Digiqole ad

BYEMEJWE, nta modoka mu muhanda wa ‘Centenary – BK – Ecole Belge’

 BYEMEJWE, nta modoka mu muhanda wa ‘Centenary – BK – Ecole Belge’

Ushinzwe

Yerekana impamvu zo gukumira ingendo z’imodoka mu muhanda uva kuri ‘feux rouge’ z’imbere y’inyubako ya Centenary House kugera kuri ‘feux rouge’ zo kuri Ecole Belge; kuri uyu wa 19 Kanama; Dr Nkurunziza Alphonse ushinzwe imyubakire; imiturire no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera mu mugi wa Kigali yavuze ko iki gikorwa kigamije guha ubwinyagamburiro abanyamaguru kugira ngo bisanzure muri gahunda zabo bakorera mu gace k’umugi rwa gati kazwi nka “Quartier Commercial”.

Dr Nkurunziza ushinzwe imyubakire, imiturire no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera mu mugi wa Kigali aganira n'abanyamakuru muri iki gitondo
Dr Nkurunziza ushinzwe imyubakire, imiturire no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera mu mugi wa Kigali aganira n’abanyamakuru muri iki gitondo.

Ni inkuru yatangiye kumvikana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ikazashyirwa mu bikorwa mu ntangiro z’icyumweru gitaha aho uyu muhanda utazongera gukandagiramo ikitwa ikinyabiziga ahubwo uba uw’abanyamaguru gusa guhera kuwa mbere w’icyumweru gitaha.

Dr Alphonse Nkurunziza  ushinzwe imyubakire; imiturire no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera mu mugi wa Kigali avuga ko umugi mwiza ari uwo abantu bisanzuramo bariho bakora ingendo zabo n’amaguru.

Nkurunziza avuga ko n’ubwo Leta y’u Rwanda ikomeje guteza imbere uburyo bwo gutwara abantu mu mugi wa Kigali ariko abanyamaguru ari bo baba bakwiye koroherezwa.

Yifashishije ibyo yise ‘Science’, yagize ati “…mu byukuri umugi ntabwo ari uw’imodoka; umugi ni uw’abantu, abantu bakeneye kugenda; uzarebe mu modoka (z’abantu ku giti cyabo) usanga zirimo umuntu umwe, umwe,…ibi rero ni ibidutera gushyiraho ahantu abantu bashobora kugenda n’amaguru bisanzuye bahumeka neza aho kuba ahabyiganira imodoka.”

Umuhanda ugiye kuba uw'abanyamaguru. (Ifoto ya Google yo mu bihe bishize)
Umuhanda ugiye kuba uw’abanyamaguru. (Ifoto ya Google yo mu bihe bishize)

Aka gace kagiye gukumirwamo ibinyabiziga, kazashyirwamo ubusitani; intebe n’ibindi abantu bazajya bifashisha baje kuharuhukira no kwisanzura.

Dr Nkurunziza avuga ko uretse kuba ibi bikozwe mu rwego rwo kubahiriza igishushanyo mbonera cy’umugi wa Kigali ari no mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abanyamaguru kuko aka gace kagendwamo n’abantu benshi bagiye guhaha.

Ati “Mu by’ukuri abantu tujya twibwira ko iyo imodoka zihari ari bwo abantu bagura ibintu; ariko abantu bakenera serivisi ari uko bafite ubwinyagamburiro, niyo mpamvu twahereye aha wasangaga hari akajagari k’imodoka.”

Dr Nkurunziza avuga ko aha hafunze ku binyabiziga hazubakwa ubusitani buto abantu bakwicaramo bakaruhuka
Dr Nkurunziza avuga ko aha hafunze ku binyabiziga hazubakwa ubusitani buto abantu bakwicaramo bakaruhuka

Iyi gahunda yumvikana nk’izorohereza abanyamaguru cyane; Dr Nkurunziza avuga ko nta ngaruka ibi bizatera kuko ibinyabiziga byajyaga binyura muri uyu muhanda bizajya bica mu mihanda nk’ukata umanuka kuri ‘Ecole Belge’ ugatunguka kuri ‘Sky Hotel’.

Naho abaganaga ibigo by’imari n’amabanki ari muri kariya gace bakazajya baparika imodoka zabo nko kuri parikingi ya ‘Pension Plazza’ n’iyo kuri ‘UTC’.

Dr Nkurunziza avuga ko umuhanda w’ahitwa kwa Asna (ku isoko) kugera kuri ‘City Plazza’ naho ari ahantu hagendwa n’abantu benshi bityo ko naho hari gutekerezwa kuba ari ho hazakurikiraho.

Nkurunziza agira ati “…akenshi; abantu batekereza ko Transport ari imodoka, ariko igisobanuro cyayo ni ukuva ahantu ujya ahandi, iyo bigeze mu mugi nk’aha down town (rwa gati) ntabwo ari transport y’imodoka tuba dukeneye kenshi, tuba dokeneye movement z’abantu bashobora guhabwa serivisi.”

 

Photos/M. NIYONKURU/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

35 Comments

  • Ngaha ahondi muzasanga mwaribeshye

  • nono se umuntu azajya ajya muru banki ya kigali abikuze amafaranga agende n’amaguru ?ndumva banki ya kigali izahazaharira !!!

    • BASTROGNE nonese BK ntikijwe n’imihanda? Hari uri imbere ya Satguru umanuka ukagera Gloria hari n’undi uri imbere ya M Peace Plazza(ahaoze iposita) arinawo winjira muri Parking ya Bk neza, iyo yose ushatse wazajya uyikoresha

  • that is good!

  • Bazajya baca epfo bajye mu ma parking BK or kwa Makuza. Ko munenze kare se mwarindiriye bikabanza bigakorwa tukareba!

  • BK izahindura imiryango se? Byari byiza, ikibazo ni uburyo umuntu azakoresha amaguru yikoreye umutwaro w’amafaranga. Icyakora hadakajijwe umutekano Benengango bamara abantu.

  • @-: Hari abantu burya bateye batyo: bahora banenga! N’ibi bidakozwe nabwo babinenga! Jye ndagushyigikiye ku gitekerezo utanze: reka bigeragezwe turebe.

  • Ibi bizaba ari ibintu byiza gusa uriya muhanda ugomba kuvamo hakajyamo uwagenewe abanyamaguru. ibintu nabyo bitazaba byoroshye haba kumafaranga nokubakoresha amabanki arihariya.

  • Uyu muntu yibeshye cyane rwose ejo azasanga byamucanze nabajura baba hariya bantu u wava kubikuza ntibakunige koko ahahahaha

  • Nukuri iki gitekerezo ni cyiza pe nonese mwe mubinenga abanyamaguru ntibagahabwe inzira ikindi ntimuziko kugenda n’amaguru bifasha umubiri gukora neza urakoze rata Nkurunzi abatazabibasha bazigumire iwabo

    • Kiriya cyemezo gifashwe hutihuti nta nyigo yimbitse ibayeho kuburyo hari amazu azahomba yabuze abakiliya , kiriya cyemezo cya Nkurunziza ari nka wa mugani ngo: UYIBONYE VUBA AYIBOHERA URUHAGO! Ubundi abanyamaguru ntibangana n’ibinyabiziga ahubwo bose bagenerwa aho kunyura hasobanutse maze buriwese akagubwa neza, abe yitegura umunuko wicyuya namasogisi mu miturirwa izuba ryacanye n’ibijojoba ku myambaro umuvumbi wabuditse hihihihiiiiii.

  • @ mucyo, byo ikigitekerezo nikiza niyo urebye ahantu nkahariya aguru baca haba ari ahantu heza kuko no mubihugu byateye imbere usanga hahari kandi hakunzwe cyane urugero ni nki imbere ya white house yo muri America kereka nibahatunganya nabi. nahubundi bizaba ari byiza pee.

  • Birashoboka ariko nko mugihe imvura igwa byaruhanya kunyura iriya inzira ujya nko BK. Cyereka niba wenda bateganya ubwugamo da!

  • Ni icyemezo cyiza cyizafasha n’abantu kwimenyereza kugenda n’amaguru. Guhora mu modoka ukavamo ujya muri elevetor ni ukwimugaza

  • Abazi ubwenge batangire bagurishe imigabane ya BK bibitseho kuko iki cyemezo kirakurikirwa no guhomba kwa BK niba itimutse. Nikose urumva umuntu yatambikana milioni ze mu ntoki ngo azijyanye BK

    • BK ntiba ahantu hamwe gusa. Ntaho utasanga BK : PENSION PLAZA, RUBANGURA, NYABUGOGO, yewe iri hose nka MTN,
      Icyo sicyo kibazo, nwigirira impuhwe BK nubundi abahanyura siko bba bagiye muri BK.

      Ahubwo ikibazo mutazi kibiteye: erega kwigira nibyiza, kandi ufite azongerwa. Buriya izinzu zuzuye, zihishe byinshi, ntidushaka uhubanganya umutrkano wazo hanyura ibimodoka ejo byatwara bomb, imiturirwa yacu igahubangana nibifranga twahashoye. Mwagiye mureba kure koko?
      Ubwose abanyamaguru ubu nibwo babibutse? Ko bahora batonze bategereje amamodoka bayabuze ubu noneho naho yabafashaga barashize.

      Nkurunziza ntimumwikorere, iyo biva nawe ntahazi ndakaroga Umwami

  • Iki ni igitekerezo cyiza cyane, kuki abantu bishyizemo ko baticaye mu modoka nta cyakorwa? Harya ubundi abazifite ni bangahe ku buryo igikuba cyacitse ngo mubikuza imitwaro y’amafaranga muri za BK? No kugendana ayo mafaranga ubwabyo ni ubuturage bugomba gucika!

  • Nanjye ndunga mu rya Kalisa, Bastrogene na Thiti. Igitekerezo ni kiza ariko imiterere ya hariya hantu ntibizoroha. Muhame hamwe murebe mu minsi itari myinshi iki cyemezo kizasubirwaho bisubire uko byari bisanzwe. Dore aho nibereye

  • hAriko mwe ntumureba kure barashaka kwohereza abakiriye ku Nzu ya Makuza nkuko yabisabye bayitaha muraba mureba ko batayitabira

  • nishimiye ubwo busitani….gusa nizereko buzabaho atari ibyifuzo gusa! bazashyireho na juice and water dispenser tujye twimara icyaka!

  • Njye mdumva niba ari uguha abanyamaguru ubwisanzure bari guhindura uriya muhanda wenda uka sens unique bagashyiraho inzira yabanyamaguru ariko nimodoka zinyura mu kerekezo kimwe muburyo bwo gufasha bose (Abimodoka n’abagenda n’amaguru).
    Ibyo kandi na none byafasha abava kubikuza amafaranga bari mu modoka cyangwa se mu gihe imvura irimo kugwa abantu ntibagume bahagaze ngo bategereje ko imvura ihita kandi imodoka zabo bazisize i kantarange.

  • byose nukugerageza ni byanga bizasubira uko byari bimeze mbere ariko nanjye nabonye no mu mahanga hari ahantu abantu benshi bagenda nta nkomyi imodoka bakazisanga aho zabugenewe kandi umutekano uba uhari di ntukine ngo bene ngango , uziko umubona ukanamumenya yagutwara iki se wamumenye , bemne ngango batinya ahantu nkahariya ahubwo bakund amu kajagari kuikoi niho biyiberanya

  • @Majambe: Amatiku yarakokamye! Hanyuma se ko imodoka zinyura imbere ya Village Urugwiro, zikanyura imbere y’urugo kwa President Kagame, inzu ya Makuza aho hombi iraharuta? Ngiki ikibazo abanyarwanda dufite: aho kugirango tujye impaka buri wese atange impamvu y’uko iki cyemezo gikwiye cyangwa kidakwiye, abantu bakajya mu matiku gusa. Ngaho tubwire: abo bantu bashyize amafaranga mu nzu ya Makuza uvuga ni ba nde ? Jye noneho reka nkubwire: iriya nzu ni iya Makuza n’umuryango we, akaba yarayubakishije amafaranga ye n’andi menshi ibigo by’imari bibiri bikorera hanze y’u Rwanda(ntiriwe mvuga hano) byamugurije. Ubwo kandi ni nawe uba mu bambere mu kuvuga ngo urakennye, nta kazi, etc kandi umwanya wawe uwumarira mu matiku!

  • Gahunda zose zigamije kugira Kigali umujyi w’icyitegererezo jye ndazemera uko zakabaye ndanakangurira bagenzi banjye kwemera izi mpinduka nziza tuba tuzaniwe n’abayobozi beza

  • Iki cyemezo ni kiza yego ntihazabura ibikorwa bibangamirwa ariko birafasha abanyamaguru. Kugeza ubu ntushobora kubona ahantu heza waruhukira mu mujyi rwagati bigusaba buri gihe kujya mu kabari cg resto nyamara iyo ugeze nka Nairobi hari ahitwa Uhuru recreational park ujya ukicara ukaruhuka.Ibi ni sawa by the way abantu bakenrye no gukora ka sport bagenda n’amaguru

  • @ CARLOS

    Nkunda umugabo ntacyo ampaye nkanga imbwa itanazi kumoka mbere yo kuruma !!!
    MAJAMBE uramunkuruguturiye ndanyurwa nta nicyo mwojyerera ho niba atumvise yipfire nabi nti turi assistant social nti turi ababyeyi be ngo tumwigishe uko babana na bandi !!

  • @ Carlos:
    Ko ndeba wuka Majambe inabi, wavuze igitekerezo cyawe ko cyumvikana !Ahubwo noneho reka nanjye nshyireho agakeregeshwa kanjye: Uriya muhanda bawufunze kubera kiriya kizu Makuza yagiye agatereka mu muhanda rwagati, bamurebera ntihagire uvuga (cg se abakavuze bagahabwa akantu), ndetse n;iriya nzu ya BK nayo yubatse mu muhanda !

    Ngaho ijujute twumve, ntabwo mushobora kubuza abantu gutekereza uko bashatse (it is a no-go-domaine)… None se uriya muhanda niwo ubamo imodoka nyinshi zibangamiye abanyamaguru kurusha muri quartier commercial, Gisementi, Kicukiro centre cg Nyabugogo….!! Mujye mureka kubeshya n’abahinde ntibikibafata !

  • @Theos: Ni wowe wijujuta unanyuka inabi kuko jye natanze facts yewe nta n’uwo nabwiye nabi! Nawe tanga facts zawe uve muri speculations! Abanyarwanda turagoye koko! Ese Theos, ko iriya nzu izaha abantu ibihumbi by’abanyarwanda akazi tutavuze abo yagahaye yubakwa, wowe aya magambo yawe yuzuye amatiku n’ubutindi agaburira nde??? Utabona ko bouchons/ambouteillages/traffic jams zitangiye kuba ikibazo gikomeye ninde? Kugerageza ibyo abadutanze amajyambere bakora ngo turebe ko n’iwacu byagira akamaro bihuriye he n’ayo matiku urimo? Ese ninde wakubwiye ko aho abantu bagenda hose bagomba kugenda mu modoka? Ahandi babikora hatari mu Rwanda babiterwa n’iki? Urumva ibyo ugereranya nta soni? Ngo Kicukiro, Kisimenti, Nyabugogo… Iriya ni imihanda minini igeraho ikanasohoka muri Kigali, ntaho bihuriye no guparika imodoka ukagenda metero 50 cyangwa ijana, ugakora ibyakuzanye, ukongera ukayinjiramo ukajya mu bindi! Ntawe kandi ukubuza gutekereza ubwo ndabyumva urabiganisha ku “bwisanzure”, ” kugira ibitekerezo bitandukanye n’ibya Leta iriho”‘ n’ibindi tuzi twese icyo bivuga! Muri make icyo mvuga ni iki: Byari kuba ikibazo iyo hagira uca abanyamaguru mu muhanda uyu n’uyi kuko byaba ari uguahyigikira abifite. Ariko guha urubuga abanyamaguru kurusha abatwara imodoka ni ikintu kiza kinagaragaza ko abantu baciriritse bafite agaciro muri iki gihugu. Naho ubundi komeza ayo matiku yawe niwowe avuna.

    • Nonsense…! Uravuga nk’aho imihanda yubakirwa abanyamaguru…ese ko ntacyo uvuze ku kuba iriya nzu ya Makuza yarubatswe mu muhanda, abantu babivuga ikarinda yuzura, ko ndeba na Theos wikomye nawe yabikomojeho, ese iriya Insurance Plazza yo yo ntubona ko yubatse isatira umuhanda…buriya se rya tegeko rivuga ku ntera igomba kuba hagati y’umuhanda n’amazu ryarubahirijwe…

      Ahubwo vuga uti ni uguhuzagurika.com…nanjye ntuye hariya Kicukiro centre, uzahagere mu gitondo cg ku kagoroba wirebere uko biba bimeze, Njye mbona ahubwo imihanda yose ya Kigali izaba iy’abanyamaguru !

    • @Carlos, uri injiji kabisa…ninde ushaka kumvisha ko imihanda ya Kicukiro, Nyabugogo, kisimenti…ari imihand minini !!?? Icyo tuvuga hano ntabwoa ri ubunini bw’imihanda, ni traffic jam abayikoresha bahura nayo ! Uretse ubujiji ubujuju se, abanyamaguru n’abafite imodoka bataniye he ku burenganzira bwo kugenda no kujya aho ushatse uko ushaka !! Come on, spice up !

      Igitekerezo cyanjye ni iki : Ntabwo byari ngombwa ko ziriya 300 mm zivanwaho traffic y’imodoka hitwajwe kurenger abanayamaguru kuko muri Kigali hari imihanda myinshi irimo ibyo bibazo kurusha kariya agace gato cyane…!

      Dore igiti va k’umuntu kandi: Kuva kuri BK kugera kuri Ecole Belge buri saha y’umunsi haba haparitse nibura imodoka 100; hari n’izihama umunsi wose….so, kurikira ijisho ryanye, aho ryerekeza, ureke kwikoma abadatekereza nkawe !

  • Hahaaaa! Byenda gusetsa kabisa…Nose se ko nshimye ko Pension Plaza uzinjiramo uciye ku wundi muhanda uzasohokera he? BK se bite na parking yayo? none se ubwo busitani n’intebe bizajya kuri kaburimbo?
    Bariya bakorera kuri uriya muhanda bigire muri CHIC /ETO kuko niho hari garantie y’abanyamaguru, imodoka ndetse n’aho zihagarara.
    Keretse niba ari security ya Mayor Ndayisaba igamijwe!!!

  • Hari abantu bamwe bumva ko kugira ijambo babihabwa no gupinga igikorwa cyose gikozwe bo barebera. Utagira icyo akora yumva ko atagendera aho gusa atagize n’icyo agaye ku bikozwe n’abandi. Uwakwishinga benabo yahomba. Twikomereze imihigo myiza rero.

  • Umujyi w’imodoka gusa utagira n’aho abantu bashobora kwicara bakaganira bakaruhuka batagombye kujya mu tubare kuhata amafaranga, uwo si umujyi wa rubanda, ahubwo uba uri uw’amamodoka kandi yo ari ibikoresho bitaruta umuntu. No mu mijyi y’ibihugu byateye imbere nta na hamwe wasanga hatagira ubwicaro bw’abantu. Nimureke ababizi babifitiye ubuhanga mutazi babubakire umujyi,nta wa kwishinga expertise y’abavutse bakinira karere munsi y’urutoki. Haha. ..????

  • Kandi aba bose basakuza wasanga nta n’imodoka bagira!!!!

  • Ahhaaa!!!!!!,ahubwo hano ngiye nabisobanukirwa; nibyo koko ngo “DE LA DISCUSSION ,JAILLIT LA LUMIERE”, ikigenderewe ni umutekano w’iriya miturirwa rwose, twoye kujya kure, naho ngo abanyamaguru? nta mpuhwe z’abanyamaguru mbona ahangaha rwose, ariko niba ari umutekano wa ziriya nzu byakumvikana da!

Comments are closed.

en_USEnglish