Rwanda: Impanuka z’akazi ntizitabwaho ndetse n’imibare yazo ntizwi
Mu nama y’iminsi itatu iri kubera i Kigali ihuje ihuriro ry’abakozi bashinzwe gushyiraho amabwiriza agenga ubuziranenge bo mu bihugu byo mu karere k’Africa y’iburasirazuba bari kungurana ibitekerezo ku ibwirizwa mpuzamahanga rikumira impanuka mu kazi n’ikigomba gukorwa mu gihe izi mpanuka zibayeho. Nko mu Rwanda bene izi mpanuka ngo ntizitabwaho n’imibare yazo ntizwi.
Umuryango mpuzamahanga w’abakozi (International Labour Organization) mu 2014 werekanye ko buri mwaka abakozi bagera kuri miliyoni 2 bapfa bazize impanuka zo kukazi.
Mu Rwanda kimwe no mubindi bihugu byo mu karere k’iburasirazuba nta mibare bafite igaragara bene izo mpanuka.
Dr Cyubahiro Marc Bagabe uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge avuga ko iyi nama igamije gusanisha amabwiriza agenga ubuziranenge mu karere cyane cyane ku bijyanye no kurinda impanuka aho abantu bakorera.
Ati “Icyo iyi nama igamije ni uguhugura abantu kugira ngo ibwirizwa ISO (International Organization for Standardizition ) rivugururwe ribe ibwirizwa mpuzamahanga.”
Avuga ko iri bwirizwa bazemeranywaho rizashyira ku murongo uko abantu bagirira impanuka mu kazi abakoresha babo bazajya babyitwaramo. Nabakozi nabo bakamenya uburenganzira bwabo mu gihe bakoze impanuka mu kazi.
Celestin Ntahomvukiye umukozi w’ikigo gishinzwe ubuziranenge i Burundi avuga ko iyo umukozi akora afite umutekano kandi yizeye kurengerwa mu gihe cy’impanuka bituma akorana ubushake n’umurava bigateza imbere ibyo akora.
Dr Cyubahiro Bagabe nko mu Rwanda imibare y’impanuka zibera mu kazi itazwi kuko abantu batarakigaragaza nk’ikibazo.
Ati “Impanuka ziterwa n’akazi imibare ntabwo inazwi. Izo abantu bitaho ni izo mu muhanda.ariko impanuka z’abakomerekeye mu kazi baranazihishira ntibanazivuge.”
Iri bwiriza rigamije gukumira impanuka mu kazi no kubungabunga umutekano w’abakozi mu kazi ni ibwiriza ISO 45001 rizashyirwa ahagaragara mu 2016.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW