiri: Hari amahame amwe ntazi ariko iry’uko abaturage bafite uburenganzira bwo kwitorera abayobozi ndarizi. Ahubwo uko bikorwa ni gute? Iki cyo si rusange, biterwa n’abayoborwa. Ese ni nde muyobozi w’ubutaha? Icyo na cyo si rusange giterwa na banyirubwite. Gusa kuba abaturage aribo bafata umwanzuro ndabizi. None se Abanyarwanda ko bavuga ko bashaka ko Paul Kagame akomeza kuyobora byo byaba bitari mu byo bemerewe?

        Abanyarwanda baravuga ngo ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ihinduke, kubera ko bifuza ko Umuyobozi uzaba mwiza yajya akomeza kuyobora mu gihe abaturage babyifuza gutyo. Ntabwo ari H.E Paul Kagame bashaka gusa ahubwo barareba na nyuma ye.

        Ikindi, U Rwanda ni “fragile society” kubera amateka rwanyuzemo. Ntiwarugereranya n’ibindi bihugu bitabayemo Jenoside cg imvururu zishingiye ku moko. Hoya. Rurihariye. Kandi nta gihe gishize. Abanyarwanda buriya ubabona bamwe bafite ibisigisigi by’urwango ndenga kamere. Ntabwo rero wabakiniraho ngo icyo kintu ukirengagize ugihe agaciro gacye ukigereranya na Manda. Hoya. Uyu mugabo uyoboye u Rwanda ubu ni umugabo uhamye, kandi nibure we turamuzi kuko twaramubonye. Ntabwo twifuza gukora igerageza ngo turebe niba abandi batabishobora. Hoya dufite ushoboye. Birahagije. Kuko uwagerageza bikamunanira, Abanyarwanda babihomberamo. Ibaze ariko muri ibyo bimunaniye harimo no gukomeza kunga Abanyarwanda. Icyo nacyo wagitindaho se ntiwiyizi niba uri Umunyarwanda.

        Jye rero mbona hariho impamvu nyinshi, n’ibisobanuro byazo nashingiraho nkaba nsabye Paul Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda.

        Urakoze.

  • amateka niyo azabigisha

  • Kamali, sinigeze nkwita injiji sinzi n’aho ubikuye! Icyo nsubiramo nitureke abantu bakore akazi kabo tureke kubatekereza. Icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha kuba cyabahama cyangwa ntikibahame byaterwa n’ingingo zikigize nyuma hakagenderwa ku kumenya niba ibimenyetso bihagije bihari cyangwa ntabyo. Ibyo gufatwa kwabo n’aho bafatiwe byo ntaho bihuriye n’ibyo turi kuvuga hano. Kuri Karugarama, sinigeze numva President Kagame amutuka nk’uko ubivuga hano. President kandi afite uburenganzira bwo gukuraho Minister kandi ahantu hose ku isi Government igira umurongo igenderaho kuri issue iyi n’iyi kandi abayigize bakagira discipline mu kubahiriza uwo murongo. Iyo hari uwumva atemera uwo murongo aregura, yakora ibinyuranye nawo akavanwaho. Nta gishya rero mbona ku byabaye kuri Karugarama kuko biba n’ahandi hose. Ikibazo kinini mbona ni uko iyo ikintu cyose kibaye mu Rwanda, abantu bahita bagira speculations na assumptions ku cyagiteye ariko ntibabifate nka speculations na assumptions nyine bigahinduka ukuri bumva ko abantu bose bakwiye kwemera! Reka nsoze iyi comment nshimira MM kuri post ye yerekana kumva koko context y’u Rwanda ndetse no gushyira mu gaciro.

  • @Kamari: Reka nanjye nemeranywe nawe ku kintu cyo kuba twemera ko hari byinshi byagezweho mu Rwanda kandi bikwiye gukomeza gusigasirwa. Iyo ni “fact”.

    Ariko nongere nkwereke impamvu nkeya ntemera bimwe mu byo wavuze cyane cyane icy’uko isimburana ry’ubutegetsi mu Rwanda ritumvikana neza. Jye siko mbibona kubera ibi bikurikira:

    Icya mbere: Ni byo koko ibyagezweho byagezweho ku bufatanye bw’inzego ziyobowe na H.E Paul Kagame. Gusa nyuma byose bibazwa we. Ni yo mpamvu bikwiye kandi bikorwa hose ku Isi ko Perezida yitirirwa ibyagezweho. Ku bw’iyo mpamvu aho kuvuga ngo ubuyobozi bw’u Rwanda bwageze kuri byinshi, iyo bigeze ku mukuru w’Igihugu havugwa ngo yagejeje Igihugu kuri byinshi, nti dukeneye kuvuga uwabikoze by’umwihariko icyo tuzi ni uko ku isonga hari Perezida.

    Icya kabiri: Hari amahame amwe ntazi ariko iry’uko abaturage bafite uburenganzira bwo kwitorera abayobozi ndarizi. Ahubwo uko bikorwa ni gute? Iki cyo si rusange, biterwa n’abayoborwa. Ese ni nde muyobozi w’ubutaha? Icyo na cyo si rusange giterwa na banyirubwite. Gusa kuba abaturage aribo bafata umwanzuro ndabizi. None se Abanyarwanda ko bavuga ko bashaka ko Paul Kagame akomeza kuyobora byo byaba bitari mu byo bemerewe?

