Tags : Rwanda

APR FC yanganyije na Police 1-1, Bugesera yo itsinda Espoir

Update: Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Nzeri, Mukura Victory Sports yatsinze 2-1 Rwamagana City, Kiyovu itsinda 2-0 Amagaju FC  naho Rayon Sports yanganyije 0-0 na Etencelles. Mu mikino y’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru “AZAM Rwanda Premier League” APR FC yanganyije igitego 1-1, naho Bugesera FC itsindira Espoir i […]Irambuye

Ubudage: Ubutabera bugiye gukatira Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni

Ubutabera bwo mu Budage buzatanga imyanzuro ku rubanza rw’Abanyarwanda Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni bakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara bakekwaho ko bakoreye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Imyanzuro ku rubanza rwa Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni rwari rumaze hafi imyaka ine ruburanishwa itegerejwe muri DRC aho bakoreye ibyaha, ndetse […]Irambuye

Gereza ya Mageragere ngo izuzura mu kwa 6/2016

Ubuvugizi bw’urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda buremeza ko gereza ya Mageragere izaza gusimbura gereza za Kigali n’iya Kimironko izuzura ikanafungurwa mu kwezi kwa gatandatu umwaka utaha wa 2016. Imirimo yo kubaka iyi gereza ubu igeze ku nkuta ziyizengurutse. Mu Rwanda habarurwa gereza 13 kongeraho imwe ya Nyagatare y’ikigo kigenewe kugorora abana bakoze ibyaha, n’indi imwe mpuzamahanga […]Irambuye

Kagame yabwiye isi ko SDGs ari andi mahirwe mashya ku

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Nzeri 2015 Perezida Kagame yari mu cyumba cy’inama cya University of Columbia i New York mu biganiro bya World Economic Forum. Mu mbwirwaruhame ye, yagarutse ku nzira zikwiye zo kurandura ubukene, avuga ko abanyarwanda bafite amasomo ahagije y’amateka ku buryo amahirwe abonetse yo kwivana mu bukene bayakoresha mu […]Irambuye

Rutsiro: Mu mwaka 1 hibwe banki 2, umutekano w’amafaranga urakemangwa

Gukosora: Mu Karere ka Rutsiro haravugwa ibikorwa by’uruhererekane byo kwiba Banki na Koperative yo Kubitsa no kugiriza Umurenge SACCO. Mu gihe kitarenze umwaka hibwe Banki y’abaturage y’u Rwanda, ubu haravugwa ubujura bwibasiye UMURENGE SACCO wa Mushubati wibwe kuri uyu wa kane tariki 24 Nzeri 2015, wibwe nyuma y’uko hibwe n’Ikigo nderabuzima cya Musasa. Mu nkuru yacu […]Irambuye

Kirehe: Abagenzi basabwe gusaba ababatwara kugabanya umuvuduko

Mu gihe impanuka zikomeye zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu cyane cyane mu mihanda yo mu ntara, mu karere ka Kirehe hatangijwe ukwezi kwahariwe kubahiriza amategeko y’umuhanda abantu barengera ubuzima, ubuyobozi bw’akarere bwibukije abatwara ibinyabiziga bose kwirinda kwiyahura bagendera ku muvuduko ukabije, busaba n’abagenzi kwibutsa ababatwaye kwirinda umuvuduko ukabije mu gihe babonye bagenda cyane. Mu gihe hirya […]Irambuye

Igihembwe cya 2: Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyasohoye imibare igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 7%, mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka biturutse ahanini ku rwego rwa Serivise rwazamutse cyane. Urwego rw’inganda rwazamutse ku gipimo cy’10%, urw’ubuhinzi rwazamutse 5% n’urwa Serivise rwazamutse ku gipimo cya 6%, nibyo bikomeje gutuma umusaruro rusange w’igihugu ujya ejuru, ari nawo […]Irambuye

Team Rwanda: Bamwe bari mu mukino y’Isi, abandi muri Côte

Ikipe y’igihugu y’amagare ikubutse mu mukino nyafurika aho yegukanye imidari ibiri, ikomeje kwitabira amarushanwa menshi hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kwitegura Tour Du Rwanda, ubu abasore b’u Rwanda bagiye kwitabira isiganwa rizenguruka Côte d’Ivoire ‘Tour de Côte d’Ivoire 2015’. Ikipe igizwe n’abakinnyi batandatu niyo irerekeza muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa kane tariki […]Irambuye

U Rwanda rwiteguye gukorana na Congo Kinshasa mu guhashya FDLR

Mu nama ijyanye n’Umutekano ihuje intumwa za Leta ya Congo Kinshasa n’iz’u Rwanda, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Congo kugira ngo inyeshyamba za FDLR zirandurwe burundu, naho Minisitiri w’Umutekano n’ingabo zavuye ku rugerero muri DRC yashimye ibikorwa bya Perezida Paul Kagame. Muri iyi nama ibera i Kigali, Minisitiri […]Irambuye

en_USEnglish