Digiqole ad

BREAKING NEWS: Lt Gen Karake yarekuwe by’agateganyo

 BREAKING NEWS: Lt Gen Karake yarekuwe by’agateganyo

Lt Gen Karake azaba ari mu nzu za Ambasade y’u Rwanda mu bwongereza

Mu musaha ya nyuma ya saa 14h30 i Kigali nibwo Gen Karake yinjiye mu rukiko rw’i West Minster mu mujyi wa Londres aho yaburanaga kurekurwa cyangwa koherezwa muri Espagne. Urukiko rwaje gufata umwanzuro ko uyu muyobozi w’urwego rw’ubutasi bw’u Rwanda arekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze.

Lt Gen Karake azaba ari mu nzu za Ambasade y'u Rwanda mu bwongereza
Lt Gen Karake azaba ari mu nzu za Ambasade y’u Rwanda mu bwongereza

Mu mpaka ndende zabaye mu rukiko, umucamanza uhagarariye igihugu cya Espagne, Aaron Watkins, yasabye ko Lt Gen Karenzi Karake yoherezwa mu gihugu cya Espagne ku mpamvu z’uko agumye mu Bwongereza byaba ari ukwirengera ingaruka ko azatoroka.

Uwunganira Karake mu mategeko, Mark Summers, yavuze ko umukiliya we ari Generali uzwi ukorera Leta yemewe nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru Peter Walker wari mu rukiko.

Yanenze bikomeye inyandiko z’umucamanza wo mu gihugu cya Espagne, avuga ko abogamiye ku ruhande rw’abatemera Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mark Summers, wafatanyaga na Cherie Booth (umugore wa Tony Blair), yavuze ko inyandiko z’umucamanza wo muri Espagne zigamije gusiga ibyaha abayobozi bakuru bose b’u Rwanda.

Mark Summers na Cherie Booth basabye urukiko ko batanga amafaranga ibihumbi 200 y’akoresha mu Bwongereza, £200,000 (asaga miliyoni 200 mu mafaranga y’u Rwanda) nk’ingwate kugira ngo Gen Karake akomeze kuburana ari mu Bwongereza ariko adafunze.

Gusa umucamanza Quentin Purdy yavuze ko ingwate yatangwa ku irekurwa ry’agateganyo rya Karake itajya munsi ya miliyoni y’ama Pounds (£1 000,000) ni asaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye i Londres hamwe n'abandi banyamategeko bagiye mu rukiko kuri uyu wa kane nimugoroba
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye i Londres hamwe n’abandi banyamategeko bagiye mu rukiko kuri uyu wa kane nimugoroba. Muri bo harimo Cherie Booth (iburyo bwa Busingye) umugore wa Tony Blair

Urukiko rwaje kwanzura ko Lt Gen Karenzi Emmanuel Karake aba arekuwe by’agateganyo, agomba gucumbikirwa mu nzu za Ambasade y’u Rwanda i Londres kandi ku ngwate ya miliyoni y’amapound akoreshwa mu Bwongereza, ndetse akajya yitaba stasiyo ya Polisi buri munsi muri iki gihe akiburana.

Hanze y’inyubako y’uru rubanza hari abanyarwanda bigaragambyaga basaba irekurwa ry’uyu muyobozi mu Rwanda.

Uru rubanza rukaba kandi rwarimo Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda wagiye i Londres gukurikirana ikibazo cy’uyu musirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda.

Tariki 20 Nzeri nibwo Urukiko ruzongera kuburanisha uru rubanza.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

42 Comments

  • agasuzuguro kamarwa no kwiha agaciro ….iyo tutagira agaciro twari kubigenza gute agasuzuguro kabo reka tugatsindisha agaciro mukore mu agaciro df mubahe utwo dufaranga ……

    • Byunvikane neza iki si ikibazo bwite cya Afande KK ` ahubwo ni igihugu gisuzuguwe , nicyo gituma kubwanjye ntakwemera ko ayo mafaranga ayitangira cyangwa ngo ave mu isanduka ya leta , oya nave mu gaciro abanyarwanda twese dufite .

      • Ni ikibazo cye, ibyo aregwa niba yarabikoze yab ikoze kugiti cye, Leta cyangwase abaturage b’u Rwanda nanjye ndimo, ntabwo babimutumye.Niba koko yarabikoze

  • Agasuzuguro ka bariya bagabo umunsi umwe kazashira. Ubu se Afganistan bayimariye iki? Libya se? Iraq se? Somalia se? Syria se? Ubu se barahayobora? Abana b’Intagondwa ntibabakambanye!!!!! N’abanyarwanda ntituri agafu k’ivugwa rimwe mba ndoga Rudahigwa.

  • IMANA IRI MURUHANDE RWACU UMUBISHA WACU NINDE UBWO ITIMANYE UMWANA WAYO IKAMUTANGA KU BWACU YABURA ITE KUMUDUHANA NI BINDI BYOSE. BARIBESHYA CYANE URWANDA RUFITE ISEZERANO RY’ISUMBABYOSE KANDI NTACYO ABANZI BACU BAZAGERAHO. AFANDE KK NTACYAHA YAKOZE NI NTWARI KANDI AZABATSINDA KUTUDINDIZA MW’ITERAMBERE NTIBYABURA ARIKO TUZAGERA KUBYO TWIYEMEJE BYOSE KUKO NIBYO TWAGEZEHO NTIBABISHAKAGA. DUKUNDA PRESIDENT WACU IBYO MWAKORA BYOSE TUZAMUKUNDA CYANE TUZAMUSHYIGIKIRA NI TEGEKONSHINGA TUZARIHINDURA TUZANAMUTORA ABANZI BU RWANDA NIBASHAKA BAZIYAHURE

    • May da Lord be thanked by each and every Person who lvs Rd.My Dear fellow Rdns Do not Worry with our Lvly Man .God Wll set Him Free.

  • Ariko muzagereza he gutinya ubutabera? Muzage mufatira urugero rwiza kuri KENYATTA wo muri KENYA; yaremeye ajya imbere y’ubutabera ikibazo cye kirangira mu mucyo. Rero mwe guhahamurwa nuko umuntu yitabye ubutabera, ahubwo mwese muceceke uhereye none ukageza n’iteka ryose, murekere ijambo Espagne kuko izi neza ibyo irega Gen K.K! Kandi na twe twese ngirango dufite inyungu mu kumva ibyo aregwa ndetse n’uburyo abyireguraho, cyane ko ibyinshi byabaye tutanahari cg tukiri bato kandi ibyaha aregwa akaba ashobora no kuba yarabikoze mu bwenge bwinshi ku buryo abahanga bashoboye kubivumbura. Rero mwihangane mwese turebe aho ibi bintu bigana please mufashe hasi amarangamutima yose please! please! please!

  • ariko nkawe Bgege buke ko uvuga ngo wari umwana niba waranakuze simbizi kkuko ibyo uvuga bigaragaza umwana nawe w,injiji pe iyo ubona uwagerageje kurokora abantu muri genocide bamufata kandi abayikoze bakidegembya bikubwira iki/ twamaganye abongeraza agasuzuguro kabo ntitugashaka

    • Abo bayikoze kugeza igihe batari babihamwa nubutabera baba arabere niko ubucamanza bukora.Niba utabyemera rero ufite ikibazo nako mufite ikibazo kuko niba Karenzi bamufashe kugirangi yiregure mu bucamanza sinumva impamvu mwakutse umutima nkaho bagiye kukatira burundu.

  • Afande Karibu ndugu – Rwanda spirit never die

  • Iki bakira IGITEGO CY’ UMUTWE mba ndoga Yuhi !!!!

    Ku muzungu kumubaza 1.000.000£ n’amateka none imfura iyatanze itunguwe.
    Ibi nabyo nu kwihesha agaciro.

    Rwanda oyeeeeee
    Kagame oyeeeeee

    Iyo mana dusenga irakomeyeeeee ni mana itabura guseruka ni mana yumva amasejyeshoooooo iyo mana…

    • icyo gitego cy’umutwe uvuga sinzi amazamu yawe uko angana.Umuntu ukuriye ba maneko mugihugu bategetse kuguma mu bwongereza kugeza mukwa 10 akagomba kwitaba polisi buri munsi urebye ba minister babiri bari baje murukiko nabavoka bari bamuhagarariye.Ikindi kandi mukwa 10 ikizasuzumwa nukureba niba bazamujyana muri Espagne ntabwo bazasuzumako arumwere.

  • Mwaba mufite Dossier yibyo aregwa cg? Arko abanyarwanda kuki mueshyana abo babeshya ngo barigaragambya barashuka abayobozi kuko nzi neza ko bishimye kdi muzabanze mu mumenye umunyarwanda icyo aricyo, barashuka abayobozi bagashyekerwa, harya ngo Kagame ngo ni impanga ya yezu yewe utabazi agirango ejo nihajyira igihinduka nibwo muzabimenya Muzabaze Rucagu ucagagura amagambo

    • Dossier nindende, ushobora kuyisanga muri jeune afrique.

  • Kenyatta nawe yagejejwe imbere y’urukiko kandi ari perezida. Mureke Karake nawe aburane, mureke amagambo muracyari abana muri politics ahubwo mutegereze imyanzuro ntabwo bazamurenganya kandi nawe hamwe n’igihugu kimushyigikiye azi kwisobanura.

  • KUBERA IKI UM– USEKE IRIGUSIBA IBYO NANDIKA? NDI MURI OPOZITION AND I HAVE THE FUNDAMENTAL RIGHT TO EXPRESS MY OPINIONS NKUNDI MUNYARWANDA WESE

  • mukomeze mutetekinike araza vuba aliko dutegereze

  • ESE ko ntacyo yakoze mwaretse nyine akaburana ko azatsinda!!??? Muri gutukana kubera iki!!!??

  • Ubu nibwo butabera butavugirwamo. Karake agomba guhabwa ubutabera busesuye. Nkeka ubu nawe atangiye kubona ko ari umuntu nkabandi. Kwitaba kuri police buri munsi mugihe cyamezi 3 atonda umurongo kumwe namabandi nizindi ngegera nabwo ubwabyo ni igihano

    • Ariko wowe @tuza ndabona ntabwenge ugira, Karake yarakwiciye? mwamaze abanyarwanda arabatesha, muzerera isi yose, none niwe ugize umunyabyaha? Ibi bizashira ubimenye ko ntamwanya mugifite murwanda usibye kubwejagura gusa.

  • Ariko niba muz’umugani ngo {ukuri guca muziko ntigushye.} ubwoba nubwiki kandi!!! Uhuru Kinyata ari president, koyagiyeyo ntiyagaruste?

  • Niki se niyitaba poli si buri munsi uzunguka iki?kumutungo wawe hari ikiziyongeraho?yarwanye intambara zikomeye hamwe nabagenzi ne barazitsinda,barokora inzirakarengane zicirwaga ubusa.none urumva kwitaba abo arusha ubutwari bizamunanira?imana seyo Nina uyemera yo ntireba?ntamunsi numwe ukuri kuzatsindwa n’ibinyoma urumva neza.

    • @Fidele, Nk’uko ubivuga rero niba ari mukuri ntakibazo abanyarwanda twagombye kugira, dutuze tureke ubucamanza bukore akazi kabwo kuko ukuri kuzatsinda, nabo bigaragambya bareke guta igihe cyabo nakazi bahemberwa maze bategereze ukuri kuzatsinde.Kereka niba batinya ukuri cyangwa uko bazi atariko kuri.

    • Ko KK arinzirakarengane muragira ubwoba bwiki? Mwaretse akagezwa imbere y’ubutabera. Abazungu ntamatekenika bazamukorera nkayo murwanda bakorera abantu. Niba ibyo aregwa ntabyoyakoze azabona ubutabera bwiza kandi uzagaruka. Na KENYATTA yitabye ubutabera kandi ari president. Niba ntacyo yakoze nonese atinya iki?

  • @Tuza: Nari nakubwiye ko muzaseba, byatangiye! Reba imvugo y’ububwa utangiye gukoresha ngo azaba ari kumwe n’amabandi! Ntaho azahurira nayo ariko reka nkwibutse icyo nari nakubwiye: this manipulation is going to blow right in your face! It has started!!

  • IBIBA TUJYEREKAHO BAMENYEKO IMANA YIRIRWA HANDI IGATAHA I RWANDA IKINDI DUFITE ITWARI IDA TSIRWA URUGAMBA.

  • Ariko kwitaba haba muri espagne cg nahandi ntakibazo mbibonamo niba ntacyo yishinja! Prezida wa kenya ko yagiye Lahe yabaye iki? None rero ndumva abantu batuza aho gutangira kumuvugira neza cg nabi, bagatehereza umwanzuro uzava mubutabera. Ikindi muri Espagne araharwanya kuki? Nagende aburane maze agaragaze ko ntacyo yakoze. Tumwifurije kuhacana umucyo

  • Mu Kinyarwanda baravugango iryu muhini iba yototera isuka cyangwa ngo ukubise..aba ashaka shebuja.Ibi ni nukubyitondera ndetse tukanareba ukuntu tuzabyirinda igihe tutazaba tugifite ubudahangarwa.

  • Biri kugenda bisobanuka neza umugore wa Tony Blair afite kabineti yabavoka nibo bari kuburanira KK.Ariko ndabona bitoroshye kuba azongera kugaruka mukwa 10 atanze nihazabu ingana kuriya.Ndabona abonye ukuntu acaho aribyo byiza.

  • HAHAHHAHHAH…. SHA NDABONA BYABAYOBEYE PEEE. DUSHIRE UKURI IMBERE NIBA DUSHAKA KOKO UBUMWE OTHERWISE THIS SAGA WILL GO ON FOR GENERATIONS

  • NGO M’URWANDA HARUBUMWE N’UBYIYUNGE DA !!!! SHA NTAGIYE KURE AMA COMMENTS ARI K’UM– USEKE HANO BWAYO AVUGA UKURI NYAKO .

  • Bgenge: Vuga uti ahubwo turasebye! Abo ba “Mwebwe mwese” ni nande ? Bene Gahini? Ahubwo isoni reka zongere zibakore, mwari mwabuze aho mukwiza ibyishimo ngo Inkotanyi irafunzwe! Murongeye murumiwe nk’uko ibya Bruguiere byabagendekeye! Ngo wari muto? Baza abicanyi bakuru bawe barakubwira.

  • Amahanga Azageza Ryari Kunyara Hejuru Ya Africa Cyangwa Bakeka Ko Inkunga Zabo Tuzibuze Twarara Dupfuye Ese Ni Gute Umusirikare Yaba Azi Ko Yakoze Ibyo Byaha Maze Akagenda Abishyira Nibagabanye Agasuzuguro.

  • kanuma sinzi ibyiwe ndumva afite ibyashaka kuduteramo gs yaba yibagirwa nka marira yu mukecuru njye nari ntaravuka gs jenocid that guy he gona to creat never again kd ntihagire umwumva buriya nubugoryi arimo ayobewe abo twahobye? gs general ubutabera buzagendera kubyo bamushinja maz nawe yisobanure twe nkabanyarwanda twizeyeko hazavamo ikiza.

  • Ntabwoba, Rwigamba na Marabo: Ndabakunda iyo mwihisha inyuma y’ubutabera! Hahaha! Wagirango ibivugwa byose kuri izi mandats ntabyo mwumva! Ndakeka ubu muri mu kiriyo ariko nimwihangane.

  • MWikwiha rubanda. ubu kurubuga hari kumvikana abicanyi n’abahagaritse Genocide birakwiye? aho guhuriza hamwe ngo mwubake uRwababyaye, muri gusubiranamo? Umva mwabana mwe, mbere ya Genocide nari ndiho, President wayoboraga yari Umubyeyi. Aho inkotanyi zifatiye intwaro, haboneka abatavuga rumwe na Leta, twumva ibyitso, wa mubyeyi ahinduka igisambo, nawe mukwirwanaho ati ndi ikinani, ubupresident arabwiyambura, aratotezwa kugeza yiciwe mu ndege. Aho ibintu bigeze, mwese mujye mutega amatwi umuyobozi, igihe ayobora, nabo ayoborana nabo, ntitwishimire ko Gen KK Yaba yafunzwe, tubabazwe n’ibyo yari ashinzwe bidindiye, kuba ari umwere cyangwa ntabe we, bizaterwa n’igihari.

  • gusa abanyarwanda kugirango umuntu aamenye level mugezeho mubwiyunge yabatega ibibazo nkibi nubwo umuntu atabyifuza.gusa nta na 10% murageraho kandi mwirirwa mubeshya ngo mubanye neza kandi imitima yanyu yaramazwe nirondakoko

  • yewe abanyarwanda muracyafite inzira ndende m’ubwiyunge nkurikije ibitekerezo byanyu.

  • @Mbabazi: Burya se Habyarimana yaratotejwe? Nanjye nari nkuze icyo gihe, nsobanurira: yatotejwe ate, atotezwa na nde?

  • ahahah kanisekere yemwe yemwe tuzageza ryari koko kubaho gutya kumvako niba umuntu avuze ibitajyanye nuko ubyumva aba ari interahamwe yarishe nkuko hari uwabyanditse ngo bajye babaza bakuru babo abo bishe!!!! nkuko abambanjirije babivuze dukeneye ubwiyunge bwo mumutima apana uwo mumagambo gusa. MANA uzabidufashemo

  • NTAGIHE IKIBI CYATSINZE ICYIZA,KARENZI YAHAGARITSE GENOCIDE YAKOREEWE ABATUTSI KUVA 1959,AFASHA KUBAKA UBUMWE BWABANYARWANDA NONE NGO YAKOZE GENOCIDE,ABANYABURAYI BAMWE BAFITE IMPFUNWEEEEEEEEEEEEEEEEEEE RYA GENOCIDE BASHYIGIKIYE NIYOMPANVU BAKORA IBISHOBOKA NGO BAHINDURE AMATEKA,ARIKO BARIBESHYA ,

  • Interahamwe ni mpuzamugambi muracyari nyinshi gusa ikibatsi cyu muliro twabakijeho mukaba mubuyera ku gasi turacyahari nubu ni mukopfora turacyatsa rero mubwejagure nibyo mubashije mukanya gato birakorwa HE afande KK arataha.

    Twarabarashe bene wanyu barapfa abagomba gutaha barataha abishe turabafunga …,so then what’s ????

Comments are closed.

en_USEnglish