Digiqole ad

Ngoma: Yasabiwe gufungwa burundu kuko yishe umugore we amuciye umutwe

 Ngoma: Yasabiwe gufungwa burundu kuko yishe umugore we amuciye umutwe

Mu karere ka Ngoma

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma kuri uyu wa kane rwasabiye igifungo cya burundu uwitwa Sibomana Moise ukurikiranyweho icyaha cyo kwica abigambiriye umugore we amuciye ijosi.

Mu karere ka Ngoma
Mu karere ka Ngoma

Urubanza rwaburanishirijwe ahakorewe icyaha mu kagari ka Ihanika mu murenge wa Jarama akarere ka Ngoma.

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma ruyobowe n’umucamanza Kankindi Olive n’umwanditsi warwo Uwera Muhire Alice rwaburanishije urubanza rwa Sibomana Moise ukurikiranyweho icyaha cyo kwica abigambiriye umugore we witwa Mukambagoroziki Dorcella babanaga mu buryo butemewe n’amategeko bari babyaranye kabiri.

Nk’uko byagaragajwe n’ubushinjacyaha, Sibomana ufite undi mugore basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko yabyutse mu rukerera rwo kuwa 12 /06/2015 abyutsa umugore we Dorcella ngo bajye kugura ibitoki ahitwa i Ruyema byo gucuruza.

Ngo baragiye bageze mu ishyamba Sibomana afta umugore we Dorcella amutema ijosi amuca umutwe ajya kuwuhisha mu ishyamba.

Amaze gukora ishyano, Sibomana yahise agaruka iwe akuramo ibyo yari yambaye maze nawe agenda mu bari bahuruye baje kureba ibyabaye aho mu ishyamba.

Ubwo urubanza rwabaga, abaturage bari baje ari benshi cyane baje kumva aho uyu mugabo wiyiciye umugore yisobanura.

Sibomana mu kwiregura kwe yemeye  icyaha cyo kwica umugore we abigambiriye ariko yongeraho ko yabitewe n’uburakari yatewe n’uko ngo umugore we ngo wamucaga inyuma.

Akivuga iby’uko umugore we yamucaga inyuma abaturage bahise batera hejuru bose baramunyomoza bavuga ko nyakwigendera yiyubahaga.

Umugore wa kabiri wa Sibomana witwa Mukandayishimiye Alphonsine nawe yavuze ko mukeba we yari ntamakemwa.

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma buhagarariwe Ruganza Bin Seba bushingiye kubiteganywa n’amategeko mu ngingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana bwasabiye Sibomana Moise guhanishwa igifungo cya burundu.

Urubanza rukazasomwa kuwa kabiri itariki 30 z’uku kwezi ahakorewe icyaha mu kagari ka Ihanika.

Dorcella waciwe umutwe asize utwana tubiri.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • BASI, Amuciye umutwe barabyaranye, amubujije ubuzima yemeye icyaha! isi ni mbi, uwo ahagarariye abandi bose bashizemo ubumuntu. Bajye babanza bigishwe bafungwe ariko bagaruye ubumuntu, kumwica atabimenye ni bibi.

  • Ntagitangaza kirimo rwose interahamwe niko zikora. te turazimenyereye. Usibye umugore we na nyina wamubyaye aramwica.

  • Ariko njye ndumva aribyo. Kuko burya abacyeba barazirana ariko aha ho na mucyeba we yemeje ko yari inyangamugayo. Uyu mugabo nafungwe rwose

Comments are closed.

en_USEnglish