Digiqole ad

Abadepite bemeje itegeko rishyiraho Komisiyo izavugurura Itegeko Nshinga

 Abadepite bemeje itegeko rishyiraho Komisiyo izavugurura Itegeko Nshinga

Hon Mukabarisa avuga ko ikihutirwa ari ukwihutisha ubusabe bw’abaturage

Kuri uyu wa gatantu, tariki 19 Kanama, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite yemeje umushinga w’itegeko rigena imiterere, imikorere n’inshingano bya Komisiyo izavugura Itegeko Nshinga, iyi Komisiyo izemezwa na Perezida wa Repubulika, izakora mu gihe cy’amezi ane.

Kuri uyu wa gatatu nimugoroba ubwo Inteko yari iteranye ku Kimihurura
Kuri uyu wa gatatu nimugoroba ubwo Inteko yari iteranye ku Kimihurura

Uyu mushinga w’itegeko watowe ku bwiganze bw’badepite 74 bose bari bitabiriye inteko rusange y’uyu munsi, ugizwe n’ingingo 25.

Ni umushinga w’itegeko rishyiraho Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga amategeko mu ivugururwa ry’Itegeko nshinga ryo kuwa 04 Kamena 2003 wateguwe n’itsinda ry’Abadepite bari bayobowe na Depite Musabyimana Samuel, hagamijwe kwihutisha ubusabe bw’abaturage bwasabaga ko gahunda yo kuvugurura itegeko nshinga yihutishwa.

Nyuma yo gutora uyu mushinga, Donatile Mukabarisa, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yavuze ko uyu mushinga uhita ujyanwa mu mutwe wa Sena, nayo nimara kuwutora wohererezwe Perezida wa Repubulika, kugira ngo aritangaze.

Abajijwe abo bakomiseri abo aribo, igihe bazagiraho, n’igihe bazatangirira imirimo, Mukabarisa yavuze ko izaba ari Komisiyo y’impuguke, #zitazaturuka mu Badepite cyangwa abandi bagize Inteko Ishinga Amategeko, itegeko ndetse rinashyira ku ruhande abakozi ba Leta.

Yagize ati “Nirimara gutangazwa, hashyirwaho Abakomiseri batangire bakore. Abo Bakomiseri bazashyirwaho n’iteka rya Perezida, Perezida wa Repubulika niwe ubashyiraho ntabwo twajya kuvuga ngo bazaturuka he, niwe uzamenya aho abakura.

Twe icyo tuzakora ni ukwihutisha itorwa ry’itegeko, kubijyanye no gushyiraho Abakomiseri, bikorwa na Perezida, kandi turumva bazabyihutisha kuko aribyo abaturage basabye,…mu rwego rw’imikoranire myiza.”

Hon Mukabarisa avuga ko icyo bari gukora ari ukwihutisha ubusabe bw'abaturage ku Itegeko Nshinga ryabo
Hon Mukabarisa avuga ko icyo bari gukora ari ukwihutisha ubusabe bw’abaturage ku Itegeko Nshinga ryabo

Kubyerekeranye n’impamvu yo gushyiraho iyi Komisiyo kandi hari Abadepite bari bagaragaje ubushake muri iyi gahunda yo kuvugurura itegeko nshinga.
Mukabalisa yavuze ko basanze gushyiraho iyi Komisiyo ari ingenzi, kuko Abakomiseri bazashyirwaho bazaba ari inzobere, bakazafasha Inteko kugira ngo byihute.

Ati “Si ukuvuga ko tutabishoboye,…ubundi abagize Inteko Ishinga Amategeko banabikoze, ariko twumvaga hariho Abakomiseri b’abahanga kandi b’inararibonye bicaye aricyo bakora gusa, aribwo byakwihuta kurushaho, aho kubiguma twebwe nk’Inteko Ishinga Amategeko,… kuko abaturage badusabye ko twabyihutisha.”

Itsinda ry’Abadepite ryatangije uyu mushinga w’itegeko rigendeye ku busabe bw’Abaturage bagera kuri 3 784 586, basaba ko ingingo y’101, y’itegeko nshinga ryo kuwa 04 Kamena 2003 yavugururwa, Abanyarwanda bakongera kubona amahirwe yo kongera kuyoborwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame igihe manda ye izaba irangiye muri 2017.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • AHOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOO

  • mbega byiza weeeeee, nibihutishe iki gikorwa maze igihe kizajye kugera byose biri mu buryo , ntabwo dushaka guta umwanya mu bintu bidasobanutse, nzakangurira abandi gutora Paul Kagame kuko niwe watangije missions zitandukanye zirimo nka vision 2020 , bityo tuzahagerane tunaharenge twiririmbira demokarasi

  • mwarangiza NGO ntabwo he abizi kdi NGO niwe uzanshyiraho abakomiceri gutese kandi atabizi

  • @Gitera alpha sha sinzi niba uzi ingaruka zoguhindura iriya ngingo kbs….

    • Ingaruka zo guhindura irya ngingo se wowe uzizi wazitubwiye? Nanjye reka nkubaze: Wowe ingaruka zo kutarihindura waba uzizi?

      Buri cyemezo cyose cyose kigira impande ebyiri : inziza n’ imbi. Ubwo rero niba abanyarwanda twarafashe icyo kurihindura rizahinduka kuko ni ubuzima bw’ igihugu cyacu.

  • Nanjye ndavuganti nibagire vuba bekubitinza kuko abaturage figure inzara ninyota yokubona kamarampaka igera mazetwese nkabitsamuye tugatora YEGO maze bariya banyenda mini bashaka gusubiza igihugu cyacu mumwijima w’icuraburindi bakamanjirwa ubuzira herezo kuko Twese abanyarwanda twarajijutse twarenze ikinyejana cya humiriza nkuyobore,Twese tuzi icyo dushaka kandi tukanagiharanira mpaka tukigezeho,ahubwo Twese nidusenga tujye dusabira umusaza wacu ngo imana imuhe kurama.ibyiza yahirimbaniye Nawe tuzabibanemo

  • Amaherezo abanyarwanda nidukomeza gushyirahamwe gutya duharanira inyunguzimwe ,n’ubutaka bwacu abakoloni banyaze tuzabugaruza

  • Aba badepite birinze kwikorera uyu mutwaro. Nukuvugako perezida ariwe uzashyiraho abagomba gukorera coup d’état y’ubutegetsi bwe.

  • Mwitegure kuko kamarampaka isaba amafaranga menshi abashyize mu gaciro found no mw’ishema rya KK mutegure no gushyira muri kamarampaka found.

  • hahaha !!!! ashyi! Birabananiye, murababaje.

Comments are closed.

en_USEnglish