Digiqole ad

Sheikh Bahame Hassan yagizwe umwere n’Urukiko ku byaha bya ruswa

 Sheikh Bahame Hassan yagizwe umwere n’Urukiko ku byaha bya ruswa

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane rwagize umwere Sheikh Hassan Bahame wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ku byaha bya ruswa yari akurikiranyweho we na Judith Kayitesi wari noteri wa Leta. Urukiko rwahise rutegeka ko Bahame arekurwa.

Sheihk Bahame Hassan ari muri gereza ya Nyakiriba hamwe n'izindi-mfungwa-Copy
Aha ni mu ntangiriro z’uku kwezi, Sheihk Bahame Hassan ari muri gereza ya Nyakiriba hamwe n’izindi mfungwa. Urukiko rwategetse ahita arekurwa

Judith Kayitesi waburanye yemera icyaha yavugaga ko yatumwe ruswa na Sheikh Bahame, Urukiko we rwamuhanishije igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya Miliyoni umunani z’amanyarwanda.

Mu gusoma imyanzuro y’Urukiko umucamanza yavuze ko Urukuko rwasuzumye ingingo 5;

1.Niba Kayitesi yari intumwa ya Bahame; Urukiko ngo rusanga Kayitesi atari kwitwaza ko ari intumwa ya Bahame ngo akore amakosa nk’umuntu wari mu rwego rw’ubuyobozi kandi usanzwe agira abandi inama. Kuba yaba yaratumwe ngo ntibimukuraho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa.

2.Ibimenyetso bigaragaza ko yatumwe; Urukiko rwasanze ibyo Kayitesi avuga ko yatumwe na Bahame nta shingiro bifite ngo rushingiye ku mvugo ze zivuguruzanya. Urukiko ngo rwasanze ahubwo ari we wakoraga ibyo byose ku nyungu ze atarigeze atumwa na Bahame.

Ikindi Urukiko ruvuga ko rwashingiyeho ko Kayitesi atari intumwa, ngo ni uko igihe yavugaga ko yagiye kubonana na Mukamitali Adrienne (umushoramari watswe ruswa) Urukiko rwasanze ahubwo barabonanye mbere y’igihe yavuze bityo mu byo avuga harimo ibinyoma.

3.Urukiko rwasuzumye ubufatanyacyaha bwabo; Urukiko ngo rwasanze nta bufatanyacyaha butaziguye bwagaragaye hagati ya bombi (Kayitesi na Bahame) kuko igihe Kayitesi yajyaga kwaka ruswa atigeze abwira Bahame ko yayizanye.

Ikindi ngo ni uko akimara kuyifatanwa atahise avuga ko ari Bahame wayimutumye ahubwo yavuze ko ari amafaranga Mukamitali yamuhaye ngo amuhembere abakozi.

4.Gusuzuma kwemera icyaha kwa Kayitesi niba kwahabwa agaciro; Kayitesi yaburanye uru rubanza yemera icyaha, avuga ko yari yatumwe na Bahame Hassan ndetse anabisabira imbabazi. Gusa umucamanza yavuze ko Urukiko rwasanze Kayitesi Judith atavugisha ukuri.

Ngo bigaragara ko yabeshye ko yatumwe kwa Mukamitali kandi atari byo ndetse ngo ntiyigeze agaragaza mu bwirege bwe uburyo yagiye aciririkanya igiciro cya ruswa na Mukamitali. Bityo ukwemera icyaha kwe ntikwahabwa agaciro.

5.Kureba ibihano basabiwe n’Ubushinjacyaha; Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Bahame gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 20.  Urukiko aha rwasanze Kayitesi yarakoze ibyaha birimo ubwambuzi, kubeshya no kugera ku kwakira ruswa. Rusanga ari impurirane y’imbonezamugambi bityo rumuhanisha igihano gikuru, aricyo imyaka 8 n’ihazabu ya miliyoni 16Rwf, gusa ngo rushingiye ku kuba nta ngaruka zifatika icyaha yakoze cyagize, rwamukatiye imyaka ine na n’ihazabu ya miliyoni umunani.