    Abanyarwanda baravuga ngo ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ihinduke, kubera ko bifuza ko Umuyobozi uzaba mwiza yajya akomeza kuyobora mu gihe abaturage babyifuza gutyo. Ntabwo ari H.E Paul Kagame bashaka gusa ahubwo barareba na nyuma ye.

    Ikindi, U Rwanda ni “fragile society” kubera amateka rwanyuzemo. Ntiwarugereranya n’ibindi bihugu bitabayemo Jenoside cg imvururu zishingiye ku moko. Hoya. Rurihariye. Kandi nta gihe gishize. Abanyarwanda buriya ubabona bamwe bafite ibisigisigi by’urwango ndenga kamere. Ntabwo rero wabakiniraho ngo icyo kintu ukirengagize ugihe agaciro gacye ukigereranya na Manda. Hoya. Uyu mugabo uyoboye u Rwanda ubu ni umugabo uhamye, kandi nibure we turamuzi kuko twaramubonye. Ntabwo twifuza gukora igerageza ngo turebe niba abandi batabishobora. Hoya dufite ushoboye. Birahagije. Kuko uwagerageza bikamunanira, Abanyarwanda babihomberamo. Ibaze ariko muri ibyo bimunaniye harimo no gukomeza kunga Abanyarwanda. Icyo nacyo wagitindaho se ntiwiyizi niba uri Umunyarwanda.

    Jye rero mbona hariho impamvu nyinshi, n’ibisobanuro byazo nashingiraho nkaba nsabye Paul Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda.

    • H.E azayobora se kugeza ryari ?nataba akiriho se igihugu ntikizabaho? ahubwo yagombye gushaka uburyo isyaka rya FPR abarizwamo ribona undi musimbura kuko ntazahoraho ibyo byaba aribyo byadufasha.

      niba tudashobora kubona umuntu muri miliyoni cumi naaaaa nikibazo gikomeye system itashatse gukemura!!!naho ubndi byaba ari KINGDOM aho kuba REPUBLIC.

      Barebe abo ba cadres uburyo byazakemuka muburyo bujyanye namateka yacu.

      kandi ntitwiyibagize ko na Pasteur Bizimungu yayoboye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kand ari Umuhutu.ibyo byari bifite icyo bisobanura muri politique.

      Murakoze.

  • Umuhanzi byunvuhore yaricaye arahanga arangije ati igihugu cyashushe nka gereza ,aba bagabo bafunzwe sibo bonyine bafdunzwe kuko urwanda n uburoko butagira inkukuta niba ubihakana ibuka kagame abwira ingabire victoir ati hari urukuta hano ,ubyemere cyangwa ntubyemwre abanyarwanda bose cyane cyane abayobozi bo munzego zo hejuru n infungwa zidashobora kugaragaza ibyiyunviro ,ibitekerezo cyangwa amarangamutima yabo ,baba abturage baba abayobozi bose bari cini ya urinzi kagame niwe muntu wenyine wigenga akanagenga ubwigenge agaciro n ubwisanzure mubanyarwanda n amateka yabo ,gahunda ya ndumunyarwanda,ikigega agaciro,free rosa kabuye,gusaba imbabazi kubahutu ,n’ inkubiri yo guhindura itegeko nshinga n ibimenyetso byuburyo urwanda ari uburoko aho bavuga bati mubyuke mukabyuka mwicare mukicara, muge kumurongo mukajya kumurongo musongamane mugasongamana,urwanda n urusobe rwurujijo rusobanye ariko umunsi ubwonko bwabanyarwanda buzibohora . umunsi ubwonko bwabanyarwanda buzibohora , umunsi buzibohora

    • Edouard ihangane niba wumva ufunze ariko ntubyitirire abandi kuko turi benshi twabohotse kandi twishimiye uko dutera imbere. Abumva nta rwinyagamburiro bafite ubwo kwinyagambura kwabo byahinduka gereza y’abandi. Kunyurwa biva ku mutima ikibi ni akarengane. Iyo dushyize ku munzane dusanga nubwo ntawe kari gakwiye kubaho, urengana ntazira system azira runaka na runaka kandi ku isi bibaho.

  • @Edward, uri urugero rwiza rwerekana abo MM yavuze ko bafite ibisigisigi by’urwango rwinshi, iyi ikaba imwe mu mpamvu z’uko President Kagame agomba gukomeza kuyobora u Rwanda. Reba nko kuba utekereza ko Agaciro Fund ari kimwe mu bimenyetso by’uko ngo U Rwanda ari uburoko! Wow! Umuntu aba atekereza ko ntacyo atarumva hakaba haje abantu nkawe bakavuga ibintu umuntu akumirwa! Abari biteguye gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho kubera ko bari bazi ko Ingabo irukingiye kuva muri 1994 azaba atagihari nimwihangane. Guhera kuri wowe ” Edward.”

  • ibi ni politics kandi ntayo nzi niyo nsoma ntiragera kururwo rwego ariko ndashaka kubaza abatukana cyane cyane mbaze umwe witwa teddy
    abashumba ko arabaragira amatungo cyangwa abigisha munsengero urabo bose wabayemo umwe nibura ngo utukane?
    haraho wavuzeko abashumy
    ba batukana ese woroyeho cyangwa wayoboyeho itorero ndavuga irisenga? pls gutukana bibi ariko no gushinja abatukana bibi sinzi niba uwakwigishije ijambo yaragutukaga cyangwa niba urumworozi uwawee agutuka tuge dukosora invugo mbi.
    ubundi imanza tuzirekere banyirikuzica
    murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish