Digiqole ad

T. Ndagijimana mu bany’Africa 9 bazasifura World Cup U17 2015

 T. Ndagijimana mu bany’Africa 9 bazasifura World Cup U17 2015

Ndagijimana ngo yishimiye cyane iyi ntambwe ateye yo gusifura igikombe cy’isi

Umusifuzi w’umunyarwanda Theogene Ndagijimana usanzwe asifura ku ruhande, yatoranyijwe mu basifuzi bazasifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Chile mu Ukwakira uyu mwaka.

Ndagijimana ngo yishimiye cyane iyi ntambwe ateye yo gusifura igikombe cy'isi
Ndagijimana ngo yishimiye cyane iyi ntambwe ateye yo gusifura igikombe cy’isi

Ndagijimaa w’imyaka 36, ni inshuro ya mbere azaba agiye gusifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi nyuma yo gutangira gusifura ikiciro cya mbere mu Rwanda mu 2000, akaza gusifura imikino mpuzamahanga muri 2008, ubu ageze no ku rwego rw’isi yose.

Yatoranyijwe hamwe n’abandi bany’Africa icyenda nyuma yo gutsinda igerageza ry’ubuzima ryabereye mu Ububirigi muri Nyakanga uyu mwaka.

Ndagijimana yabwiye Umuseke ko yishimye cyane kuko ari ubwa mbere ageze kuri uru rwego kandi yiteguye guhagarira igihugu cye neza ndetse iyi mikino ikazamusigira isura nziza ku rwego mpuzamahanga.

Umukino yibuka yasifuye ukamushimisha ni uwahuje Malawi n’u Rwanda mu majonjora yo gushaka tike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika 2015.

Uyu mukino yawusifuye ari kumwe na Hudu Munyemana, Kabanda Felicien na Munyanziza Gervais.  .

Ndagijimana ateye ikirenge mu cya Celestin Ntagungira bita Abega na Kabanda Felecien nabo babashije gusifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi.

Abany’Africa basifura hagati batoranyijwe:

Abid Sheref Mehdi- Algerie

Sikazwe Janny – Zambia

Diedhou Malang – Senegal

 

Abo ku ruhande:

Ndagijimana Theogene – Rwanda

Hmil Unoar- Tunisia

Camara Djibril – Senegal

Doumbouya Aboubacar – Guinea

De Santos Jerson – Angola

Marengula Arsenio – Mozambique

 

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • amashyi menshi mon frère!!

Comments are closed.

en_USEnglish