 

Isubikwa ry’igihano

Kayitesi Judith uherutse kwibaruka mu gihe cy’uru rubanza yaburanaga we ari kuko yasabye isubikagihano mu gifung cy’agateganyo yari yakatiwe na Bahame Hassan.

Urukiko rushingiye ku ngigo ya 85, rwategetse ko rusubitse 1/2 cy’igihano cya Kayitesi, akazafungwa imyaka ibiri indi ibiri igasubikwa mu gihe cy’umwaka.

Rwategetse ko ariya mande ya miliyoni umunani azayatanga mu mezi ane bitaba ibyo agakurwa mu mutungo we ku ngufu.

Amagarama y’urubanza (25 000Rwf) Kayitesi ngo agomba gutanga 1/2 asigaye akavanwa mu isanduku ya Leta.

 

Umugore wa Bahame yavuze ko umugabo we ari inyangamugayo kuva na mbere

Sheikh Hassan Bahame ntabwo uyu munsi yari mu rukiko, gusa murumuna we n’umugore we bari muri bamwe mu baje kumva isomwa ry’urubanza rwe.

Umugore we Henriette Kantengwa yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko yishimiye cyane kuba umugabo we agizwe umwere, ndetse ko umugabo we ari inyangamugayo kuva yamumenya kandi ko atakwiyandurisha ruswa ya miliyoni enye bamushinjaga.

Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ndumiwe

    • ibi biranshimishije cyane rwose kuko uwo muyobozi wacu habame yaziraga ubusa.naho kayitesi ushinja mugenzi we ibinyomna akanirwe urumukwiriye.IMANA ishimwe kabisa kandi HASSAN ihangane bibaho mubuzima.

  • Shimwa Ya Allah SW kubwo kwigaragaza imbere yimbaga. Ubundi ukukwezi ntabwo Imana yari kwemera yuko ukurangiriza ukirimo rwose .

  • None se azongera abe mayor ndetse hakurikiranwe abamusebeje?

  • Ashobora No kuba umurenze kuki se! Iya mukuye hariya izakora nibindi!

    • Allah ahabwe icyubahiro!Felicitation k’Ubutabera bw’u Rwanda busesengura ibibazo bukurikije amategeko.Abacamanza b’u Rwanda bakomereze aho!

      • IMANA NIYO NKURU!

  • mana niwowe uzi ibyihishe n ibigaragara kandi mana niwowe uzi ibyihishe ku mitima y abantu cheikh uretse kuba maire yayoboye imbaga z abasilam s umbwambere yarayoboye uretse abanyeshari bamugenzeho ariko bamenye ko uwo imana yahaye ntawamwima nuwo yimye ntawa muha turashimira Allah akomeze amuzamure mu ntera Allahuma aminn

  • ubutabera bw’igihugu cyacu burizewe, bakoze neza kureba kure inyangamugayo zigafungurwa

  • Ababurana bakaba abere bajye basubizwa uburenganzira bwabo mu kazi kugira ngo bivaneho Injustice kubashaka kwifatira iyo myanya. ibyo nicyo bivuga ngo iyo umuntu ataraburana igihe cyose aba ari umwere, yagombye rero kuba anafite uburenganzira mu buzima yari arimo mugihe aburanye akaba umwere, jye nikombitekereza.

  • Bahame Oyeeeeeeeeeeeee. Bagusubize mu mirimo ya Leta vuba na bwangu

  • Ukuri kurigaragaje. Nari numiwe cyane!!! Noteri yari afite amatakirangoyi kuko icyaha cyari icye rwose.

    • Ukuri iteka guhora ari ukuri!IMANA ishimwe yatabaye Sheikh Bahame!Ubutabera bw’u RWANDA NI UBUTABERA KOKO!SHEIKH UKOMEZE UKORERE IGIHUGU CYAWE NTUCIBWE INTEGE N’IBIGERAGEZO BY’ISI

      • Alihamudulilah

Comments are closed.

en_USEnglish