Digiqole ad

MINISPOC irasaba abaturage kumva ko bafite uruhare mu kubaka amasomero

 MINISPOC irasaba abaturage kumva ko bafite uruhare mu kubaka amasomero

Francois Nyangezi ushinzwe guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 11 Gicurasi 2015, Minisiteri y’Umuco na Siporo, Nyangezi François ushinzwe by’umwihariko guteza imbere umuco, yasabye ko Abanyarwanda batangira kumva ko bafite uruhare mu iyubakwa ry’amasomero kuko ngo Leta itabasha kumenya neza umubare w’amasomero akenewe muri buri gace.

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere umuco muri Minisiteri y'Umuco na Siporo
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo

 

Muri iki kiganiro, abanyamakuru babwiwe ko ubu mu Rwanda hagiye gutangizwa isomo ryigisha ubuvanganzo nyafurika na ‘Caraibes’ hifashishijwe isakazamakuru rya murandasi (Internet).

Abanyamakuru babwiwe ko hari ibigo bine by’ubugeni byatangijwe n’umushinga “Littafcar”,  muri  2012 ugamije guteza ariya masomo imbere, ariko ibikorwa byawo bikazasozwa mu mpera z’uyu mwaka.

Ibi bigo ni Ishyo Arts Centre yo mu Rwanda, Artisttik yo mu gihugu cya Benin, CEC cyo mu gihugu cy’Ububiligi na Fokal  cyo muri Haiti.

Nyangezi yavuze ku ruhare abaturage bagomba kugira mu kubaka aya masomero, ati “Nka MINISPOC  nyuma yo gushyiraho imirongo yateza imbere ubuvanganzo nyarwanda, turishima iyo tubonye igikorwa nk’iki gifasha Abanyarwanda kwerekana icyo bashobora gukora, ahandi abaturage ubwabo ni bo bagomba kumenya amasomero bakeneye hanyuma Leta igashyiraho imiringo ngenderwaho.”

Nyangezi yakomeje avuga ko Leta yishimiye umushinga wa Littafcar kuko mu Rwanda ngo hari ibikorwa by’ubuvanganzo byabayeho mbere, ariko bikaba bitazwi kugeza ubu bityo uyu mushinga ukaba uzabifasha kumenyekana kuko uzafasha Abanyarwanda gukuza ubuvanganzo bwabo bashingiye ku byo babona abandi babarusha.

Carol Karemera, umwe mu bagore umunani bashinze Ishyo Arts Centre akaba ashinzwe ibikorwa muri Ishyo Arts Centre, avuga ko ari uyu mushinga uzahuza abanyeshuri, abarimu n’abandi bantu bose bakora ibikorwa by’ubuvanganzo nyandiko (Litterature ecrite)

Yavuze ko uyu mushinga wagiyeho kugira ngo Abanyafrica bamenyere gusoma ibyo ku mugabane wabo bareke gusoma ibitabo byandikwa n’Abazungu gusa.

Karemera avuga ko kugeza ubu mu Rwanda hamaze gushyirwaho isomero bise Espèce Madiba (Madiba ni izina ry’icyubahiro bitaga nyakwigendera Nelson Mandela), riherereye Kimihurura.

Muri iri somero kandi ngo harimo n’ibitabo byanditswe n’abanditsi batandukanye bo ku mugabane wa Africa na Caraibes .

Uyu mushinga wo kwigisha Abanyarwanda ubuvanganzo nyafurika  witezweho kuzasigira Abanyarwanda ubumenyi nkenerwa ku kwandika ibitabo bikize ku mateka n’umuco w’Abanyafrica bityo abazabisoma na bo bazabashe kumenya ibyo muri Africa muri rusange no mu Rwanda by’umwihariko.

Carol Karemera umwe mu batangije Ishyo Arts Centre
Carol Karemera umwe mu batangije Ishyo Arts Centre

Joselyne Uwase
UM– USEKE.RW

en_USEnglish